UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 13 MUTARAMA 2024      

Ndabasuhuje kandi ndabashyigikiye ntore zanjye na DATA dutaramanye kuri uyu munsi, mbasakajeho urukundo rwanjye kandi mbasendereje ububasha bwanjye budakumirwa kugira ngo busenderere mu buzima bwanyu kuko nururukiye kubana namwe kandi kububakamo imbaraga zikomeye kugira ngo icyo nifuza kandi nshaka njyewe na DATA gisenderere kandi gisesekare mu buzima bwanyu; ndabakunda kandi ndabazirikana kuko nkomeje kubahunda imbaraga kandi kubatagatifuza kugira ngo mukomere kandi mukomeze injyana y’ ubutungane kuko nkomeje kubashyigikira kandi kubatera ubutwari kugira ngo aho muri n’ aho muganje haganze ikiza kandi aho muri muhorane ituze, amahoro, n’ urukundo kuko ari cyo nifuriza abanjye kandi ibiremwa byanjye na DATA tukaba dukomeje kubisendereza imbaraga n’ ububasha bukomeye; ndabakunda kandi ndabazirikana nkoramutima zanjye mwebwe natoye kandi nagize umwihariko kugira ngo mbasesekazeho urukundo rwanjye nyampuhwe kandi dukorane ibikorwa bikomeye mu buryo bwo kuramira no kuzahura roho nyamwinshi; nimugubwe neza rero kuko mbashyigikiye kandi nkaba nifatikanyije namwe mu ishyaka n’ uburtwari muhorana mu byanjye n’ ibya DATA kuko twabatoye kandi twabatumye mu murimo udasanzwe tukaba tubatera inkunga mu buryo budasanzwe bwo kubavomerera kandi tuvomera n’ Isi yose muri rusange.

Mbasesuyeho rero urumuri rwanjye kugira ngo rubatwikire kandi umucyo wanjye usenderere mu buzima bwanyu kuko mpora iteka mbavomerera kandi mbuhira kugira ngo ndamire roho nyamwinshi mbinyujije mu bwitange bwanyu kuko nababumbiye hamwe kandi nabahurije hamwe ku bw’ ijambo ryanjye kugira ngo icyo nshaka kandi icyo nifuza kibeho muri mwe kandi cyuzuzwe muri mwebwe kuko twiteguye gukorana byinshi kandi twiteguye kuzuza byinshi njyewe na DATA muri mwebwe; nimukomere rero ndabakomeje kandi mbasesekajeho urukundo rwanjye kugira ngo mukomere kandi mukomeze mube intwari ku rugamba, erega abo nshyigikiye kandi abo ndi kumwe na bo nta kibahungabanya kandi nta kibakanga kuko nkomeje kubabera byose kandi kubabera ku rugamba nkabarebera ibiri imbere n’ ibiri inyuma mu buryo bwo kubategura kandi gutengeneza amayira yanyu kugira ngo mushyigikirwe n’ ububasha bwanjye bukomeye kuko nkomeje kubabungabungira umutekano kugira ngo icyo nifuza gikorwe mu nsi nk’ uko gikorwa mu Ijuru.

Nimukomere rero kandi mukomeze mube intwari ku rugamba ntore zanjye kandi nkoramutima zanjye mwebwe nahagije ibyiza by’ agatangaza kandi nafunguriye imiyoboro y’ ibyiza by’ agatangaza nkaba narasesekaje ibyiza by’ intabarika muri mwebwe kugira ngo mbakenure ku byiza by’ ingoma y’ Ijuru mubitungeho umugabane ukomeye; nkomeje rero kubafungurira imiryango yanjye na DATA kugira ngo dukomeze kububakira amateka kandi dukomeze gukorana ibikorwa bidashyikirwa ku buryo bw’ agatangaza rero nkaba nkomeje kubahaza ibyiza byanjye kugira ngo mukomere kandi mukomeze kuba intore zanjye zinyizihiye nkoramutima zanjye dutaramanye kuri uyu munsi, nimwakire imbaraga n’ubutwari ku murimo kuko nkomeje kubabungabunga kandi kugendana namwe intambwe ku yindi kugira ngo mbacungire umutekano w’ ubuzima bwanyu bwa roho n’ umubiri; erega turi kumwe ntacyo muzabura mumfite kandi ntacyo muzakena turi kumwe kuko nkomeje kubatera icyuhagiro cyanjye kugira ngo urumuri rwanjye kandi imbaraga zanjye zigaragaze muri mwebwe kuko ari igihe cyo kubabungabungira umutekano kandi kubasendereza imbaraga mu buryo bw’ agatangaza; narabakunze kandi ndabakungahaza kuko nkomeje kubagaragarizamo ineza yanjye kandi kubasesuraho urukundo rwanjye ndetse n’ urumuri rwanjye kugira ngo muhore iteka mutekaniye muri rwo.

Ntore zanjye dutaramanye kuri uyu munsi nshimiye buri wese ishyaka n’ ubwitange ahorana mu byanjye kandi ahorana mu bwira n’ umuhate ahorana mu kugira ngo Roho nyamwinshi zikire kandi zinyegere kuko nabashyiriyeho gusarura kandi nabashyiriyeho kuzahura no gutabara benshi mu Isi, abo bose batakamba kandi batabaza amanywa n’ ijoro kugira ngo babone ubugiraneza bwanjye n’ ubwa DATA; turi kumwe ndabashyigikiye ku rugamba kandi mu njyana y’ ibikorwa bidasanzwe nahamagariye buri wese uri aha kugira ngo buri wese ashyireho umuganda muri ubu butore no muri ubu butumwa nabatumiyemo kugira ngo buri wese yubake ikiza asenye ikibi kugira ngo Isi yose tuyitagatifuze mu mbaraga zikomeye kandi mu bubasha bukomeye dukomeze kumvikanisha ibikorwa byacu kugera ku mpera z’ Isi; mumenye rero ko muri ku murimo ukomeye kandi umurimo ukakaye udasanzwe twiteguye guhindura amateka y’ ibiremwa byose biri mu Isi kugira ngo abana b’ Imana kandi intore zanjye zibeho mu ituze, mu mahoro no mu byishimo; erega iteka umwanzi ahora ashaka kubasagarira ariko ndahari kugira ngo murwanye kandi mbahindire ibibahiga kuko ari igihe cyo kubagaragariza intsinzi yanjye kandi ibikorwa byanjye rwagati muri mwebwe kugira ngo byigaragaze.

Nimukomere rero kandi mukomeze ubutwari kandi muhorane umurava kuko niteguye kubagirira neza kandi kubagaragarizamo ububasha bukomeye kugira ngo icyo nifuza kandi nshaka muri mwebwe cyuzure kandi gisohore; mbifurije umunsi mwiza ntore, nkoramutima zanjye na DATA, mwebwe nahunze ibyiza by’ umugisha utagabanyije kugira ngo musenderezwe ishyaka n’ ubutwari ku murimo nkaba nkomeje kubasakazaho urukundo rwanjye kugira ngo rugaragare mu buzima bwanyu; ndahari ndaganje rero kugira ngo mbatere ubutwari kandi mbatere ishyaka ribakomeza mu njyana y’ ibikorwa bidasanzwe twiteguye kugaragaza rwagati muri mwebwe kandi kubasendereza ubutwari bukomeye kugira ngo icyo nifuza kandi nshaka rwagati muri mwebwe kigaragare; ndabakunda kandi ndabazirikana ntore zanjye kandi nkoramutima zanjye na DATA, nimugubwe neza kandi mwishyire mwizane kuko nkomeje kubashyigikira kandi kumurikira intambwe zanyu kugira ngo mukatarize mu nzira y’ ubutungane kuko mushyigikiwe n’ ububasha bwanjye n’ ubwa DATA; ndahari, ndaganje, ndi mu ruhande rwanyu, nimugubwe kandi munezerezwe n’ uko mumfite kuko mfite byose kandi n’ umfite akaba afite byose; nimukomere rero kandi mushyigikirane muri byose kuko mbatera ubutwari kandi nkahorana namwe mu byoroshye n’ ibikomeye mbakenura kandi mbavomerera kugira ngo mukomere kandi mukataze ku murimo wanjye na DATA.

Ntore dutaramanye kuri uyu munsi nkoomeje kubazamura hejuru kandi kubateza imbere mu byanye kugira ngo icyo nifuza muri mwebwe kigerweho kandi buri ntambwe nifuza kuri buri wese ayitere kuko iki gihe atari igihe cyo kujenjeka ahubwo ari igihe cyo gushyiramo imbaraga kugira ngo duhinde ikibi icyo ari cyo cyose kandi tucyigize kure dukubure imyanda yose mu Isi twivuye inyuma kuko ari igihe cyo gusakaza umucyo wanjye kandi igihe cyo gukwirakwiza ububasha bwanjye n’ ubwa DATA mu Isi kugira ngo bose bamenyereho ko DATA yururutse mu bikorwa bye kandi twaje gutengeneza amayira ya mwene muntu wese utwemera kugira ngo tumugaragarizemo ikuzo n’ ububasha bwacu; nimugubwe neza ndabakunda kandi ndabazirikana kuko mbitayeho kandi mpora iteka mbamenyera igikwiye, icy’ ingenzi kandi icyangombwa cyose nkakibaronsa kandi nkakibagezaho kugira ngo munezerezwe n’ uko mumfite kandi nkora byinshi mu buzima bwanyu mu buryo bwo kubafungurira imiryango kandi kubagaragarizamo ikuzo n’ ububasha bwanjye kugira ngo muhore munezerejwe n’ urukundo rwanjye; nimugire kugubwa neza, imbaraga kuri buri wese kuko nabavomereye kandi nabasesekajeho ububasha bwanjye bukomeye kugira ngo mukomeze kubwakira igihe cyose mwibumbiye hamwe muhurijwe hamwe n’ izina ryanjye kandi ijambo ryanjye mujye muzirikana ko mudataha amara masa ko nza rwagati yanyu kandi buri wese nkamuha kado akwiriye kandi agenewe muri ako kanya; mfite rero inema n’ ingabire nururukije rwagati muri mwebwe kuri buri wese, nimukomere kandi mukomeze icyiza mwahawe kuko nkomeje kubitaho kandi kubavomerera ubutwari n’ ishyaka kugira ngo mugaragaze ko muri intore ntumwa natoye kandi nkomeje kugaragarizamo butwari; ndabakunda kandi ndabazirikana, Nimukomeze umurava w’ icyiza kandi mube intore zihamye mu kwemera kugira ngo icyo nifuza kandi nshaka muri mwebwe kigerweho kuko nkomeje kubazigamira ibyiza by’ intabarika kandi kubagaragarizamwo ububasha bwanjye kugira ngo mbatandukanye n’ ibinyabubasha byo ku Isi bityo nigize kure ibibibeshyaho kandi ibyishuka ko bibafiteho ijambo.

UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA KANDI MBABEREYE KU RUGAMBA KUKO MBARWANIRIRA MUBIZI MUTANABIZI KANDI NKABAGOTESHA URUMURI RWANJYE N’ UBUBASHA BWANJYE KUGIRA NGO MBACUNGIRE UMUTEKANO KANDI MBARINDIRE AHO MURI HOSE KUKO IGIHE CYOSE MPORANA NAMWE KANDI MPORA MURI MWE NUZUZA UMUGAMBI WANJYE KANDI NUZUZA IBIKORWA BYANJYE NA DATA TWATEGUYE KANDI TWATEGANYIJE; NIMUGUBWE NEZA NDABARINZE KANDI MBASESEKAJEHO UMUGISHA WANJYE UBATERA UBUTWARI KANDI UBAKOMEREZA INTAMBWE KUGIRA NGO MWIZIHIRWE KANDI MUBERWE KUKO TURI KUMWE KANDI KO NKOMEJE KUMURIKIRA INTAMBWE ZANYU; MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, NDABAKUNDA KANDI NDABAZIRIKANA, NIMUGUBWE NEZA TURI KUMWE NTORE ZANJYE KANDI ZA DATA; MBAHAYE UMUGISHA UBASHYIGIKIRA KANDI UBAKOMEREZA INTAMBWE MU KWEMERA, MU KWIZERA N’ URUKUNDO KUGIRA NGO MUBE INDASHYIKIRWA MU BIKORWA BYIZA MURWANE URGAMBA INKUNDURA KUGEZA KU MUNOTA WA NYUMA TURI KUMWE; MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA CYANE NDI YEZU KRISTU W’ I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *