UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 20 GICURASI 2023.

Nimugire ubuzima bana banjye nkunda kandi nshuti zanjye kandi bana banjye b’inkoramutima ndi umushumba wanyu kandi ndi umushumba ubareberera igihe cyose kandi nkabahoza ku mutima wanjye kandi mbacungiye umutekano ku buryo bukomeye. Nimuhumure rero kandi mukomere kandi mukomeze urugendo buri wese agume mu mwanya we he kugira ikibajegajeza cyangwa ngo kibahungabanye kuko mbabereye maso ndi Yezu Kristu w’i Nazareti Umwami w’abami.

Mbacungiye umutekano ntama zanjye nimukomere kandi muhumure ibikuramutima n’ibiterabwoba ntibibahungabanye cyangwa ngo bibakangaranye kuko mpari kugira ngo mbarwanirire kandi mbahindire umwanzi kandi mbahindire ikibi cyose kugira ngo mubashe gutambuka kuko aho muzatambuka mu bikomeye kandi mugatambukamo mwemye kuko mpari kugira ngo mbarwanirire kandi nkomeze kubambika imbaraga mubashe gutambukana ubutwari kandi mubashe gutambukana ishema.

Nimugire rero gukomerera muri njyewe kandi mugire kubaho muri njyewe nimuhorane ubuzima muri njyewe amahoro n’umutekano bihore bibaranga igihe cyose kuko ndahwema kubibagabira umunsi ku wundi kandi nkabahozaho amahoro n’umutekano kugira ngo bihore bibaranga igihe cyose bityo n’abababonye bagire byinshi babasoromaho.

Nimwere imbuto ntumwa zanjye kandi muzerere Isi yose maze benshi babasoromaho byinshi byiza nabatoje kandi ibyo mbagaburira byiza namwe mugire gusigarizaho abanda maze mugire kubahaho maze nabo babashe kugira ubuzima muri njyewe kandi abatabona ndetse n’abatumva mukomeze kubanzanira kandi mukomeze kubampereza umunsi ku wundi kuko nanjye mpari kugira ngo nakire abo bose bari gushaka kunsiga kandi abo bose ndi gukebura aho kugira ngo bandebe bakantera umugongo.

Nimuze tugende rero umunsi ku wundi kuko mbafashe ikiganza kandi nkaba mbateye ingabo mu bitugu mwikangarana cyangwa ngo mukangaranywe n’imitego y’umwanzi n’ibitero bye byose cyangwa ngo mukangaranywe n’imitontomo y’umwanzi kuko ibyo byose nje kubicecekesha njye na Data tukivugira kandi tukorera kuri buri kiremwa cyose kuko tuje kugira ngo tukagaragare dutsinze muri buri kiremwa cyose.

Igihe cyose rero Isi ihora ishaka kurwanya intore zanjye kuko nanjye yandwanyije kuko nanjye naje nkabona ibyo bakoze nkavuga nti ubwo bangenjereje gutya abanjye hazacura iki? Nimukomere kandi mukomerere muri njyewe kandi mukomere gitwari kuko natsinze namwe niteguye kubatsindira ibibi byose narabitsinze kandi ngahora iteka mbihinda. Nimukomere bana banjye kuko namwe nzabatsindira kandi nkabambika imbaraga n’ubutwari kugira ngo mubashe gutsinda kandi mugire gukomerera muri njyewe.

Mbambitse imbaraga kandi mbahaye ububasha mbahaye kugendera mu rumuri rwanjye kandi mugendere mu gitinyiro cyanjye kuko nkibambitse kandi nkaba nkibahaye kugira ngo kibayobore igihe cyose, igihe cyose umwanzi aje kandi igihe cyose umwanzi ababonye akorwe n’isoni kandi ahungire kure mwebwe kuko nabambitse ububasha bwanjye kandi nkaba mbambitse igitinyiro cyanjye kugira ngo mukigenderemo igihe cyose kugira ngo igihe cyose muhore mukereye guhinda umwanzi.

Ndaje rero kugira ngo nkomeze gucyamura benshi kandi nkomeze kwereka benshi inzira kuko naberetse kandi nkababwira byinshi kugira ngo babashe guhindukira ariko bakaba batagishaka kumva ariko ubu nkaba mpagaze nk’umubyeyi uri kurebera abana batoya bari kwivuruguta mu byondo ariko nkakomeza kubacyamura kandi mbacyaha mbabwira nti nimuvemo kandi murekere aho ariko kubera ko nabo bazi ko hari amakosa bari gukora bari kwanga kureba aho ndi kugira ngo badakorwa n’isoni kuko nabo batewe isoni n’ibyo bari gukora kandi batewe isoni n’ibyo barimo ariko nyuma yo kubacyaha nzaza nzanye umunyafu maze mbacyamure kandi nywubacyahishe kuko nkomeje kubabwiza ineza kandi nkaba nkomeje kubinginga kugira ngo bahindukire kandi bagire kumva ariko bakaba batabishaka niyo mpamvu nje kugira ngo nereke buri wese ikibi cye kandi mucyamura munyuzaho n’umunyafu kuko banze kumva ku neza ariko nkaba nje kugira ngo mbumvishe kandi buri wese wanze kumva abashe kumva ku ngufu.

Rero nimuhore iteka musabira buri umwe umwe wese udashaka kumva abo bose bagifunze mu mitima yabo kugira ngo babashe gufungura babashe kumva icyo tubabwira kandi babashe kumva icyo tubashakaho umunsi ku wundi.

Ntore zanjye kandi bana banjye nimuhore iteka muri maso mwibereye maso muri ku rugamba rwanyu rwa buri munsi kandi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi muhore iteka mucanye amatara yanyu kugira ngo umwijima utabagwirira kuko Sekibi ahora arekereje kugira ngo arebe ko yabagushamo umwanzi akabashyira mu icuraburindi ku buryo mutashobora no kongera kubona niyo mpamvu mbasaba ngo nimuhore iteka amatara yanyu kandi amatara mwacaniwe mwirinde kuyazimya kandi mwirinde kuyubikaho ibitebo kugira ngo ahore acanye kugira ngo mukomeze kugendera mu rumuri umwijima ubahunge kandi muwugendere kure igihe cyose muhore muwuteye umugongo ahubwo iteka muhore mu rumuri.

Mbasabye rero guhora mwubatse ubumwe kandi guhora mwubatse urukundo kandi ubwo bumwe bubarange umunsi ku wundi nimube umugozi w’inyabutatu udashobora gutandukana nk’uko nabafatanyije muhore mwubaka ubwo bumwe kandi muhore mwisungana umunsi ku wundi muri uko kuzamura isengesho ryanyu ry’ubutaretsa kugira ngo mukomeze kuzamura roho nyinshi kandi mukomeze kuzamura benshi uko mubazamura muri urwo rukundo n’imitima yanyu ihari bizajya bibagirira umumaro mwebwe ubwanyu kandi bigirire n’Isi yose umumaro kuko namwe ubwanyu muzabihemberwa karijana.

Nimugire rero guhozaho kandi muhore iteka mwenyegeza muhore ku gicaniro mwenyegereza benshi badashoboye kwicanira kandi benshi bari mu mwijima mubasabire kugira ngo babashe kwinjira mu rumuri kandi abatabona mubasabire kugira ngo babashe kubona.

Hari benshi nkomeje kubwira bakaba bakomeje kuvunira ibiti mu matwi yabo abo ngabo nabo nimubasabire kugira ngo babashe guhindukira nimukomeze guheka benshi bana banjye nk’uko mbibabwira umunsi ku wundi kuko nanjye mporana impuhwe nta n’umwe naciye kandi nta n’umwe njya nca ahubwo impuhwe zanjye ndazihorana kugira ngo nakire bose mu rukundo rwanjye.

Ntago nanga umunyabyaha ahubwo nanga icyaha n’igisa nacyo ahubwo umunyacyaha uhindutse wese araza nkamwakira kuko impuhwe zanjye ni nyinshi cyane kandi impuhwe zanjye ni igisagirane nzigeza kuri bose ndetse nkazisesekaza ku batuye Isi abanzi ndetse n’abatanzi bose babayeho ku bw’urukundo rwanjye kandi babayeho ku bw’impuhwe zanjye.

Nanjye rero niteguye kwakira benshi bangarukiye kandi niteguye kwakira benshi babashije kubona ikibi cyabo maze bakangarukira ariko cyane cyane Mwene Muntu ugikomeje kunangira umutima we nawe ndaje kugira ngo nawe mwereke ububasha bwanjye kandi mbashe kubonana nawe kuko ntacyo ntavuze kandi nta n’icyo ntakoze kandi icyo mbereka ni ikiri icyiza kandi ndaza nkabasobanurira byinshi kandi buri wese nkamwereka inzira agomba gucamo ariko benshi ntibumve bagakomeza kunangira imitima yabo kandi bakayinangira ku bwende bwabo bakanga guca inzira mbereka ahubwo bagatotera inzira y’umwijima bagakomeza kumvira uburyohere buri kwa Sekibi nyamara kwa Sekibi inyuma y’ubwo buryohere hari imishari.

Ntore z’Imana kandi ntore zanjye kandi bana ba Data kandi bana banjye mpoza ku mutima umunsi ku wundi njye na Data tubafitiye umugambi mwiza kuko twifuza kubageza ku cyo twabateguriye umunsi ku wundi kuko Sekibi ahora ashaka kubavutsa icyo nabageneye kandi icyo Data yabateguriye imbere yanyu niyo mpamvu mbasaba kuba maso umunsi ku wundi kugira ngo Sekibi atakibavutsa. Ikiri imbere yanyu ni ikiri icyiza nimuhore mugisigasira kandi muhore mukibungabunga umunsi ku wundi kuko Sekibi ashaka kukibavutsa, arareba akareba icyiza kiri imbere yanyu agashakisha buryo ki yagicisha ukubiri namwe niyo mpamvu mbasaba bana banjye kugira ngo mukomeze kuba maso kandi mukomeze guhora ku mazamu yanyu muhore mucanye amatara yanyu kandi muhore mufoye amasasu yanyu kugira ngo igihe cyose umwanzi Sekibi aje mumurase kandi mubashe kumuhanantura hamwe n’iingabo ze zose.

Nimuhore mwambariye urugamba kandi mwambare mwikwize nimwambare imyambaro y’urugamba kugira ngo igihe cyose muhore muri maso kandi mukereye kurwanya uwo mwanzi mukereye kumuhinda kuko ntabwo aboroheye ahubwo ashinyitse amenyo kandi abashinyikiye imikaka ariko nanjye ndahari njye na Data kugira ngo tubahindire kandi tubarwanirire dukomeze kubambika imbaraga n’ubutwari kandi mukomeze kwambara ubudacogora mwambarire ubudacogora muri twebwe njye na Data kuko twatsinze kandi tuzabatsindira no muri mwebwe.

Turaje kugaragariza ikuzo ryacu muri mwebwe ariko nyuma y’ibikomeye tuzabahereza urukundo kandi abo bose bazaza bakarubavomaho kandi nk’uko twarubabibyemo nimukomeze murusesekaze kuri benshi kandi nyuma y’ibikomeye tuzabahereza ikuzo kandi tubahereze icyubahiro, icyubahiro mwavukijwe na Mwene Muntu kandi aho mwanyujijwe babambika incabari tuzahabacisha mwambaye ibyera.

Rero nimugire gukomera kandi mukomeze urugendo najye naje mu Isi ntibigeze bankomera amashyi cyangwa ngo bamvugirize impundu ahubwo barampinze, aho nageraga hose nogeza inkuru nziza naramaganwaga kandi ngatukwa nkanakubitwa, ariko ibyo byose ntibyambujije icyo nari naje gukora icyo Data yari yantumye gukora naraje mbibikanira kugikora ndakirangiza; namwe umunsi ku wundi nimuharanire guhora kandi muharanire guhihibikanira gukora icyo tubasaba umunsi ku wundi, muharanire kuba mu rukundo rwanjye n’urwa Data kugira ngo rubagenge umunsi ku wundi, ibindi byose mubyime amatwi kandi mubitere umugongo mwikomereze urugendo rwanyu kuko duhari kugira ngo tubarwanire urugamba kandi tubatsindire byinshi, tubashe guhinda umwanzi uhagurukiye kubatsemba kandi uhagurukiye kubarwanya, ahubwo tuje kumutsema ari we kandi tuje kumuhindira kure yanyu.

Hari ibyo rero tureka Sekibi akikoza kandi tukamureka akitotomba akanivuga ariko igihe iyo kigeze turaza tukamucecekesha tukamwereka yuko ibyo yatontomagamo byose n’ibyo yakoraga byose byari imfabusa ari uko twari twamuretse akabanza akidegembya akikoza ibyo ashaka.

Twebwe rero tuba dufite ububasha kandi tuba dufite imbaraga zihinda umwanzi ntabwo twajya kumera nk’umuntu cyangwa ngo tumere nka Sekibi ahubwo Sekibi turamureka akitotomba kandi akidegembya ariko iyo tuje turabihigika tugatambuka kandi tugatambukana ishema n’isheja mu bacu.

Nimukomere bana banjye kandi mukomere ntore zanjye ntumwa zanjye natumye nimukomeze kwamamaza inkuru nziza y’ijambo ryanjye kandi mukomeze kurisakaza hose kugira ngo benshi bakomeze kuribasoromaho kandi benshi bakomeze kubavomaho byinshi byiza.

Mwahawe byinshi byiza rero nimugire kubibagarira umunsi ku wundi maze umunsi ku wundi muhore mubisukira kugira ngo birusheho kuba byiza bitohagire maze n’abandi benshi babikunde kandi babibone babiryeho maze bibanogere kandi nabo babikunde kuko ibyo twabahaye kandi ibyo tubagezaho umunsi ku wundi ari ingirakamaro kuko tubibaha kugira ngo bibatunge mwebwe ubwanyu kandi namwe nibimara kubahaza musagurire n’abandi maze nabo mubafungurire kuko hari benshi bakeneye y’uko bafungurirwa namwe.

Nimuhore rero iteka mufungurira bose kandi muhore iteka musabira bose nk’uko mbibasaba umunsi ku wundi kandi nk’uko ari wo murimo mwahamagariwe, nimube kuri iryo zamu mwisabira mwebwe ubwanyu kandi musabira n’ibiremwa byose kuko ari cyo mwatorewe kandi akaba ari cyo mwahamagariwe kandi mu mirimo yanyu ya buri munsi no mu bikorwa byanyu bya buri munsi mba ndi kumwe namwe kugira ngo ndusheho kubatera inkunga kandi ndusheho kubambika imbaraga kuko mba mbabereye maso igihe cyose umwanzi aje ndamuhinda kandi nkamuhindira kure yanyu nkakomeza kubambika imbaraga kugira ngo mukomeze kwambarira imbaraga muri njyewe kandi mukomeze kwambarira ubutwari muri njye na Data kuko twabambitse kandi tukaba twarabatoye tukabatoranya muri benshi ntumwa zanjye kandi bana banjye nkunda nimukomere kuko nabatoye ntabibeshyeho kandi icyo nabatoreye nkaba nzakigeraho kuko icyo navuze kandi icyo nirahiriye nkisohoza kandi bikarangira buri kimwe cyose nkishyize ku murongo uko nabigennye kandi uko nabishatse.

Nta muntu rero waza kunkoma imbere cyangwa ngo antangatange cyangwa ngo antangirire hariya ngo nsubire inyuma cyangwa ngo nsubikishwe inyuma n’umuntu udashaka y’uko nkora icyo njyewe nashatse gukora ahubwo igihe iyo kigeze ndaza ngakora umuntu washatse kwitambika imbere yanjye nkamuhigika kandi na Sekibi nkamuhigika maze nkagaragaza nsinze mu bana banjye kandi mu ntore zanjye aho ziva zikagera hirya no hino.

Abanyubaha rero kandi abanyizera bose bahura n’ibitotezo kandi bagahura n’ibigeragezo niyo mbasaba ngo nimukomere kandi mukomeze urugendo mu byo mubona bitaboroheye turaje kugira ngo tubashe kubyoroshya kandi ibyo mwumva byose bitigita kandi ibyo mwumva byose bisakuza turaje kubicecekesha kugira twivugire kandi twikorere muri buri kiremwa cyose.

Ndaje kurwanirira abana banjye hirya no hino bashikamiwe kandi bugarijwe n’umwanzi, umwanzi nje kumuhigika kandi nje kumutsembana n’ibye byose n’umwijima wose ngiye kuwukura mu nzira maze urumuri ari rwo ruganza kandi abana banjye bagaragare batsinze baganze aho bari hose bakwirakwire kandi basagambe kandi bakwire amahanga yose.

Nimugire ibihe byiza ndabakunda bana banjye kandi muze muture mu mutima wanjye w’urukundo kandi muze mudabagiriremo kuko hari byose mu rukundo rwanjye hari byose nimuze ari ho mutura mwirinde kujya mu bya Sekibi, ikibi cyose mugitere umugongo mukomeze urugendo mutotereye inzira y’icyiza kuko ari cyo mbasaba umunsi ku wundi kuko ibyo bizabageza ku butungane kandi bikabageza ku ngororano yanyu y’ibyo mwaruhiye n’ibyo muruhira n’ibyo muzakora byose kuko nzabaha ingororano yanyu ibashimishije.

Nimugomeze gukora mutikoresheje kandi mugomeze kubikora neza kugira ngo muzabihererwemo ingororano. Nimubikore mubikunze kandi mubikorane urukundo kandi namwe ubwanyu mukomeze kwiyubakamo urwo rukundo mwubaka ubumwe mwirinde icyabatandukanya mukomeze kuboha uwo mugozi w’inyabutatu ku buryo nta cyabinjirana cyangwa ngo kibacagagure ahubwo nimukomeze kwibumbira hamwe nk’uko mbibasabye kandi mukomeze gutumbirira muri njyewe kandi mukomeze guturiza muri njyewe. Nimwakire amahoro mbahaye kandi mwakire ubuzima mugire ubuzima muri njye kandi mugire umugisha ndetse n’ibyishimo.

AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA NTUMWA ZANJYE KANDI BANA BANJYE NKUNDA. NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, UMWAMI W’ABAMI. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *