UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI 05 UKWAKIRA 2023

Nimubeho mu rukundo rwanjye ntore zanjye ntumwa zanjye na DATA biremwa byanjye nshyigikiye kandi mwebwe nitaho kandi mwebwe  nkomeje kurengera amanywa na nijoro kugira ngo mukomeze muture mu rukundo rwanjye muganze kandi mutekanire mu rukundo rwanjye nimukomeze mutere imbere kandi nkomeje kubagira abogezabutumwa b’ijambo ryanjye na DATA mu Isi, nkaba nkomeje rero kuboza ibirenge kugira ngo ibirenge byanyu aho bigeze bikomeze kuba ibirenge bisukura kandi ibirenge bihumanura, nururukiye kuza kubaha umugisha mu kwifatikanya namwe muri aka kanya mu gukomeza kubagoborera umugisha kandi mu kubambika imbaraga zisesuye kuri buri wese, bana banjye nimwakire gukomera kandi mwakire gukomerera mu rukundo rwanjye mu mbaraga zanjye kuko iteka ryose mbitaho kandi nkabamenyera icy’ingenzi amanywa na nijoro, nimukomeze mubeho kandi mukomeze mukataze mu rukundo rwanjye mubeho muganze kandi mutere imbere, buri wese rero muhaye imbaraga buri wese muri mwebwe muhaye umugisha, nimutere imbere iteka ryose ntimuzigere mutera inyuma ahubwo igihe cyose muhore mukataje mu byiza bityo urukundo rwanjye rubareshya kandi rubahamagara umunsi ku wundi rurusheho kubareshya rubanyegereza amanywa na nijoro kugira ngo murusheho kuganza no gukatariza icyiza kuko nkomeje kugendana namwe amanywa na nijoro mbamenyera icy’ingenzi kandi mbahaza umugisha n’urukundo byanjye kugira ngo iteka ryose muhore muri ibiremwa binyizihiye imbere y’amaso yanjye n’imbere y’amaso ya DATA kugira ngo nkomeze kubashyigikira no kubakomeza amanywa na nijoro mu gukomeza kubarinda no kubacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye kugira ngo imbaraga zanjye zikomeze zibane namwe muri byose, uwisunze ueumuri rwanjye kandi uwisunze imbaraga zanjye ntacyo aba kandi ntabwo ahungabanywa n’umuyaga, iyo umuyaga uje uraza ugatwara ubusa kandi iyo ibihinda bije biraza bigahindana ubusa bigakomeza bigahinda uko bihinda bityo abanjye bagakomeza guhagarara gitwari kandi bagakomeza guhagarara kigabo kuko abakorana nanjye, abagendana nanjye mbamara ubwoba nkabatinyura nkabarinda kugira igihunga bya hato na hato nkabashyigikira kandi nkabakomeza mu mbaraga zanjye zikomeye zikomeza gukomeza benshi kandi zigakomeza gushyigikira benshi mu Isi.

Nururukiye kubakomeza kandi nururukiye kuza kubashyigikira biremwa byanjye ntore zanjye na DATA mbahaye gukomera no gukomeza urugendo kandi mbahaye kogeza hose inkuru nziza yanjye na DATA kandi mbahaye kugira ijambo mu Isi kandi nkomeje kubifuriza ubutumwa bwiza nabahaye kandi ubutumwa bwiza nkomeje kubashyigikiramo umunsi ku wundi, muri ibiremwa rero natoye kandi natoranyije mu bandi kuko narebye jye na DATA nkabona koko bikwiye kandi bitunganye ko mutubera intore kandi mukatubera intumwa nziza bityo rero nkaba nkomeza kubategura umunsi ku wundi kugira ngo mukomeze kuba intumwa kandi mukomeze kuba intore ku murimo mukomeze gukora akazi neza mukomeze kuba abakozi beza banyizihira kandi banshimisha amanywa na nijoro kuko nanjye nzakomeza kubibafashamo no kwifatikanya namwe amanywa na nijoro mu gukomeza kubamenyera buri kimwe cyose kandi kubahaza imbaraga ndetse n’urukundo rwanjye gukomeza kubaragira mu rwuri rwanjye aho mubona byose kandi aho mumenyera byinshi kandi mu gukomeza kubamenyesha byinshi kandi mu kubururukirizamo ibikorwa bikomeye kandi bihambaye kugira ngo mukomeze gukorana nanjye imirimo ihanitse kandi ihambaye umunsi ku wundi mu gukomeza kuvuguruza ibikorwa bibisha by’umwanzi kugira ngo ibikorwa byanjye bikomeze bitere imbere kandi mbigeze kuri bose.

Naje kwambura umwanzi ijambo kugira ngo ngire ijambo mu biremwa naje kwimura umwanzi aho yagiye yiyimika kugira ngo nkomeze mpashyire urumuri bityo benshi bajyaga bagera henshi ahantu Sekibi yashyize urumuri bakahazamirira kandi bakahazimangatanyirizwa umunsi ku wundi nkaba naje gukuraho izo nzitizi n’izo mbogamizi, kuri uyu munsi rero nururukirije impuhwe zanjye n’urukundo rwanjye nururukirije imbaraga zanjye kuri benshi mu buntu bwinshi kandi mu mpuhwe nyinshi kuko natabaye kandi nkaba nkomeje kurohora kandi mu gukomeza gushyira benshi mu rumuri mbakura mu mwijima muri benshi bampanze amaso kandi muri benshi bantezeho ibyiringiro, nanjye rero sinzigera mbakoza isoni kandi sinzatererana abanyizera nzakomeza kubereka yuko uwo bizeye kandi bakurikiye adakoza isoni kandi ari Mudatenguha, sinjya nteguha sinigeze ntenguha sinzigera ntenguha kandi ntibizigera bibaho mu mateka yanjye no mu mibereho yanjye sinigeze mpemuka nta n’umwe nzigera mpemukira mu buzima bwanjye, nzakomeza kugaragaza impuhwe zanjye n’urukundo rwanjye bana banjye bushyo bwanjye bwoko bwanjye na DATA mubimenye sinjya mpemuka nta n’umwe njya mpemukira namwe muzirinde kumpemukaho iteka ryose ngendana namwe muri ubu butumwa kandi muri uru rugendo nabatoreye kandi mbashyigikiriyemo amanywa na nijoro.

Nkomeje rero kugendana namwe kugira ngo mbagabire kandi mbavuburire byose mbamenyeshe byose mbigishe byose, nzabamenyesha byose n’akataraboneka nzakabereka kandi n’ibyo mutari mwamenya nzabibamenyesha kuko mfite byose kandi nkaba mfite kubigisha byose no kubereka buri kimwe cyose nzakomeza guhugura ubwenge bwanyu no kubahugura amanywa na nijoro kugira ngo ndusheho kubahugura kandi ndusheho kubakenura mbereka buri kimwe cyose kuko ndi umukiza waje mu Isi gukomeza gutabara Kiremwa Muntu kurengera Kiremwa Muntu igihe namanukaga mu Ijuru nje kubohora Kiremwa Muntu nje kumucungura kandi nje kumutabara naje mu Isi ntaje gukina, niyo mpamvu nemeye kwitanga nkamena amaraso yanjye bana banjye kugira ngo mbabesheho mbarokore mukaba muhagaze mu buzima muhagazemo uku nguku kuko nitanze mugatambuka kandi nkabaronkera ubuzima, niyo mpamvu rero ntazigera nemera yuko umwanzi Sekibi yabivugana, yabavogera, birenze ibyo rero narabiyegereje kugira ngo mbamenyeshe byose mbahishurire buri kimwe cyose mbigishe kandi mbahugure mujye murushaho gusobanukirwa ibyanjye kandi mujye murushaho kuba iteka ryose muzi byose kandi mumenya byose mu buhanga kandi mu bumenyi bw’Ijuru ari yo mpamvu nza kubigisha kubatoza no kubamenyesha buri kimwe cyose, naratsinze rero kandi sinzigera nsindwa kuko iteka ryose nkomeze kubatsindira no kubagenda imbere n’inyuma, ndi umwami watsinze kandi umwami Rudasumbwa iteka ryose ni jyewe ukomeza bose kandi nkaba ndi Umwami w’abami uba mu Isi yose kandi akaba ari jyewe mutware utwara abatware bose babaho iteka ryose ngakomeza gushyigikira ingoma yanjye na DATA kandi ngakomeza gushyigikira ibikorwa by’abanjye banyizera mu Isi ngakomeza kugendana namwe kandi ngakomeza kugenda iteka ryose mbashyigikira kandi mbakomeza mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Bana banjye rero kandi bwoko bwanjye na DATA nimukomeze mukomerere mu mbaraga zanjye mukomeze mukomerere mu rukundo rwanjye kuko nururukiye kuza kubakomeza no kubashyigikira no kubahumuriza bikwiye bana banjye nimuhumure mukomere n’ubwo umwanzi Sekibi umunsi ku wundi abatega imitego kandi akabereka yuko ahagurukiye kubarwanya akabashandikira imitego umunsi ku wundi ntacyo muzaba kandi ntacyo azabatwara, nururukiye kubarengera kubatabara kandi gukomeza kubashyigikirisha imbaraga zanjye gukomeza kwigizayo imigambi mibisha y’umwanzi kugira ngo mbatsindire kandi mbaneshereze ku mugaragaro izuba riva bityo umwanzi atahukane ikimwaro kuko byinshi yibwira yuko abitezeho ntabyo azababonaho kandi aho yifuje kubategera hose ntazahababonera, nururukiye kubatabara kandi nururukiye kubarengera, kumwambura ijambo no kumupfobya no kumwamaganira kure yanyu, nimukomeze mwambare urumuri rumuhinde kandi mukomeze mugire imbaraga zimutsembe zimutsembane n’ibye byose n’ingabo ze zose yishingikiriza umunsi ku wundi, nimugabe ibitero kandi mukomeze gufata intwaro kirimbuzi zirimbura ingabo ze zose bityo abone ko ibyo yishingikirije kandi ibyo yibwira umunsi ku wundi imbere yanjye ari amanjwe kandi imbere yanjye ari umuyonga kandi imbere yanjye ntacyo bivuze byose mfite kubitsemba no kubivuguruza mbakoresheje kandi nkoreye muri mwebwe mu buryo bwo gukomeza kwifatikanya namwe mbamara ubwoba kandi mbatinyura nsemba ingabo zose z’umwanzi mbashyigikira mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo mbereke yuko ndi umudasumbwa kandi ndi udatsindwa igihe cyose, nzabereka imirimo y’amaboko yanjye kandi mbereke imbaraga zanjye zikomeye kandi zihambaye zihanitse cyane mbereke ugutsinda kwanjye muri mwebwe kandi mbereke yuko naje mu Isi ntaje gukina kuko nagarutse kuza kuvugurura Isi ndetse n’ibiyiriho, nkaba naraje gushyira byose ku murongo, umwanzi rero naje kumwimura nkomeje kandi naje kumwamagana nkomeje muri benshi yibwira yuko afata kandi ashaka gufata nkaba nje kubamwambura nivuye inyuma kugira ngo nkomeze nshyigikire ibiremwa byanjye ubwoko bwanjye kandi nkomeze mbohore abo yaboshye kandi nkomeze kubohoza benshi nifatikanyije namwe, erega bana banjye namwe mu bwitange bwanyu kandi mu kwirekura kwanyu kwa buri munsi mu kugira ishyaka ry’icyiza ryo guhuriza ku isengesho bigira akamaro kandi bikagirira akamaro benshi mu biremwa bituye Isi kuko hari benshi bavoma iruhuko, hari benshi bavomamo umukiro kandi hari benshi bavomama amahoro benshi bakagabirwa umugisha kubera mwebwe muhora iteka mubabereye ku izamu mukababera maso kandi mugakomeza gushyigikira benshi muri ubwo bwitange bwanyu.

Nimukomeze mwitange kandi mukomeze mwirekure bana banjye nanjye mbateganyirije byinshi byiza by’agatangaza ibihembo byanyu birahari cyane ntabwo mukora ubusa kandi ntabwo muruhira ubusa ibyo mukora byose nzabibitura karijana kuko iteka ryose aho muhunika ni heza kandi ibyo muhunika byose ndabibakira neza, aho mubihunika ntihononekara kandi aho mubihunika ntabwo hagera imungu ndetse n’umugesi nta n’abajura bahagera ngo barabyiba ahubwo ibyanyu ibiri ibyanyu mwihunikira umunsi ku wundi nkomeza kubibungabunga no kubicungira umutekano uko biri n’uko bikwiye igihe kitari iki ngiki nkazashyikiriza buri wese igeno rye kandi nkamwereka buri wese yuko mutaruhira ubusa kandi mudakorera ubusa, ijoro n’umunsi kandi amanywa na nijoro mukomeza kwirekura no kwitanga mugakomeza kuba intwari no kuba maso mukumva yuko mugomba gushikama gukataza muri iki gikorwa kandi gushikama ku murimo, ndi kumwe namwe bana banjye bushyo bwanjye mbateye ingabo mu bitugu kandi nzakomeza kubatera ingabo mu bitugu nkomeze kwifatikanya namwe mbahundagazaho imbaraga mbuzuza urumuri ndetse n’ububasha kugira ngo mukomeze gukomerera mu rukundo rwanjye mu mbaraga zanjye zihanitse kandi zihambaye, ibikorwa byanjye rero bikomeje kuza byisukiranya muri mwebwe kugira ngo bibe ibikorwa by’agaciro kandi ibikorwa bihora iteka ryose birengera benshi.

Nzaza rero kugendana namwe kandi nzakomeza kwigizayo imigambi mibisha y’umwanzi ukuri kwanjye nkomeze kukubambika kukubasesekazaho ijambo ryanjye nkomeze kuribatamiriza no kuribashyira mu mpanga kugira ngo aho munyuze hose mugendane urumuri kandi mugende munyambaye jyewe Jambo-Rumuri kuko iteka ryose aho muzagera munyambaye nta kizabatera ubwoba kandi nta kizabakangaranya kuko abari kumwe nanjye abari mu ruhande rwanjye badatsindwa ahubwo iteka ryose batsinda kandi bagatsinda umwanzi n’icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose, nururukiye kubahumuriza nururukiye kubakomeza kubashyigikira bwoko bwanjye bushyo bwanjye na DATA, ndabaragiye kandi ndabarongoye mu rwuri rutoshye nimurishe ku mariba y’amazi afutse mbafukurira uko bwije n’uko bukeye, nimunywe mushire inyota bana banjye bushyo bwanjye kandi mukomeze gukumakuma benshi bagenda batatana kandi benshi bagenda bahunga urwuri kandi ari ho bakagombye kubona ibibahembura bakajya kujya ku gasi, abo bose mubahamagare bityo bagarukire urukundo rwannjye bagarukire impuhwe zanjye baze bisange mu rwuri iteka ryose mpora mfukuriramo buri wese amariba kandi nkafukura n’ubwatsi butoshye kugira ngo buri wese aze arishe.

Nta n’umwe nshaka yuko yakumirana muri mwebwe nta n’umwe nshaka yuko muri mwebwe yakumiran cyangwa ngo agende adandabirana nk’umusinzi ahubwo nshaka kubakomeza iteka ryose mugashyigikirwa mu bubasha bwanjye no murukundo rwanjye, nimukomere rero mukomeze urugendo ndi kumwe namwe ndabarinze kandi ndabashyigikiye cyane, nimwakire rero gukomera kandi mwakire gukomeza urugendo mbaherekeresheje imbaraga zanjye mbujuje ububasha bwanjye mbahaye urumuri rwanjye kandi mbahaye kubona byose kandi mbahaye kumva no kumvira ijwi ry’Ijuru ribahamagara umunsi ku wundi, mbahaye rero umugisha wanjye wuzuye usendereye utagabanyije kugira ngo ukomeze ubakomeze ubashyigikire mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimubeho ntore zanjye bushyo bwanjye na DATA, mbahaye umugisha ubashyigikira kandi ubakomeza, ngaho rero nimugire ijoro ryiza kuri buri wese mukomere kandi mukomeze urugendo mukomeze gukatariza icyiza ndi kumwe namwe ndabarinze kandi ndabashyigikiye cyane nimubeho kandi mugire amahoro nzakomeza kubarinda no kubacungira umutekano muri jye muriho muri jye nimubeho iteka ryose mutekanirwe mu mitima yanyu mugubwe neza, ijoro ryiza kuri buri wese ndabakunda bushyo bwanjye nimube amahoro nimube amahoro kandi iteka ryose mugwirizwe umugisha wanjye ubabesheho kandi ubashyigikire.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA KURI WESE NDABAKUNDA NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI UMWAMI W’ABAMI UBASHYIGIKIYE KANDI UBARANGAJE IMBERE BUSHYO BWANJYE NTORE ZANJYE NTUMWA ZANJYE NSHYIGIKIYE KANDI NKOMEJE GUKOMEZA, NIMUKOMEZE MUSAKAZE HOSE KANDI MUKOMEZE MUSAKARE HOSE MUGWIRIZWA UMUGISHA KANDI MUGENDERA MU KURI KWANJYE NO MU RUKUNDO RWANJYE, AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *