UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI 05 GICURASI 2023.

Nimugire amahoro bana banjye nkunda kandi mukomeze urugendo kuko mbarangaje imbere ndi Yezu Kristu w’i Nazareti Umwami w’Abami.

Nimugire rero gutekana mu mitima yanyu kuko mbakomeje kandi nkaba mbarangaje imbere kandi buri umwe muri mwebwe nkaba mufashe ikiganza.

Nimugire rero kugubwa neza kandi mukomeze urugendo kuko mbafashe kandi nkaba mbarangaje imbere, nimuhumure kandi mukomere kuko igihe cyose turi kumwe kandi igihe cyose nkaba mbashyigikiye.

Igihe rero muri kumwe nanjye ntimukikange kandi igihe muri kumwe nanjye ntimukikange ibirura kuko mbahindira ibirura kandi nkabahindira umwanzi uwo ari we wese aho yava akagera naho yaturuka aho ariho hose.

Nimuhumure kandi mukomere buri wese yiyubakemo gukomera kandi buri wese akomere mu mutima we kandi buri wese yikomezemo ukwemera kuko mbakunda kandi nkaba mbarangaje imbere kandi nkaba mbashyigikiye kandi buri umwe muri mwebwe nkaba mufashe ukuboko kugirango hatagira numwe utsikira.

Ndabakomeje rero nimwakire gukomera kandi buri wese yakire ihumure ryanjye kandi buri wese yumve ko turi kumwe k’uburyo bukomeye kandi buri wese mushyigikiye kandi muhagarikiye nkaba mukorotiriye kugirango muhindire ibyo byose yumva ko bimeze nkibikomeye, ibyo byose bimeze nkinzitane imbere yanyu ndaje kubiziturura kandi ibimeze nkimifatangwe imbere yanyu ndaje kubifatanyura kugirango mutambuke mwemye. Rero mwigira ubwoba ahubwo mugubwe neza igihe cyose muhore mutekanye mu mitima yanyu murangwe n’ukwemera, ukwizera n’urukundo ndetse ubumwe n’amahoro bibarange igihe cyose kuko igihe cyose mwifatikanyije nanjye nimuzatsindwa.

Uhagarikiwe nanjye rero ntabwo ajya atsindwa bibaho ahubwo iteka ryose ndamutsindira kuko ari njye watsinze kandi nkaba naratsinze icyaha kandi nkatsinda n’urupfu kandi na Sekibi nkaba naramutsinze nkaba narasize muboheye ikuzimu nkamwambura imfunguzo bityo rero nubwo arwanya intore zanjye agashaka kuziraramo igihe cyose mvugiye kandi igihe cyose mpagurukiye ndamuhinda kandi nkamuhirika.

Nimwumve rero ko muri intama zanjye kandi mukaba muri intore zanjye umunsi k’uwundi nkaba mbabera amaso nkabacungira umutekano akanya ku kandi.

Nimuhumure rero kandi mukomere kuko muhagarikiwe nanjye Umwami w’Abami kandi umwami usumba byose. Ijambo nivugiye rero nzarisohoza kandi nzaririnda kuko iryo navuze rirasohora, ntabwo ndi ivugabusa muri mwebwe ahubwo ndi umugabo wimvugakuri igihe cyose mvuze amashitani yose arakangangarana kuko igihe cyose ntabaye kandi nkatabara abanjye nahukana intsinzi.

Nawanjye rero ujya uhungabanwa nimiyaga cyangwa ngo ibyo niyubakiye Njye na Data ngo bihuhwe n’umuyaga cyangwa ngo bihirikwe n’umwanzi, ndabikomeza kandi nkarinda icyo nubatse kandi Ijambo nivugiye nkarihagarira nkarihagararaho kugeza igihe ndishohoreje kandi nkamenya icyo navuze kandi nkamenya icyo nasezeranye kuko ntari umuntu ngo nibeshye cyangwa ngo mbeshwe.

Nimuhumure ntore zanjye kandi mukomeze urugendo kuko muri kumwe nanjye kandi nkaba mbarangaje imbere kandi nkaba nkomeje buri umwe muri mwebwe nimwiyubakemo ukwemera kandi mwiyubakemo ugukomera kuko mbakomeje ndi Yezu Kristu Umwami w’Abami kandi nkaba naratsinze nkaba mbatsindira umunsi k’uwundi.

Mwene Muntu rero ntabwo yamvuguruza kucyo navuze kandi ntabwo yashaka guhindanya icyanjye kandi nyikirinze, ntawuzabahindanya kandi ntanuzabakangaranya kandi nta nikizabahananura tukiri kumwe ndabarinze namwe nimukomere kandi mwikomezemo ukwemera mwiyubakemo ubumwe n’urukundo igihe cyose mushyigikiwe nanjye nimwumve yuko mugoswe kandi mukaba mukorotiwe ntacyabageraho.

Igihe umwanzi Sekibi ashatse kwirarika kugirango abazemo ndamuhinda kandi nkamubahindira mukagomeza muhagaze, ibyo byose rero bizashaka kubahirika nibizashaka kubototera bibasanga ndahari kugirango mbabere maso kandi mbarwanirire urugamba mutashobora kwirwanirira ndaje mu mbaraga zanjye no mu bubasha bwanjye bukakaye kugirango mbatsindire ibishaka kubatsinda kandi mbahigire ibishaka kubahiga maze mbihananure aribyo kandi mbasha kubiritibarisha ububasha bwanjye bukomeye kuko nahawe ububasha na Data kandi akaba yaranyambitse imbaraga zo guhirika umwanzi no kumurindimura kandi nkaba narabatsindiye igihe mbapfira.

Nimuhumure rero kandi mukomeze m’urugendo rwanyu hekugira numwe ucika intege ahubwo buri wese akataze intambwe ye yerekeza imbere ntawe usubiye inyuma kuko aho mumaze kugera Sekibi arahareba akabona ari heza kubera ko arangwa n’ishyari kandi akarangwa numwijima igihe cyose akarangwa no guhuma maze akabahumira akabagirira umujinya akifuza yuko yabakurura abasubiza inyuma kugirango muhananuke. Ariko Nimuhumure ndabakomeje kandi nzakomeza kubakomeza igihe cyose ndikumwe namwe kandi igihe cyose nyibarinze ntimugire nta kimwe mwikanga cyangwa ngo mukangwe nibyo mwumva bihinda nibyo byose bimeze nkinkuba bikubita, nimubireke bihinde kandi ibikubita byose mubireke bikubite mwebwe mubyime amatwi mwikomereze urugendo rwanyu kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbahagarikiye kandi nkaba mbarangaje imbere nkaba mbateye ingabo mu bitugu kugirango mukomeze urugendo rwanyu ntakibahungabanyije kandi ntakibasubije inyuma.

Buri umwe muri mwebwe rero ntore zanjye mufashe ikiganza kugirango buri wese mugeze aho nifuza ko agera kandi buri wese abashe guhabwa ikiza kiri imbere ye murenda kugishyingira nimugiharanire kandi buri wese akirinde buri wese akibungabunge umunsi k’uwundi kuko nanjye mpari kugirango nkomeze kubarinda kandi nkomeze kubarengera kandi nkomeze kubatsindira ibyo byose Sekibi ari guteza kandi ibyo byose Sekibi ari guhakurutsa. Arahaguruka rero n’ingabo ze nyinshi akaza ari igitero gikomeye ariko agasanga ingabo z’Ijuru zirakomeye kandi nanjye ndahari mbabereye maso maze nkabasha kumuhinda kandi nkamuhirika nkamwigiza kure yanyu kugirango ataza muri mwebwe agasiga ahaciye igikuba.

Igihe cyose rero nyibarinze kandi igihe cyose nyibabereye maso ntakizabakangaranya cyangwe ngo kibahungabanye, nibizashaka kubahirika bizajya bisanga mukomeye kandi mwemaraye imiyaga izahuhera ize ibabace bagirengo yabahitanye maze benshi baziko mwahitanye nibyahuheraga kandi mwahitanywe nibyo mwumvaga bitontoma nibirindimuka bose bajye basubira inyuma basange muguwe neza kandi muri amahoro muhagaze mwemaraye kuko muhagarikiwe najye Yezu Kristu w’i Nazareti Umwami w’Abami watsinze byose kandi nkaba mfite imbaraga , nkaba mfite imbaraga zo kurwanirira intore zanjye. Kurugamba rero mwihungabana cyangwa ngo mugire ubwoba kuko urugamba ndwibereyeho igihe cyose Ndi k’urugamba ndarwana kandi nkatsinda kandi uwo narwaniriye ntajya atsindwa uwo narwaniriye atahukana ishema n’isheja kandi agahabwa ijambo aho yari yaryambuwe.

Nimuhumure ntore zanjye kandi mukomeze urugendo kuko urugamba ndwibereyemo mwebwe nimube icyo mugomba kubamo kandi muhore mu isengesho imitima yanyu muyiturishe maze mwiyubakemo ukwemera ugukomera no gukomeza urugendo buri wese ye kujegajega cyangwa ngo ajarajare. Nimushyitse ibirindiro hamwe maze imitima yanyu muyiturishe kandi murangwe n’amahoro kugirango nanjye nze mbarwanirire kandi ngaragarize ikuzo muri mwebwe kandi ngaragarize ububasha muri mwebwe. Nimuhumure ntore zanjye kandi mukomeze urugendo kuko mbarangaje imbere kandi nkaba mbarinda umunsi k’uwundi, nkaba mbabereye maso.

Igihe cyose rero ndi kumwe namwe mwikikanga cyangwa ngo mukangwe nibihinda kuko ibyo mubona bikomeye imbere yanyu ndaje kugirango mbigire ibyoroshye, ibyo mubona bimeze nkimisozi imbere yanyu ndaje kugirango mbirindimure maze mugende hameze nkikibaya. Nimukomere ntore z’Imana kandi ntore za Data kandi bana banjye nkunda mbifurije kugubwa neza gukomera no gukomeza urugendo ndetse no kwambara ubutwari ni imbaraga zo kurwana urugamba, mbifurije rero ubudacogora guhozaho no guhora iteka mukomeye kandi no guhora iteka muri amahoro ndetse nababonye bose bagatangazwa nuko muri amahoro kuko mushyigikiwe n’umwami usumba byose.

Mbifurije igihe cyiza kandi mbifurije kugubwa neza kuri buri wese gukomera no gukataza kuri buri wese nta numwe udandabiranye cyangwa ngo acike intege.

NIMWAKIRE IMBARAGA MBAGABIYE NDI UMWAMI W’ABAMI KANDI MWAKIRE UBUTWARI M’URUGENDO BURI WESE YAMBARE INKWETO Z’ICYUMA KANDI BURI WESE YAMBARE IMYAMBARO Y’URUGAMBA KUGIRANGO ABASHE KURASA UMWANZI.

AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA NTORE ZANJYE NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI UMWAMI W’ABAMI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *