UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 10 KAMENA 2024

Nimugubwe neza ntore zanjye kandi mugire amahoro yanjye, nimugire umugisha wanjye, mugire ibyiza byanjye, mukomeze urugendo kuko mbakomejemo ubutwari n’ukwemera, nimuharanire iteka gukindikiza intwaro z’amasengesho, naje kwambika ububasha bwanjye kuri buri wese, kandi mbasenderejemo umugisha wanjye nimugubwe neza, kuko nywubasendereje kandi nkaba mbakomejemo ubutwari, mbatoza icyiza kandi mbatoza guharanira kubaho mu gushaka kw’Imana, kuko mbashyigikira nkabakomeza kandi nkakomeza kubasenderezamo ububasha bwanjye kugira ngo nkomeze buri wese kandi nkomeze kubashyigikira; ngaho nimukomere kandi mugubwe neza kuko turi kumwe mu rugendo, ntabwo muri mwenyine, ntabwo mbasiga ndabarinda kandi mbakomeza iteka, kandi ngaharanira iteka ko mubaho mu gushaka kwanjye na DATA, ntore zanjye bana banjye, nabahaye umugisha kandi nzakomeza kuwubaha, ndabakomeza kandi nzakomeza kubakomeza n’ubwo imitego y’umwanzi ari myinshi kandi iba myinshi umunsi ku wundi, mfite ububasha bwo kuyigizayo kandi mfite ububasha bwo guhanantura umwanzi, nkakomeza kugaragaza ikuzo ryanjye n’ububasha bwanjye muri mwe, kuko ndi udakumirwa, ndi utavogerwa kandi udahinyuka, icyo nashatse gukora ndagikora kandi icyo nashatse kugaragaza ndakigaragaza, kuko icyo nashatse kugaragaza muri mwe nzagikora kandi icyo nashatse kwerekana muri mwe nzakerekana amaherezo ni ayo kubashyira ejuru mu rukundo rwanjye, kuko icyo nasezeranye muri mwe no kugikora nzagikora, kuko ngomba kububaka nk’umunara ukomeye, nkabakomezamo ubutwari n’ukwemera, bityo mugahorana umurava n’umwete, ishyaka ku murimo kandi mudacibwa intege n’imigambi mibisha ya Sekibi, kuko Sekibi atifuza ko mwarenga umutaru ngo mutere intambwe, kuko arabibona neza ko nshaka kububaka nk’umusingi ukomeye, nkabubakiramo ibikorwa byanjye kandi nkabaha kugubwa neza kuri buri wese.

Ngaho nimwambare imbaraga kandi mubeho mu rukundo rwanjye, mwagishe umugisha wanjye ubabemo ubakomeze kandi ubasendere; ineza yanjye nibe muri mwe, urukundo rwanjye rusendere buri wese, ntore ntumwa zanjye, bana banjye bushyo bwanjye, mwihungabana kandi mwikangarana, mbabereye maso kandi ndi Umushumba ubaragiye iteka n’iteka, ntabwo nshaka yuko murumanga ahubwo ndabakomeza kandi nkabashyigikira, nkabasenderezamo urukundo rwanjye, kuko umugisha wanjye na DATA, ntabwo ndeka kuwubagabira umunsi ku wundi ndawubagabira, kuko nkomeje kubabera maso kandi nkaba nkomeje kubabera ku rugamba, ibibahiga hasi no hejuru umunsi ku wundi ndabibona, nshaka kubibahigira kandi nshaka kubibahirikira, kugira ngo umunsi ku wundi ibyo byose mbirindimure kandi mbihirike koko, bityo ibishaka kubahirimaho mbibirindure kandi mbyigizeyo, bityo mubone ububasha bwanjye na DATA, imbaraga zanjye zikomeye zikomeze kubatsindira imigambi mibisha ya Sekibi.

Ni kenshi rero Sekibi ashaka kubahirikaho imigambi ye mibisha nkayimubirinduriraho ari we, akenshi Sekibi ashaka kubavogera, kubahangara, agasanga ububasha bwanjye muri mwe bwamaze kubarundarunda, kubakomeza no kubashyigikira, abanjye ntimugahungabane kandi ntimugatatane, yaba mu bitekerezo kuko ndangwa no kubahumuriza kandi nkarangwa no kubarundarunda umunsi ku wundi kugira ngo murusheho kuganza iteka mu rukundo rwanjye, nimuganze iteka kandi mubeho mu mahoro yanjye, mwuzure ineza yanjye kandi umugisha wanjye ugere kuri buri wese, ni igihe cyo gukomera kandi ni igihe cyo gukomeza urugendo, nimube intwari kandi mumenye ko mugomba kuba intwari kuri buri wese.

Ntimugomba gucika intege kandi ntimugomba gucogora ku murimo, mugomba kubaho mu rukundo rwanjye kandi mugomba guhorana umurava, mukamenya ko ndi Umushumba muri mwe kandi mukamenya ko ndi Umutabazi wanyu ndi Umurengezi wanyu, kuko umunsi ku wundi amanywa na nijoro mparanira kubakomeza no kubashyigikira, imigambi mibisha ya Sekibi ndayibona umunsi ku wundi, nibyo koko ntashaka ko mwatera intambwe kandi ntiyishimira ko mwarenga umutaru, kuko umunsi ku wundi aba ashaka kubahangara kandi aba ashaka kubavogera, ariko ndagira nti “Nimukomere, nimugubwe neza, nimuharanire kwakira urukundo rwanjye kandi imbaraga zanjye zishyigikire buri wese, mbahaye imbaraga kandi mbahaye umugisha ubakomeza ubasendera, mwumve ko umubisha n’ubwo aharanira iteka gushaka kubavutsa amahirwe n’ibyishimo n’urukundo muri Jye, nanjye nkomeza kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo muhore munezerewe kubaho mu rukundo mu rukundo rwanjye kandi mwakire umugisha wanjye iminsi yose, mu buzima bwanyu bwa buri munsi rero nimwumve ko mbabereye Umutabazi kandi mbabereye Umurengezi ntajya mbasiga ahubwo mbarinda, bana banjye nsizanira iteka kubasiga icyiza kandi ngaharanira iteka ko mbabera umurinzi nkababera umucunzi w’umutekano mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko narabatabaye kandi nzakomeza kubatabara, ndi Umurengezi muri mwe, mparanira iteka gushyigikira ibikorwa byanjye kandi gukomeza kubasenderezamo ububasha bwanjye kugira ngo Ijambo ryanjye muri mwe ritaba imfabusa ahubwo ribe indashyikirwa”.

Nashatse kububakamo umunara ukomeye, icyo nagennye kandi icyo nasezeranye muri mwe no kugikora nzagikora kuko iyo navuze sinivuguruza kandi iyo natanze sinisubiza kuko mparanira kwihesha ikuzo n’ishema mu ntama zanjye, mu bushyo bwanjye nihitiyemo kandi niragiriye; mwebwe rero ndagiye kandi mwebwe nkomeza nimukomere mugubwe neza, mbahanze amaso kandi bana banjye sinakwemera ko Sekibi abahangara ngo abahangamure, kuko mbategeye ikiganza kandi mbaramburiyeho amaboko yanjye yombi, kugira ngo imivumo ya Sekibi ice ukubiri namwe bityo umugisha wanjye ubagendeho kandi ubasendere kuri buri wese; nimukataze mu cyiza rero kandi muharanire kwiyubakamo ishyaka ry’icyiza, nanjye turi kumwe mu gukomeza kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo urukundo rwanjye rukomeze kumvikana hose; nimwakire bana banjye imbaraga kandi mwakire umugisha wanjye, mugire ubuzima n’ubugingo muri Jye, iteka n’iteka nkunda kubagabira umugisha kandi nkunda kubasenderezamo urukundo rwanjye kugira ngo murugwirizwe kandi rugere kuri buri wese, bityo mumenye ineza yanjye kandi mumenye ibikorwa byanjye by’indakumirwa by’indashyikirwa muri mwe.

Ni kenshi rero mparanira kubashyigikira kandi nkagendana namwe, kugira ngo murusheho kumenya kandi musobanukirwe n’ibikorwa byanjye by’indashyikirwa muri mwe; nimukomeze mukatazanye kandi kandi nimukomeze mushyigikirane mwubakane mube amahoro kandi mugwirizwe umugisha wanjye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, kuko iteka n’iteka mbabera ingabo ibakingira kandi nkabahoza ku mutima wanjye, ndi Umurwanyi udatsimburwa kandi mbaha amahoro n’umugisha uko bwije n’uko bukeye, kuko ineza yanjye igera kuri buri wese kandi urukundo rwanjye rukamenywa na buri muntu wese uri mu Isi; mbagabiye rero urwo rukundo kandi mbahagije uwo mugisha, ineza yanjye n’amahoro yanjye nibigere kuri buri wese, igihe nk’iki ngiki ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, kuko mbabereye maso kandi nkaba nkomeje kugendana namwe, ku rugamba mukaba mutari mwenyine ahubwo mukaba mwifatikanyije nanjye, nk’ingabo ibakingira amanywa na nijoro kandi nkaba ndi Umushumba ubaragiye muri byose.

NIMUGIRE UBUZIMA N’UBUGINGO MURI JYE, NONGEYE KUVUGA NTI “NIMUBEHO”, NK’UKO NTIGEZE NDEKA KUBIVUGA N’UBUNDI NIMUBEHO MUGWIRIZWE UMUGISHA WANJYE MU BIKARI BYANJYE NA DATA MUHABONERE BYOSE TURI KUMWE, MBAHAYE UMUGISHA NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI UMWAMI W’ABAMI UBAKOMEZA ITEKA, NIMUKOMEZE MUBUMBATIRIRWE MU BIGANZA BYANJYE, MUKOMEZE MUBUMBATIRIRWE MU BISHURA BY’UMUBYEYI WANJYE MUTAGATIFU, TURI KUMWE NDABARANGAJE IMBERE KANDI NDABAKOMEJE KURI BURI WESE NTORE NTUMWA ZANJYE BUSHYO BWANJYE NTAMA ZANJYE BANA BANJYE, NDI BYOSE MURI MWE NIMUHUMURE MUGUBWE NEZA, NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *