UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 25 WERURWE 2024

Nimukomere ntumwa zanjye, nimukomere, nimukomere bushyo bwanjye, nimukomere ntama zanjye, ndabakomeje, nimugire amahoro, nimugire kugubwa neza kandi nimugire kurisha mu bwatsi bwiza butoshye nabashyizemo kugira ngo murishe kandi buri wese ashire koko impumu arishe kandi buri wese koko ashire ubute arishe dore bana banjye nabaragiye mu rwuri rutoshye, ntimukicwe n’inzara kandi nimukicwe n’umwuma dore nabafukuriye iriba ry’amazi afutse meza y’urubogobogo, nimunywe ntimukicwe n’umwuma kandi ntimukicwe n’inyota, ntimukagwe isari kandi narabahaye ibyo kurya, ntimukicwe n’inzara kuko nabahaye icyo kurya n’icyo kunywa, kugira ngo umunsi wose kandi ibihe byose mujye muhora mutunzwe n’ijambo ryanjye ribabeshaho umunsi ku wundi kandi ijambo ryanjye muri mwebwe ribabere umusingi n’ingiro mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko mbikomereza kandi nkabishyigikirira, buri wese muri mwebwe namufite mu biganza byanjye, kuko buri wese namutoye mukunze, kuko mu mugambi wanjye na DATA mu bitekerezo byacu mwahozeho, nta n’umwe wigeze atungurwa kandi nta n’umwe twigeze bidutungura mu butore bwe, kuko twari tubafite kuva kera na kare kugeza magingo aya ngaya, kuko twari tubazi mutaratumenya, twari tubazi mwebwe ubwanyu mutari mwiyizi, ari yo mpamvu dukomeje kubagenza uko dushaka, buri kiremwa cyose kiri mu Isi mfite kukigenza uko nshaka njye na DATA, mu rukundo rwacu mu mugambi wacu kandi uwo twageneye ikintu tuba twakimugeneye, uwo twahaye ikintu tuba twakimuhaye, kuko umugambi wacu udakurwaho kandi isezerano ryacu rikaba ridakuka, ntabwo duhindagurika nk’uko Mwene Muntu ashobora kuba yahindagurika, kereka Mwene Muntu ushaka kwivutsa ibyiza kandi Mwene Muntu uba ushaka gutana agatandukira, akajya kure y’urukundo rwanjye kandi akajya kure y’impuhwe zanjye na DATA, kuko impuhwe zanjye nzururutsa iteka akaba ari igisagirane.

Ese mwahungira hehe ijisho ryanjye, mwahungira hehe ububasha bwanjye? Nihe mwajya ntagera kandi ni hehe mwajya kunshakira ntari ko ku Isi yose mpari njye na DATA kandi ububasha bwacu bugahora busendereye mu Isi, bityo benshi bakantera umugongo bakajya kunshakira aho ntari kandi bansize?

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye ntore ntumwa zanjye, nimumenye igikwiye kandi mumenye icy’ingenzi, mumenye kandi urukundo rwanjye, mumenye ububasha bwanjye, mumenye imvugo yanjye, mumenye ingendo yanjye, mumenye ibikorwa byanjye kandi munsobanukirwe, mumenye uwo ndi we, mumenye uwo ndi we muri mwebwe kandi mumenye uko ngenda n’uko ngenza, kuko nkomeza gukomeza abanjye no kubashyigikira, kubarundarunda no kubakomeza ibihe byose; haragowe abaca urubanza kandi haragowe abajya gusesengura ibitagomba gusesengurwa, kandi haragowe abisimbukuruza bashaka kurira no kujora ibyacu, n’abashaka kujora ibyanjye, nyamara ndiyiziye kugira ngo nshyire byose mu ngiro no ku murongo; ese ni nde nigeze mpa ububasha, ni nde nigeze mpa ubutegetsi bwo kuba yakwicara ku ntebe y’ubucamanza, ko intebe y’ubucamanza nta muntu nigeze nyiha, Mwene muntu ni nde ujya hariya akifata akajya guca imanza, akajya gusesengura, kujora ikitajorwa, kujya gucengera ibidacengerwa?

Mwene Muntu niyisubireho kandi Mwene Muntu nasigeho, Mwene Muntu narambike ibimurangaza kandi Mwene Muntu nashyire hasi ubwikanyize no kwikuza no kwishyira hejuru, bityo ace bugufi kugira ngo Mwene Muntu mucishe bugufi, kugira ngo Mwene Muntu abashe kumva no kumvira kuko uko bwije n’uko bukeye, buri munsi, Mwene Muntu muvuburira kandi nkamugoborera ibyiza, benshi bakakira abandi ntibakire; haragowe rero abidindiza kandi haragowe abicisha hirya no hino, haragowe abirebesha i Nyanza kandi ndi kubereka icy’ingenzi kandi ndi kubereka icy’ukuri, aho kugira ngo bakire, aho kugira ngo bakire kandi barebe icyo mbereka, ahubwo bo bakirebera hirya no hino bakareba igikebu kandi nari ndi kubereka icy’ingenzi kibafitiye akamaro, bityo bagashaka kujya kureba ibishashagira by’umwanzi nyamara batazi ibibi byihishe inyuma yabyo.

Niyo mpamvu ntumwa zanjye kandi ntore zanjye mbaburira kandi nkabahumuriza umunsi ku wundi, oya ntabwo nshaka yuko mwamva mu nzara kandi ntabwo nshaka yuko mwamva mu biganza, gusa mumenye yuko umwanzi Sekibi ari indyarya kandi akaba ari umushukanyi, kuko Sekibi aba ashaka abahagaze kandi abo abona baba bakataje mu rukundo rwanjye, iteka aba ashaka kubasubiza inyuma kugira ngo abambure kandi abavutse ibyiza, kuko umunsi ku wundi nkomeza gukomeza abanjye kandi nkakomeza kubashyigikira, kubasendereza no kubambika urukundo rwanjye kugira ngo nshoboze bose kandi nshoborere icyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose; nkomeje rero kubaba hafi kandi nkomeje kubarangaza imbere mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo imbabazi zanjye n’iza DATA nikomeze gusendera mu Isi yose; nabururukirijemo ububasha bwanjye bukomeye kandi mbasenderejemo imbaraga zanjye kugira ngo zibafashe gutsinda umubisha, bityo buri wese ahore ahagaze n’amaguru ye abiri kandi buri wese ahore ahagaze yemarariye mu rukundo rwanjye no mu bubasha bwanjye, nta kudigadiga kandi nta kunyeganyega, imiyaga niza mwumve ko munkomeyeho, buri wese amfate akomeze, bityo iyo miyaga itware ubusa kandi ibisakuza nibiza, buri wese antege amatwi kugira ngo ibisakuza byose ye kubitega amatwi kuko nimujya gutega amatwi ibisakuza muzameneka amatwi kandi bizatuma mujya kwinjira mu bitinjirwa kandi bitume kuba mwaserera kuri kiriya na kiriya kandi mwakagombye kuntega amatwi mukumva icyo mbabwira.

Mwirinde rero guha umwanzi urwaho kandi mwirinde kujya kureba ibitarebwa, kugira ngo buri wese akomeze abeho mu rukundo rwanjye kandi buri wese akomeze kwakira ibyiza byanjye by’agatangaza mbavuvurira kandi mbagoborera umunsi ku wundi, ntabwo naje gukina na Kiremwa Muntu kandi ntabwo naje guhangana na Kiremwa Muntu ngo mwereke ngo ndamurusha cyangwa ngo namugenza kuriya cyangwa nagira kuriya, ahubwo isaha yanjye iyo igeze ndakora kandi icyo nagennye ndagikora, kuko umugambi wanjye utajya uburizwamo kandi ijambo ryanjye rikaba ishingiro mu cyitwa ikiremwa icyo ari cyo cyose mu Isi; ntabwo ntinda kandi ntabwo mbaguka, isaha nagennye n’igihe nagennye iyo bigeze ndakora, harahirwa abanyitegura kandi harahirwa abategura imitima yabo, bose bagahora bakereye kumva ijwi ryanjye kandi buri wese agahora akeye akenkemuye mu mutima we, aharanira iteka ikinshimisha njye na DATA kugira ngo dukomeze tumumurikire mu ntambwe z’ibirenge bye; harahirwa rero abatega amatwi kandi harahirwa abumva ntibumvirane, harahirwa abakataje mu cyiza kandi harahirwa abadahagarikwa mu nzira n’umwanzi ngo abe yabaganiriza abereke kiriya na kiriya, kuko uwo umwanzi Sekibi yabwiye ngo nahagarare abanze amwereke cyangwa amubwire, agahagarara akamutega amatwi aba yamufashe bityo rero kumwigobotora kandi kumwiyaka bikaba ingorabahizi, niyo mpamvu mbabwira nti nimukataze ubutareba inyuma, abari mu rugendo mwese ntumwa zanjye kandi bana banjye mpamagara buri wese mu rukundo rwanjye nti muze munsange, nimuze munsange kandi nimuze mwisange, kuko nabakinguriye kandi nabateguriye kugira ngo muze mwisange kandi mwisanzure.

Mu rukari rwanjye na DATA nimuze muvome kandi nimuze mwisange mwisanzure, mufate kandi mushyikire ibyiza by’agatangaza nashatse kubagabira no kubasenderezamo umunsi ku wundi n’ubwo umwanzi Sekibi ataboroheye, umunsi ku wundi aba ashaka kubavutsa no kubambura ibyiza nabambitse, umunsi ku wundi aba ashaka kubanyaga isaro ry’agaciro nabashyize mu biganza; nimubumbatire ubutarekura kandi mumenye yuko ibyo mufite mugomba kubibika ahatagaragara kandi mutagomba kubijagarika kuko umwanzi Sekibi yaza akabinyanyagiza, umunsi ku wundi rero mbagoborera kandi mbazanira ibyiza by’agatangaza, nimujye mumenya uko mugendana kandi mumenye uko mbakomeza n’uko mbashyigikira, ari yo mpamvu umunsi ku wundi mboherereza imbaraga zibakomeza kandi ububasha bwanjye bukabashyigikira, nkohereza imbaraga zikomeye zigomba guhorana namwe kandi nkohereza abamalayika n’abatagatifu bagomba kubafasha muri byinshi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo murusheho guhagarara kigabo gitwari, mudatsikizwa n’ibibonetse ibyo ari byo byose; nimube abadahangarwa kuko njyewe ubakomeza ntahangarwa, kandi mukomeze kwambara igitinyiro cyanjye uko bwije n’uko bukeye kugira ngo murusheho gutera intambwe, murusheho gutora icyiza mukataze mu gukora neza turi kumwe mbarangaje imbere kandi ndabashyigikiye muri iki gikorwa muri uru rugendo.

Mbahaye amahoro kandi mbahaye umugisha wanjye nibibabemo bibasendere kandi bibakomeze iminsi yose, kuko mbishyigikiriye kandi nkaba mbirongoreye ntumwa zanjye kandi ntore zanjye, ndahagaze kandi ndimiye hose kugira ngo nigizeyo ikirura icyo ari cyo cyose, kugira ngo nigizeyo ikirura gihora iteka kirekereje kugira ngo kirebe ko cyabona intama n’imwe kikayikurura bwangu, iteka ryose rero mpora ndekereje kugira ngo nigizeyo icyo kirura kandi mpore iteka ryose ngihinda nkigizayo, kandi nkomeze kurasa umwanzi mu cyico muhinda kandi nkomeza kumwereka yuko mbakingiye kandi bana banjye mbahagarariye mu kubarwanira ishyaka n’urugamba umunsi ku wundi kugira ngo mutahukane umutsindo; haragowe rero intama ziri kurungarunga zishaka kujya kurisha hanze kandi narabashyize mu rwuri, nimukomeze murishe kuko hagize intama n’imwe isohoka kwinjira byayigora.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye nimuze tugende, kuko ndi umutabazi muri mwebwe kandi nkaba ndi umurokozi, ndi umukiza kandi ndi umucunguzi wanyu, mbamenyera byose kandi nkabategurira buri kimwe cyose, nabameneye amaraso kandi narabaziye kugira ngo mbiteho, mbategure kandi mbategurire ibyiza by’agatangaza mubeho mu rukundo rwanjye, ibyiza byanjye bibe muri mwe kandi bihorane namwe iteka ryose n’ibihe byose; mbahaye amahoro mbahaye umugisha mbasenderejemo urukundo rwanjye, nimugire kubaho mugire gukomera no gukomeza urugendo turi kumwe ntore ntumwa zanjye nkoramutima zanjye; ndi Jambo wigize umuntu kandi ndi Jambo ubakunda ufite ijambo muri mwebwe, wabahaye ijambo kugira ngo mugire ijambo mu Isi ndetse mu biremwa, mucyahe umwanzi kandi mucyahe amashitani n’ibitero byayo byose, kugira ngo ibyo byose bikurwe mu nzira kandi ibyo byose byigize akaraha kajya he bikomeze guhunga kandi byigizwayo kuko nabahaye ijambo mu gitinyiro cyanjye mu bubasha bwanjye bukomeye kuko mugomba gucyaha umwanzi akavanwaho kandi akirukanwa, aho yigize akari aha kajya he mu Isi yose.

NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE TURI KUMWE, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI UMWAMI W’ABAMI UBAKUNDA KANDI NKABASHYIGIKIRA, NDI UMUSHUMBA UBARAGIYE ITEKA BUSHYO BWANJYE, BWOKO BWANJYE NA DATA NIMUGIRE AMAHORO MUGIRE UBUZIMA MURI NJYE NDABAKUNDA NDABAKOMEJE ITEKA RYOSE N’IBIHE BYOSE; NIMUKOMEZE MUKATAZE TURI KUMWE NTUMWA ZANJYE, NTABWO MBASIGA KANDI SINJYA MBASIGA, SINENDA NO KUBASIGA AHUBWO TURI KUMWE KUGIRA NGO NKOMEZE NKATAZANYE NAMWE KANDI MBAHE GUKATAZA, MBAHE GUTERA INTAMBWE MUJYA MBERE UMUNSI KU WUNDI KUGIRA NGO MURUSHEHO KUJYA MBERE KANDI MURUSHEHO GUKATAZA MU BYANJYE, MBAMBITSE IMBARAGA UBUTWARI N’UBUBASHA NIMUKOMEREZE AHO, NTIMUKAGWE NTIMUGATSIKIRE KANDI NTIMUGATWARWE N’IBY’ISI, NTIMUGATATANE AHUBWO NIMUKOMEZE MUSHYIGIKIRANE KANDI MURUNDARUNDANANE, KUKO ABANJYE MBAHUZA NKABARINDA ICYABATATANYA, ABANJYE MBAHA GUTAHIRIZA UMUGOZI UMWE NKABARINDA KUGIRA NGO HATAGIRA UMWANZI SEKIBI WAZA KUBIVUGANA; AMAHORO IJORO RYIZA IBIHE BYIZA KURI BURI WESE TURI KUMWE, NDABAKUNDA KANDI NDABAKOMEJE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *