UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA  22/07/2023

Nje kubuzuza urumuri n’ububasha bana banjye ntumwa zanjye kugira ngo ububasha ndetse n’urumuri mbujuje bibakomeze kandi bibaherekeze mu ntambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo nkomeze kwiyuzuza namwe mu rugendo kandi namwe nkomeze kubateza intambwe kandi nkomeze kubamurikira kugira ngo mukomeze kugenda ahabona kuko umwanzi arushijeho gukataza agira ngo arebe yuko yabatega umwijima mu nzira zanyu kuko nanjye naboherereje urumuri kandi naboherereje ububasha bwo kugira ngo mubashe guhigika umwijima kandi urumuri ruganze umwijima kuko nta rimwe umwijima wigeze uganza urumuri rwanyu rero kandi urumuri nabahaye muruhigishe umwijima bityo umwijima wigireyo mukomeze mutambuke kandi mugendere mu rumuri bana banjye kuko turi kumwe kandi nkaba mbashyigikiye kandi nkaba mbasigasiye mu ntambwe z’ibirenge byanyu, nimukomere mukataze kuri buri wese kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikirishije ukuboko kwanjye kw’impangare, nimugubwe neza rero kuri buri wese kandi buri wese yambare imbaraga kandi buri wese yambare imbaraga zimukomeza mu rugendo nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje kubabumbatira mu bubasha bwanjye kandi mu biganza byanjye nkomeje kubashyiramo ari nako mbururukirizaho ububasha bwanjye ntumwa zanjye ntore zanjye; ndagira nti ntimugacogore kandi ntimugacogozwe n’umwanzi igihe cyose nimuhore mukataza ahubwo mukomeze gusenyagura ibikorwa bibisha by’umwanzi murusheho gukatazanya imbaraga ndetse n’umwete mu rugendo mpora mbatoza kandi mu cyiza mpora iteka mbatoza gukora.

Rero nimukore mutikoresheje igihe cyose mwumve yuko turi kumwe kandi mbashyigikiye mu rugendo rwanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi nkaza kwihuza namwe kugira ngo ndusheho kubuzuza imbaraga kandi ari nako ngenda mbatazanurira amayira mbakuriraho imitego yose kugira ngo mutaza gucikwa umwanzi akaba yabatega na gatoya, nimukomere rero mukomeze urugendo turi kumwe ndabashyigikiye mu ntambwe z’ibirenge byanyu nimukomeze mube maso, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami ukomeje kubatsindira kandi nkaba nkomeje kuba umwami wanyu kandi nkaba nkomeje kuba umukiza wanyu kandi umucunguzi wanyu, sinigeze mpinduka ndi Yezu Kristu wahozeho kuva kera na kare n’ubu ndacyariwe, ibyo nakoraga kera n’ubu nibyo nkora, uko nakizaga n’ubu niko nkiza, uko narohoraga n’ubu niko ndohora, uko nagendaga niyegereza abanyabyaha nkabatarura nkabarohora kandi nkakiza abaza bose bansanga, imitima yazaga ingana yose nkayisusurutsa kandi nkayihaza ibyo ishaka ibyo ari byo byose n’ubu niko ndi kandi n’ubu ngubu nkomeje gukiza kandi nkomeje komora imitima yakomeretse kandi nkomeje gusubiranya byari byaratatanye kandi bana banjye namwe ubwanyu nkomeje kubahuza kandi nkomeje kubahuriza ku cyiza. Ububasha bwanjye rero bukomeje kubarundarunda kandi bukomeje kubahuriza ku cyiza cy’isengesho ari nako nkomeza kubahumura amaso kandi mbakatarisha mu ntambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo buri wese akomeze ahagarare mu mwanya we kandi buri wese akomeze ashyikirizwe ibyiza by’Ijuru bityo mubashe kubyakira kuri buri wese ntawe ubisubije inyuma kandi ntawe ubumbye ibiganza ngo bibe byagwa hasi; nimukomeze rero mubumbure ibiganza byanyu kugira ngo nanjye nkomeze mbahereze igeno ryanyu kandi nkomeze mbashyikirize ibyo ngomba kubashyikiriza uko bwije n’uko bukeye kuko buri munsi mboherereza ibibabeshaho kandi nkaboherereza ibibatunga bana banjye rero n’iyo nza kuganira namwe kandi n’iyo nishimana namwe nza kubaganiriza kandi nza kubabwira uko mugomba kwitwara n’uko mugomba kwifata muri uru rugendo mpozaho rero kandi nkaza kubibutsa nk’umubyeyi uhozaho acyaha abana kandi abahumuriza abahora hafi abaha imburo za hato na hatoya kugira ngo mubashe kumenya uko mwirinda kandi mubashe kumenya uko mwitwara.

Isi rero ndetse n’abayituye mpora iteka nyiburira kandi nkahora iteka nyereka buri kimwe cyose yakagombye kugenderaho aho kugira ngo banyumve bakarushaho kuntera umugongo, ndagira nti rero bana banjye mwebwe munyumva kandi mwebwe munyumvira nimukomeze mubasabire kandi mukomeze mubatakambire mwe kubahora ibyo banyitura kandi nanjye sinjya mbibitura kandi namwe ababitura inabi mwe kubitura inabi ahubwo mubiture ineza kuko igihe cyose naranzwe n’urukundo kandi nkarangwa no kugira neza abangiriye nabi nkabagirira neza abanyituye inabi nkabitura ineza bityo inabi nkayiganjisha ineza, namwe rero nimukore gutyo kandi mukomeze kundeberaho kuri buri kimwe cyose nanjye nkomeje kubateza ubutwari.

Gukunda rero iby’Ijuru icyo bivuga ni ugukunda wese wirekuye ukumva yuko nta na kimwe wizigamiye ahubwo ukumva wirekuye wese wese bityo ibyawe byose n’ubwenge bwawe n’umutima wawe wose ukumva wawurekuriye mu byacu bityo natwe tukaza tukaba mu byawe. Nta na kimwe rero kikugora kandi buri iyo wamaze kwirekura wese ukumva winjiwemo n’urukundo rw’Ijuru n’ibyiza by’Ijuru urirekura wese bityo ugakatazanya imbaraga ndetse n’umwete, nta kiza ngo wumve yuko kiba cyakugusha cyangwa kibe cyabakura mu nzira ahubwo igihe cyose muhora muhagaze kandi mugahora mukataje kuko icyo muba muri guharanira ni ishyaka ryo kugera aho mugomba kugera ibindi byose mubihunza amaso kandi mukabihunza amatwi kugira ngo bitabaca intege mu rugendo rwanyu kuko iyo haje ibirangaza hakagira ujya kubitega amatwi hari igihe akomeza akabitega amatwi akaharangararira bityo yagaruka agasanga abandi bari bari kumwe bari ku rugendo agasanga barenze kandi akayoberwa n’aho banyuze akabashakashaka akababura. Ndagira nti rero mu rugendo rwanyu nimuhore muri maso kandi muhore muteze amatwi kandi muhore mukatarije kumva ijwi ryanjye n’aho ndi he kugira n’umwe urangara kandi  mukeburane mukomezanye kuri buri kimwe cyose kandi mukomeze kurandatana muri uru rukari nabashyizemo kandi nababumbiyemo bana banjye he kugira usigara inyuma he kugira usiga uwundi ahubwo mukomeze guhurira ku cyiza cy’isengesho kandi namwe ubwanyu mukomeze gusabirana mu kubaka urukundo kandi mu kubaka ubumwe n’amahoro mbatoza uko bwije n’uko bukeye.

Ndi Yezu Kristu wabakunze kandi ndi Yezu Kristu umucunguzi wanyu, umurokozi wanyu uhora iteka mbitaho kandi nkahora iteka mbarebera buri kimwe cyose nkabahisha mu biganza byanjye kandi nkabahisha mu bubasha bwanjye imbeho y’umwanzi yaza nkabahisha kandi nkahora iteka mbakingira umwanzi yaza azi ko ari bubarindimure bana banjye nkababera ikiramiro kandi nkababera ubwihisho. Bana banjye rero ndi inkingi ikomeye kandi ndi urutare rukomeye benshi begamiraho bakarohoka kandi benshi bakomeza kumfataho bityo bagakira kandi bakambuka. Bana banjye rero nkomeje kubambutsa byinshi kandi nkomeje kubarinda byinshi, nkomeje kubasigasira ku buryo bwose bushoboka kuko ububasha bwanjye nkomeje kubarindisha ari ububasha buhoraho iteka buhora burengera abanjye kandi bugahora burinda abanjye mu Isi hose banyizera, nta n’umwe njya ntererana kandi nta n’umwe njya nsubiza inyuma, abanyabyaha bose iyo bangarukiye ndabarohora abanyabyaha bose iyo baje bansanga ndabakira, nta n’umwe njya mpeza kuko mu rukundo rwanjye mpora mfunguye umuryango uracyakinguye w’impuhwe sinari nawukinga kubera ko namwe ubwanyu bana banjye nkiri kumwe namwe mu rugendo kandi nkikomeje kwakira ibisabisho byanyu kandi ibyifuzo byanyu bya buri munsi muhora iteka muntura benshi batuye Isi kugira ngo mbakire kandi ngo mbabarire kandi ntabare, ibyo byose ndabyumva kandi ngatabara, ndacyakomeje rero gukomeza guhereza benshi impuhwe kandi ndacyakomeje kubabarira ndacyakomeje gutabara, urukundo rwanjye ndacyarusesekaza ku kiremwa kuko igihe cyose nigeze kuza mu Isi manuka mva mu Ijuru nkasiga ubwiza n’icyubahiro nari mfite mu Ijuru nkaza kwambara ubucabari mu Isi kandi nkemera kuza gutukwa no gucibwa mu maso kandi nari nsize koko mu Ijuru ibisingizo byansingizwaga kandi nkasiga ikamba nari ntamirijwe bityo nkaza mu Isi kandi nkaza kubabara kandi nkaza kwiyemeza kubapfira bana banjye, ibyo byose narabihaze kugira ngo nze mbarokore kandi ndokore Isi yose bityo rero nkakomeza kureba nkareba icyari cyaranzanye mu Isi ari we kiremwa muntu ngasanga abenshi bagenda bampungaho kandi abenshi bagenda bahunga urukundo rwanjye ariko mwebwe rero namaze kubafata narabigaruriye kuko urukundo rwanjye namaze kurubagotagotesha impande n’impande hari urukundo rwanjye nabagotesheje bityo rero bana banjye ntaho muzancikira ahubwo ndagira nti nimushyike hamwe kandi mukomeze mukururwe n’urukundo rwanjye kandi ububasha bwanjye bukomeze bubayobore ku cyiza kandi bukomeze bubakomeze uko bwije n’uko bukeye mukomeze gutera intambwe mukataza muza munsanga ndabashyigikiye kuri buri wese nimuhore iteka rero mwambariye urugamba kandi muhore iteka muri intwari zidatsindwa kandi zidatsimburwa igihe cyose rero muharanire guhesha ikuzo izina ryanjye n’irya DATA kandi mwemerere jye na DATA tubagenge kandi tubayobore mu bikorwa byanyu bya buri munsi kuko tuza tukifatikanya namwe yaba imirimo mwita yuko ari iy’Isi kandi yaba no mu gikorwa muba muzi ko mucyerekeje ku Ijuru, ibyo byose turaza tukabyifatikanyamo namwe kuko nta gikorwa na kimwe twabatereranamo kandi nta gikorwa na kimwe twabareka ngo mugikore mwenyine ahubwo turaza tukiyuzuza namwe ndetse nkaza kubuzuza ububasha bwanjye kugira ngo ndusheho kubuzuriza imbaraga zituma mutsinda umwanzi kandi zituma muhashya umwanzi kuko aho mugiye kandi aho mukandagiye hose Sekibi arahunga kubera ububasha bwanjye nkomeje kubambika kandi kubera amagambo yanjye nkomeje kubahereza kugira ngo abubake kandi abakomeze uko bwije n’uko bukeye.

Nimukomeze rero muharanire kumva inyigisho zanjye kandi amatangazo y’iby’Ijuru mbagezaho umunsi ku wundi abayobore kandi abagenge kuri buri kimwe cyose mukurikize icyo mbabwira kandi mukatarize icyo mbatoza muhore iteka mwihutira gukora icyo nabatoje kandi icyo nababwiye kandi muharanire kwera imbuto nziza mu bababona mu bababonye mu babumvise bityo murusheho kwera imbuto kandi murusheho kunyura mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko nabatoye mbizeyeho intumwa nziza kandi nabatoye mbizeyeho ko kuba koko abambari b’urukundo kandi abambari b’ibyiza by’Ijuru, ntumwa zanjye rero kandi ntore zanjye nimuhore iteka muhagaze ntimukagwe kandi ntimukadandabirane kukombahaye imbaraga kandi nkaba mbahaye ububasha bwo guhashya umwanzi uko bwijen’uko bukeye nimukomeze mugotagotwe n’urukundo rwanjye kandi ububasha bwanjye bukomeze bubakurure bubanzanira, bana banjye rero nkomeza kuza kubaganiriza kandi nkakomeza kuza kubatoza icyo mugomba gukora kugira ngo mutazigera mwirara mukaba mwateshuka bityo umwanzi akaba yababona urwaho kuko abo mba ndinze kandi abo nitaho kandi nkabarengera umunsi ku wundi kandi nkabarengera ku buryo bwose bushoboka abo ngabo nibo Sekibi aba ashaka cyane, ari yo mpamvu rero imburo zanjye muri mwebwe zikomeje kwiyongera kandi ijambo ryanjye muri mwebwe ntateze kurisubika ahubwo ari bwo nkomeje kurikomeza no kuribazanira kugira ngo ribe inyubako yanyu ya buri munsi kandi ribe iribaherekeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu uko bwije n’uko bukeye kandi ijambo ryanjye ribabwira umunsi ku wundi ribabere nk’inkoni mugomba kwicumba mu bunyereri bityo mukagenda ntimugwe kandi mukagenda mutadandabirana, ijambo ryanjye ni iribakomeza, ijambo ryanjye ni iribahagarika kuko ijambo ryanjye rirema kandi rigashyiraho kandi ijambo ryanjye rigakuraho ikitwa ikibi cyose bityo rikimika ikiri icyiza kigahagarara kandi kigakomera.

Nimukomere rero narabakomeje kandi mwubakike narabubatse jye na DATA kuko igihe nk’iki ngiki turi kumwe namwe mu buryo bw’agatangaza kandi mu buryo budasanzwe kandi Ijuru rikaba ryarabururukiya bana banjye kandi ntumwa zanjye kugira ngo dukomeze kubagenga kandi dukomeze kubayobora. Nanjye rero nk’umukiza wanyu mpora iteka mfite igishyika cyo kubakiza cyo kubarohora ari yo mpamvu rukuruzi y’urukundo rwanjye ikomeje kubakurura kandi nkaba nkomeje kubabumbatira mu bwiza bwanjye kandi nkaba nkomeje kubakingurira umutima wanjye uvubukamo isoko y’ibyiza kandi umutima wanjye uvubukamo urukundo ndetse n’impuhwe ziza zikuhagira buri wese kandi zigahembura abashonje bityo ab’impumyi bakabasha kubona kandi abatumvaga bakabasha kumva, nkomeje rero kwakira abo bose mukomeje kumpereza bityo nanjye abo mumpereje banduye kandi buzuye isayo nanjye ndabakira mu biganza byanjye nkabuhagira kandi nkabasukura bityo nkansabasiga bityo nkabereka icyerekezo nyacyo uko muba mwabampereje, muba mwabampereje namwe mufite igishyika kugira ngo nabo mubarohoke, mbashimiye rero urukundo rwanyu bana banjye kandi ntumwa zanjye ntore zanjye, mbashimiye urukundo rwanyu kuko mutikunda mwenyine ngo mwumve yuko mwazaza iwanjye mwenyine ahubwo mukumva mufite igishyika cy’uko mwaterura n’abandi mukabarandata mukaza muri igikumba kinini mukaza kugira ngo nkomeze kubakira. Mwebwe ho rero nimukomeze mwizigamire byinshi mu Ijuru kandi mukomeze mwizigamire ibyiza byanyu mu Ijuru kandi mukomeze mutegure imyanya yanyu neza kuko ibyo mukora niko muba muri kumpereza ibyo ntegura ku ntebe zanyu kandi nkakomeza gutegura intebe zanyu no kugira ngo imyanya yanyu nkomeze kuyagura buri wese rero amaze kwandikisha amanota meza mu Ijuru kandi buri wese muri mwebwe amaze kwitegurira umwanya we mu Ijuru ariko Sekibi ntabwo yifuza yuko mwazahagera ari yo mpamvu akomeje kubatega imitego hirya no hino akaba akomeje gushaka kubasubiza inyuma ariko nimuhumure mukomere ndahari nk’umushumba wanyu ukomeje kubigirizayo icyo kirura kuko urwuri mbaragiyemo kandi aho nabashoye bana banjye nkomeje kubahigikira icyo kirura nkigizayo kugira ngo mukomeze munywe kandi murye mushire inyota ari jyewe ubakumirira umwanzi kandi nkomeza kubacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye.

Ndi kumwe namwe rero ndabareberera sinjya mbasiga buri wese nashikame kandi buri wese niyakire ihumure rinkomokaho kandi buri wese yakire imbaraga zikomeza kubaherekeza mu rugendo rwanyu. Ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami, mbahaye amahoro kandi mbahaye umugisha bwoko bwanjye na DATA kandi bushyo bwanjye niragiriye ntama zanjye nihitiyemo nkaba narabagize intama z’indobanure. Nimukomeze rero mumbere ubushyo bwiza turi kumwe ndabashyigikiye igihe cyose, buri wese nagire ijoro ryiza kandi nkomeje kubahumuriza kuri buri wese niyakire ihumure kandi buri wese aze ature mu mutima wanjye. Mbifurije rero kuri buri wese ibitotsi byiza kandi murarane nanjye bana banjye ndabibemereye buri wese arote izina ryanjye kandi buri wese andote. Nimugire ijoro ryiza mwese mbahaye umugisha unkomokaho kugira ngo ubasesekareho sindobanuye mwese ndawubahaye kandi mbahaye umugisha utagabanyije kugira ngo ubakomeze mu ntambwe z’ibirenge byanyu.

AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE, BUSHYO BWANJYE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *