UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 21 GASHYANTARE 2024

Mbahaye umugisha ubakomeza bana banjye kandi ntore zanjye nshyigikiye kandi ndangaje imbere muri uru rugendo, mbambitse imbaraga bana banjye, nimukomere, nimugubwe neza kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbarangaje imbere muri uru rugendo kuko mbafatiye runini kandi nkahora iteka mbasimbutsa kandi mbakingira muri byinshi kuko ari Jye mwubakiyeho kandi nkaba mbubaka namwe umunsi ku wundi, nkabakomeza iteka kandi nkabashyigikirira mu rukundo rwanjye ; nimugwirizwe umugisha wanjye, nimusenderezwe umugisha wanjye, nimwakire ibyiza byanjye bibabemo bibakomeze kandi bibashyigikire iminsi yose kuko nifatikanyije namwe kandi nkaba nkomeje kubarangaza imbere muri uru rugendo, nimugire kubaho kandi mugire kugubwa neza kuko mbahaye kubaho mu rukundo rwanjye nkaba mbahaye kuganza iteka kandi nkaba mbahaye gushyigikirirwa mu rukundo rwanjye.

Nimuganze iteka kandi mugwire kuko mbahaye kugwira no gukwira hose kugira ngo mukomeze kwakira buri kimwe cyose mbagabira kandi mbavuburira umunsi ku wundi, buri wese muri mwebwe niyiyumvemo iruhuko n’ihumure kandi buri wese yiyumvemo amahoro yanjye kuko naje kuyabasendereza kuri buri wese kuko mbarangaje imbere muri uru rugendo, nkaba mbafasha muri byinshi kandi nkabakingira, ndi ingabo ibakingira ntumwa zanjye, ntore zanjye kuko mbashyigikiye kandi nkaba nkomeje kubarangaza imbere muri iki gikorwa nshyigikiye kandi natangije, iteka ryose nkaba iteka nkoreramo ibikorwa bikomeye kandi nkaba nkorana namwe imirimo ikomeye yo gushyigikira ibikorwa byanjye na DATA mu Isi kuko nkomeje kuza kwivugira kandi nkaba nkomeje kuza kugaragaza imirimo n’ibikorwa n’ibitangaza byanjye muri benshi no muri bose cyane cyane mu banyemera n’abanyizera, cyane cyane mu kwigaragariza abatari bamenya kugira ngo mpindure imitima myinshi y’abagiranabi kandi ngarure benshi batannye, bagatandukira, bakajya kure y’urukundo rwanjye n’urwa DATA kuko iki ari igihe cyo gutahura benshi kandi cyo kuzana abazimijwe n’umwanzi.

Ndaje rero kugira ngo dukomeze tugendane bana banjye, nkomeze mbashyigikire kandi mbahereze buri wese kugira ngo buri wese yakire ibyiza by’agatangaza namugeneye kandi namuteguriye kuko mbagwiriza umugisha kandi nkabaha guhazwa no gusenderezwa ibyiza byanjye umunsi ku wundi ; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye kuko turi kumwe muri uru rugendo, muri iki gikorwa, narabatoye kandi ndabatoranya, mbakura hirya no hino mbarundarundira hamwe mu rukundo rwanjye, muriho muri Jye, nimuganze muri Jye kandi mugubwe neza kuko mbahaye gukomera no kugubwa neza muri Jye kandi nkaba mbahaye kubaho mu rukundo rwanjye iminsi yose.

Nimukomeze kubaho kandi mukomeze kugwirizwa umugisha turi kumwe, ndabashyigikiye kandi nzakomeza mbashyigikire, mbarangaje imbere muri iki gikorwa, muri uru rugendo mu buryo bw’agatangaza, nimubeho bana banjye kandi mwakire ibyiza by’agatangaza nabazaniye kugira ngo mubyakire bigere kuri buri wese, bisenderezwe buri wese, bibakomeze kandi bibashyigikire kuko mbarangaje imbere kandi nkaba nkomeje kubafatira runini kugira ngo mbamenyeshe byinshi kuko nzabamenyesha byinshi n’ibyo mutari mwamenya nkabibamenyesha, n’ibyo mutari mwabona nkabibereka, kuko nzabakomeza iteka mu rukundo rwanjye kandi nkabakomeza nk’umusingi ukomeye.

Nkomeje rero kubana namwe kandi nkomeje kugendana namwe, ndi utavuguruzwa kandi ndi utamburwa ijambo mu banjye, mfite ijambo muri mwebwe kuko iteka ryose nza nkabaha ijambo ribakomeza kandi ribubaka rikabashyigikira, bityo mukabaho muri Jye kandi mukagwirizwa urukundo rwanjye ; nimukomeze kugwirizwa rero uwo mugisha kandi ubwo bubasha bwanjye bubashyigikire, bububake iminsi yose bubakomeze, buri wese muri mwebwe arebe kandi yitegereze abone ibyiza by’agatangaza nashatse kubagabira kandi nashatse kubagaburira mu buryo bw’agatangaza.

Nimuhore iteka rero munyotewe n’ibyo byiza by’agatangaza mbagabira kandi mbagenera umunsi ku wundi, narabasanze, ndabasanganira, mbasanganiza urukundo n’urugwiro kandi mbuzuzamo ibyiza byanjye, nkaba rero nkomeje kubibuzuzamo, kubibasendereza kugira ngo murusheho kubaho kandi murusheho gukatariza icyiza umunsi ku wundi kuko ari Jye ubashyigikiye kandi nkaba mbabashisha muri ibi bikorwa kandi muri uru rugendo nkaba mbarangaje imbere kugira ngo nkomeze nkomezanye namwe urugendo kuko nshaka kubagaragarizamo imirimo ikomeye n’ibitangaza byanjye nkaba nshaka kubigaragariza muri mwebwe, kuko hari ibyo nashatse kubaka muri mwebwe, kuko ari ibyo nashatse gukorera muri mwebwe mu buryo bw’agatangaza  budasubirwaho.

Ndabubatse kandi sinzigera mbasenya, ntacyo nzatuma kibasenya bana banjye, kuko nkomeje kubarinda kandi nkaba nkomeje kubarindira umutekano kugira ngo mbacungire hirya no hino umutekano bityo nigizeyo ikirura cyose cyashaka kubavutsa ibyishimo n’urumuri nabashyizemo kugira ngo mukomeze guhabwa kandi mukomeze gusenderezwa ibyo byiza byagatangaza nabagabiye ku bushake bwanjye ; nimukomeze rero kwakira kandi mukomeze gusenderezwa ibyo byiza, kuko nkomeje kubyururukiriza muri mwebwe umunsi ku wundi kandi kubamenyera buri kimwe cyose kugira ngo mwakire kandi mubeho muri Jye kandi muganze mutere imbere, nifatikanyije namwe kandi mbarangaje imbere muri uru rugendo, nimugire kubaho kandi mugwirizwe umugisha turi kumwe, mbahaye amahoro, ubugingo muri Jye kandi mbahaye ububasha bubakomeza kandi bubashyigikira iminsi yose kuko ndi kumwe namwe, nkaba mbarangaje imbere muri uru rugendo ; oya ntihazagire ikibakangaranya kandi ntihazagire ikibatera ubwoba, kuko nkomezanyije namwe urugendo kandi nkaba mbarangaje imbere ; nimukomeze rero mumfateho kandi mukomeze munyubakeho, kuko nkomeje kububakika nanjye kandi nkaba nkomeje kububakiraho byinshi kugira ngo nubake benshi mu Isi mpereye kuri mwebwe nkomeje kubaka nka fondasiyo ikomeye ngomba kubakiraho ibikorwa byanjye mu Isi kuko nkorana namwe byinshi bikomeye muri uru rukari, nkabagwiriza umugisha wanjye kandi nkabasenderezamo amahoro yanjye.

Navuze ijambo ryanjye kandi iyo navuze sinivuguruza, iyo natanze sinisubiza icyo natanze kandi icyo nakennye nkikorera igihe kuko ntakora mbere cyangwa ngo nkore nyuma, iteka ryose icyo nagabye nkigabita uwo nagihaye ; bana banjye rero narabagabiye kandi narabasendereje, kuri buri wese mfite icyo namugabiye kandi buri wese mfite icyo namuhaye, n’ubwo buri wese ntamuhaye ikimeze nk’icy’undi, ariko buri wese mfite icyo namugabiye kandi namugeneye kandi mfite uko nkomeje kugendana namwe kandi mfite uko ngendana na buri wese muri mwebwe ; niyi mpamvu mbabwira nti rero nimugire kubaho kandi mugwirizwe umugisha bana banjye mbujujemo urukundo n’ububasha bwanjye, bubakomeze kandi bubashyigikire iminsi yose mukomeze kwakira buri kimwe cyose nkomeje kuza gusendereza muri mwebwe mu buryo bw’agatangaza.

Mbururukirijemo imbaraga zanjye kandi mbasenderejemo urumuri rwanjye, nimubeho kandi mubeho iteka ryose kuko nkomeje kubaha kubaho no kuganza iteka, gusakazwaho amahoro kandi kuyasendereza mu Isi namwe ubwanyu, kuko mbubatse, kuko ndi Umwami w’amahoro kandi nkabubaka iteka ndi urukundo, namwe nimube urukundo kandi nkaba mbashyigikiye iteka ryose namwe nimushyigikire abandi ; ndabakunda bana banjye, nimukomeze kwakira urukundo rwanjye kandi mwakire ibyiza byanjye nashatse kubagabira kandi nashatse kugaragariza muri mwebwe kandi nashatse gusendereza muri mwebwe, mubeho kandi mugwirizwe umugisha turi kumwe.

Nimubeho kandi iteka ryose muzahore muriho, kuko mbivuze ni Jambo ufite ijambo muri mwe kandi nkaba mfite ijambo mu biremwa byose ; nimwubakike kuko naje kububaka kandi nkaba nkomeje kubakomeza, nkaba mbarangaje imbere muri uru rugendo kugira ngo mbamenyeshe byose kandi mbamenyere buri kimwe cyose ; mbahagije urukundo rwanjye kandi mbasenderejemo ububasha bwanjye, nimugire kubaho kandi mugire gukomera kuko mbakomeje kandi iteka ryose nkaba mbashyigikiriye mu rukundo rwanjye ; mbahagije ibyiza byanjye by’agatangaza, mbasendereje urukundo rwanjye ruhoraho iteka kuri buri wese nkaba mbahaye kubaho no kuganza no gutera imbere kuri buri wese buri munsi, mudacogora kandi mudacogozwa n’imigambi mibisha y’umwanzi, mukomezanya kandi mushyigikirana umunsi ku wundi.

Mbubatse ubutazabasenya kandi mbashyigikiye mbakomeje ibihe byose kandi iminsi uko igenda itaha, uko bigenda bisimburana iteka ibihe, ndabakomeje kandi ndabubatse, nimukomeze kubaho mu rukundo rwanjye, bana banjye, turi kumwe mbarangaje imbere muri uru rugendo, ntimugatinye kandi ntimugakangarane kuko mbafitiye ikintu buri wese namugeneye kandi mbafatiye runini muri uru rugendo, buri wese mufitiye igeno rye kandi buri wese mufatiye runini kandi nkaba ngenda mfashe ukuboko buri wese kugira ngo mbageze ku byiza nabateganyirije kandi nabateguriye, buri wese mufitiye igeno rye kandi buri wese mfite icyo namuteguriye, nimugira kwakira kandi mugire kugisenderezwa buri wese ahabwe, asenderezwe.

Naje kubambika no kubakomeza no kubabumbabumbira hamwe no kubarundarundira hamwe, oya ntihazagire ikibameneramo kandi ntihazagire ikibanyanyagiza kuko nshaka kububaka iteka no kubakomeza, n’ubwo umwanzi Sekibi atabyishimira iteka, ahora ashinyitse amenyo, ashaka kurumanga kandi ashaka guhekenya, ashaka guconcomera, ariko bana banjye nimukomeze kubaho mugwirizwe umugisha, ndavuze nti ‘‘nimubeho kandi mugwirizwe umugisha’’ kandi ndavuze nti ‘‘nimukomere kuko mbakomeje’’ kandi ndavuze nti ‘‘nimugende, mukatazanye, mushyigikirane umunsi ku wundi’’, nanjye ndahari kugira ngo mbafate ukuboko kandi nkomeze kubashyigikirira mu rukundo rwanjye kuko nifatikanyije namwe mu bikorwa byinshi nshaka kugaragariza Isi n’abayituye.

NIMUGIRE AMAHORO, MUGIRE KUGUBWA NEZA TURI KUMWE, MBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, UMWAMI W’ABAMI ; IBIHE BYIZA, UMUGOROBA MWIZA KURI BURI WESE, IJORO RYIZA KURI BURI WESE, NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE, NTUMWA ZANJYE, NTORE ZANJYE, BUSHYO BWANJYE NDANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO ; NIMUGIRE KUBAHO KUKO MBAHAYE KUBAHO, MWAKIRE UMUGISHA KUKO NYWUBAHAGABIYE, MUGIRE UBUZIMA KUKO MBUBAHAYE ; AMAHORO AMAHORO KURI BURI WESE, NDABAKUNDA, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *