UBUTUMWA BWA ROHO W’IMANA BWO KU WA 24 UGUSHYINGO 2025
Mbatwikirije ububasha bwanjye buhoraho ndi Roho w’Imana mu buzima bwanyu, mbururukijemo imbaraga zanjye kugira ngo mbe muri mwe namwe mube muri jye, kuko nje kwigaragaza mu bikorwa byanjye bidasubirwaho kandi tukaba twururutse mu bumwe bwacu budatandukana bw’Ubutatu Butagatifu ; nimwakire ibyiza twabazaniye kandi tubasesekajeho kugira ngo munezezwe no gutega ibiganza mwakira urumuri rwacu ubuziraherezo, nje kubarwanirira ndetse no kubakomeza mu rugendo murimo mwebwe abemera Izina ryacu, kandi mugakomeza kuba mu ruhande rw’aho twifuza kandi rw’aho dushaka ; nimukomeze mwakire umwuka muziranenge ubavugurura kandi ubereka icyo kuvuga, kugira ngo iteka ryose mutangarize ahirengeye iby’Inkuru Nziza y’Umukiro, nimwakire urumuri rubaboneshereza kugira ngo igihe cyose mukomere kandi mukomeze urugendo kuko uwabatoye kandi ubaherekeje aganje muri mwe, nimwishime kandi mwishimire ibikorwa by’Ijuru mu buryo budasubirwaho, kuko muherekejwe n’imbaraga zacu iteka ryose. Nishimiye kugendana namwe kugira ngo mvugurure byinshi mu mitima yanyu kandi nkomeze mbasendereze ingabire zihoraho iteka ryose zibaha imbaraga zo gukomeza urugendo, kuko nje kuvugurura byinshi kugira ngo iteka ryose urumuri rwanjye na DATA rukomeze rubasesureho.
Kristu Nyagasani wabampaye kandi wanyohereje muri mwe, kugira ngo mbigishe kandi mbakomeze, mbajijure kandi mbereke inzira naganze muri mwe iteka ryose, mwishimire ko yabampaye kandi namwe mukemera kugendana nanjye ; ndi Roho-Muvuguruzi kuko mvugurura byose ngashyira ku murongo ibitari ku murongo, nkasenya imitima y’abantu cyane cyane yuzuye ikibi n’isindwe, nkavugurura bundi bushya nkatuza buri wese aheza, nkamwambika ububerengerane bwanjye kandi nkaribata ibiterashozi, nje gusenyera umwanzi mu mitima yanyu ku bamwimitse kandi ku bo yafashemo icyicaro kugira ngo musohore burundu, kuko nta mwanya agomba kugira mu mitima yanyu ; nimunyemerere rero ninjire kandi nkore imirimo mishya muri mwe, kuko ntaturana n’ikibi kandi ntabyigana n’ibikorwa by’umwanzi, aho ninjiye mpagaragaza ibikorwa byanjye kandi umusaruro wanjye ukigaragaza, niyo mpamvu rero nje kugaragaza ububasha bwanjye budakumirwa muri mwe, kandi nkaba nje kurimbura ibikorwa byose umwanzi yagiye anyanyagiza mu Isi ; yanyanyagije ubumara bwe bityo ahumanya Isi mu buryo bufatika, nkaba nje rero kuvugurura ndetse no gukwirakwira hirya no hino mu Isi, kugira ngo nkureho kandi mpigike byose ibidafite akamaro, kandi nsenye burundu kugira ngo nubake ibishya byiza, kandi buri wese mutuze aheza.
Mbazaniye ibyiza kuri uyu munsi mu buryo bufatika, cyane cyane mwebwe mwihurije ku cyiza, muri gushakashaka ubutungane, namwe mukaba murimo gushaka inzira kugira ngo iyo nzira ikomeze ibayobore kandi ikomeze iberekeze aheza twifuza ; mbarangaje imbere kandi mbatuyemo mu buryo bwuzuye kandi mu buryo budasubirwaho, nimunyumve kandi mumenye imirimo yanjye, ibikorwa byanjye ndetse n’imbaraga zanjye, kuko ngaragaza kandi ngashyira ku mugaragaro buri kimwe cyose mu buryo bwuzuye budasubirwaho, ngatanga umucyo kandi ngatanga kubona ku batabona ; nimukomeze rero mwakire ineza n’amahoro binturuka mu mutima wanjye iteka ryose, kuko ndi muri mwe kugira ngo mbarwanirire kandi mbageze aheza, kuko iteka ryose mbatsindira kandi nkabaha icyo kuvuga igihe mugeze ahakomeye kandi mwagabijwe amaboko y’abanzi, ntimukibaze icyo gukora cyangwa ngo mwibaze inzira mugomba kunyuramo, igihe muri kumwe nanjye iteka ryose mbabera urumuri kandi nkababera inkingi, kuko ntateshuka ku mirimo yanjye no mu bikorwa byanjye, kandi sinjya nibeshya igihe nje kuvuga cyangwa igihe nje gukora.
Nabayeho mbere y’igihe, mbere y’iremwa ry’Isi, ntengeneza kandi mvugurura ibitavuguruye, nohereza imbaraga, umwuka wanjye muziranenge nywuzuza bose, nywusendereza Ikiremwa Muntu kugira ngo ahumeke kandi abeshweho n’imbaraga zanjye ; nta Kiremwa na kimwe kitari mu bubasha bwanjye kuko iyo mvuze izina ryanjye ririgaragaza kandi ibikorwa byanjye bikigaragaza, ntawe rero ushobora kwishyira hejuru kuko umwauka muhimeka ari njye uwubaha, kuba mwinyagambura kandi kuba mutambuka ni ku bw’impuhwe zanjye n’ububasha bwanjye budatezuka ; nururukiye kubayobora Biremwa byanjye na DATA kandi nururukiye kubashimira cyane cyane mwebwe muhagarara ahirengeye mukavuga Izina rya DATA mushize amanga muyobowe n’urumuri rwanjye, mwebwe abanyakiriye mu buryo bwuzuye nk’umushyitsi muhire, nkabambika imbaraga zanjye mukazakira, nkabereka icyerekezo mukakinyuramo, nkabavugurura muri byose mukamenya icyo nifuza, nkabatoza urukundo mukarwambara kandi mukarwisesura, nimwakire imbaraga kandi mwakire amahoro asendereye kuko nje kuyabagwiriza mu buryo buhoraho.
Nimuhumure mwebwe Ntumwa za DATA kandi Biremwa by’Ijuru mwebwe muri ku rugamba, mwambaye ububengerane bwanjye kandi mukaba muherekejwe n’urumuri rwanjye, mukaba mugeze ahaga mu buryo bwo guhigwa kandi mu buryo bwo gushakishwa kugira ngo muvutswe ubuzima kubera Izina rya Kristu Nyagasani, n’izina ryanjye na DATA, nimuhumure nje kubambika imbaraga kandi nje kubacisha mu bikomeye kugira ngo ngaragaze ububasha bwanjye, nje gucisha bugufi abikujije n’abishyize hejuru kandi nje kubakuza kugira ngo Izina ryanjye na DATA rikomeze ryamamare kandi rivugwe hose ; nje kubereka ko mbatuyemo kandi mbarimo arinjye ubayoboye nka Roho-Muhoza kugira ngo ubasha bwanjye ndetse n’umwuka wanjye ukomeze ubigaragarize bityo mbayobore muri byose kandi mbereke ko igihe cyanjye kigeze cyo kugira ngo nsobanure ibidasobanutse kandi mbagaragarize ibikorwa byanjye mu buryo budasubirwaho.
Uwanyakiriye mu buryo bwuzuye nk’umwuka muziranenge, nkamwambika igitinyiro cyanjye nkamuhumekeramo, akagendera muri jye, akavugira muri jye, ntabwo nzigera mukoza isoni kandi sinzigera muhahana ; nimwifatikanye nanjye mu kurwanya umwanzi mu buryo bukomeye, dore ko hariho abenshi banyiyitirira bakambara roho mbi bibwira ko bambaye ububasha bwanjye bakavangira benshi kandi bakamvangira, nje gucangura ibicanze kandi nje gukoza isoni indyarya, cyane cyane abitwaje Izina ryacu kugira ngo babone indonke kandi babone amaramuko ; nifatikanyije namwe rero Biremwa by’Imana kandi Biremwa bya DATA mu buryo bwuzuye, mwebwe mwese muri ku murimo kandi mugahora iteka muri ku gasongero k’ibyiza by’Ijuru kugira ngo muvugurure kandi mushyire ku murongo byose, nimwishime kandi munezerwe, mukomere kandi munezerezwe kuko aho muri n’aho muganje ari heza, bityo iteka ryose mukomere kandi mukomeze urugendo kuko ndi rwagati muri mwe.
Nje gusesura byose kugira ngo ibihishe mbigaragaze, bityo abibonekeza bakigaragaza uko batari mbakoze isoni n’ikimwaro kandi mbereke ko nje gushyira ku murongo ibitari ku murongo, nimuhumure kandi mukomere kuko nje kugaragaza imbaraga zanjye mu buryo budasanzwe, nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko ndi muri mwe mu buryo buhoraho kugira ngo nuzuze kandi ngaragaze byose ; nimwishime kandi mwishimire ibikorwa by’Ijuru muri mwe kuko nkomeje kubagaragariza inzira kandi dukomeje kubafungurira inzira kugira ngo mutambuke, kuko iki gihe ari igihe cyo kugaragaza ububasha bwacu ; isengesho ryanyu rero nimurikomezanye umwete, kandi mwumve ko tuganje muri mwe kuko dukomeje kubatera ubutwari ndetse no kubashoboza ibyo mwebwe ubwanyu mutashobora ; erega aho ndi n’aho nganje mpagaragaza imirimo kandi nkabaha imbaraga nkabashoboza byose kandi nkabereka imbaraga nk’ikimenyetso kugira ngo mwumve ko nururukiye kubana namwe no kugendana namwe no kubashoboza byose kugira ngo mbarinde umunaniro ndetse mbarinde n’imvune, mbarinde gucika intege ; nje kubafata ikiganza no kubuzura mu buryo bw’agatangaza kugira ngo mbambike ububengerane kandi ndusheho kubakuza, kandi ndusheho kubageza aheza kuko nje muri mwe mu buryo bwisumbuye kandi mu buryo budasanzwe.
Amahoro yanjye na DATA nabasenderere abakomeze abaherekeze muri byose, nanjye ndi kumwe namwe mu buryo budasubirwaho, ndi Roho w’Imana, amahoro ibihe byiza, nimwishime kandi munezerwe kuko iyo mbivuze kandi iyo mbitegetse biraba ; ni igihe cyo kwirukana ubwoba n’agahinda, ni igihe cyo gutsemba ikibi, ni igihe cyo gutama urumuri ruhoraho, urwo rumuri rero nimurwakire Biremwa byanjye na DATA, bityo murukwirakwize muri bose murugeze ku batarugira kandi ububasha mbahaye butsembe ikibi muri bose, bugaragaze umucyo utamuruye mu Kiremwa Muntu no mu Isi yose muri rusange.
AMAHORO NDABAKUNDA NDI ROHO MUTAGATIFU, NDI IMANA YANYU MU BUBASHA BW’UBUTATU BUTAGATIFU, AMAHORO AMAHORO !
