UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU BWO KU WA 20 UKUBOZA 2025

Nimugubwe neza Ntore zanjye na DATA dutaramanye kuri uyu munsi, mbifurije ibyiza bikomoka mu mutima wanjye n’uwa DATA kuko twururutse gusabana namwe kandi kubasendereza imbaraga n’ububasha bwacu mu buryo bwo kububakamo amateka akomeye kandi kwifatikanya namwe gucungura no kurohora Isi, kuko iki gihe ari igihe cyo kunyeganyeza, kuribata no gukubita hasi ibibi byose by’umwanzi kugira ngo dushyigikire kandi dutagatifuze abacu mu buryo bukomeye kandi mu buryo budasanzwe ; ndi kumwe namwe rero kuri uyu munsi kugira ngo mbakomeze kandi nkomeze intambwe ya buri wese muri mwe kuko nabahuje ku bw’umugambi wanjye na DATA kandi mukaba mudahuriye ku kibi ahubwo muhujwe n’Ijambo ryanjye, nimukomere rero kandi mwere imbuto mutere imbere mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko tubabugabungiye umutekano kandi twifatikanyije namwe mu bikorwa bidasanzwe byo gusendereza imbaraga, ububasha bwacu mu Isi yose kugira ngo mubereho gukomeza kwenyegeza, gutagatifuza ndetse no kwakira imbaga itabarika kuko muri mwebwe ububasha bwacu dukomeje kubwururukiriza muri mwe nk’imiyoboro twiteguriye twagennye kugira ngo mubereho gusakaza imbaraga n’ububasha bwacu mu Isi.

Ndabakunda kandi mbakungahaje ibyiza byanjye na DATA kuko turi kumwe namwe ku rugamba kandi twifatikanyije namwe mu rugendo, ibihe nk’ibi rero akaba ari ibihe byo kugenderera Isi muri bucece, kugira ngo twuzuze umugambi wacu kandi dutengeneze amayira, kugira ngo twubake kandi dusenye ikibi mu bantu mu buryo bukomeye bwo gushyigikira integuro yacu njyewe na DATA twagennye kandi twateguriye Kiremwa Muntu aho ava akagera ; tubona byose kandi tumenya byose kuko ntaho Mwene Muntu adukinga, niyo mpamvu rero uyu munsi ari umunsi wo kururutsa imbaraga n’ububasha bwanjye na DATA mu Isi, kugira ngo dutambagire dusenye icyitwa ikibi maze twubake icyiza kuko ari igihe cyo kuyungurura kandi gusukura, kugaragaza umutsindo wanjye n’uwa DATA ku boroheje n’abakomeye, kuko ari igihe cyo gufata ijambo mu buryo bwuzuye kugira ngo tuzamure abacu mu ntera, tubagaragarize imirimo n’ibitangaza, harahirwa abaca bugufi ku bw’umugambi wanjye kandi ku bw’Ijambo ryanjye na DATA, kuko tuje kubakuza kandi umpa ikuzo n’icyubahiro nanjye nzamwubahisha imbere ya DATA, kuko iki gihe ari igihe cyo gutanga imbaraga kuri bose kugira ngo abiteguye bakire, bambare umwambaro mushya mutagatifu, bityo ab’ibigwari bakomeje kwivurunga mu myanda nabo ububasha bwacu bwururukire gusenya ibikorwa bibi bakomeza kubaka  kandi tubakureho ubusembwa bwose bw’umwanzi, kuko ari igihe cyo gusezerera ibikorwa by’umwanzi mu bacu kandi gusenya no kuribata icyitwa ikibi, kuko atari igihe cyo gukomeza guha inzira umwanzi, ahubwo ari igihe cyo kumufunga burundu kandi gucecekesha ibikorwa bye mu bacu.

Ndahari ndaganje Ntore Biremwa byanjye na DATA kugira ngo nkomezanye namwe urugendo mu buryo bwuzuye kandi mu buryo budasanzwe, kuko nabakunze kandi nkabakungahaza, igihe nk’iki rero akaba ari igihe cyo kwitegura kandi kurushaho kuba maso, gusenga n’umutima wanyu wose nta buryarya kandi ntaho munkinze kuko iki gihe ari igihe cy’isuku ikomeye ya nyuma, kugira ngo tugaragaze ibikorwa byacu ; nimuhorane rero ukwemera, muhore mwiteguye mwirinde kugamburura mu byacu, ahubwo muhore muri maso iteka ryose mubagarira kandi muvomerera ibyiza twabahaye kuko ari igihe cyo kugira ngo mwuhire kandi muvomerere imbuto mugomba kuvomerera uko biri kandi uko bikwiye, kuko igihe cyanjye na DATA cyo gukora cyageze kandi ibikorwa byacu tukaba tubirimo Jyewe n’abacu twatoye kandi twatoranyije kugira ngo bahagararire ibikorwa byacu mu Isi ; ntabwo twabashyize inyuma rero twabashyize imbere ku rugamba kugira ngo muhagararire imbaga itabarika, ari yo mpamvu dukomeje kugendana mu bikorwa bidasanzwe kuko mbarangaje imbere ndi Kristu Umwami w’abami, kugira ngo mbagaragarize umutsindo wanjye na DATA kuko iki gihe ari igihe cyo gushinga ibendera ry’umutsindo kandi kubazamura ku gasongero kugira ngo mwumvikane ibikorwa byanjye na DATA bigamburuze imigambi ya Mwene Muntu ndetse n’iy’umwanzi mu Isi ; igihe rero cyo kwigarurira byose mu Isi, ngiki kiraje kandi kiregereje kuko iki gihe ari igihe cyo gutegura abacu, kubambika imbaraga n’ubutwari n’ubushobozi, kubagaragarizamo ikuzo n’ububasha kandi kubambutsa no kubambika kugira ngo tubakindikize intwaro z’urumuri ; muri iri sengesho rero akaba ari igihe cyo kubambika imbaraga kandi kubakomeza no gukomeza kubashyigikira, ndetse gukomeza gusesekaza imbaraga n’ububasha bwanjye na DATA mu Isi yose kugira ngo twigarurire Isi yose kandi twigarurire Kiremwa Muntu.

Nimukomere rero kandi mukomeze mukataze mu rugendo mugumye mube intwari mu rugendo no mu rugamba kuko twabasize amavuta y’ubutore kandi dukomeje kubambika imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo mutubere abagabo, abahamya mu bantu b’ibikorwa byanjye na DATA, ibikorwa byanyu byigaragaze kuko muri Intore n’Intumwa z’Ijuru, kuko iki gihe ari igihe cyo kugaragaza icyo mwamenye kandi mwigishijwe, kuko intera n’intambwe tubateza umunsi ku munsi ni intambwe ibakomeza mu rugendo ; nimukomere rero kandi mukomeze mwishime kuko twaje gushyiraho garde-fou kuri mwe kandi kubarinda no kubacungira umutekano, kuko tuzi icyo umwanzi yifuza kandi ashaka ari uko yabatembagaza kandi yabakura mu murongo, iteka ryose agahora abakubitira agatoki abateza ibi na biriya, kugira ngo mwinube kandi munanirwe mu rugendo, abagamburuze kandi abace intege, igihe rero akaba ari iki cyo kugira ngo mbambike imbaraga kandi DATA abambike imbaraga ze n’ububasha bwe mu buryo bwo kubashyigikira kandi mu buryo bwo kubakomeza, kugira ngo duhindure amateka y’ubuzima bwanyu kandi tubagaragarizemo intsinzi ikomeye mu buryo bwo kuvugurura ubuzima bwanyu kandi kubahindura ukundi.

Nimukomere ndabakunda kandi nkomeje kubana namwe mu buryo bwo kumurikira intambwe zanyu kandi mu buryo bwo kubagaragariza imirimo n’ibitangaza, kuko hari byinshi nakoze kandi DATA yakoze muri mwe byo kubakomeza kandi byo kubashyigikira mu buryo bwo kubamurikira kandi mu buryo bwo kubayobora kandi mukaba mugeze aheza kandi muganje aheza mu buryo bw’icyizere mufite muri Jye, kuko mwahuye na byinshi bibahungabanya kandi bibaca intege ntimwagwa ngo murambarare ahubwo munkomeraho nanjye rero nkaba mbakomeje kugera kuri uyu munsi, n’ubwo hari ibirushya kandi hari ibibagoye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kuko nururutse kubambika imbaraga kandi kubakomeza kugira ngo mukomeze mube intwari ku rugamba kandi mube Intore zihamye mu rugendo kuko igihe kigeze kugira ngo ububasha bwanjye na DATA bugaragare muri mwe kandi bugaragaze ibikorwa twakoranye mu buryo budasanzwe ; si igihe rero cyo kurangara cyangwa se kwihugira aha na hariya ahubwo ni igihe cyo kuba maso kugira ngo umurimo mukora kandi ibikorwa mukora mubikore mu Izina ryanjye n’irya DATA murihesha ikuzo n’icyubahiro, kuko mwinjijwe mu mugambi w’ugushaka kwanjye kugira ngo mubere benshi urugero kandi mubere benshi itara n’urumuri, bityo muyobore bose mu nzira y’ugushaka kwanjye n’ukwa DATA kuko nabahaye ijambo ryo kumvugira kandi ndi kwamamaza ibikorwa byanjye na DATA, igihe rero kikaba cyegereje kugira ngo byose bitamururwe kandi bijye ahabona kuko buri wese muri mwe afite icyo ahagarariye kandi afite icyo namutoreye namutoranyirije, akaba rero buri wese wagiharaniye kandi warwanye urugamba inkundura ari igihe cyo kugira ngo imbaraga n’ububasha bwanjye byigaragaze mu buryo bwo kugaragaza imirimo ikomeye kandi ibikorwa bidasanzwe nkomeje kubaka no kururutsa muri mwe.

Ndabakunda kandi mbatwaye ku mutima kuko Jyewe na DATA dukomeje kubashyira mu mutaka w’uburinzi kugira ngo tubarinde kandi turinde isezerano ryacu muri mwebwe, kuko twabiyegereje kandi igihe nk’iki akaba ari igihe cyo gukomeza kubasendereza imbaraga za Roho Mutagatifu ubamurikira kandi wiyigishiriza buri wese kugira ngo ashikame mu rugamba kandi mu rugendo ; erega twabagize umuryango umwe kandi tubahuriza hamwe mutari kumenyana, ku bw’Ijambo ryanjye kandi ku bw’umugambi wanjye ku bw’itegeko ryanjye na DATA, tukaba dufite byinshi twahinze twigijeyo bityo tubashyira mu murongo w’aho tubifuza ; nimwitegereza mukareba buri wese ku ruhande rwe afite aho twahuriye kandi afite aho namukuye n’aho mugejeje, akaba rero iki gihe ari igihe cyo kugira ngo icyo mumaze n’icyo mwahurijwe hamwe kugira ngo umusaruro ugaragare kandi ugaragarire n’Isi yose ; nimukomere rero kandi mukomeze mwitambe mwitangire ababizi n’abatabizi, kuko Jyewe na DATA umusaruro w’isengesho ryanyu tuwuzi kandi tuwusobanukiwe kuko igihe cyo kurambikira buri wese mu biganza igikwiye ibiganza kiri bugufi, ku bw’ubwitange bwa buri wese n’imirimo ya buri wese, igihe cyo kugaragaza intsinzi kandi igihe cyo kugaragaza ibihembo kiri bugufi, umwete n’umurava buri wese agaragaza muri uyu murimo ; nimukomere rero kandi murandate muheke izo roho zazimiriye mu cyaha kandi zitanshaka zitanyifuza, zanteye umugongo kandi zanyibagiwe zibagiwe urukundo rwanjye na DATA, kugira ngo mu isengesho mukomeze kuzibohoza kandi mukomeze kuzibohora, kuko nanjye twifatikanyije mu rugendo rw’urugamba mutari mwenyine nshyigikiye intambwe yanyu kandi ibikorwa byanyu bya buri munsi.

Mbasesekajeho umugisha wanjye kuri uyu munsi ubakomeza kandi ubashyigikira, ubategurira ibyiza biri imbere, kuko twabisezeranye na DATA kandi ko twabahaye byose kugira ngo musobanukirwe abo muri bo kandi integuro yacu aho igeze n’aho ihagaze ; erega ntimukarebe ngo mubone yuko ibihe bitinze cyangwa se igihe kigiye kiba kirekire, ahubwo igihe kiraje kugira ngo ibyo mwarindiriye ibihe n’ibihe mubibone kandi bibagaragarire mu buryo budasanzwe ; erega hari byinshi bigenda bidindiza imirimo n’ibikorwa byacu, integuro no gutegura Kiremwa Muntu kuko tutifuza ko hari benshi barimbuka cyangwa se bahura n’ibihano ndetse namwe ubwanyu hakaba hari byinshi tugenda dutunganya kandi tugenda twuzuza twubaka bidutera kugira ngo tubategure kandi dushyire ku murongo buri muntu wese ahagarare mu mwanya agomba guhagararamo, ibyo rero akaba ari ibikorwa byanjye na DATA tugenda dukorera abacu batumenye kandi bamenyeshejwe ibi bihe ndetse n’integuro iri imbere kugira ngo imvune umuruho urugamba barwanye rutaba imfabusa.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye kugira ngo mukomere kandi murindire, mube ba mutarambirwa mu rugamba no mu rugendo, mutegereze isaha ya DATA kandi igihe DATA yagennye yateguye ko kiri bugufi, kugira ngo yigaragaze mu mbaraga ze n’ububasha bwe mu buryo bwo kururutsa ububasha mu Isi kandi mu buryo bwo kugaragaza ikuzo rye n’ububasha bwe mu Biremwa byose ; ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nimwakire imbaraga zibakomeza kandi zibashyigikira kuko twababumbiye hamwe kandi twabahurije hamwe ku bw’Ijambo ryacu kandi ku bw’integuro yacu, kuko tuzi icyo twubatse kandi twateguye muri mwebwe kuko mutwaye amabanga akomeye y’Ijuru kandi ubukungu buhishe abahanga n’abanyabwenge twifuje kandi twashatse kugaragaza muri mwe ; buri umwe umwe rero muri mwe akaba agize urugingo rw’undi rwuzuzanya kandi mu buryo bwo gufashanya mugaterana ingabo mu bitugu kandi mugafashanya mu murimo twabahamagariye kandi twabateguriye, kuko twabashyiriyeho kuzuzanya no kumenyana no gufashanya muri byose, nibyo bibakomeza mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo ruhamye twifuza mu buzima bwa Kiremwa Muntu.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE NTORE NTUMWA ZANJYE NA DATA, NIMUGUBWE NEZA NDABAKUNDA NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *