UBUTUMWA BWA ROHO W’IMANA BWO KU WA 20 UKUBOZA 2025

Mbasendereje ibyiza byanjye na DATA ndi Roho w’Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mbifurije ikaze muri Jye kugira ngo ububasha bwanjye bubayobore kandi buganze muri mwe bityo bubigishe ikiri icyiza, kandi bubatoze inzira nyakuri ; Ntore zanjye na DATA dukunda kandi dukomeje muri iyi nzira y’ubutungane, nimwishime kandi munezerwe kuko ndi rwagati muri mwe kandi nkaba nkomeje kubazamura mu ntera, kugira ngo ububasha bwanjye bukomeze bwigarurire imitima yanyu ; turi muri mwe mu buryo bwuzuye mu mbaraga zidatandukana, kuko twunze ubumwe mu Butatu Butagatifu kandi tukaba tuje kubagirira neza, uyu ni umunsi wo kubasendereza ububasha bukomeye, ni umunsi wo kubakomeza mu rugendo ndetse no gupfundikira ibikorwa byacu muri mwe, kugira ngo tunoze kandi tugaragaze ibikorwa cyane cyane by’ububasha budashyikirwa twubatse mu Kiremwa Muntu ; tuje guhindura byose bundi bushya kuko tuje kugaragaza umutsindo wacu muri mwe, mwebwe ababaye ku rugamba kandi abaharaniye amahoro n’umunezero, mwebwe abashakashatse ubutungane ndetse n’abahora iteka bakomanga, nimuze murisanga mu mutima wanjye kuko mpora nkinguriye bose ; nanjye rero ndi rwagati muri mwe kandi nje mbasanga mu bubasha bwanjye budakumirwa, kugira ngo mbafashe gutsinda kandi mbafashe kurwana urugamba inkundura, aho ngaragaje ibikorwa byanjye, ibikorwa byanjye ntibyihishira, birigaragaza kandi koko umusaruro ukaboneka ; nje rero gutanga amahoro n’ituze mu batuye Isi, ariko kandi nje gukura akavuyo mu Isi yose no mu Kiremwa Muntu muri rusange, nururutse mu bubasha bwanjye mu nkuba zesa mu mirabyo, kugira ngo ntwike kandi nsukure nkure cyane cyane ibikorwa by’umwanzi byigabije abatuye Isi kandi bikigabiza Kiremwa Muntu.

Ntore zanjye na DATA, mwebwe murwana urugamba ariko umwanzi akanga akabarwanya, mumenye uwo ndiwe mu buzima bwanyu kandi mumenye ububasha bwanjye bwihariye, nimuntabaze ndabatabara kandi nje kubafata ikiganza kugira ngo tugendane, bityo mbatambutse ahakomeye kandi nshishe bugufi ibyishyize hejuru, nje gukoza isoni indyarya, nje kumwaramwaza abigize abahanga, abo bose bumva ko bakomeye imbere yanjye na DATA, tuje gucisha bugufi mu buryo bukomeye kandi tuje guconcomera ibikorwa umwanzi yagiye anyanyagiza mu Isi, tuje gusiba burundu ibimenyetso ndetse n’ubumara bwa Nyakibi, Isi yarahumanyijwe bikomeye, tuje gukura mu nzira rero kugira ngo mugendere ahakeye kandi ahasukuye ; ni ku bw’ububasha bwanjye budakumirwa, ndi Roho-Muyobozi, ndi Roho-Nyir’ukuri, ndi Roho utavogerwa, ndi Roho wongera kandi nkagabanya, ndi Roho utavuguruzwa, icyo ntegetse kiraba kandi ububasha bwanjye ntibukumirwa ; nje gukumira ibikorwa byose umwanzi yakoze, nje gusiba burundu kandi nje kwesa no kumenagura, nje gukura mu nzira imbaraga umwanzi yagiye anyanyagiza kandi nje guhindura byose bundi bushya ; ni ku mugambi wanjye na DATA kuko twunze ubumwe kandi tugendana, ntidutandukana ntidusobanya kandi ntitujya impaka kuko ibyacu byose biba byunze ubumwe ; namwe rero Biremwa muri mu Isi nimwunge ubumwe natwe muharanire icyiza, muharanire amahoro, muharanire umutuzo, muharanire kubaho mu kuri, ikitari ukuri kigiye gukurwa mu nzira, ikitari urukundo kigiye gusibwa, nje kubongerera urukundo mu buzima bwanyu, nje kubambika ndetse no gucana ikibatsi cyarwo mu mitima yanyu, nimunyemerere mbagenderere, nimunyemerere ninjire mu buzima bwanyu bwa buri munsi, dore kenshi na kenshi munyigizayo aho kugira ngo mwumve ko ngomba kubana namwe, ahubwo ibikorwa byanjye mukabihinda mukinjiza ibikorwa by’umwanzi, bityo umwijima ukabataha.

Nje kubamara ubwoba Ntore Ntumwa za DATA tugendana kandi dukorana iby’ubutwari, nje kubavugiramo kandi nje kubahumekeramo, nimwambare imbaraga zivuguruye, nimwambare ububasha buhangana na Nyakibi, bityo muvuge mweruye iby’ububasha bw’Imana DATA kandi murangurure amajwi yanyu muvugire Kristu Nyagasani watsinze kuko ndi kumwe namwe mu buyobozi bukuru kandi nkaba nje kubatera ubutwari ; ndi Umwuka-Muziranenge, ububasha bwanjye ntibukumirwa kandi icyo mvuze kiraba, icyo ntegetse mu Izina ryanjye ntigihagarara ahubwo cyigaragaza mu buryo bwuzuye, nimuntege amatwi munyumve kandi mwumve icyo mbabwira mwumve icyo mbagezaho, ndi uvugira ahirengereye kugira ngo buri wese antege amatwi kandi buri wese anyumve mu buryo bwe ; nimwakire rero Ijambo ryanjye ribanyure umutima kandi ribakomeze mu nzira zanyu za buri munsi, nimugubwe neza Ntore z’Imana, nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko nganje mu buzima bwanyu, mbambitse imbaraga zibavugurura, mbambitse ikibatsi kibatagatifuza, nje gususurutsa imitima yanyu kuko nomora byose kandi nje kubagaragariza ubutwari kugira ngo icyo nifuza muri mwe gikoreke.

Ntore zanjye na DATA, Ntumwa z’Uhoraho, nimukomeze mukataze kuko mbayoboye ku rugamba, ntimukangwe na biracika kandi ntimukangaranywe n’ibitero by’umwanzi, ahubwo mukomeze mube maso musenge kuko nje muri mwe kugira ngo mbahindurire amateka ; tuje guhindura byinshi mu Isi, kugira ngo mumenye ko uwavuze ari rwagati muri mwe, ibyo twavugishije Intumwa n’abahanuzi tuje kubyuzuza kandi tuje kubigaragaza, si ibiri kera si ibiri kure biri bugufi cyane nimubyitegure, nimubyitegure kandi mwitegure muzi neza icyo turi cyo mu buzima bwanyu, nkunda umutima usukuye, nkunda umutima wemera, nkunda umutima uciye bugufi, nkunda umutima wanga icyaha, nkunda ukuri nkakira ukuri mu buzima bwanyu, nimwakire guhorana amatara yaka kugira ngo Ibyiza bya Nyagasani byigaragarize muri mwe.

Ntore Ntumwa za DATA, bana b’Uhoraho, nshuti nkoramutima za Nyagasani, noherejwe na Kristu Nyagasani muri mwe kugira ngo mbavugurure, mbavugururemo ingabire zanjye, mbavugururemo imbaraga zanjye, mbabike urumuri rubabengeranisha, nimubengerane Ikuzo ry’Uhoraho, bityo mukataze mwumve ko ntuye muri mwe sinkumirwa kandi iyo njya kwinjira sinsaba karibu, ninjira wese kandi aho ngeze umwijima urahunga ; nimwakire rero imbaraga, mwakire urumuri, mwakire ububasha bubafasha gutsinda kandi bubageza aheza, nimwakire Umwuka-Muziranenge wanjye bityo Izina ryanjye ryamamare muri mwe kandi Izina rya DATA rikurizwe muri mwe iteka ryose.

Ndabakunda kandi mbifurije umunsi mwiza, mbifurije gukomeza kuba ahirengereye kugira ngo mwambaze Izina ry’Imana, nimukomere kandi mukomeze urugendo ndi kumwe namwe, nimwambare imbaraga kandi muherekezwe muri byose kuko ububasha bwanjye butuye mwe, nje kubarema bundi bushya, nimwiyumvemo ikibatsi gitagatifu gikomoka muri Jye, imitima yanyu nikere kwambaza Izina ry’Imana kuko naje mu buzima bwanyu kugira ngo mpindure byinshi ; nimunyemerere tugende kuko hari ibimenyetso ibitangaza ngomba gukorera muri mwe, mwebwe abemeye, mwebwe abari ku ruhimbi, mwebwe abari ku rufatiro, mwebwe abari ku izamu, nimwakire imbaraga zikomoka muri Jye zibashoboza byose, nje kubavura amavunane, nje kubakandakanda, nje kubakiza kuri roho ndetse no ku mubiri, nimwakire igeno ryanyu, nimwakire kado mwateguriwe kuri uyu munsi, bityo iteka ryose mwumve ko ndi kumwe namwe kandi mbaherekeje muri urwo rugendo kugira ngo iteka ryose mwizihire DATA kandi mukomere mukomeze kuko ndi kumwe namwe kandi mbahaye umugisha.

AMAHORO IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA, BANA B’IMANA DUTARAMANYE KANDI TWIFATIKANYIJE, NIMUKOMEZE MUKATAZE NDI KUMWE NAMWE NDI ROHO W’IMANA, AMAHORO AMAHORO, AMAHORO AMAHORO, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *