UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU PETERO INTUMWA, TARIKI 06 MATA 2023.

Nuzuye umunezero utavugwa numvise inkuru nziza y’izuka rya Yezu Kristu, bityo mparanira kugira ngo mbyimenyere kandi mbyirebere; bityo maze kumenyeshwa ndetse no kumenya inkuru nziza y’izuka rya Yezu Kristu, nsabagizwa n’ibyishimo n’umunezero mu buryo bukomeye, kuko gutangarizwa iyo nkuru nziza, kandi nkibonera n’amaso yanjye, ibimenyetso ko Yezu Kristu yatsinze urupfu, ari muzima.

Nibyo koko habayeho kunanirwa, kandi habaho kugira intege nkeya, mu rugendo kubera urupfu ruteye ubwoba rw’Umwami wacu Yezu Kristu, rwatubereye nk’urwasibye ibyo yari yadusezeranyije, kandi ibyo yari yatubwiye, dusa nk’ababishyize ku ruhande nk’aho bitagishobotse.

Ku munsi wa gatatu niho twangarijwe iyo nkuru nziza, tuzirikana ko yari yabitubwiye, kandi yari yatumenyesheje, ko azapfa kandi akazuka. Byaduhaye gusubira mu masezerano twagiranye na we, kandi bintera igishyika, umwete n’umuhate, wo kuzirikana buri jambo ryose yambwiye; bityo bintera imbaraga, ko ntangiye umurimo mu buryo budasanzwe, wo kwamamaza Yezu Kristu no kumubera umuhamya mu bantu.

Ku bw’ineza ye n’urukundo rwe rero rutarondoreka, kandi ku bw’ubudahemuka ku masezerano, kuko ibyo yavuze byose yabyubahirije kandi yabyujuje, yizura mu bapfuye, twahawe imbaraga n’ububasha, bityo bidukingururira ikibi cyari cyadutwikiriye cy’umwanzi, mu kudukangaranya kandi mu kudutera ubwoba kw’ababisha be; bityo dutwikururwaho ikizinga cy’umwanzi yari yatwikiriye, kugira ngo twumve y’uko ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije bitagishobotse.

Yadukuye rero mu kanga, mu kangaratete gakomeye k’umwanzi, kuko nyine twerekwaga ko ibyo yatubwiye bitakibaye, kandi bitagishobotse.

Mu kuzuka kwe rero yabaye nk’aho akuyeho rido y’ibyo yadusezeranije byose bijya ku mugaragaro, maze duhererwamo imbaraga dutangira kumwamamaza dushize amanga, mu buryo bw’agatangaza kuko ntacyo ntacyo twishishaga, kuko yadusezeranyije ko mu izuka rye, azakorana natwe mu buryo burenze, uko twakoranaga tumubona imbonankubone.

Mbega ishema, ubutwari n’ubukaka byandanze, byo guhamiriza Kristu uwo ari we, kuko ntacyo nikangaga, nta n’ubwoba nagiraga, ahubwo iteka ryose nirekuriye ku biganza bye, mwemerera kuntwara aho ashaka, kandi kunyobora aho ashaka, kugira ngo mubere intumwa imutumikira, kandi mubere intumwa y’amahoro, itangaza iby’izuka rye, kandi kugira ngo nzabashe no kurangiza ubutumwa natorewe kandi nahamagariwe.

Muri Yezu Kristu nahakuye ishema, mpavoma imbaraga, kandi ahansigira amavuta mu buryo bw’izuka rye, abigirishije bwa bubasha bwe n’ubushobozi bwe ntabasha kurondora uko bungana.

Yagendanye natwe rero mu izuka rye, tubizi tutanabizi, aho yatwigaragarije mu buryo bw’agatangaza, tukamwibonera imbonankubone, akaduha amahoro kandi akadusendereza ibyishimo bitavugwa, maze akatugaragariza ibyiza byo mu buryo bw’agatangaza.

Yezu Kristu ntyaheranywe n’urupfu, Yezu Kristu yatsinze urupfu, adutangariza izuka maze tuhabona ubusendere bw’imbaraga, mu buryo budasanzwe, kuko yaje kudusohoreza amasezerano yari yagiranye natwe, kandi akaduha imbaraga mu buryo bw’agatangaza, akatugenderera kandi akadukomeza, akatwereka ko ababisha bacu nta bubasha badufiteho, kabone n’aho baducecekesha mu kuvuga ibye no kumwamamaza, nta bubasha bafite bwo kuducecekesha.

Mu bubasha rero bwo kumanuka mu mva, Yezu Kristu yatubereye byose mu buryo bw’agatangaza, kuko yazamukanye imbaraga mu buryo bukomeye, maze atwambika twese abe, kandi abo yari yarasezeranyije ibyiza by’izuka rye, adusesekazaho umugisha we, kugira ngo dukomere kandi tuganze mu rumuri rwe.

Twatwikuruweho rero n’umwenda wari udutwikiriye w’umwanzi w’ubwoba, maze adutwikira igishura cye cy’urumuri, kandi cy’izuka, maze muri we turidagadura, kandi tunezerezwa n’uko yatsinze urupfu, maze intsinzi ye arayitwambika kandi arayidukindikiza, kugira ngo tumwamamaze dushize amanga, nk’ababimenyeshejwe kandi nk’intumwa ze, kugira ngo tuvuge ibigwi bye, kandi tumwamamaze ntacyo twikanga.

Muri Yezu Kristu nahaboneye amahoro asendereye, muri Yezu Kristu mbambarira imbaraga mu buryo bw’agatangaza, ku buryo numvaga nta kinyabubasha bwo ku Isi gishobora kumpangara ndi kumwe na Yezu Kristu, kuko yari yanyambitse umwambaro mushya, roho nshya, maze nkumva ko umubiri wanjye ari nk’ikote nambaye, bashobora kunyica kandi bashobora no kunyaga, ariko nkaba nambaye uwo ndiwe, roho yanjye yuzuye, kuko umwambaro wari wambitse roho yanjye nawugererenyaga n’umubiri nambaye, kandi nkabona nta muntu wo ku Isi ufite ububasha kuri roho yanjye, kandi nkabona n’uwagira ububasha ku mubiri, ari nko kunyambura ikote ubundi njyewe ngasigara ndi umuntu, ndi kumwe na Yezu Kristu, ari yo roho yanjye.

Yezu Kristu yadutwikururiye byinshi, ari byo by’agaciro gakomeye, bityo adusobanurira ibintu n’ibindi, kuko uko niyumvaga mbere numvise bitandukanye n’uko niyumva icyo gihe, kuko muri njye nahawe gusobanukirwa, ndetse mpabwa kumenya ibintu n’ibindi mu buryo bw’agatangaza, numva nuzuye kandi numva Yezu Kristu mu izuka rye yuzurije ubuzima bwanjye, kandi yuzurije imibereho yanjye, y’uko ngomba kubaho uko Ijuru ryabigennye, kandi uko Yezu Kristu anyifuza, nambara imbaraga koko kugira ngo mbeho uko abishaka n’uko abyifuza.

Yamaze ubwoba ndamwamamaza kandi anyambika imbaraga mu buryo bw’agatangaza, ndamwamamaza nshize amanga kuko ntacyo kwikanga cyari gihari, kandi ntacyo kumpungabanya cyari gihari.

Mu ishema ryanjye kwari ukuvuga Yezu Kristu watsinze rupfu akaba ari muzima, kandi nkumva muri njyewe mbihamya mbihamya bimvuye ku mutima, kuko roho yanjye yabagizwaga n’ibyishimo, kandi umutima wanjye wuzuye ibinezaneza byo guhamiriza bose ko Kristu yatsinze urupfu, ari muzima.

Nagiranye rero umusabano udasanzwe na Nyagasani Yezu Kristu, usendereye kandi wuzuye, bityo niyunga nawe mu buryo bw’ubutumwa natorewe kandi nahamagariwe, kuko ntagendaga njyenyine; iteka ryose twari kumwe, ankomeza kandi anyambika imbaraga mu buryo bw’agatangaza.

Yambereye iruhuko mu buryo ntavuga, kuko yanyamuruyeho imitwaro yandemereraga ya kimuntu; bityo akanyambika ubumana bwe mu buryo bw’agatangaza, bityo mpabwa kuvuga Yezu Kristu uwo ari we ntacyo nikanga, kandi nta kimpungabanyije, mu rugendo rwanjye rw’ubutumwa.

Namubonaga imbere, nkamubona inyuma yanjye, nkamubona iruhande rwanjye, nkumva nkolotiwe (nzengurutswe) n’imbaraga mu buryo bw’agatangaza, kuko nyine nta gishobora kunkura mu biganza bye, atabishatse kandi atabigennye.

Yezu Kristu mu izuka rye yakoze byinshi mu buzima bwacu, kandi agaragaza ububasha bwe mu buzima bwacu mu buryo bw’agatangaza, kuko urupfu rwa Yezu Kristu rwatubyariye inyungu n’umusaruro mu buryo bw’agatangaza, mu guhabwa imbaraga zo guhamya no kwamamaza ibye dushize amanga, tuyobowe na we, kandi tuyobowe n’ububasha bwe mu buryo bw’agatangaza.

Yari muri twe kandi yari ari kumwe natwe, kuko yatwiyerekaga kandi akatwigaragariza, tukavuga ibyo tuzi kandi duhagazeho, kuko atari twe twavugaga, ahubwo ari we wakoraga muri twe uko yabigennye, kandi yabiteguye.

Ntabwo rero urupfu rwa Yezu Kristu rwabaye imfabusa, kuko rwabohoye benshi kandi rugakomeza intumwa ze nanjye ndimo, maze mu izuka rye agatangaza byinshi mu buzima bwacu, kandi akabohora byinshi mu buzima bwacu, mu buryo bwo kutwambika imbaraga, kugira ngo duhure na we by’ukuri; kandi adusendereze ububasha n’ishema, ryo guhora iteka tumurangamiye kandi tumushengereye, ubuzima bwacu bwose.

Yezu Kristu yatubereye byose, adusabanyisha na we kandi adusabanyisha n’Ijuru ryose, bityo adutandukanya n’abanyabubasha n’abanyamaboko b’Isi;  bityo twambara ububasha bw’Ijuru kandi twambara imbaraga z’Ijuru, tubasha kwamamaza Yezu Kristu, ntacyo twikanga.

Yatugiye imbere rero atazanura byose, maze mu izuka rye byose ibyo yatugabiye kandi ibyo yatugeneye byose arabiduha, kugira ngo tubashe kumubera abahamya, kuko uruhare rwe rw’urugamba ku Isi yari arushoje; bityo aharanira kutugabira ngo natwe tugaragaze uruhare rwacu, turwana urugamba rwacu, rugendanye n’ubutumwa yadutoreye kandi yaduhamagariye ku Isi.

Yatugabiye byinshi rero muri icyo gihe jandi adusendereza imbaraga mu buryo bw’agatangaza, maze ampa kumwubakaho no kumukomeraho, nta kujijinganya kandi nta kureba hirya no hino, kuko icyo navugaga nta cyankanga, ahubwo navugaga neruye kandi mpagaze ku cyo mvuze, nta kujijinganya.

Yamaze ubwoba ndamusingira kandi na we aransingira atura mu mutima wanjye, maze anyamururamo ubwoba bwose, maze ansesekazaho imbaraga ze z’agatangaza, ukwemera n’ukwizera n’urukundo, rwo gukora umurimo hakiri kare. Ibyo byose arabinyambika kandi ansesekazaho ububasha bwo gukora byose mu izina rye.

Ni ubuntu bukomeye Yezu Kristu yatugaragarije binyuze mu nzira ikomeye kandi ikakaye, kuko mu izuka rye byose yabidufunguriye, kandi akabiduhereza; ibyo yari yaruhiye kandi yagokeye, kuko yabihawe na Se maze akabitugabira, bityo akabidushyikiriza ntacyo yikanga.

Yezu Kristu rero yatugabiye byose ku buntu, kandi adusesekazaho imbaraga, mu buryo budasanzwe; izuka rye rero ritubera Pasika nshya y’agatangaza mu buzima bwacu, kuko twuzuye ibinezaneza by’ab’Ijuru, kandi tugasabagizwa n’imbaraga ze, zadutandukanyaga n’iby’Isi byose kandi byadutandukanyaga n’ibinyabubasha byo ku Isi.

Ni umunezero utagira uko uvugwa, kandi ni urukundo rutarondoreka, Yezu Kristu yatugaragarije mu izuka rye, kuko twadabagiye kandi tukuzura ibyishimo mu buryo bw’agatangaza, bityo tugahamya Yezu Kristu dushize amanga, kubera ubuntu bugeretse ku bundi, Yezu Kristu yatugaragarije mu  gutsinda urupfu, atangaza izuka rye, n’ibyiza bigeretse ku bindi bitagira ubugarukiro, kandi bitagira urugero; mu kubirondora no kubivuga ndetse no kubitangariza Mwene Muntu, atabasha kumva ndetse no kubiha ireme, uko bimeze n’uko bigomba kwakirwa.

Yezu Kristu izuka rye ryatubereye ibyishimo n’umunezero urenze igipimo, urenze imivugire, urenze urugero, kuko twakiriye ihumure mu buryo bw’agatangaza, tugasubirana amahoro n’iruhuko, tukaba nk’abiruhukije batuye imitwaro iremereye.

Mbega igishyika twahoranaga ku mutima, ngo arurutsa ibyari bituremereye nk’imitwaro, maze tukakira imbaraga bundi bushya kandi tukakira inkuru nziza mu buryo bw’agatangaza, bityo tukayimenyesha bose, kandi tukayitangariza bose, ikagera no ku bishi be maze ntihagire na kimwe twikanga mu kubamenyesha no kubabwira.

Ntabwo rero ibya Yezu Kristu byari ibyo gucecekwa, kandi nta n’ubwo gutangaza izuka rye byari ibyo kuzinzikwa, kuko umunezero wari wadusaze, tukumva ari ibinezaneza mu buryo bw’agatangaza, tutagomba guceceka kandi tutagomba guhagarara kuvuga, kuko ryari ishema ryacu mu buryo bukomeye.

Yezu Kristu yatubereye byose, aduhanaguraho ibyaha byose, kandi adutwara imitwaro yose yari ituremereye, adusubiza icyizere n’ubuzima bushya muri we, maze atwambika ishema rye, kandi adukomereza intwambwe yo kugira ngo turusheho kumwubakaho no kumukomeraho, mu kuduha imbaraga, ububasha n’ubushobozi, n’icyizere gikomeye yaremye muri twebwe, mu kwemera gutangaje, bityo natwe tumukurikira ntacyo twikanga.

Yatubereye byose kandi aradukomeza, bityo ijambo rye ryamamara hose, binyujijwe mu kudutangariza no kutugaragariza ibimenyetso n’ibitangaza twamubonanye, kandi mu kutwigaragariza arushaho kudusendereza imbaraga n’ububasha, turushaho kumushikamaho no kumukomeraho, bitubera iruhuko mu buryo bw’agatangaza.

Nahore asingizwa kuko yatsinze ari muzima, kandi ari muzima mu buzima bwa buri mukirisitu wese wemera, kandi Yezu Kristu ni muzima mu buzima bw’abamwemera bose.

AMAHORO, AMAHORO! MBIFURIJE IBIHE BYIZA! NDI MUTAGATIFU PETERO INTUMWA. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *