UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 11 WERURWE 2024

Mbakomejemo ubutwari ntumwa zanjye, mbasenderejemo ububasha bwanjye, ntore natoye kandi ntore natoranyije, mwebwe iteka ryose mpaza urukundo rwanjye, nkabururukirizamo imbaraga zanjye ngo zibakomeze kandi zibashyigikire, ndi Umwami ubasumba kandi ndi Umwami ubaragiye, ndi Umwami ubabashisha kandi ndi Umwami ubashoboza, kuko nsumba byose kandi ngashobora byose, bana banjye, ntumwa zanjye, ntore zanjye natoranyije, nimwakire guhora iteka muberewe kuko naje kubambika kugira ngo muberwe kandi mwizihirwe, kuko nsumba byose kandi nkagenga byose nkagaba byose ngasendereza byose, nkatanga uko nshaka kandi nkagaba uko nshaka, namwe rero nabagabiwe uko nshaka kandi nabasenderejemo urukundo rwanjye mu buryo bwanjye kandi mu mugambi wanjye na DATA, kuko hari icyo nateguye, hari uko nashatse kubabashisha, kubakomeza no kubashoboza, kuko hari integuro yanjye ikomeye kandi nkomeje kuza gutegurira rwagati muri mwebwe kuko hari ibyo nshaka gukorana namwe mu kuvugurura Isi, mu guhindura Isi nshya kandi mu kugenda namagana ibikorwa bibisha by’umwanzi, mu gusendereza urukundo rwanjye mu Isi yose, mu gukomeza gutabara benshi, mu kugoboka ibiremwa byinshi bituye Isi kandi mbanyuzemo, mbakoresheje kugira ngo imirimo mukora kandi ibikorwa mukora byanyu bya buri munsi mu bwitange bwanyu, mugira ngo Isi ndetse n’abayituye bakire barohoke; ntabwo mugokera ubusa kandi ntabwo mukorera ubusa kuko igihe cyose muri ku murimo kandi igihe cyose muri ku rugamba mporana namwe muri ubwo bwitange, muri ako kazi kandi muri uwo murimo ukomeye cyane, ninjye wabangaje kandi ninjye wabahaye akazi ko gukora, oya ntabwo ari ikiraka ahubwo ni akazi nabahaye ko kugira ngo mukomeze mube abakozi beza mu muzabibu wanjye; ntore natoye kandi ntore ntoza umunsi ku wundi, bana banjye nashyize mu rumuri rwanjye muri abana bo mu rumuri rwanjye na DATA kandi nabururukirijemo urukundo rwanjye n’ububasha bwanjye.

Isi rero ishaka kubavuma kandi Isi ishaka kubazunguza, ibakoza hasi no hejuru, ibaziza urukundo rwanjye n’ububasha bwanjye nasendereje muri mwebwe, ariko ngaha ndaje, nje gushyiraho garde-fou kandi nje kubakingira bana banjye, nururutse kandi nahagurutse kugira ngo mbakingire kandi nkomeze mbaramburireho ikiganza cyanjye, umugisha wanjye ubagereho kuri buri wese, kuko ngiye kubatabara bose babireba kandi nkaba ngiye kubururukirizamo ikuzo ryanjye n’ububasha bwanjye, kugira ngo nkomeze kuganza muri mwebwe imirimo yanjye n’ibikorwa byanjye bisendere mu Isi.

Ni igihe ntagicecetse kandi ni igihe ntazaceceka, ni igihe cyo kwirukana ikibi cyose cy’umwanzi, kandi ni igihe cyo kugira ngo ibyihishe byose bijye ahagaragara, ni igihe cyo kugira ngo ikibi kibe kitacyikigiye mu bwihisho ngo cyihishe, bityo umwanzi akomeze kugenda yububa, yihishahisha mu bwihisho bwe, kuko kenshi yagendaga yububa, agenda ahunahuna, yangiza byinshi kandi agenda ahunahuna, agatuma byinshi byangirika kubera aba ashaka gutuma benshi bata umurongo kandi bava mu rwo bari bambaye bakiruka inyuma y’umuyaga; naje kuhamurika kugira ngo aho hose yabonaga ubwikingo abubure kandi icyo yicaragaho cyose kugira ngo yishyire hejuru yikuze, nkaba naje guhirika iyo ntebe ye, urukundo rwanjye niruganze kandi ruganze muri mwe, ruture muri mwe, kuko narwururukije mu buryo bw’agatangaza kuri uyu munsi mu gikorwa nakoranye namwe, mu mirimo ikomeye nakoranye namwe, mu gusakaza mu Isi urumuri, mu gusendereza mu Isi ububasha bwanjye; kuko rero mbakomeje nzakomeza mbakomeze nk’uko nabakomeje kuva kera kugeza magingo aya ngaya, kuko buri wese muri mwebwe namutoye nkamutoranya, kugira ngo mbasenderezemo urukundo rwanjye.

Ijambo ryanjye ni ingiro kandi ijambo ryanjye ni umusingi wanyu mwubakiraho mugakomera kandi mugakomeza urugendo, naje mpamagara buri wese mu izina rye kandi naje kubahamagara kugira ngo mwitabe karame, kugira ngo ngire icyo nkorana namwe, ngire icyo mbereka, ngire icyo mbabwira kandi ngire aho ngendana namwe kandi ngire aho ngerana namwe, ngire uko ngendana namwe; umunsi ku wundi rero mfite uko ngendana namwe, mfite uko nkorana namwe, mfite uko mbakoresha kandi mfite uko mbakoreramo, kuko ntasigana kandi iteka ryose ntasigana namwe ahubwo tugenda mu kubakomeza kandi mu kubashyigikira, mu kubazamura ejuru mu rukundo rwanjye na DATA, nkakomeza kubambika ijambo kandi nkakomeza kubahereza ijambo kugira ngo mukomeze kubaho mu kuri kw’ijambo ryanjye rikomeye, urukundo rwanjye rukomeze kubuzura, kubabashisha, kubakomeza no kubasendera kuri buri wese, kuko mbakomeje kandi nkaba mbasenderejemo urukundo rwanjye rukomeye kugira ngo mukomeze kuba intaganzwa kandi mukomeze kuba intagamburura ku cyiza naberetse kandi ku cyiza nabazaniye kugira ngo kimurikire intambwe z’ibirenge byanyu; ni igihe cyo kugira ngo murambure ibiganza mwakire ibyiza nabazaniye, ni igihe cyo kubumbura amaso yanyu kugira ngo mwitegereze murebe ibyiza byanjye nabazaniye kuko nje gukomeza kubabashisha kuko ndi Umwami-Rubasha waje kubabashisha, kubashoboza no kubashoborera; erega ntumwa zanjye nta kizabashobera kandi iteka ryose mbabera maso, nkabarwanira ishyaka n’urugamba ubutaretsa kandi ubudahwema, kuko iteka ryose mpora mbabereye maso kandi nkahora mwarwanyiriza umwanzi washaka kubarwanya, dore umwanzi acura imigambi mibi uko bwije n’uko bukeye, agashinyika amenyo agakanura amaso, kuko atifuza icyiza muri mwebwe kandi atifuza ko ibyiza mbagabira byabageraho, iteka akitambika kugira ngo ibyo mbahaye abicishe ukubiri namwe, ariko nanjye muri za mbaraga zanjye, muri bwa bubasha bwanjye, muri rwa rukundo nabakunze kandi muri rwa rumuri mpora iteka mbururukirizamo, muri rwa rukundo mpora iteka ryose mbasendereza.

Nimukomeze mwakire mugire ubuzima muri Jye kandi ntihazagire na kimwe mu byo mbagabira gica ukubiri namwe kubera impamvu z’umwanzi, kuko nkomeje kubaha imbaraga ubutwari n’ububasha byo kugira ngo mumutsinde kandi mumuribate; erega kandi nimujye muba maso mube nk’intumwa z’Ijuru, mwitegereze mumenye kandi mukenge kuko umwanzi ubahiga hasi no hejuru umunsi ku wundi ahora iteka ahunahuna arekereje, abatega imitego ya hato na hato kugira ngo arebe yuko hari uwo washibukana; niyo mpamvu mbagabiye kandi mbasendereje kuri buri wese ingabire y’ubumenyi, ububasha n’ubushishozi byo kugira ngo mushishozanye ubumenyi, ubuhanga by’Ijuru bityo mubashe kumenya amayeri n’uburyarya bw’umwanzi mubitahure, bityo mutagwa mu moshya no mu bishuko bya Sekibi, kuko nshaka gukomeza kubarangaza imbere muri uru rugendo, buri wese nkamugeza ku cyo namuteguriye, kandi buri wese nkamugabira icyo namuteganyirije, buri wese nkakomeza kumwambika ibyo namugeneye bimukwiriye kandi bimubereye.

Ntawe nambika ibitamukwiriye kandi ntawe nambika ibitamubereye, buri wese mba nzi ikiri bumukwire kandi buri wese mba nzi ikimukwiriye, kimubereye, abashije kandi ashoboye, icyo ari cyo cyose nkakigabira buri wese kuko mbazi kurusha uko mwiyizi, nabamenye mutari mwimenya, nkaba rero nkomeje kugendana namwe mbasenderezamo urukundo rwanjye n’ibyiza byanjye by’agatangaza, narabatoye ntimwantoye, nimukomeze mwakire kubaho muri Jye kandi mukomeze mwakire urumuri rwanjye rubamurikire kandi rubakomeze iminsi yose, bityo mwemere kuba mu gushaka kwanjye na DATA; oya umwanzi ntakabahume amaso kandi umwanzi ntakabazibe amatwi, ahubwo nimufunguke mu matwi kandi muhumuke amaso murebe iby’Ijuru kuko ibyo nabazaniye ni iby’agaciro kandi ni ibyiza bitagereranywa n’ubwo kenshi umwanzi ahora iteka ashaka kubibavutsa no kubibakuramo no kubambura ikirezi nabambitse, nimukomere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, gusa namwe mukomeze kuba intwari ku rugamba, mwitegereze kandi mukenge, umwanzi ntabwo abifuriza icyiza, ntabwo abishimiye muri iki gikorwa, ntabwo abishimira muri uru rugendo, kandi ntiyigeze abishimira.

Ngaho nimubeho, mukomeze mutegure kandi mukomeze mwitegure, mutegurire amayira benshi kandi mukomeze gutazanurira benshi amayira, kugira ngo abashaka kuva mu bubata bw’umwanzi babone aho batambuka bashinga ikirenge, kuko bazitiwe na byinshi kandi bafite byinshi bibazitira, bituma batava ku ngoyi y’umwanzi, bituma batarenga umutaru ngo bave mu kibi, bityo rero nkaba nkomezanyije namwe mu njyana yo gukomeza kugenda ndohora benshi, nkura benshi mu bubata bw’umwanzi nifatikanyije namwe umunsi ku wundi, mbahaye umugisha rero mu bikorwa nakoranye namwe kuri uyu munsi kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye kuko kuri uyu munsi nakoranye namwe ibikorwa bikomeye kandi nakoranye namwe imirimo ikomeye, mbahaye umugisha wanjye nubuzure ubasendere kandi mbahaye gukomera no gukomeza, mbambitse ubudacogora kuri buri wese, nimwakire ntimurangare kugira ngo ibyo mbahaye mubibumbatire kandi mubyakire neza, umwanzi atabibanyaga dore iteka ahora arekereje, yiteguye kubacisha ukubiri namwe ibyo mbahaye kandi ahora iteka yiteguye kubaka kandi kubanyaga ibyo nabagabiye, nimujye mwakira iteka mubibike kandi mubibumbatire, bana banjye, bibagirire umumaro, bibatunge kandi bibabesheho kuko nkomeza kubabeshaho ku bw’ijambo ryanjye kandi nkabashyigikira umunsi ku wundi nkabakomeza kandi nkabasenderezamo urukundo rwanjye rukomeye.

Mbahaye rero umugisha kandi mbambitse ubutwari gukomera no kugubwa neza, gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete kandi guhora iteka muri intwari ku rugamba, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’uyu munsi nari namwe kandi mu bikorwa bya buri munsi mpora nifatikanyije namwe, mbambitse umugisha wanjye kandi ndawubasendereje, ndawubagabiye nimukomere kandi mukomeze turi kumwe, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’Abami ubashyigikiye kandi nkaba mbarongoye nk’umushumba uragira intama ze kandi akazirongora neza, iteka ryose ngahora mbamurikira kandi ngahora nkumira ikirura icyo ari cyo cyose, kandi nkimira hose imyango yombi kugira ngo nkomeze guhashya nigizayo ikibi icyo ari cyo cyose cy’umwanzi cyashaka kubavogera bushyo bwanjye.

Nimukomeze rero murishe mu rwuri rutoshye, kuko nabashyizemo hari ubwatsi bwiza, nimurishe mushire inzara kandi munywe ku mazi meza y’urubogobogo kuko nabafukuriye amariba y’amazi afutse kugira ngo buri wese ajye anywa acurure kandi muryoherwe igihe cyose, ntimukabihirwe kuko ibyo mbagaburira ari ibiryoshye, nimukomeze muryoherwe kandi mukomeze mukunde kandi mushime kwibanira nanjye mu rukundo rwanjye, kuko ibi byiza by’agatangaza nashatse ko mubibanamo nanjye mu buzima bwanyu, mu rugendo rwanyu mukiri ku Isi, bityo bana banjye mukomeze mwishime munezerwe kandi by’akarusho mukomeze kunyakira muri mwebwe bityo nkomeze kubataramisha, kuko mbataramisha umunsi ku wundi kandi nkabaha gusabana n’Ijuru uko bwije n’uko bukeye, nkohereza imbaraga zanjye zibakomeza kandi zibashyigikira, kandi nkakomeza kugendana namwe mu rukundo rwanjye, nkohereza abamalayika n’abatagatifu babafasha gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete umunsi ku wundi, kugira ngo mukomeze kubaho mu rukundo rwanjye no mu rumuri rwanjye ubuziraherezo; mbahaye umugisha nimukomere rero turi kumwe, mbarangaje imbere ibihe byiza kuri buri wese, ijoro ryiza nimukomere kandi mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete ndabakunda, ndabashyigikiye bana banjye, ntumwa zanjye, ntore zanjye, nkoramutima zanjye.

AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE, MBAHAYE UMUGISHA WANJYE UTAGABANYIJE KANDI MBASENDEREJEMO URUKUNDO RWANJYE RWUZUYE KUKO MFITE URUKUNDO RWUZUYE RUTARI IGICAGATE, NIRUGERE KURI BURI WESE, AMAHORO, MBAHAYE UMUGISHA MU BUMWE BW’IMANA DATA NANJYE NA ROHO MUTAGATIFU, NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *