UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, Tariki ya 04 Kamena 2023

Mbifurije amahoro y’Imana nshuti bana banjye nkunda, mbifurije gukomeza kubaho mu byishimo by’Uhoraho kandi mbifurije gukomera no gukataza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi murushaho kwambara imbaraga kandi murushaho gutwaza no gutwarana muri byose mutwaranira ingoma y’Imana. Turi kumwe kuko mbashyigikiye kandi mbarinze kugira ngo ibikorwa by’Uhoraho bikomeze kwigaragaza mu buzima bwanyu kandi bikomeze kwigaragaza mu mibereho yanyu ya buri munsi bityo ububasha bwa Data bukomeze gusenderera Isi yose kandi bukomeze kugaragarira bose. Turi kumwe rero muri uyu munsi utagira uko usa muri uyu munsi w’agatangaza muri uyu munsi w’akataraboneka Uhoraho yamanutse mu Isi mu butatu butagatifu kugira ngo agaragaze imbaraga ze kandi agaragaze ububasha bwe agaragaze ikuzo rye mu kiremwa muntu. Turi kumwe rero kuko hari byinshi twafunze kandi hari byinshi twafunguye mu buryo bukomeye tukaba turi gushyigikira ububasha bw’Imana isumba byose mu Isi yose no mu kiremwa muntu.

Kuri uyu munsi hari byinshi twakinguruyeho igihu cyari kibihumye kandi hari benshi twakuye mu mwijima w’icuraburindi kugira ngo bazanwe mu gushaka kwa Data kandi bazanwe mu nzira bagomba kugenda kuko hari benshi bari barimo guseta ibirenge kandi hari benshi barimo kugenda bakebaguza nk’abajura batazi aho bajya igihe kikaba kigeze kugira ngo abo bose bakomeje kwidegembya abo bose bakomeje kugenda uko bashaka n’uko babyumva kugira ngo bavanwe mu nzira kuko igihe kigeze kugira ngo nyir’ijambo afate ijambo kuko Data yamaze kunga ubumwe na we buryo bukomeye ubutatu butagatifu bwose bukaba buganje muri we. Ni umwami nyir’ijambo ntakurwa ku ijambo kuko iyo avuze ntavugirwamo kandi iyo ategetse nta wumuvuguruza kuko atavugirwa ibikorwa bye byihagije muri we kandi imbaraga ze zihagije muri we. Dore ibihe biraje kuko ibyo twavuze byose tugiye kubisohoza kuko tutitumikirije twatumwe n’Uhoraho kandi dutumwa mu bubasha bw’Uhoraho ibyo abahanuzi bavuze hirya no hino tukaba tugiye kubishyira mu ngiro.

Hari benshi bakomeje kwibeshya ku bubasha bw’Ijuru ryose kandi bibeshya ku mbaraga z’Ijuru ryose bibwira ko hari icyo bashobora guhagarika kandi bibwira ko hari icyo bashobora kugabanya ku bubasha bw’Imana, abo bose baragowe kuko bagwiririwe n’ibihe bikomeye ingabo zose zamaze kugota Isi yose kandi zamaze gufata intwaro mu buryo bukomeye tukaba tugiye kurimbura ikibi cyose kiri mu Isi mu buryo bw’umugaragaro. Benshi bazabibona kandi benshi bazikanga kuko hari benshi bagiye gutungurwa n’ibihe kandi twaraburiye twarateguje Mwene Muntu kugira ngo ahinduke kandi ahindukirire akongererwa agahenge kandi akongererwa iminsi yo kubaho kugira ngo yisubireho ahinduke Mwene Muntu yakomeje kunangira umutima Mwene Muntu akomeza kwica amatwi icyiza ntiyagifata nk’icyiza azaniwe kandi ahawe. Uyu munsi rero ni umunsi utazongera kubaho mu mateka ya Mwene Muntu kuko atazongera kugaruka ukundi kuko kuri uyu munsi hari byinshi twakuyeho kandi hari byinshi twashyizeho mu bubasha bw’Imana kuko Isi nshya igiye guturamo umuntu mushya uberewe no kuyibamo kandi ubikwiriye wabitorewe kandi wabihamagariwe n’Uhoraho. Buri wese rero nabe maso kandi buri wese asenge ashyizeho umutima atakambe kuko iminsi isigaye ari mikeya kugira ngo tugaragaze ububasha bw’Ijuru ryose kandi tugaragaze imbaraga z’Ijuru ryose. Nkaba ngira nti ntore z’Imana bana banjye nimukataze mu kuri urukundo ukwemera n’ukwizera nibibabere inkingi zikomeye zizashyigikira roho zanyu mu bihe biri imbere kuko uru rugamba ruzatambuka ab’ibyihare kandi rugatambuka intwari kuko hagomba kugaragara ibiharamagara byemeye guhara amagara yabyo bityo bagakurikiza ijambo ry’Uhoraho kandi bagakurikira inzira y’Uhoraho mu kwitagatifuza no gutungana batunganya byinshi mu buryo budasanzwe.

Dukomeje kwambika kuko Uhoraho yatoye benshi kandi akomeje gushyiraho ikimenyetso benshi dukomeje kwambika no kwamburaho ikibi kibazize kandi kibaziritse kugira ngo babeho mu rukundo kandi babeho mu mahoro y’Imana asendereye kandi asesuye. Nimurangwe n’ubwenge ab’Isi ntibakabarushe ubwenge kuko tubahaye ubwenge bukomeye kuri uyu munsi kandi tubahaye imbaraga zikomeye zishyigikira roho zanyu kandi zishyigikira ubuzima bwanyu imibereho yanyu ya buri munsi. Nimurangwe n’ibyishimo amahoro n’urukundo mu mitima yanyu kugira ngo mukore ibitambutse twe ababanjirije kuko hari byinshi kuri ubu Uhoraho yabageneye kandi hari umugabane mwiza kuri buri wese wemeye kubiharanira kandi wemeye kubikorera Uhoraho akaba agiye kugaragaza byinshi mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.

Mushonje muhishiwe kuko mwateguriwe n’Ijuru ryose kandi mwateguriwe n’Uhoraho mu bubasha bukomeye kandi mu mbaraga zikomeye; nimwishime munezerwe kuko kuko muri kumwe n’umugaba w’ingabo mukaba mufite amahirwe akomeye adasanzwe kuko hari byinshi mwahishuriwe tutagize amahirwe yo guhishurirwa kuko twe twaharaniraga ubutagatifu tuvuye hasi buri wese agahihibikana akora hirya no hino kugira ngo atunganire Imana kandi akore ikinyuze Imana ariko mwe muri ibi bihe mwarahiriwe kuko abatagatifu twese tumanuka tukaganira namwe kandi tukabana namwe tugataramana namwe mu byishimo; nimukomeze rero kubaho mu byishimo kandi mukomeze kubaho mu mahoro kuko tubataramishije amanywa n’ijoro kuri uyu munsi twese tukaba twamanutse n’abamalayika mu Isi kuko turi kurwana inkundura turwanira benshi b’indangare kuko harimo abatazi kwirwanira batazi no guha agaciro roho zabo iteka bahora mu kibi bahora bivuruguta mu kibi bahora bisanzagiza mu kibi tukaba twaje gusayura kandi twaje kurohora Mwene Muntu mu buryo bw’agatangaza. Kuri uyu munsi twakoze ibikorwa bidasanzwe kandi twagaragaje ububasha budasanzwe mu Isi ku bari maso bari babukereye biteguye kwakira ibyiza by’Ijuru mu mutima ukunda kandi umutima ushaka umutima utaryarya umutima wuzuye ubwicishe bugufi tukaba twabamanuriyemo imbaraga z’Uhoraho kandi tukaba twabamanuriyemo ububasha bw’Imana kugira ngo buture muri bo kandi buganze muri bo bityo bwamagane ikibi cyose kandi butsembe ikibi cyose muri Mwene Muntu kugira ngo ububasha bw’Imana bukomeze kwigaragaza.

Turi kumwe rero ntimukikange kandi ntimuhungabane icyo musabwa ni uguhagarara mu myanya yanyu buri wese agahagarara mu izamu rye kuko buri wese azi icyo gukora kandi buri wese yeretswe inzira agomba kugenda nimuyibemo rero ntihakagire na kimwe kibarangaza kuko ari igihe cya buri wese guhagarara yemye uradigadiga arasigara mu mayira kandi umwanzi aramwigarurira kuko mugihagaze ku munzani kuri buri wese tugipima ibiro bya buri wese kuko Uhoraho agomba gushyiraho akadomo ka nyuma kuri Mwene Muntu mu bikorwa bigaragarira bose. Nimukataze mu kuri mu rukundo nta kibazuyaza nta n’ikibatinza mu mayira murusheho kwambara ubutungane Yezu Kristu akomeze kuganza mu buzima bwanyu mu mibereho yanyu ya buri munsi kuko intege nke zanyu tuzizi kandi tukaba tuzi ko muhura na byinshi bibananiza mu rugendo kuko mukiri mu Isi mwambaye umubiri kandi iyi Si ikabamo byinshi birangaza n’ibishuka Mwene Muntu bimuhenda ubwenge kuko kenshi umwanzi aba ashaka kwigarurira Mwene Muntu aba atifuza intambwe nziza Mwene Muntu atera. Nimukomeze rero kumujujubya mu bikorwa bye bibi by’umwijima mukomeze kumwambura abo akomeje kwigabiza no kwigarurira mu bitekerezo byabo kuko twatatanyije abiyise abahanga n’abanyabwenge tukaba turi gushyira ku mugaragaro buri wese akaba ari kugaragara uko ari kuko nta bwihisho bugihari mu Isi nta n’ubwikingo bw’umunyacyaha bw’umunyakibi ahubwo buri wese agomba kugaragara uko ari kandi akagaragaza ikimutuyemo; abana b’urumuri rero barashyigikiwe kandi bararinzwe kuko nta kizabakoma imbere kandi nta kizabahungabanya; nkaba ngira nti nimukomeze kubaho mu byishimo by’ubutatu butagatifu kuko buri kumwe namwe kandi buganje mu mibereho yanyu no mu buzima bwanyu bwa buri munsi mwiyumvemo izo mbaraga kandi mwiyumvemo ubwo butwari kuko buri wese azi icyo gukora kandi buri wese akaba azi icyo ahamagariwe nimube maso kandi mukomeze kubera benshi maso kuko Uhoraho yamanuye uburakari bwe mu Isi mu buryo bukomeye tukaba tugiye gukubura kugira ngo Isi n’Ijuru bihuzwe ku buryo bw’umugaragaro.

Amahoro, amahoro! Ibihe byiza kuri mwese, ndabakunda, ntaramanye namwe ndi Mutagatifu Marie Madalena mu byishimo n’umunezero kuko nabahobeye mu byishimo byanjye kandi nabahobeye mu mbaraga zanjye kugira ngo ndusheho kubasendereza ibyiza by’Ijuru ryose kuko kuri uyu munsi mwagenewe ibyiza by’agatangaza by’akataraboneka kuko hari byinshi twahinduye mu buzima bwanyu kandi akaba ari byinshi twahinduye mu mibereho yanyu kugira ngo mukomeze kunyura imana no gushimisha imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

AMAHORO, AMAHORO IBIHE BYIZA KURI MWESE, NDI MUTAGATIFU MARIE MADALENA. AMAHORO, AMAHORO! NTORE Z’IMANA BANA BANJYE. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *