UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 27 GASHYANTARE 2024

Ndabakomeje ntore zanjye, ndabakomeje ntumwa zanjye, bana banjye nshyigikiye, nimubeho kandi mugire ubuzima n’ubugingo muri njye kuko mbibagabiye kandi nkaba mbisendereje kuri buri wese kugira ngo mbashyire mu rukundo rwanjye, mukomeze gutega ibiganza mwakire ibyiza by’agatangaza nkomeje kubagabira no kubategurira mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza, kuko iteka ryose mpora nifatikanyije namwe mu kubakomeza, mu kubarengera, mu kubatazanurira amayira, mu kubatsindira kandi mu kubururukirizamo urumuri rwanjye kugira ngo mpore iteka mbarangaje imbere mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo mbahe amahoro kandi mbasenderezemo ibyiza byanjye by’agatangaza ; sinigeze mpwema kwifatikanya namwe kandi sinigeze ndeka, bana banjye, kubagabira no kubavuburira ibyiza by’agatangaza, narabarinze kandi ndabarengera n’ubundi nzakomeza mbarinde, mbarengere kuko kuva mukivuka kugeza magingo aya ngaya ni njye ubitaho kandi nkabarengera, nkabamenyera buri kimwe cyose, kuko ndebera hose icya rimwe, nkamenya ibyabaye, ibizaba n’ibiba byose nkabimenya, nkamenya rero imigambi ya Sekibi ibapangapangirwa umunsi ku wundi bityo nkabasha kumenya uko mbarinda, nkohereza ingabo zanjye z’abamalayika n’abatagatifu kugira ngo  bakomeze kugendana namwe babagenda imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso kugira ngo barusheho kugenda barinda kandi bahigika icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kubavogera kandi bakura mu nzira intambamyi n’imbogamizi izo ari zo zose kugira ngo mukomeze kugendera mu kuri kwanjye kandi mukomeze gutambukana ishema n’isheja, mwizeye ugukora kanjye kandi mwizeye ibikorwa byanjye bidakorwa mu nkokora kandi bidahangarwa, bikora imirimo ndetse n’ibitangaza umunsi ku wundi, nkaba nshaka rero gukomeza kwigaragariza muri mwebwe, no kugaragaza ikuzo ryanjye n’ububasha bwanjye muri mwebwe ko icyo narahiriye muri mwebwe no kugikora nzagikora kandi icyo nagambiriye muri mwebwe nzagikora kandi nzagisohoza, kuko ntakomwa mu nkokora cyangwa ngo mvuguruzwe ; icyo nashatse gukora nzagikora kandi icyo nashatse kugaba no gusendereza muri mwebwe nzagikora, haragowe rero ikizashaka kubangamira umugambi wanjye muri mwebwe, kuko icyo cyose nzarebana nacyo.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye nimukomeze kubaho kuko naje kububaka kugira ngo mwubakike, bityo namwe murusheho kubaka abandi hirya no hino mu Isi kugira ngo imitima ya benshi yubakike, bityo bensho barusheho kugenda bakira ibyiza byanjye by’agatangaza, kuko iteka ryose mfungura kandi ngategura inzira kugira ngo benshi bakomeza kwakira ibyiza byanjye by’agatangaza ; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe muri uru rugendo, kuko ntitandukanya namwe kandi ntajya mbasiga, mbamenyesha byose kandi nkabamenyera nuri kimwe cyose umunsi ku wundi, nkabahaza kandi nkabasenderezamo urukundo rwanjye kugira ngo ndusheho kubaha gutazanurirwa amayira kandi mutambukane ishema n’isheja ; Kiremwa Muntu naje kumukiza kandi naje kumurohora no kumubohora, naje kugaragariza Isi ndetse nabayituye ububasha bwanjye nkomeje kugaragariza muri mwebwe, kuko muri abadakomwa mu nkokora kandi muri abadasubizwa inyuma.

Narabitoreye bana banjye, muri ingabo nashyize mu Isi kandi mukaba muri ingabo z’Ijuru mu buryo bw’agatangaza budasubirwaho, kuko mbakomeza umunsi ku wundi kandi nkabasenderezamo umugisha wanjye ; nabahaye ubutwari mu buryo budasanzwe kuko uburyo buri wese muri mwebwe, namwe ubwanyu nimujya mwikenguruka mukareba, muzajya musanga ubutwari kandi imbaraga n’ububasha mukoresha umunsi ku wundi atari ibyanyu, atari ibyashoborwa na Mwene Muntu mu buzima bwe, mu byiyumviro bye no mu bikorwa bye no mu bitekerezo bye atabyishoboza Mwene Muntu, niyo mpamvu rero nabakomeje kandi nkaba nzakomeza kubakomeza, muri intore kandi muri intumwa zanjye kandi muri ingabo z’Ijuru, murwana urugamba umunsi ku wundi kandi mukarurwana inkundura, bana banjye narabakomeje kandi narabashyigikiye, iteka ryose ndabamurikira kandi nkabakomeza mu rukundo rwanjye no mu bubasha bwanjye ; nimwakire umugisha wanjye bushyo bwanjye, ntama zanjye, bana banjye, bwoko bwanjye na DATA, nimwakire umugisha wanjye, ndawubagabiye, nimuwakire, nimuwuzurizwe kandi ubasendere.

Ndushijeho kugendana namwe kandi ndushijeho kubongerera umugisha uko bwije n’uko bukeye, kuko ubwitange bwanyu bwa buri munsi bumpesha ikuzo n’icyubahiro mu biremwa byose mu Isi, hirya no hino nkomeza kugendana namwe ntambagira amahanga ndetse n’abayatuye kugira ngo nkomeze kugenda ndokora kandi ndohora benshi, hari ibiremwa byinshi maze kurohora kandi hari ibiremwa byinshi nkomeje kugenda nzahura nifatikanyije namwe, ubwitange bwanyu ntabwo ari imfabusa ahubwo ni ingirakamaro mu cyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose ndetse n’Isi muri rusange, kuko dukomeje kugendana  mu bikorwa byinshi kandi mu butabazi n’uburokozi, ubutaretsa kandi ubudahwema nshaka gukomeza kugaragariza Isi ndetse n’abayituye ; nabambitse imbaraga kandi nzakomeza nzibambike, nabahaye ububasha bwanjye kandi nzakomeza mbwururukirize muri mwebwe, kugira ngo ibikorwa byanjye n’imirimo yanjye ikomeye ikomeze kwigaragariza muri mwebwe kandi mbasakazemo urumuri rwanjye, ndubakomezemo kandi ndubashyigikiremo ibihe byose.

Nimukomere rero turi kumwe bana banjye, ndabakunda kandi ndabakomeje, nimukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, mukomeze kubaho mu kuri kw’ijambo ryanjye bityo ibikorwa byanjye bikomeze kwigaragariza muri mwebwe ibihe byose, ndabakunda rero kandi ndabakomeje, nimukomeze gutera intambwe mujya mbere kuko nifatikanyije namwe, ndi ubamenyesha byose kandi ndi ubamenyera buri kimwe cyose, ntacyo nabahishe kandi nta n’icyo nenda kubahisha kuko ngomba kubamenyesha buri kimwe cyose ; narabiyegereje bana banjye kugira ngo mbamenyeshe byose, oya ntabwo bana banjye muri abo hanze ahubwo muri abo mu mbere, mugomba kumenya amabanga yose kandi mukamenya buri kimwe cyose, nkabahishurira byose bityo umunsi ku wundi mukarushaho gutambukana ishema n’isheja kandi muri mu kuri kwanjye, muzi kandi musobanukiwe n’ibikorwa byanjye n’imikorere yanjye n’imigenzereze yanjye, ntacyo nzabahisha kandi nzakomeza mbambike kugira ngo mutagenda mwambaye ubusa, n’ubwo umwanzi we yifuza kubambika ubusa, iteka ryose nzaharanira kubambika kugira ngo aho munyuze hose muhanyure mwambaye kandi muhanyure mutambukana ishema n’isheja, nta kimwaro mufite kandi nta kwikandagira mufite kuko muzi uwo mugendana na we umunsi ku wundi, kuko mbasenderezamo ibyiza byanjye kandi nkabaha kubaho mu kuri kwanjye, iteka ryose rero ntacyo muzamburana kuko mumfite kandi ngendana namwe ibihe byose, kugira ngo nkomeze kubakomeza kandi nkomeze kubashyigikira mu rukundo rwanjye.

Nimubeho muri njye kandi mukomeze kuba intwari mu gukatariza mu gukora icyiza mubikomeze mubigire ingenzi, ubuzima bwanyu bwa buri munsi kandi urumuri rwanjye rukomeze kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu ; nimukomere kandi mugubwe neza turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo, ibihe byose kandi uko ibisekuruza bizagenda bisimburana iteka turi kumwe kandi nzakomeza mbashyigikire, mbarengere, ingoma yanjye izahoraho iteka ryose n’ibihe byose ; namwe rero nimukomeze mubeho muri njyewe kandi muhoreho iteka ryose n’ibihe byose muri njye kugira ngo muganze kandi musakaze urumuri rwanjye mu Isi yose, kuko nashatse kubururukirizamo urumuri rwanjye n’ububasha bwanjye kugira ngo nkorane namwe kandi nkorere muri mwebwe ibidashoboka mbashe kubikuramo ibishoboka kuko nta bitajya bishoboka imbere yanjye, ibyanze kugenda neza njyewe mbigenza neza kandi ibyanze guhinduka njyewe ndabihindura kuko ijambo ryanjye n’ububasha bwanjye iyo byururutse bikora byose kandi bigashyira byose mu ngiro no ku murongo, ari yo mpamvu iteka ryose imigambi mibisha y’umwanzi itajya ibahangara, iteka ryose umwanzi yifuza kubahangara kandi akanabigerageza, ariko kubishobora no kubigeraho ntibibe kandi ntibikunde kuko ububasha bwanjye butajya bwemera ko umwanzi Sekibi yatsinda ahubwo mutsinda kandi nkamutsiratsiza umunsi ku wundi, nkakomeza kuganza no kubasha no gushobora no gushoboza abanjye kuko nkomeje kugendana namwe mbashoboza kandi mbashoborera kuri buri kimwe cyose, kugira ngo imbaraga zanjye n’ububasha bikomeze kwigaragariza muri mwebwe umunsi ku wundi.

Nimukomeze kubaho mu rukundo no mu rumuri rwanjye ibihe byose nanjye nzakomeza mbashyigikire kandi mbarengere kugira ngo ibikorwa byanjye bikomeze kuba agatangaza muri mwebwe kandi bikomeze kuba iby’ingenzi n’iby’agaciro mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; ntacyo muzabura kandi ntacyo muzakena kuko mumfite ndi kumwe namwe ibihe byose bushyo bwanjye bwoko bwanjye, ntore zanjye, nimubeho kandi mugire ubuzima n’ubugingo muri njye iminsi yose, nkomeje kubaherekeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kandi nkomeje kubarangaza imbere mbatazanurira amayira kugira ngo murusheho kuba mu kuri kwanjye kandi murusheho gukatariza icyiza, nifatikanyije namwe ibihe byose ; ndabakomeje mu buryo budasubirwaho kandi mbambitse imbaraga zanjye n’ububasha bwanjye kugira ngo buhore muri mwebwe bityo imirimo yanjye ikomeye muri mwebwe ikomeze kwigaragaza kandi mukomeze kuba intwari ku rugamba, muhagarare kigabo mutikanga nk’abanyabwoba ahubwo muhagarare mwemaraye kuko muhagaze mu bubasha bwanjye kandi muriho mu rumuri rwanjye, iteka ryose mbashoboza kandi nkababashisha, nkabaha kubaho mu gitinyiro cyanjye kandi ukuri kwanjye kukigaragariza muri mwebwe iminsi yose.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo, nimukomeze mube intwari ku rugamba kandi mugaragaze ubutwari mu buryo budasanzwe kugira ngo bigaragarire Isi ndetse n’abayituye, Mwene Muntu wanze guhinduka akurizeho guhindukirira kandi akurizeho kumenya no gusobanukirwa ibikorwa byanjye, kuko nakohereje muri mwebwe kandi nkaba naraje gukorera muri mwebwe, nakaba nzakomeza kubakoresha ubutaretsa kandi ubudahwema kugira ngo nkomeze guhindura Isi nshya, kandi nkomeze guhindura Kiremwa Muntu, abatambamye bose mbatamure, ibitagenda neza mbigenze neza kuko naje gushyira byose mu ngiro no ku murongo, kugira ngo mpindure ibintu bundi bushya, ibyo umwanzi Sekibi yatobanze nkaba nkomeje kugendana namwe mbisukura ; erega bana banjye ubwitange bwanyu bugira akamaro kuko nifatikanya namwe mu gukora ibikorwa kandi mu gukora imirimo ikomeye, mu gukomeza gucecekesha amajwi y’umwanzi kandi mu gusakaza urumuri rwanjye mu Isi yose mu cyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye, nimugire ibihe byiza kandi mugire ijoro ryiza, umugoroba mwiza kuri buri wese, bana banjye turi kumwe, mbahaye kubaho no kugubwa neza, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’Abami, ubashyigikiye kandi nkaba mbarangaje imbere muri uru rugendo ; nimugire amahoro, mugire ibihe byiza, mbahaye umugisha wanjye, ndabakomeje iteka mu rukundo rwanjye ; nimukomeze kubaho kandi mukomeze kuganza, mutere imbere, muganze hose kandi mugere hose kuko ntaho ngomba kujya mabasize, iteka ryose ngendana namwe, cyane cyane muri iki gihe ndi kwifatikabya namwe mu bikorwa bikomeye, nshaka gukomeza gusendereza mu Isi yose kandi nkaba nifatikanyije namwe mu rugamba rwa buri munsi rwo kugira ngo mpashye kandi ndibate icyitwa ikibi cyose cy’umwanzi kuko ndi kujajanga kandi nkura mu nzira ikibi cyose kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbashyigikire mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Nimugire amahoro, ibihe byiza, ndabakunda, nimugubwe neza kandi mwakire umugisha wanjye, ndabakunda ntore zanjye, bushyo bwanjye, ntama zanjye niragiriye, bwoko bwanjye na DATA, iteka ryose mbera ku rugamba kandi nkababera maso, nkabamenyera icy’ingenzi, ikibakwiriye n’ikibabereye bityo nkakibagabira kandi nkakibahereza ; mbahaye umugisha wanjye nukomeze ubuzure, bana banjye, mbahaye umugisha w’ubwitange bwanyu, ntabwo mukora mwenyine ahubwo mpora nifatikanyije namwe, kugira ngo ndusheho kugenda nuzuriza ibikorwa byanyu muba muri kugaragaza mu bwitange bwanyu umunsi ku wundi kandi akanya ku kandi ; mbashimiye rero ubwitange bwanyu, nimukomereze aho ngaho, ntimugacogore turi kumwe, ni njyewe ubahamagara umunsi ku wundi kandi ni njyewe ubarangaje imbere, ni njyewe ubatiza imbaraga zo kugira ngo mukomeze mwifatikanye nanjye umunsi ku wundi kandi mukomeze kugaragaza ubutwari n’imbaraga mu buryo budasanzwe.

AMAHORO, AMAHORO, IJORO RYIZA, MBAHAYE UMUGISHA WANJYE MU BUMWE BW’IMANA DATA NANJYE NA ROHO MUTAGATIFU, IBIHE BYIZA KURI BURI WESE, NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *