UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 06 NZERI 2023

Ndabakomeje bana banjye mbahurije hamwe mu bumwe bw’Ubutatu Butagatifu ko tubashyigikiye kandi tukaba tubambitse imbaraga zikomeye kugira ngo dukomeze turwane urugamba inkundura kandi turugeze ku mutsindo ndetse no ku musozo w’aho twifuza kubageza ndetse n’aho twifuriza kurusoreza, nimubeho mu rukundo rw’Uhoraho Imana kuko mwakomejwe narwo kandi tukaba dukomeje kurubuhira kugira ngo murusheho gusobanukirwa kandi murusheho no kumva no kumvira icyo tubabwira n’icyo tubatoza umunsi ku wundi ko twabagize imiyoboro kandi tuyoboreramo ibyacu byose kugira ngo mubisakaze mu Isi yose ndetse no ku kiremwa muntu muri rusange, nkomeje kubarinda kandi nkomeje kubarengera kandi nkomeje kwishimana namwe muri aka kanya ndetse no muri ibi bihe ku mwete wanyu n’ishyaka iteka n’iteka mushyira mu bikorwa by’umusumbabyose bityo rero bikaba biduteye umunezero n’ibyishimo kuko turi kugenda duhashya umwanzi tumuhinda kandi tumuhugira kure kugira ngo abo yigabije ndetse n’abo ashaka kwibetana kugira ngo tubarinde kandi tubarengere, nifatikanyije namwe mu rugamba rudasanzwe kuko turi kugenda twirukana kandi tukaba turi kugenda turibata ibi bihe rero akaba ari ibihe bikomeye kandi akaba ari ibihe bibasaba kurushaho koko kwitanga ndetse no kurushaho kumva kugira ngo murusheho gusobanukirwa n’icyo tubabwira ndetse n’icyo tubatoza urukundo rw’Uhoraho Imana rwabuganijwe mu buzima bwanyu kandi rwabuganijwe mu mitima yanyu namwe rero nimukomeze murwakire murwote kandi rukomeze rubacanire mugendere muri urwo rumuri kandi mugendere muri urwo rukundo kuko umunsi ku wundi turubahunda kandi tukarubahundagazaho kugira ngo ibyiza by’Ijuru kandi ibinezaneza by’Ijuru bikomeze kubaturamo bityo namwe ibikomeye igihe bije ntimukabihe akanya kandi ntimukabihe umwanya ahubwo mujye mubihinda kandi mwumve ko nta bubasha byabagiraho nta n’uruhare bibafiteho kuko mwahamagawe kandi mukaba murwanira mu bubasha bw’Ijuru ryose.

Nta na kimwe gishobora kubanyeganyeza igihe mutuye mu rukundo rw’Imana kandi muri mu bwugamo bw’Uhoraho Imana nimukomeze musenderezwe ibyiza byo mu Ijuru kuko mbakomeje nk’Umwamikazi igihe cyose ngahora mbereka igitunganye kandi mbereka ibibateze kugira ngo mumenye uko mwitwara n’uko mwitwararika, erega urugamba ndarubatwaza kandi nkarubarwanirira nkabaha intwaro kandi nkabaha byose kugira ngo ntagira na kimwe mbakinga byose nkabibafungurira kuko twabahaye kwikoreramo ndetse no gufata icya ngombwa mubona mukeneye kandi icya ngombwa mubona cyabafasha mu rugendo rwanyu kuko twabahaye ubwenge ubumenyi n’ubuhanga kugira ngo murusheho gushishoza kandi murusheho kumenya urukundo rw’Imana ku buryo bukomeye kandi ku buryo bw’indengakamere kugira ngo muhagarare muri uko kwemera mwabuganijwemo kugira ngo muzashobozwe byose kandi mugere ku mutsindo w’ibikorwa byacu nta n’umwe uhemutse kandi nta n’umwe usubiye inyuma.

Tumaze kubageza aheza kandi tubagejeje ku gasongero mu buryo bukomeye kuko ibikorwa byacu biri kugenda byigaragaza mu Isi yose kandi urumuri rw’Uhoraho rukaba rurashirije mu mitima ya benshi hakaba hariho benshi bari kuzanwa mu murongo barohorwa kandi bashyigikirwa cyane cyane abagenda ari abanyantege nkeya mukaba mukomeje kubatera ingabo mu bituma mubazana mu cyiza kandi mubamurikira kugira ngo bave mu mwijima w’icyaha, erega nta bikorwa biba bitoya imbere yacu kuko igikorwa cyanyu muhurije hamwe kandi igikorwa cyiza cyunze ubumwe tugikoresha igikorwa gikomeye kandi kikabyara umusaruro mu buryo bw’agatangaza, dukoranye rero imirimo ikomeye kandi dukomeje kubaka ibikorwa byacu mu Isi mu buryo butanyeganyezwa mu buryo butavogerwa kandi mu buryo budasubizwa inyuma kuko ububasha bwa DATA bwururutse kandi ububasha bw’Ubutatu Butagatifu bukaba butembera mu buzima bwanyu kandi bubayoboye bubagenga bubigisha kandi bubatoza ikiri icyiza, nimukomeze mwakire Ijuru muri mwebwe kandi mukomeze muryumve muryumvirize mwumve icyo tubabwira n’icyo tubatoza kugira ngo mwumvire abandi cyane cyane ba bandi bumva bakumvirana  ba bandi badashaka ba bandi basubiza inyuma icyo tubabwira bakajya kwikorera ibyabo kugira ngo mubabere ku izamu kandi mubabere ku isonga kuko iki gihe ari igihe cyo kubohora cyane cyane ba bandi bigize indangare bakanga kumva iki gihe rero bakaba bari gutakamba bashaka impuhwe n’imbabazi kugira ngo babashe kuzigirirwa bagaruke mu nzira nziza, nimukomeze mubabohore kandi mukomeze mutange impuhwe zanyu n’imbabazi kuko ari cyo mwashyiriwe ku Isi kandi byose tukaba twarabibahunze kuko hariho benshi duhereza impuhwe hakaba hariho benshi duhereza imbabazi ariko ntibabashe kuzakira kuko nyine imitima yabo ikomeje kunangira kandi ibikorwa byabo bikaba bikomeje kugana ahabi.

Mubereyeho rero kubasabira ndetse no kubatakambira kugira ngo murohore roho nyamwinshi kandi urukundo rwanyu rubashe kwigaragaza mu bice bitandukanye by’Isi rutumbagire rugere kure bityo ruhagurutse benshi bakicaye kandi benshi bagisinziriye kugira ngo rubakangure, nirukomeze rutembe nk’amazi magari kugira ngo murwuhagize benshi kuko urukundo rushoboye byose kandi rushoboza byose kuko uri mu rukundo nta na kimwe kimunanira kandi nta na kimwe atabasha gukora kuko nyine byose abyakirira muri urwo rukundo yaba ibikomeye n’ibyorohereje byose akabyakirira mu rukundo rwa DATA; nimukomeze rero mubyakire mu buzima bwanyu kuko yarubasendereje kandi akarubuhagira bityo rero akaba yararubateye kandi akarubakenyeza nimurwakire rwose nta na kimwe mwirengagije kandi mutarucimbuyemo kabiri kuko rusesuye kandi akarurunduriza kuri buri wese kugira ngo buri wese akomere kandi buri wese abashe gukataza kandi buri wese abashe kurwogamo kurwumva ndetse no kurwumviriza kugira ngo mubashe kurusesekaza mu bandi.

Mbifurije amahoro y’Imana kandi mbifurije ibyishimo n’umunezero kuko ndi rwagati muri mwebwe mu kubashyigikira mu kubahuriza hamwe mu gicumbi kugira ngo muvomererwe kandi muhavome imbaraga n’ibyishimo kandi igihe cyose mwumve ko muri abatoni b’Uhoraho kuko mwatoneshejwe mugahabwa gutetera ku mbuga y’Uhoraho kandi mugahabwa gutetera ku bibero byanjye kugira ngo igihe cyose mpore mbakikiye mpore mbateruye kandi mpore mbonsa ku ibere ryanjye, erega simbacutsa kuko igihe cyose buri mwana aba akeneye igikorwa cy’umubyeyi we bityo rero nanjye iteka n’iteka nkababa bugufi kandi nkabitaho kugira ngo namwe mwite ku bari inyuma yanyu kandi mwite ku babahanze amaso ndetse n’ababakurikiye abo bose batabaza batakamba bifuza kuramirwa namwe nkifatikanya namwe mu kubarohora cyane cyane mu isengesho ryanyu rya buri munsi, erega nta rundi rugamba mugomba kurwana kandi nta rundi rugamba mugomba kurwanisha atari intwaro tubaha z’urumuri kandi intwaro z’isengesho buri wese rero tukaba twaramuhambiriye ibyiza kandi tukaba twaramuhambiriye intwaro zikomeye kandi zicinyiye kandi zitajenjetse buri wese rero akaba ari igihe cyo kuzikoresha nta n’imwe murambitse kandi nta n’imwe mwirengagije kuko buri yose irimo amasasu ahagije kandi buri sengesho ryose rikaba rifite intwaro ndetse n’imbaraga zikomeye kugira ngo zibashe guhindura roho nyamwinshi kandi zibashe kwerereza roho nyamwinshi cyane cyane abakiri mu mwijima ndetse n’abakiri mu kibi kugira ngo mubasukure mubaganisha mu rumuri rw’Uhoraho.

Ndabakunda bana banjye kandi nishimanye namwe umunezero wanyu nukomeze wiyongere ibikorwa byanyu byiza bikomeze byisukiranye bityo umurava wanyu wa buri wese nkomeje kuwongera kandi nkomeje kubahuriza hamwe mu Butatu Butagatifu kugira ngo mushyigikirwe kandi musigasirwe n’ububasha bwa DATA, erega turi kumwe namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi ntabwo muri mwenyine ntabwo twabataye ku murimo mwenyine kuko twifatikanya namwe kandi akaba ari twebwe tubereka aho mugomba kwerekeza ndetse n’aho mugomba kugana kugira ngo turebe ahari imbaraga ndetse turebe n’ahakeneye imbaraga zihagije kugira ngo ari ho tuberekeza kuko izo mbaraga muzifite kandi mukaba mwarahawe guterura Isi yose, ntabwo rero twabaha guterura Isi yose tutarabahaye imbaraga zikomeye n’ububasha bukomeye iki gihe ni igihe cyo kubukoresha kandi iki gihe ni igihe cyo kubwiyumvamo kuko nta munsi w’imfabusa kandi nta munsi ugenda tutabagabiye iki gihe rero akaba ari igihe cyo gukoresha imbaraga zanyu mu buryo bukomeye kandi kuri buri wese buri wese akaziyumvamo kandi buri wese akumva ko akomeye mu maso y’Uhoraho kandi akomeye mu maso y’abantu n’aho abantu babona ko mujegajega ndetse nta n’icyo mumaze n’ibikorwa byanyu bitagaragara mwishimire yuko twebwe tubazi kandi tubasobanukiwe kandi ibikorwa byanyu tukabibona kandi tukabona umusaruro w’icyo mukura mu isengesho ryanyu rya buri munsi, erega Isi ntizigera ibashima kandi ntizigera ibakomera amashyi ahubwo izabavuma ibavumagize kuko hariho benshi bohotse ku by’umwanzi bityo rero bakaba badashimishijwe n’ibikorwa byanyu kandi bakaba badashimishijwe n’isengesho ryanyu ari nayo mpamvu umwanzi abahigahiga abandi bakabakwena abandi bakabasekera ariko kandi twebwe mu Ijuru duseka kandi twishimye kuko ibikorwa byanyu byiza bidushimisha kandi bikatunezeza bityo tukururutsa ingabo zo kubarinda ndetse no kubarengera, ni igihe cyo kubakomeza no kubambika imbaraga za kimalayika kugira ngo ibi bihe ntimugende muri mwenyine kandi ntimugendere mu mubiri ahubwo mugendere mu mbaraga za kimalayika zibafasha kurwana kandi zibafasha gutsinda imitego yose ya Nyakibi.

Mbifurije umunsi mwiza ndabakunda cyane nimukomere kandi mukataze kuko dukomeje gushwanyuza ibibi byose mu Isi tukaba dukomeje kumanura uburinzi bwacu tubarinda kandi turinda ikiremwa muntu hirya no hino ku badutega amatwi ndetse no ku bana banjye natoranyije hirya no hino aho bari tukaba dukomeje kururutsa ububasha bukomeye kugira ngo tubarengere kugira ngo umwanzi atabagiraho ububasha kandi umwanzi nababona atinye kandi ahunge kuko ari igihe cyo kumuhungeteshwa kandi akaba ari igihe cyo kumwigizayo akaba ari igihe cyo kumukangaranya kandi akaba ari igihe cyo kumukura mu mayira; nimukomere rero kandi mukataze nifatikanyije na buri wese ku giti cye kandi nifatikanyije namwe mwese uko mwishyize hamwe kuko buri wese uko agenda atura ituro rye ndaryakira kandi nkamufasha kuritura kuko mutavuga mwenyine ahubwo iyo musohoye ijwi ryanyu ndikiriza nanjye nkatera mukikiriza bityo tukagendana muri ubwo buryo mu kurohora roho nyinshi kandi bikantera umunezero ndetse n’ibyishimo Ijuru ryose tukadabagira kandi tukabadabagiza tubaha ibyiza kuko nyine muri abasirikari bakomeye kandi abasirikari bahuruzwa bakitaba kandi bahamagarwa bakaza batumwa bagatumika kandi buri wese agaharanira kuzuza icyo yasabwe umunsi ku wundi, mbifurije umunsi mwiza kandi mwakire umugisha wanjye ubarinde kandi ubarengere mu bumwe bw’Imana DATA, Imana Mwana, Imana Roho Mutagatifu kugira ngo Ubutatu Butagatifu bukomeze bwigaragaze mu bikorwa byanyu bya buri munsi.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA NDABAKUNDA CYANE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’ABAMALAYIKA, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *