UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI 25 KANAMA 2023

Mbifurije kugubwa neza bana banjye kandi mbahaye umugisha wanjye mbaramburiye ibiganza byanjye kugira ngo mbasesekazeho umugisha, nje kubahumura amaso kandi kuri buri wese nje kumuhumuriza kuri buri wese nje kubakomeza bikwiye kandi nje kubagabira ingabire ndetse n’ingabirano bikwiye kugira ngo buri wese akomere kandi buri wese akomeze urugendo; naje rero kubatazanurira amayira kandi naje kubakomeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo nkomeze mbereke yuko mbahagaze bugufi kandi mbahora bugufi kugira ngo mukomezanye ishyaka ndetse n’umwete mudacika intege kandi mutarambirwa mu rugendo rwanyu kuko nkomeje kubahumuriza kandi nkaba nkomeje kuza kubiyegereza kugira ngo mbahe imbaraga mu buryo buhambaye kandi mbahe imbaraga zihanitse cyane bityo aho munyuze hose mugende mutsemba kandi mugende murindimura imigambi mibisha yose y’umwanzi, umwanzi ntazigere agira ijambo kandi ntazigere agira aho abona intaho nimukomeze kugenda mu Isi yose mukwirakwiza ikiri icyiza bityo aho yari yaragiye afata amacumbi aho ari ho hose muhamwimure, ndi kumwe namwe muri urwo rugendo kandi muri ubwo butumwa kuko ari jyewe uri kubatuma kandi nkahora iteka ryose mbatuma mu Isi yose kugira ngo mube intumwa nziza z’amahoro mukwirakwize ikiri icyiza icyo mumvomaho kandi icyo mumbonana mugikwirakwize mu Isi yose muri rusange nanjye ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbashyigikire bushyo bwanjye bwoko bwanjye na DATA ndabakunda cyane ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’Abami, bageni banjye nicungurije amaraso yanjye nkaba narayabakoye nkaba mpora iteka ryose bana banjye mbareba kandi nkaba mpora iteka ryose mbakumirira umwanzi nkarushaho kubiyegereza nkabashyira mu biganza byanjye nkabatsindira icyitwa ikibi cyose kandi icyago cyose nkagisunikira kure yanyu mukarushaho kubaho kandi mugatambukana ishema n’isheja. Nimukomeze mwuzure urukundo ndetse n’urugwiro kuko muri jyewe muhavoma byose kandi mukahabonera byose, nta na kimwe mujya mumburaho kandi nta na kimwe mwamburana kuko byose mbifite kandi nkaba mbifitiye ubutunzi.

Nta na kimwe rero mwamburana kandi nta na kimwe muzigera mumburana nimukomeze mumbe bugufi kandi mukomeze mumbe hafi cyane, nzakomeza kugendana namwe kandi nkomeze kubiyegereza bushyo bwanjye nkomeze kubaragira mu rwuri rutoshye kandi nkomeze mbamenyere igikwiye kuko iteka ryose mbitegereza nkabareba cyane nkamenya buri wese icyo akeneye kandi n’icyo agomba n’icyo ashaka mu buzima bwe no mu rugendo rwe nkakibashyikiriza kandi nkakibazanira kuko mu buzima bwanjye kandi muri byose mfite byose mpereza abanjye nkabahumuriza nkabaha gukomera bagakomeza urugendo nta kibaciye intege kandi nta kibashubije inyuma ubutunzi bw’ibintu byose ndabufite ntaho njya kubigura kandi nta n’aho njya kubihaha kuko mbyifitiye iteka ryose mbifite mu biganza byanjye; niyo mpamvu rero  mbona ibyo ngabira kandi mbona icyo ngaburira abanyemera kandi abanyizera nkahora iteka mbona icyo kubahereza gikwiye kandi nkahora iteka icyo kubagaburira gikwiye, iteka ryose rero ntabwo muzicwa n’umwuma ndi kumwe namwe kandi ntacyo muzasonza cyangwa ngo mukene mumfite yaba ku buryo bwa roho yaba no ku buryo bw’umubiri nzakomeza kubatunga kandi nkomeze kubabeshaho, umwanzi Sekibi wifuza kubasubiza inyuma umwanya ku wundi kandi umunsi ku wundi nzamupfobya kandi igihe cyose muteshe agaciro kandi mwambure ijambo mwereke yuko nta jambo afite kuri mwebwe ntumwa zanjye kandi ntore zanjye nkomeze kumupfobya kandi nkomeze kumwirukana kandi nkomeze guhanantura no kurindimura imigambi ye mibisha, nimukomere mukomeze urugendo ndi kumwe namwe ndabashyigikiye kandi nzakomeza kubaba hafi uko biri n’uko bikwiye kandi nkomeze kubiyegereza.

Bwoko bwanjye narabitoreye ndabiyegereza mbashyira mu ruhande rwanjye kugira ngo mbagwirize ingabire ndetse n’ingabirano kandi mbagabire umugisha wanjye unkomokaho ubakomeze kandi ubahumurize muri byose, ntimugahungabane rero kandi ntimukagire ubwoba kuko mbashyigikiye kandi mbatera ubutwari umunsi ku wundi nkabaha gukomerera muri jyewe kandi nkabambika ubuzima buzima kandi nkaza kubiyegereza kugira ngo mbereke yuko ndi mu ruhande rwanyu, ntimukagire ubwoba rero kuko iteka ryose mbamenyera icy’ingenzi kandi nkabazanira igituma muba amahoro kandi mukagubwa neza muri jye, jye na DATA dufite byose kandi dufite kubarinda iteka ryose nta kibahungabanyije kandi nta kibasubije inyuma mu bushobozi bwacu mu butware bwacu mu mbaraga zacu turashoboye dushoboye kwirwanirira kandi dushoboye kurwanirira abacu ari yo mpamvu tutajya twemera yuko abacu bakorwa n’isoni cyangwa ngo bakorwe n’ikimwaro, turabarwanirira kandi tukarwanya umwanzi umubisha uko yaza yigize kose tukamuhashya kuko iteka ryose ahagurutse azi yuko aje kubatsemba ni twebwe tumutsemba kandi  tukamutsembana n’ingabo ze zose tukamurambararisha bityo bana banjye kandi ntumwa zanjye na DATA mukarushaho gutaguza mwihuta kandi mugatambukana ishema n’isheja kuko naje kubambika igitinyiro cyanjye kugira ngo mukinderemo  igihe cyose muhore muri abarwanyi nyabo badatsimburwa kandi badasubizwa inyuma ku rugamba.

Nimuhore mukindikije intwaro zanyu kandi muhore iteka ryose muzisharije bityo igihe cyose muhore mwiteguye kurwana n’umwanzi kuko umwanzi ahora iteka ryose arekereje ari igisumizi gihora iteka gishaka kubasumira ariko nimumwereke yuko muba mwamutahuye kandi uburyarya n’amayeri ye mubizi kuko iteka ryose mbibamenyesha nkababwira yuko ari umuryarya kandi nkababwira yuko afite uburyarya bwinshi cyane nimukomeze rero mumenye ubwo buryarya bwe ayo mayeri mukomeze kuyatahura kuko mbamenyesha buri kimwe cyose hakiri kare kugira ngo mubashe kumenya uko mwitwara n’uko mwitwararika kandi mubashe guhagarara mu rugendo rwanyu mwemye icyo bana banjye mbasaba ni ukuba ku izamu kandi mukaba maso igihe cyose mukirinda kwirara bya hato na hato. Ni byo koko ndabarwanirira kandi mbahora hafi cyane kandi nkaboherereza n’ingabo zibarwanyiriza umwanzi kandi zibahora hafi cyane ariko ndagira nti nimuzirinde kwirara nimujye muba intwari kandi mube maso mube nk’abasirikari nyabo bagiye ku rugamba batajya basubira inyuma cyangwa ngo basubizwe inyuma igihe cyose urugamba ruremye bitegura kurwana kandi bakitegura kurasa ntibagire ubwoba cyangwa ngo bakangwe namwe rero nimube abasirikari nyabo kandi mube abasirikari nyabo nkomeje gutoza nereka icyiza kandi nkabereka uko mugomba kugenza n’uko mugomba gukora n’uko mugomba kureba n’uko mugomba kwitwara muri uru rugendo kandi muri ubu butumwa nabashyizemo naboherejemo.

Nibyo koko ndabizi ntabwo ari urugendo rworoshye ni urugendo rutajya rworohera Mwene Muntu ariko bana banjye nimubyumve yuko ndi bugufi yanyu kandi mwumve yuko nzabarwanirira mwe kwikanga kandi mwe kugira ubwoba bizabafasha kugenda urugendo rwanyu nta gihunga kandi nta bwoba kandi mwumve yuko urugendo rudakomeye ahubwo rworoshye kuko ahakomeye hose ni jyewe uhabacisha kuko ntabwo nakwemera yuko mujya kurwana aho mutashobora kurwana kandi igihe cyose mbahora hafi cyane kugira ngo mbereke imbaraga zanjye kandi nzibambike ububasha bwanjye na DATA kuko buhorana namwe bugahora iteka ryose buhangamura imigambi mibisha y’umwanzi bugahinda kandi bugahindanya buri kimwe cyose cyashaka kubagiraho ijambo. Nimukomeze mukomeze urugendo turi kumwe kandi mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete, nimukomeze kungirira igitinyiro kandi mwumve yuko igihe cyose ndi kumwe  namwe kandi mukomeze gukataza muza munsanga jye na DATA amarembo yarabakinguriwe kugira ngo muze mwisange mu mutima wanjye hari ubuvumo kandi  mu mutima wanjye hari ubuvunyi nimukomeze muze muhabone ivomo ndetse n’iruhuko mukomeze muze muhavome ibyiza byinshi by’agatangaza kuko iteka ryose niteguye kubibagabira kandi niteguye kubibashyikiriza no kubibahereza.

Nimwakire kandi nimugabirwe buri kimwe cyose cy’ingenzi kibafasha mu rugendo rwanyu kandi buri wese ahagarare gitwari kandi buri wese ahagarare kigabo ndi kumwe namwe kugira ngo mbakomeze kandi ndi kumwe namwe kugira ngo mbashyigikire bana banjye nimukomeze urugendo kuko ndi kumwe namwe nkaba mbashyigikiye iteka ryose nkaba nkomeje kugendana namwe kandi mukomeze kwizera kandi mukomeze kundeberaho kuko iteka ryose nkomeza kubatoza imigenzo myiza kandi mukaba mugomba kugenza nk’uko nagenje igihe nari mu Isi kuko igihe cyose nari mu Isi benshi ntibanyemeye kandi aho nageraga n’iyo nakoraga neza banteraga amabuye bakanyirukaho kandi ibyo byose sinabituraga inabi bangiriye ahubwo narahindukiraga inabi banyituye nayo nkayitura ineza nkarushaho gukora icyari cyanzanye mu Isi umurimo wanjye nywurangiza neza kandi umurimo nywurangiza nta kinsubije inyuma, niyo mpamvu rero mbabwira nti nimundebereho igihe cyose abo mubona batabemera mwumve ko jye mbemera kandi nkomeje kubakomeza ariko kandi nta n’uzabavutsa ubuzima bwanyu kandi nta n’uzababuza urugendo rwanyu kuko ari jyewe ubushyigikiriye kandi akaba ari jyewe ubahamagara akaba ari jyewe ubarangaje imbere umunsi ku wundi, nta mbaraga na nkeya na rimwe zizigera ziza kubahangamura kandi ari jye wabahanze, nta mbaraga zizigera zihangara ibyanjye kandi nta kizigera kiza kuvogagira ibyanjye uko kiboneye, n’iyo cyaba cyiyita ikinyabubasha uko cyaba kingana kose kuko nta bubasha bubaho buruta ubwanjye na DATA, niyo mpamvu rero duhanantura kandi tukarindimura ibishaka kwiyita ibinyabubasha byose bityo abacu tukabakomeza kandi bagakomerera mu ruhande rwacu no mu mbaraga zacu nta kijya kitunanira abacu turabatabara kandi tukabarengera kandi iyo bageze aho rukomeye tugaragaza ikuzo ryacu. Dukomeje kubakomeza no kubahagararaho muri uru rukari nje kubaha umugisha ndetse n’amahoro n’ibyishimo no kugwirizwaho ibyiza by’Ijuru mu buryo bw’agatangaza kandi buhambaye cyane buhanitse cyane aribyo Sekibi areba umunsi ku munsi ku wundi akabyitegereza akabireba cyane akabona amahirwe nkomeje kubahereza kandi ibyo nkomeje kubategurira imbere yanyu umujinya ukamwica kandi ishyari rikavumbuka akifuza kuba yabasubiza inyuma ariko ntacyo azabatwara kandi ntacyo azabakuraho kuko ari jyewe ubishyigikiriye kandi nkaba mbashyize mu burinzi bwanjye kandi nkaba mbafashe mu maboko yanjye, nimukomeze muze murisanga kandi mukomeze muze mbashyigikire mbasesekazeho ibyiza by’Ijuru ryose bitagira ingano mpora iteka ryose mbahereza nkabakumirira umwanzi nkabigirizayo imigambi mibisha yose y’umwanzi, nimukomeze muze munsange turi kumwe kandi mukomeze muze ngendane namwe mbereke ikiri ukuri kandi mbereke ikiri icyiza ari cyo mukora nimwihatire kwinjira mu butungane ingeso mbi izo ari zo zose muzireke murabizi nzirana nazo kandi ngakunda abankundira nkagendana nabo icyiza mbatoza bakakinjiramo, nimukomeze mugendane nanjye muri urwo rugendo kandi mugendane nanjye muri uko gukomeza kubahwitura no kubahumuriza no kubakomeza mu cyiza, nkomeje kubarangaza imbere no kubashyigikira mu bubasha bwanjye no mu butwari bwanjye no mumbaraga zanjye zitavogerwa kandi zidahangarwa kuko iteka ryose mporana namwe nkaza kubiyegereza kugira ngo mbambike imbaraga zanjye n’ububasha bwanjye mu buryo buhanitse cyane kandi mu buryo bw’agatangaza, nimukomeze muhumure kandi mukomeze mukomere kuko ndi kumwe namwe nkaba nkomeje kubashyira mu rukundo rwanjye kandi nkaba nkomeje kubashyira mu mbaraga zanjye zidahangarwa kandi zitavogerwa, nimukomeze mugwirizwe umugisha kandi mukomeze mukomeze mugabirwe ibyiza by’ijuru ryose kuko nkomeje kubibasesekazaho nk’umukiza wanyu, mfite byose mu biganza byanjye niyo mpamvu umunsi ku wundi ntabura icyo mbahereza cyangwa mbure icyo mbagabira niyo mpamvu Sekibi agaba imivumo jye nkaza kubavumura, nta wuzigera abavuma rero kandi nta wuzigera abaherekeresha imivumo kandi nkomeje kubaherekeresha umugisha igihe cyose rero nimuhore mugendera mu mugisha kandi muhore iteka ryose muherekejwe n’umugisha mukomeze kugubwa neza kandi mukomeze kuba amahoro kuko nanjye ubagabira amahoro ndi amahoro kandi igihe cyose nkaba mfite imbaraga ubutwari kandi imbaraga zihambaye cyane.

Nimukomeze mugende rero kandi mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete mudasubira inyuma kandi mutagwa kuko niyemeje kubarwanyiriza umwanzi kandi niyemeje kumurwanya muhereye mu mizi kandi niyemeje kumutsemba, nimuhumure rero kandi mukomere ndi kumwe namwe ndabashyigikiye iteka ryose n’ibihe byose ntimugahungabane kandi ntimukagire ubwoba kuko nkomeje kubakomeza no kubahumuriza, nimukomere bana banjye nimukomeze mugubwe neza ndi kumwe namwe ndabashyigikiye mu rugendo rwanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi nzakomeza kubiyegereza kandi nkomeze kubahumura amaso uko bwije n’uko bukeye kandi mbereke yuko nganje mu ruhande rwanyu.

Nimukomeze mwambare imbaraga kandi mukomeze mugire ubutwari kuko ndushijeho kugenda mbambika uko bwije n’uko bukeye kandi nkaba nkomeje kubabumbabumbira hamwe muri uru rukari, nkaba nkomeje rero kurundarunda mwebwe kandi nkaba nkomeje guhuza imitima yanyu kugira ngo muhurize ku cyiza kandi muhurize kuri kimwe mutahirize umugozi umwe kuko nkomeje kubabumbabumba mu rukundo rwanjye kugira ngo mukomeze kuba umugozi w’inyabutatu udashobora gutandukana kandi mukomeze gukundana bana banjye mbaraze urukundo nimukomeze muhurize ku cyiza kandi igihe cyose muhuye muhuzwe n’isengesho ari nako mukomeza kurindimura imigambi mibisha y’umwanzi mwirukana umwijima mu Isi mukwirakwiza urumuri kuko icyo naje kubahereza ari urumuri mu biganza byanyu kandi naje kubagira intumwa nziza zisakaza ikiri icyiza mu Isi yose muri rusange. Nzakomeza kubahereza buri kimwe cyose kandi nkomeze kubiyegereza kandi imigambi yose y’umubisha ibafitweho kandi umwanzi Sekibi abapangapangira umunsi ku wundi ndusheho kugenda nyihinda kandi ndusheho kugenda nyipfobya mwereke yuko nta gaciro afite kandi mwereke yuko nkomeje kumupfobya kandi nkomeje kumurindimura mu banjye no kumukoza isoni.

Nimukomeze rero muze tugende tujyane ku rugamba kuko mbarangaje imbere kandi akaba ari jyewe ubarongoye nimukomeze muze mutikanga kuko mbashyigikiye ndi umugabo w’intwari jyewe utajya utererana abanjye cyangwa ngo mbatenguhe nta na rimwe byigeze bibaho kandi ntibizigera bibaho kandi ntibikabe yuko hari uzanyizera ngo mukoze isoni cyangwa ngo mukoze ikimwaro, nzakomeza kurengera abanjye mu bubasha bwanjye no mu mbaraga zanjye mbatambutse aho Mwene Muntu yibwiraga yuko batatambukaga kuko iteka ryose nyuranya n’ibyo abantu bibwiraga kandi ngatanga umugisha mu mwanya w’umuvumo nkahindura ibyanze guhinduka kandi ngashobora byose, nimuhumure mukomere ndi kumwe namwe ndabashyigikiye bushyo bwanjye bwoko bwanjye na DATA, nimukomeze kwakira umugisha wanjye kandi mukomeze kuba mu burinzi bwanjye iteka ryose n’igihe cyose, sinzigera mbatenguha cyangwa ngo mbatererane, nzakomeza kubaba hafi mbiyegereze kandi mukomeze kuvoma byinshi byiza mu mutima wanjye kuko nawubafunguriye kugira ngo muze muvome mwisanzure.

Nimugire amahoro kandi mwakire umugisha wanjye mbasesekajeho muri iri joro, mukomeze kugubwa neza mbasesekajeho umugisha wanjye ubaherekeze kandi muwisegure bityo murare mu mugisha wanjye kandi murare mu gituza cyanjye bana banjye ndabibemereye; nimugire ijoro ryiza kuri buri wese ndabakunda cyane, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami, amahoro kuri buri wese ndabakunda bushyo bwanjye bana banjye nkunda mbafashe mu biganza byanjye ntabwo umwanzi azababankura mu biganza.

AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA IBIHE BYIZA TURI KUMWE, NZAKOMEZA KUBARWANIRIRA URUGAMBA INKUNDURA, AMAHORO KURI BURI WESE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO, AMAHORO NDABAKUNDA CYANE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *