UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU BWO KU WA 26 UGUSHYINGO 2025

Mbasesekajeho urukundo rwanjye n’urwa DATA Ntore dutaramanye kuri uyu munsi, mbasanganije urukundo rwanjye kugira ngo rusenderere mu mitima yanyu kandi mukomeze mwishimire mu nteguro y’ibikorwa byanjye na DATA twateguye kandi twateganyije muri mwe ; ni igihe cyo kubasanisha n’Ijuru ryose kandi ni igihe cyo kugendana namwe mu mbaraga zo gutengeneza amayira ya Kiremwa Muntu mu bubasha ndakumirwa ntavogerwa dukomeje kubaka no kugaragaza muri mwe, ari nako tubusakaza mu Biremwa byose kuko mubereyeho imbaga itabarika muhetse kandi muhora iteka mutakambira imbere yanjye n’imbere ya DATA ; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye kuri uyu munsi kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa by’uyu munsi, nkaba rero naje kunga ubumwe namwe mu buryo budasubirwaho kandi mu buryo bwuzuye kugira ngo mbahundagazeho umugisha wanjye, ibyiza by’agatangaza nabazigamiye nabateguriye kugira ngo byururuke byuzure kandi bisendere mu mitima yanyu ; nimugubwe neza Ntore Ntumwa natoye nitoranyirije, kuko nkomeje kwakira buri umwe umwe mu mutima wanjye mutagatifu kugira ngo musendereze ibyiza by’intabarika, bifashe buri umwe umwe kujya ku rugamba kandi guhagarara ku rugamba neza ; erega ndi muri mwe ndaganje  kuko naje kubacyahira icyitwa ikibi kandi gutsinda umwanzi burundu, kugira ngo imbaraga n’ububasha bwanjye bwuzure kandi busenderere mu mitima yanyu.

Nimwakire ubugwaneza bwanjye, ibyishimo n’urukundo rwanjye biture muri mwe kuko dusangiye byose kandi mbasanganije urukundo rwanjye, kugira ngo murubemo kandi murwogemo iteka ryose aho muri hose mutame intamo y’amahoro n’urukundo, ibibarushya ndabizi, ibibaremereye ndabizi ariko kandi turi kumwe, ndabakomeje kandi mbafashe ikiganza kugira ngo mukomere kandi mwambukiranye iki gika mu buryo bwuzuye, kuko ndi hafi gutabara jyewe na DATA kubagaragarizamo ikuzo n’ububasha bwanjye ; nimwemere rero kugendera mu nzira ifunganye kugira ngo mwuzuze umugambi wanjye n’uwa DATA, kuko inzira y’igihogere ari iy’umwanzi, murarushywa na byinshi kandi muragorwa na byinshi ariko kandi kuri buri wese ni agasabune akaraba kugira ngo ahure nanjye na DATA, kuko hatabayeho ibigeragezo ntabwo mushobora kugaragaza urukundo munkunda ; ni igihe rero cyo kubambika imbaraga kugira ngo ibyo mucamo byose mubitambukemo gitwari, kandi bitavuze ko mbatereranye cyangwa ndi kure yanyu ahubwo turi kumwe kuko uwo nkunda muha ku musaraba natwaye, kugira ngo dusabane mu buryo bwuzuye mu bikomeye n’ibyoroshye kuko inshuti nyanshuti igaragarira mu makuba ; ngaho rero nimukomere kandi mukomeze mumbe bugufi kandi nanjye mbari hafi munyegere kuko nanjye mbegereye, muri byose rero tukaba twiteguye kubaruhura kandi kugaragaza intsinzi yacu mu buryo budasanzwe.

Mbakungahaje imbaraga zibafasha gutambuka mu bibarushya mu bibagerageza mukabitambukamo gitwari, kuko icyo umwanzi aba ashaka iteka ryose ni ukubakangaranya kandi kubereka y’uko ibi na biriya biremereye cyangwa bidashoboka, bityo kugira ngo ab’ibigwari bagwe maze umwanzi yishime akubite agatwenge, mwebwe rero si uko byagenze ntimwabaye ibigwari kuko mwanyuze muri byinshi bibarushya kandi bibaca intege mutambuka gitwari, ibyo rero akaba ari ibikorwa bingaragariza urukundo munkunda, bityo njyewe na DATA twabibona tukanezerwa kandi tukabambika amapeti kuko buri wese uruganda anyuramo kandi urugamba anyuramo, iyo rutamutsinze ararutsinda ; mwebwe rero mufite henshi mwatsinze, muri byinshi mwanyuzemo, muri byinshi byabagerageje kugera kuri iyi saha mukaba muhagaze, muri mu cyo mbifuzamo kandi mbashakamo ; ndabashimiye rero umwete n’umuhate n’umurava muhorana, nkomeje kubaba bugufi kandi kubatera inkunga mu buryo bwo kubasakazaho ububasha bwanjye, kugira ngo mukomere ku rugamba kandi muhore mugamburuza imigambi y’umwanzi ; erega ibigoye n’ibiruhije ni byinshi ariko ntabwo ari ryo herezo kuko jyewe na DATA, abacu dufite uko tubarinze kandi tubacungiye umutekano, nyuma y’ibi hakazaba umunezero kuri buri wese, wemeye kwihara no kwigomwa iby’Isi, kwiyibagirwa kugira ngo yegukire umugambi wanjye.

Nimukomere mukataze kuko aho mubiba hatarumba kandi aho mwizigamiye muri jye no muri DATA nta mungu zihaba, nimukomere rero kandi mukomeze kuvomerera Isi yose, ku bw’isengesho ryanyu ritaretsa kandi ku bw’umwete n’umuhate ubaha guhurira hamwe, kugira ngo musingize kandi mukuze Izina ryanjye n’irya DATA ; ntabwo mwahujwe rero nka benshi bahuzwa n’ikibi cyangwa ubujajwa bwo kugira ngo bagambanire abandi cyangwa se bagire ibyo bakora byonona ubuzima bwa bagenzi babo, mwebwe mwahujwe no kugira ngo ijwi ryanyu mutera hejuru ribe ijwi ritanga amahoro ku Isi kandi ribohore Isi, kandi ijwi ryiza ririmo urukundo rusa rusa ; ngaho rero nimukomere kandi mukomeze mujye mbere kuko nkomeje kubazamura mu ntera, nkomeje kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo mugere ku ntego y’icyo mwagokeye kandi mwaruhiye, ntabwo tuzigera tubatererana igihe cyose mugumye mu murongo twifuza kandi mugumye aho tubashaka, ni igihe rero cyo gukomeza kubategurira ibyiza kandi kubazigamira ibyiza, kuko nta cyiza kitarushya kandi umukozi wagotse ni we uhabwa igihembo cyuzuye kandi gikwiye ; kwiyuha icyuya kwanyu muharanira gucyeza Ijuru kandi muharanira kubaha Ijuru, ibyo ngibyo biratunezereza kandi biradushimisha, kuko hari abafata igihe kinini bitindaho cyangwa bitekerezaho barangajwe n’Isi ariko mwe mugira igihe mukabona ko ari ngombwa kandi bikwiye mugomba kugira umusanzu mutanga wo kurohora no kuramira roho nyamwinshi zazikamye mu byaha, ibyo rero bikantera ishema kandi bikantera ibyishimo kuko umurimo wanjye kandi ibikorwa byanjye muri mwebwe bitabaye imfabusa, nkaba rero nkomeje kubana namwe, kugendana namwe mu buryo bwuzuye nkaba mbasakazeho Roho Mutagatifu kugira ngo akomeze intambwe zanyu amurikire buri wese, bityo akomeze kubabera umwigisha umuyobozi mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nasendere mu mitima yanyu abibutse kandi abahishurire n’ibizaza kugira ngo mukomeze mutere intambwe mujye mbere buri wese yiyigishirizwe na we, kandi aterwe inkunga na we kugira ngo ibyo nifuza kuri buri wese bigerweho uko nabigennye kandi uko DATA abyifuza.

Mbifurije gukomera mu rugendo gukataza no kuba intwari kuko igihe ari iki kugira ngo gushaka kwanjye n’ukwa DATA kuzuzwe kandi kuzurizwe kuri buri Kiremwa Muntu mu buryo bufatika, kuko ibyo twagennye kandi twateguriye buri muntu wese agomba kubyakira nta kabuza ; ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nimukomere mukataze mu bikorwa bidasanzwe kuko twaje kubana namwe kuri uyu munsi, hakaba rero hari byinshi mwashyize mu kigega cyanyu kandi mwahunitse bigomba kungura roho zanyu mu bihe biri imbere no kugirira akamaro ubuzima bwanyu ndetse n’ubw’abandi muhetse kandi mutwaye ku mutima bari mu Isi ; ndabakunda ndabashyigikiye, mbifurije ibihe byiza, nimwakire umugisha wanjye kandi urukundo rwanjye, imbaraga n’ububasha bwanjye bikomeze bisendere bisakare mu buzima bwanyu ; mbifurije gukomera no gukomeza kuba intwari mu butumwa mwahamagariwe, ndabakunda cyane Ntore Ntumwa zanjye na DATA, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, amahoro amahoro turi kumwe, ibyiza byanjye nibisabe buri wese kandi integuro yanjye na DATA yumvikane muri mwe.

AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *