UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 06 MATA 2023.
Nasabagijwe n’ibyishimo mu buryo budasanzwe, mu kumenyeshwa inkuru nziza y’izuka n’umutsindo w’Umwami wacu Yezu Kristu. Nuzuye ibyishimo bitangaje ubwo malayika yari atumenyesheje ko Yezu Kristu atakiri mu mva, ari muzima; mu museke wa kare twari tugiye ku mva, maze dusanga Kristu yazutse, ari muzima.
Mbege igishyika kivanze n’ubwoba bwinshi, kuko kumva iyo nkuru tuyimenyeshejwe na malayika w’Imana, imirasire y’urumuri rwe yacengeraga mu mitima yacu, iduha ihumure; bityo tugasabagizwa n’ibyishimo bivanze n’ubwoba; bityo kubyakira, kubyumvisha amatwi yacu bitubera agatangaza; bityo duhinda umushyitsi ku mpamvu y’ibyishimo n’ububasha bw’Imana isumba byose mu kumanura imbaraga, n’imirasire y’urumuri rwa malayika mu buzima bwacu no mu mutima wacu, kugira ngo twumve neza kandi turusheho gusobanukirwa ijambo rivuye mu Ijuru.
Kugira ngo tubashe kwakira iyo nkuru nziza y’izuka ry’umukiza wacu Yezu Kristu, kandi tubibere abahamya, kuko hari icyo Ijuru ryakoraga mu buzima bwacu, kugira ngo dukurwemo ubwoba bw’urupfu, maze twakire imbaraga z’izuka rya Yezu Kristu, tube abahamya kandi twamamaze dushize amanga inkuru nziza y’izuka rya Yezu Kristu.
Nahakiriye imbaraga mu buryo budasanzwe, kuko ubwoba n’umushyitsi byanshizemo, bityo nkambara ububasha n’imbaraga mu buryo budasanzwe, maze nkarushaho kwakira ibyiza bya Yezu Kristu mu mutima wanjye, kandi ngashira intimba n’igishyika nari mfite cy’urupfu, maze nkambara imbaraga z’izuka nkesha umutsindo wa Yezu Kristu.
Malayika rero yatubereye umuhamya, utangaza iby’izuka rya Nyagasani, bityo abiduhamiriza twese uko twari tugiye ku mva, kandi atubibamo urukundo n’imbaraga, dukurwamo igishyika cy’urupfu, maze twakira imbaraga kugira ngo tubashe guhamya izuka rya Yezu Kristu.
Twahawe rero imbaraga kandi duhabwa ubusobanuro, kugira ngo dutangarize abandi iby’izuka rya Yezu Kristu, uko malayika w’Imana yadusobanuriye byose kandi akatubera umuhamya w’izuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo natwe duhamarize abandi ibyo twiyumviye kandi twiboneye.
Twagize rero amahirwe ageretse ku yandi mu kwivuganira na malayika, kuko ububasha bw’Imana bwatwuzuye kandi bukadusenderera, bityo tugahabwa imbaraga zo guhamya iby’izuka rya Yezu Kristu.
Malayika w’Imana yakomeje kuduhamiriza iby’izuka rya Yezu Kristu, bityo ubwenge bwacu bubasha kwakira iyo mvugo, kandi imitima yacu ibasha kwakira ihumure n’iruhuko; bityo ducengerwa n’ijambo rya malayika, natwe tuba abemezi kandi twemera ko Yezu Kristu yazutse ari muzima, aduhamiriza mu bimenyetso kandi mu bitangaza by’imbaraga ze zamanukiraga mu mibiri yacu no mu mutima wacu, kugira ngo duhamirize ibya Yezu Kristu kandi twamamaze ibya Yezu Kristu dushize amanga.
Twasazwe n’ibyishimo maze twuzura Roho Mutagatifu, koko duhamya dushize amanga iby’inkuru nziza y’izuka rya Yezu Kristu. Twahise dusubira inyuma kubimenyesha intumwa, kuko twari dufite igishyika cyo kubwiriza bose ibyiza n’ibitangaza Yezu Kristu ko yizuye mu bapfuye. Twabimenyesheje intumwa dufite igishyika kandi dufite imbaraga zihamya ibyo twiboneye kandi twiyiziye.
Mu mutima wanjye nari nuzuye ibyishimo byansaze, ntabona uko mvuga kuko kunezererwa kandi iruhuko niyumvagamo, ryatembaga ubwuzu bwinshi, nkumva Yezu Kristu turi kumwe, kandi nkumva nezerejwe ko Umukiza wanjye Yezu Kristu yazutse ari muzima.
Mbega ngo ibinezaneza biransaba umutima, mbega ngo ubwuzu buransenderera kandi mbega ngo ibyishimo ntabona uko mvuga biransabagiza, maze ngatwarwa wese muri Yezu Kristu, nkumva niho hari amahoro asendereye, kandi nkumva ndinzwe n’ububasha n’imbaraga zitangaje kubera ububasha bwa Yezu Kristu, bwari bwanyubatse kandi bwantwikiriye; bityo mba umuhamya hose ko Yezu Kristu yazutse ari muzima, mu kubimenyesha intumwa, nazo ziza kwirebera, kandi nazo zivayo zihamiriza ko Yezu Kristu yazutse ari muzima.
Byari umunezero tutabona uko tuvuga kubona uwo wakundaga kandi kubona uwo wari uzi ko ari mu mva, kandi kubona uwo wari uzi ko ntacyo akishoboreye yongeye kwambara imbaraga, ububasha noneho n’ishema ritangaje, maze tukumva ibyishimo bidusendereye kandi umunezero ari wose.
Nasabagijwe n’ibyishimo bitagira ingano, bityo kumwamamaza, nkamamaza nshize amanga, mfite igishyika cyo kubonana na we, kwihurira nawe imbonankubone.
Yezu Kristu yatuzaniye amahoro mu izuka rye, mu buryo bwo kudukomeza, kutwambika imbaraga, kugira ngo tumubere abahamya mu Isi dushize amanga, kandi twamamaze inkuru nziza y’ijambo rye, kuko twari twarabimenyeshejwe mbere y’igihe.
Tugashimishwa rero n’uko isezerano yadusezeranyije ryuzuye kandi rigiye ku mugaragaro, bityo ntacyo twikangaga kandi ntacyo twatinyaga, yaba abari bamugiriye nabi, twumvaga dufite ishema kandi dufite imbaraga zo kumwamamaza dushize amanga, kubera mu kudutangariza urupfu rwe, twahaherewe imbaraga mu buryo twari twicaye, tuzi neza ko azazuka, kuko atumenyesha ko agiye gupfa, yatumenyesheje n’iby’izuka rye.
Bityo mu myiteguro twicara dutegereje, kandi mu izuka rye duhabwa imbaraga zidufasha gukomeza kumubera abahamya mu bantu, ndetse no kwamamaza ibyiza byose yari yavuze, dukomeje no gutegereza ibyiza byose yari yatangaje; kugira ngo twicare twiteguye amasezerano yasezeranyije intumwa ze, ko yose agiye gusohora, kandi agiye kuzura, mu byo yari yatangaje azakora nyuma y’izuka rye.
Yezu Kristu yambereye byose kandi ambera iruhuko mu buryo bw’agatangaza, ntwarwa na we kandi aranyigarurira wese, bityo nanjye nemera n’urukundo rwe mu buryo bw’agatangaza, kuko ntacyo namugereranya, kandi ntacyo namunganya; nasazwe rero n’umunezero ntabona uko mvuga, ibyishimo bitangaje, ntangarijwe kandi niboneye amaso yanjye imbonankubone, ko atakiri mu mva ko yazutse, ari muzima.
Nkomeza rero nanjye ubutumwa bwo kumwamamaza nshize amanga, mumenyesha hose, mvuga inkuru nziza y’izuka rya Yezu Kristu, kandi ntangaza ibyiza byose yari yaratubwiye, nibyo yabwiye intumwa ze.
Habayeho rero umusabano na we mu buryo budasanzwe, n’ubwo tutabonanaga imbonankubone, ariko iteka ryose twumvaga turinzwe n’ububasha bwe, kandi aturi rwagati, kandi aturimo rwagati mu byishimo byinshi.
Yezu Kristu yatwambitse imbaraga n’ubutwari dukesha izuka rye, kandi dukesha ibyiza yari yarasezeranye kandi yari yaradusezeranyije, nk’abamubaga iruhande, kandi nk’ababaga iruhande rwe, maze tukamamaza ibyiza bye dushize amanga.
Yatubereye byose kandi atubera iruhuko mu buryo bw’agatangaza, kuko kwibanira na Yezu ntako bisa, ari yo yari amahoro yanjye, kandi ibyishimo byanjye, nirekurira mu biganza bye wese, bityo nawe aramfata arankingira, antandukanya n’ibyanzigaga ndetse n’ibyantukanyaga n’urukundo rw’Imana, aranyirehereza kandi angarura mu murongo w’icyo Ijuru rinyifuzaho kandi rinshakaho, bityo nanjye sinagundira umutima wanjye ndawumurekurira, nsabana nawe mu buryo bw’agatangaza.
Mu gihe cy’izuka rero byari umunezero kandi ryari ishema, mu mutima wanjye nagendanaga kuko numvaga ndinzwe mu buryo butangaje, igishyika n’ubwoba byanshizemo, bityo nsabagizwa na Roho Mutagatifu, kandi nsabagizwa n’ibyishimo bitarondoreka; kuko imbaraga zisendereye kandi imbaraga z’ibyishimo navuga ko ari Roho Mutagatifu nabisendejwe mu rumuri malayika yatwoherereje, igihe adutangariza izuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu.
Yezu Kristu yabayemo muri njye, mu gihe cy’izuka rye kuko namwumvaga mu mutima wanjye wese, kandi nkumva mfite imaraga ze, mfite ishema ryo kumwamamaza, ntacyo nikanga kandi nta kinkoma imbere, kuko kumuhamya ndetse no kumwamamaza, aribyo numvaga bimbere iruhuko, kuvuga ibye nkumva ari yo mahoro yanjye, ari na wo munezero wanjye.
Izuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu ryavomereye bensho imbaraga mu buryo bw’agatangaza, kandi duhabwa kumusobanukirwa neza uwo ari we; bityo duhorana ishema ry’uko Kristu yatsinze urupfu ari muzima kandi yihimuye abanzi be, kuko nyine yagaragaje ububasha bwe mu buryo bw’agatangaza, bwo kwigaranzura urupfu, bityo abamwishe bakorwa n’isoni n’ikimwaro, natwe twumva ari ishema kuri twebwe, ko Kristu ari muzima muri twe.
Yezu Kristu yatuzaniye ibyishimo n’umunezero mu buryo budasanzwe, kuko urubuto rutaguye mu gitaka ngo ruhugute ntirushobora kubyara izindi; bityo mu mitima yacu twiyunguramo ukwemera gukomeye kandi twambara imbaraga mu buryo bw’agatangaza, kubera Yezu Kristu, mu mbaraga yazamukanye, kandi mu bubasha yari yambaye, kuko yabudusakajeho, kandi iteka ryose aho twabaga turi, iteka ryose wumvaga ari kumwe natwe, kuko wumvaga ari nta tandukaniro ry’aho turi na Yezu aho ari.
Igihe cyose rero niyumvaga Yezu iruhande, nkumva nuzuye umunezero n’ibyishimo bitarondereka, imbaraga kandi mu bubasha budasanzwe yabuganije mu mitima yacu, bityo bukadusabanisha natwe tugasabana, natwe tukarushaho kuvuga ibye dushize amanga.
Yambereye byose kandi atubera byose, yaba intumwa ze n’inshuti ze, kuko yabaye hafi yacu mu bihe bikomeye, kandi akadutera imbaraga mu buryo bw’agatangaza.
Izuka rya Yezu Kristu rero, nta wabona uko arirondora, kuko ibyishimo kubivuga mu magambo, nta wabona uko abivuga mu buryo bworoheje kandi bw’incamake, kuko ibyishimo umuntu atabona ibipimo abipimaho, kumva uwo wakundaga yatsinze urupfu ari muzima, kumuvuga mu byishimo gusa ntibihagije.
Byari umunezero, ibyishimo bitangaje kandi bisesekaje, kandi buri wese yumvaga, bityo bamwe bakikanga kandi bagakangaranywa n’ibibi bamukoreye, abandi bakishimira ko Yezu Kristu babuze bamukunda, bishimiye ko ari muzima; ibyo bikaba ishema kandi bikaba igihozo kuri benshi.
Ni ubuntu rero bugeretse ku bundi twagaragarijwe, kandi twagiriwe kugira ngo tumenye kandi tumenyeshwe ku ikubitiro rya mbere, izuka ry’Umukiza kandi tubibere abahamya, mu kubyibonera no kubigaragarizwa n’Ijuru ubwaryo.
Si twe twabyigeneye ahubwo ni umugambi w’Uhoraho Imana, kuko byari bigenwe bityo, kandi byari biteguwe bityo kugira ngo nanjye mbarirwe mu ntore, ndetse no mu nkoramutima za Yezu Kristu, zimenyeshwa izuka rye ku ikubitiro rya mbere kugira ngo nanjye mpamye kandi ntangaze iby’izuka rya Yezu Kristu, nshize amanga kandi ku bw’igishyika nahoranaga ku mutima, byari umugambi wa Yezu Kristu kugira ngo anyigaragarize, ku ikubitiro kandi mubere umuhamya, ku bw’urukundo n’igishyika nahoranaga mu mutima wanjye; akaba ari ibinezaneza gusa byansanze, kandi binsabagiza mu rukundo rwa Yezu Kristu, nkahora noga mu nyanja ngari y’urukundo rwe, kuko nayituyemo rwagati, kandi ngatwarwa nayo wese; bityo nkishimira kuba aho Yezu ari, kandi nkishimira kuba iruhande rwa Yezu Kristu, yaba mu byoroshye, mu bikomeye, bityo nkagaragarizwa urukundo rugeretse ku rundi, rwo gutabarwa no kugaragarizwa ihumure mu buryo bw’agatangaza na malayika w’Imana, yatumenyesheje iyo nkuru nziza ko Yezu Kristu yatsinze urupfu, ari muzima.
Ni ibyishimo bitangaje kandi ni ubuntu bugeretse ku bundi bw’Ijuru, mu kugaragarizwa iyo neza kuko ntari mbikwiriye, kandi ntari nkwiriye kumenyeshwa ibyo byiza byose by’agatangaza; ariko ku bw’impuhwe n’urukundo rwa Yezu Kristu yambibyemo, ku ikubitiro rya mbere ampa byose ntacyo anyimye, kandi ampa no gutangarizwa no kumenyeshwa izuka rye, ndetse no kugaragarizwa ibitangaza byinshi mu buzima bwe.
Ni ishimwe rikomeye kuri Uhoraho Imana, yo Mugenga kandi Muteguzi w’amayira ya buri wese, kuko ari we ugenera buri wese ubuzima, kandi akamugenera n’uko agomba kububamo; akamugenera byose amaza ye, ndetse n’imikorere ye mu buzima bwe bwose, kugeza ku ndunduro y’ibihe.
Mbifurije ibihe byiza, ntore z’Imana, nimukomere kandi mukomeze kuzirikana ubuntu bugeretse ku bundi twagiriwe, bwo kumenyeshwa no guhabwa ibyiza n’Uhoraho, tubiherewe mu mwana we Yezu Kristu, inshungu y’abanyabyaha, kandi inshuti itadutenguha kandi itadutererana ibihe byose, agahora iteka atwigaragariza igihe tumushakashakana umutima utaryarya, kandi igihe tumufitiye urukundo, nawe akarutugaragariza.
Mbifurije amahoro y’Imana !
Ndi Mutagatifu Mariya Madalena, ubifuriza gukomera kuri Yezu Kristu, kuko umukomeyeho kandi umwemera atajijinganya, amukorera ibitangaza mu buzima bwe, kandi akamugaragariza urukundo rutangaje; nk’uko nanjye yabingiriye, ntabikesheje ubutungane, ahubwo mbikesheje kumwemera no kumwakira.
AMAHORO, AMAHORO ! NDABAKUNDA CYANE, NTORE Z’IMANA, NIMUGIRE UBUZIMA MURI YEZU KRISTU, KUKO NTA HANDI MUSHOBORA KUBONA UBUZIMA, HATARI MURI YEZU KRISTU. AMAHORO, AMAHORO!