UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI 08 UGUSHYINGO 2023
Mbahaye umugisha wanjye kandi mbasendereje ukuri kwanjye bana banjye kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbuzuzemo ububasha kandi mbasendereze ubudahwema kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire byimazeyo bityo mbereke ukuri kw’ijambo ryanjye kandi mbereke ibikorwa byanjye bihebuje kandi bitangaje iminsi yose; mbahaye rero gukomera kandi ndabakomeje mu bikorwa banyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimukomeze mwifatikanye nanjye kuko nkomeje kuza kubatsindira, kubateza intambwe kandi kubaneshereza amanywa na nijoro, kuko ndi umutsindo kandi nkaba ndi intsinzi muri mwebwe kandi iteka ryose nkaba mbambika kugira ngo mwambarire gutsinda kandi mwambarire kunesha; ndi Yezu Kristu w’i Nazareti Umwami w’abami nkaba nkomeje gutsinda no kunesha kandi nkaba nkomeje kugendana namwe mu rugendo rwanu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kugira ngo mbigishe, mbatoze munyurwe kandi mwizihirwe kubera ko nkomeza kubakomeza kandi nkabashyigikira; ndi ububasha buhebuje kandi butangaje, ariyo mpamvu nkomeje kubashyigikira no kubakomeza nta cyabakoma mu nkokora cyangwa ngo hagire ikibahungabanya mpari bana banjye, ndi umushumba mwiza ubaragiye kandi nkabamenyera icy’ingenzi; mbaragiye rero mu rwuri rutoshye aho mbamenyera buri kimwe cyose kandi nkabamenyesha buri kimwe cyose, amabanga yose y’ umwanzi nkaba nshaka kuyasuka hanze, kugira ngo umwanzi ajye ku ka rubanda kandi ajye ahabona, bityo Mwene Muntu wamunyereragaho kandi Mwene Muntu wamwohokagaho atamuzi abashe kumumenya bityo amusobanukirwe, abashe kumenya uko amutera umugongo kandi abashe kumenya uko amuhungaho bityo ahindukirire urukundo rwanjye n’urwa DATA rureshya Mwene Muntu kandi rumuhamagarira kwisuzuma no kwisubiraho umunsi ku wundi.
Icyo mbazanira bana banjye ni ikiri icyiza kuko mbazanira guhinduka no guhindukirira kandi gusiga ikibi kuva mu bukozi bw’ ibibi kugira ngo mwiyambike ikiri icyiza kuko nshaka yuko muba intungane mukiri ku Isi kandi nkakomeza kubatagatifuza uko bwije n’uko buceye, nkabaha imbaraga zo kubasha no gushobora umunsi ku wundi, kuko nshoboza kandi ngashoboza benshi banyizera bampanze amaso uko nkomeza kuza kubakomeza kandi nkabafata mu biganza kugira ngo buri wese muri mwe nkomeze mushyigikire nkandi nkomeze kubakomereza intambwe z’ibirenge banyu ubudatsitara kandi ubudahirima; nkomeje rero kubakomeza ubudahwema, ubudahagarara kandi nkomeje kubarinda no kubarengera, kubagenda imbere n’inyuma kugira ngo mbuzuze urumuri, imbaraga ndetse n’ububasha, ntsembe ikibi kandi mpinde umwanzi washaka kubagiraho ijambo, kandi uwashaka kubagera amajanja uwariwe wese kugira ngo musubize inyuma kandi mupfobye mumwaramwaze, mwereke ko nta ruvugiro nta n’ ijambo abafiteho, kuko ari jyewe Jambo muri mwebwe kandi akaba ari jyewe ubafiteho ijambo; nta kindi rero aho cyava kikagera cyashaka kubagiraho ijambo, kuko icyo cyose niteguye kugihashya no kugihanantura, kugisubiza inyuma kandi gutsiratsiza ububasha bwose bwa nyakibi bwashaka kubagera amajanja aho buva bukagera.
Ndi ubuzima muri mwebwe rero kandi ndi amahoro nyamahoro, ari nayo mpamvu nkomeza kubamenyera byose kandi nkabamenyesha buri kimwe cyose, nimwakire urukundo rwanjye muruturemo kandi murubemo igihe cyose kuko ibyiza by’ agatangaza nabibazaniye kugira ngo mubibone kandi mubiboneshe amaso yanyu, imitima yanyu yishime kandi yizihirwe, muberwe n’uko mubana nanjye mu buryo bw’agatangaza, nkabagaburira ifunguro rya roho bana banjye, nkabuhira kandi nkabavomerera, nimukomeze mugwire kandi musagambe mumere nk’imbuto nziza zuhirwa kandi njye na DATA tukaba dukomeje kubavomerera, tubasukira kandi dushyiraho ifumbire, kugira ngo mukure muganze, mube imbuto nziza z’iganzamarumbo musakare mu Isi hose, muri bakeya ariko muri bacye beza natoye kandi natoranyije, kugira ngo mbagire fondasiyo nziza kandi mbagire umusingi ukomeye mbubakireho ibikorwa byanjye kandi mbubakireho byinshi byiza by’agatangaza bizagaragarira Isi yose n’abayituye boze bakamenya urukundo rwanjye kandi imbaraga zanjye muri mwebwe, kandi ububasha bwanjye butavogerwa kandi budahangarwa nkomeje kugaragaza kandi nkomeje gusakaza muri bose; benshi bazaza babagana bareba imbaraga zanjye zibakoreramo kandi mbakoreshamo umunsi ku wundi kugira ngo nkomeze gushyigikira ibikorwa byanjye muri mwebwe; bana banjye nimukomere kuko mbakomeje, umunsi ku wundi mbaha guhagarara kandi nkabaha kudatsindwa, kandi nkabaha kudakurwa ku izima ry’ icyiza mwamenye kandi nkomeza kubatoza uko bwije n’uko bukeye, nkakomeza kubamenyesha buri kimwe cyose kandi nkabamenyera buri kimwe cyose.
Amahoro mbazanira rero ni amahoro yuzuye kandi asendereye ntabwo ari nk’uko Isi iyatanga kandi ntabwo ari nk’uko abantu bayatanga, Mwene Muntu aribeshya cyangwa akabeshywa, ariko njye simbeshya kandi simbeshywa, kuko ibikorwa byanjye iteka ryose bihora biboneye, mbijyana ku njyana imwe kandi nkabijyana ku murongo umwe, nkakomeza gushyigikira ubutwari n’ubutware bwanjye muri mwebwe; ijambo ryanjye nzarihagararaho kandi nzaririnda ibihe n’ibihe, kugira ngo kimwe cyose ncyuzuze navuze muri mwebwe kandi nasezerane muri mwebwe no kugikora nzagikora, nzagishyira ku murongo uko kiri n’uko kimeze kandi icyo navuze njya na DATA muri mwebwe no kucyuzuza tuzacyuzuza kuko mu bubasha bwacu turihagije, turahanitse kandi turahambaye, ikibi cyose tugikura mu nzira kandi umwanzi tukamutsiratsiza; umwanzi turamupfobya umunsi ku wundi, ariko ntiyemera ahubwo akomeza kubunza agatwe, ariko igihe cyose turi kumwe namwe ntimugakangarane kandi ntimukagire ubwoba kuko umwanzi tuzakomeza kumupfobya no kumutsiratsiza kandi tukaba twiteguye gukomeza kujanjagura agatwe ke ahora abunza umunsi ku wundi, kumwigizayo kandi kumuhananura no kumuhashya dukomeje; areba uguhagarara kwanu n’ugukomera nshaka kubakomeza bihambaye kandi bisesuye kugira ngo bigaragarire Isi yose, akajiginywa maze umujinya ukamwica, akifuza kubasubiza inyuma ibyo byose bitaragerwaho ariko ntazabigeraho kandi nta n’ ubwo azabishobora kuko umugambi wanjye muri mwebwe utazigera usubikwa kandi urazigera uhagarara, hari umugambi natangije kandi nkaba nkomeje kuza kuwukomeza, kuwushyigikira muri mwebwe kandi gukomeza intambwe ya buri wese muri mwebwe kuko nkomeje kubashyigikira no kubakomeza amanywa na nijoro.
Ndi urumuri rubamurikiye kandi ndi imbaraga zibakomeza, ndi ububasha kandi ndi urutare mwegamyeho, ndi fondasiyo ikomeye mukomeze munyegameho kandi nkomeje kububaka kugira ngo mbubakire muri njyewe, mbatuze mu mutima wanjye, mu kuri kw’ ibikorwa byanjye bihanitse kandi bihambaye nkomeza kugaragariza Isi ndetse n’abayituye bana banjye nimukomere, mwakire urumuri, kandi mwakire kubaho mu mahoro, mwakire kuganza no gutekana mu mitima yanyu, mbahaye rero ukuri kw’ ibikorwa byanjye iteka ryose, nimujye mukwitegereza mukubone kandi mubone imbaraga zanjye; niyo mpamvu muri ibi bihe ndi kugenda ntarura izazimiye kandi abari kugenda bagera mu marembera nkabahamagara kugira ngo bagaruke, abagenda bazimizwa n’umwanzi umunsi ku wundi nkakomeza kubahamagara kugira ngo bagarukire urukundo rwanjye.
Ndahamagarira buri wese rero kugarukira ijambo ryanjye kandi ukuri kw’ ibikorwa byanjye nkomeje gusakaza mu Isi yose kandi guhindukira kuri buri wese; niyo mpamvu muri iki gihe nteze ibiganza kugira ngo nakire abangarukira kuko impuhwe zanjye ari igisagirane, zirasagamba mu Isi yose kuko abancumuraho simbahana nk’ uko baba bancumuyeho ahubwo umunsi ku wundi ndababarira, abihannye bakagaruka bakangarukira ndabakira kandi nkababohora koko nkabasukura; ntabwo Mwene Muntu mwanga wacumuye, ahubwo icyo nanga ni icyaha; iyo Mwene Muntu yisubiyeho akangarukira ndamwakira, niyo mpamvu rero nta muntu n’umwe njya mpeza mu rukundo rwanjye kandi impuhwe zanjye, mu kuri kwanjye kuzira ikinyoma kandi kuzira injori kandi nkomeza kwakira buri wese kandi ngashyigikira buri wese uza unsanga kandi umpanze amaso.
Mbahaye rero umugisha kandi mbahaye gukomera no kugubwa neza, bwoko bwanjye na DATA nimube amahoro kandi muhorane umugisha mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko nkomeje kubakomeza no kubashyigikira nivuye inyuma kugira ngo ibikorwa byanjye muri mwebwe mbikomeze kandi mbishyigikire; mbifurije ijoro ryiza kandi mbifurije bana banjye umugoroba mwiza muhire, nimutuze kandi mutekane, mutekanire mu gituza cyanjye, urukundo rwanjye buri wese arwiyumvemo, kuko nkomeje kurugabira buri wese.
AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA, IJORO RYIZA, NIMUKOMERE KANDI MUGUBWE NEZA NIFATIKANYIJE NAMWE, NDI YEZU KRISTU W’ I NAZARETI UMWAMI W’ ABAMI, UMUCUNGUZI WANYU, IBIHE BYOSE IMINSI YOSE NDIKUMWE NAMWE NTIMUKADANDABIRANE KANDI NTIMUKAGIRE UBWOBA, KUKO NDI INKINGI IBARENGERA KANDI IBASHYIGIKIYE, KANDI NKABA ITEKA RYOSE MBARWANIRIRA URUGAMBA INKUNDURA KUGIRA NGO MBATSINDIRE KANDI MBAGEZE KU MUTSINDO W’ICYIZA MWIFUZA KANDI MBIFUZAHO. AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA BUSHYO BWANJYE BWOKO BWANJYE NA DATA NIRAGIRIYE, NIMUBE AMAHORO KANDI MUHORANE UMUGISHA WANJYE NDABAKUNDA, AMAHORO!