UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 18 MUTARAMA 2025
Mbambitse imbaraga n’ubutwari Ntore Ntumwa zanjye na DATA mbambiye ihema kandi nsesekajeho ububasha bwanjye, kugira ngo mukomeze mwakire impamba ikwiriye kandi ya ngombwa, ibashyigikira ibafasha gukomera mu rugendo kandi gukomeza gushyigikirwa mu murimo wa gitumwa mwahamagariwe kandi mwatorewe mwatoranyirijwe; dore ndaje njyewe na DATA mu bubasha bukomeye kandi mu mbaraga zikomeye, kugira ngo nkumire kandi nsenye nkure mu nzira icyitwa ikibi, kugira ngo mutambukire mu rumuri rwanjye kandi umucyo wanjye utamanzuye, kuko mbahundagajeho umukiro n’umugisha wanjye kandi nkomereje intambwe buri wese, kugira ngo mbasesekazeho ibyishimo kandi ngaragaze umutsindo wanjye kandi ngaragaze imirimo yanjye rwagati muri mwebwe.
Narabakunze ndabakungahaza, narabakunze ndabatonesha mbahishurira ibyiza by’Ijuru hakiri kare, kugira ngo mubiharanire kandi mubikotanire maze igihe cyo guhembwa, buri wese azahabwe igihembo cye kandi buri wese azahabwe igeno rimukwiye kandi rimugomba; ndabakomereje intambwe rero kugira ngo mukomeze muze mungana munsanga kuko nanjye mbasanganiye mu bwuzu bwinshi kandi mu mbaraga n’ububasha budakomwa imbere kuko mfungura Umutima wanjye Mutagatifu, kugira ngo mbahundagazeho umukiro n’agakiza kanjye; erega Ntore zanjye ndabazi kandi ndabasobanukiwe kuko muri mu nyanja rwagati mugashya kandi buri wese akaba yifuza kwambuka kugera ku mwaro neza atahukanye intsinzi atarohamye, ni yo mpamvu rero nje kubasanganira kugira ngo mbatere imbaraga kandi mbasendereze ubutwari kugira ngo buri wese ahabwe imbaraga, kugira ngo abashe kugashya neza kugira ngo abashe kwambuka nta kibi kimuvogereye cyangwa se nta kimuteye kurohama.
Ni igihe rero cyo kugira ngo buri wese uri mu nyanja, azirikane icyo agomba gushyira imbere kandi icyo agomba kuzirikanaho kuruta ibindi, ko ari uguharanira kugenda umujyo umwe, nta guhuzagurika kandi nta kureba hirya no hino, dore ibibatatse kandi ibibugarije ni byinshi, ni yo mpamvu mugomba guhanga amaso Uhoraho kandi kumpanga amaso, kugira ngo mbambutse kandi mbatambutse aho mutabasha kwitambutsa; ndi byose muri mwe ndabamurikiye kandi ndabasigasiye Ntore zanjye Ntumwa zanjye, ngira nti “Mukanguke kandi mushishikarire umurimo wanyu, bityo icyo nabatoje kandi nabahamagariye, ni igihe cyo kugiha ireme kandi kugiha agaciro mu buryo budasanzwe, kuko mbasendereje urukundo ruhoraho kandi imbaraga n’ububasha bwanjye bukomeje kwitamurura kandi kwiyubaka mu buzima bwanyu kugira ngo mumenyereho ko mbakunda kandi mumenyereho ko imbaraga zanjye zitavogerwa kandi zidatsindwa”.
Nimubeho mu rukundo rwanjye kandi mukomeze mugwirizwe amahoro n’ibyishimo, kuko mbasesekajeho urumuri n’umucyo wanjye kugira ngo mukomeze mukataze; erega ndabarinze kandi mbacungiye umutekano, ni yo mpamvu nkomeje kubaba bugufi kugira ngo mposhe umuraba mu nyanja kandi mposhe ibibugarije n’ibibahagurukiye, harahirwa uri maso kandi uteze amatwi buri kimwe cyose aho muyoboye, akamenya injyana y’aho mwifuza kandi mushaka; erega umuraba umeze nabi mu nyanja kandi ndabibona, ariko nimuzirikane ko ndi hejuru yawo kandi mpagaze hejuru ku gasongero nitegereza aho buri wese ari, mu rugamba arimo kandi mu buryo ari kururwana kuko ari njyewe ubatera umwete n’umurava, untabaje nkamutabara kandi unyegereye nkamwiyegereza kuko ntasubiza inyuma uje unsanga, ntigera nima amatwi abangana kandi abantabaza abantakambira mbumva bwangu.
Ndi byose muri mwe mbasesekajeho imbaraga n’urukundo rwanjye kugira ngo muhe agaciro iri sengesho kandi muhe agaciro Ijambo ryanjye, kuko mwitanze kandi mukitamba, akaba rero umwanya mufata nk’uyu, buri wese agomba kuwinjiramo akawubyaza umusaruro akeye kandi atunganye, ufite umutima ushaka kandi ukunda, kuko nyine uko nabahamagaye nkabahuriza hamwe njyewe na DATA, nimukora kandi murimo, ntifuza ko umwanzi yabariganya ngo bibe iby’umuhango, ahubwo buri wese agomba kubyaza inyungu n’umusaruro uyu mwanya aba ahawe; nimwakire imbaraga zibafasha gukomerera mu rukundo rwanjye, mwakire imbaraga zibabashisha ibyo mutabasha, mwakire imbaraga zibashoboza ibyo mudashobora kugira ngo mubereho kunyura no kunshimisha.
Ndabakomeje Ntore Ntumwa zanjye kandi mbaramburiye ikiganza mbaha umugisha kuri buri wese, kugira ngo mukomere kandi mukomeze mushyigikirane kuko muri ku rugamba bityo mugende umujyo umwe kandi mutere intambwe mukataje mu nzira y’ukuri kandi mube abashyigikiranye muri uyu murimo kandi muri uyu mugambi, kuko nkomeje kubasesekazaho amahoro n’ibyishimo kandi nkomeje kubatazanurira amayira, kugira ngo ukwihuriza hamwe kwanyu, ukwibumbira hamwe kwanyu muhujwe n’Ijambo ryanjye kandi n’Izina ryanjye, bibabere impamvu yo kugera ku mutsindo mu buryo bukomeye kandi mu buryo budasanzwe.
Dore ndaje kumwaramwaza ab’indyarya n’inkorabusa hirya no hino, babaryanira inzara kandi babahekenyera amenyo, uzemera akanesha kandi akarwana urugamba kugera ku munota wa nyuma uwo arahirwa; mwarahiriwe rero abiteguye kandi abanteze amatwi, abakomeje kundangamira kandi kunkurikira n’umutima wabo wose, dore ndaje vuba bidatinze kugira ngo mbasakazeho urukundo rwanjye kandi mbambike imbaraga mu buryo bukomeye, kuko ndi ivomo n’iruhuko rya bose kuko ndi Karuhura kandi mbaramiye, mbaramije urukundo rwanjye kugira ngo muhazwe n’ineza yanjye, kandi munyurwe n’icyo mbagabira kandi mbagenera.
Ni igihe rero kidasanzwe cy’ijonjora rikaze kandi rikomeye, ni yo mpamvu rero ari igihe cyo kubakura mu kazuyazi kugira ngo mushyuhe, kandi mwinjire mu cyo nifuza kandi nshaka, kuko nje kugaragariza abanyizera kandi abanyemera, umukiro n’agakiza kanjye kandi abari mu kazuyazi k’umwanzi kugira ngo mbasezerere amara masa kandi ngaragaze imirimo yanjye ikomeye mu Isi; murahirwa rero abanyegereye kandi abansanga n’umutima wabo wose, mukantura ibyanyu byose kandi mukanyegerana umutima w’urukundo wihangana kandi wizera, dore ndaje vuba bidatinze kubaramiza ineza yanjye, kuko urukundo rwanjye rwasakaye muri mwebwe kandi impuhwe n’imbabazi zanjye zikaba zikomeje kubasaga kandi kubasenderera kugira ngo zibafashe gutera imbere kandi gukomera mu rukundo rwanjye; mbari bugufi kandi ndabashyigikiye, nimunsange kandi mungane n’umutima wanyu wose, kuko mbabumbatije imbaraga n’ububasha bwanjye kandi mbacungiye umutekano mu buryo budahuga kandi budahagarara, ngira nti “Ubugwaneza bwanjye, impuhwe zanjye, urukundo rwanjye nirusabe buri wese kandi rusenderere mu mitima yanyu”.
Ndabakunda Ntore Ntumwa zanjye na DATA, Nkoramutima zanjye dutaramanye kuri uyu munsi, nimwakire gukomera kandi mwakire imbaraga zibafasha kugera ku mutsindo kuko naje kubavomerera, kubuhira kugira ngo buri wese uteze ibiganza musesekazeho igikwiriye ibiganza; erega nasabanye namwe kandi nabasendereje imbaraga n’urukundo rwanjye, harahirwa abiteguye rero bakiriye kandi harahirwa abiteguye koko, bazirikana icyo mbagabira kandi mbakorera, bityo bakazirikana urukundo rwanjye amanywa n’Ijoro ubutadohoka kandi ubudasubira inyuma, kuko nifuza ko mu gikorwa nk’iki cy’isengesho nk’iri mwavomererwa kandi mukavomerera namwe Isi yose, bityo mukagira urwunguko kuri roho nyamwinshi, ku bangana abansanga abankurikira n’umutima wabo wose, nkabagabira kandi nkabavomerera ku mpamvu yanyu kuko muhagarariye imbaga itabarika mu Isi.
Mbasesekajeho urukundo rwanjye kuko muri ab’ingenzi kandi ab’ingirakamaro nakunze kandi nakungahaje ibyiza byanjye, nimukomere kandi mugubwe neza mukomeze mwishyire mwizane kuko nkomeje kubana namwe kandi kubacungira umutekano mu buryo budasubirwaho; ndabakunda kandi mbaremeye amateka kuko murikiye intambwe zanyu kandi nkomeje kuba bugufi yanyu kugira ngo urumuri rwanjye rudatsindwa, imbaraga zanjye zidatsindwa zibe hamwe namwe kandi ububasha bwanjye bukomeze kubahindura bashya kuko nifuza ko mungana mukeye kandi mutunganye mukunga ubumwe nanjye mu buryo bukomeye; ndi iruhuko n’ibyishimo byanyu, ngaho rero nimubyakire kandi mwakire ibyiza bivubuka mu mutima wanjye, kuko naje kubibahaza kandi kubibasendereza mu mbaraga z’ububasha budakumirwa kandi butavogerwa nkomeje kururukiriza kuri buri wese; ngaho rero nimukomere kandi mugubwe neza kuko nabasakajeho umukiro n’umugisha wanjye kandi mbasendereje imbaraga n’ububasha bwanjye, kugira ngo bumurikire intambwe zanyu kandi bubashyigikire mu buryo bukomeye.
Ndabakunda Ntore Ntumwa z’Ijuru, turi kumwe mbabungabungiye umutekano kandi ndabashyigikiye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo mwishime munezerwe, mwishime munezezwe n’ibyiza mbagabira kandi mbaha, kuko nkomeje kumurikira intambwe zanyu kandi kubashyigikira mu rukundo rukomeye, kugira ngo ibyiza by’agatangaza mwagabiwe na DATA nkomeze kubishimangira kandi kubishyigikira mu buryo bukomeye kandi mu buryo budasanzwe; murahirwa Ntore z’Ijuru bana b’Imana, murahirwa kuko mumfite kandi nanjye nkaba nkomeje gukorana namwe imirimo n’ibitangaza kuko mbahaye gususuruka kandi kunezerwa ku mitima yanyu, mu mbaraga mbagabira kandi mu bubasha mbambika kugira ngo mbashe guhangana n’umwanzi, kuko muri ku Isi y’ibibazo kandi mwugarijwe na byinshi bibagerageza, nanjye rero nkaba naje kubavomerera, kuko ndi isoko y’urukundo impuhwe n’imbabazi kugira ngo mbahe imbaraga zibafasha kwitwara neza ku rugamba kandi gukomera ku murimo mwahamagariwe mwatorewe mwatoranyirijwe.
Ibihe byiza ndabakunda ndabamurikiye kandi ndabashyigikiye, amahoro yanjye kandi mu rukundo rwanjye kugira ngo mukomeze ku rugamba kandi mukomeze mwishimire mu nteguro y’ibyiza nabateguriye nabazigamiye, ndabakunda Ntore Ntumwa zanjye, ndabashyigikiye kandi nkomeje intambwe ya buri wese kugira ngo mukomeze mumbere abahamya mu bantu kandi mwogeze Inkuru Nziza aho muri, n’ubwo hari byinshi birushya kandi bibagoye ariko kandi ndahari nk’umutsinzi, kugira ngo igihe kitari iki ikuzo ryanjye rizumvikane muri buri wese, kandi ibikorwa byanjye bizigaragaze kugira ngo bibe kamarampaka ku babarwanya n’ababarwaye, kugira ngo imirimo yanjye yisobanure kandi ngaragaze ibikorwa byanjye mu buryo butavogerwa.
AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA, IBIHE BYIZA NTORE NTUMWA NZANJYE, UMUGISHA WANJYE UBASENDERERE KANDI UBASESEKAREHO, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO.