UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 08 MATA 2024

Mbasendereje amahoro yanjye na DATA ntore za DATA dushyigikiye kandi nkomeje mu rukundo rwe, nimwakire kugubwa neza muri uyu mwanya tubashyigikiye kandi nkomeje kubaramira ndi Kristu Nyagasani Umwami watsinze kugira ngo nkomeze kubatsindira kandi nkomeze kubatsindirisha bityo ibyiza byanjye by’agatangaza bikomeze kumvikana mu buzima bwanyu kugira ngo nkomeze kubateza intambwe kandi nkomeze kubashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko mporana namwe igihe cyose kugira ngo mbavuburire ibyiza by’amasoko yanjye kandi urukundo rw’Umutima wanjye mutagatifu rukomeze gutura muri mwe; nimwakire gukomera kuko mbakomeje kandi mwakire kugubwa neza kuko mbatwikirije ububasha bwanjye na DATA, kugira ngo ibikorwa byacu mu Butatu Butagatifu bikomeze kuzurizwa muri mwe kandi bikomeze kubereka icy’ingenzi ndetse n’igikwiriye kugira ngo mukomeze kutunogera muri byose kandi mukomeze kubahiriza ugushaka kwanjye na DATA.

Ndabakomeje rero ndi uwababambiwe kandi nkomeje kubabera byose ndi umucunguzi wanyu kugira ngo igihe cyose ngaragaze umutsindo wanjye mu buzima bwanyu, kandi ngaragaze ibikorwa byanjye bitavogerwa kuko hari byinshi nkomeje kubakorera kandi hari imbaraga nkomeje kubagwiriza kugira ngo mbasimbutse imitego yose y’umwanzi kandi mbarwanyirize ibibahiga, bityo imbaraga zanjye z’agatangaza zikomeze gutura muri mwe kuko nabizigamiye kandi nkabazigamira ibyiza byanjye kugira ngo igihe nk’iki ngiki, mukomeze kubaho mu gushaka kwanjye na DATA kandi mukomeze kubaho mu rukundo rwacu ruhebuje; nimwakire iteka kwisanzurira muri twe kandi mwakire iteka kwisanzurira mu bikorwa byacu bitagatifu, kuko twabatoranyije mu mbaraga itabarika tukabiyegereza kugira ngo mube umwihariko w’ibikorwa byacu kandi mube umwihariko tugaragarizamo ububasha bwacu mu Isi, kugira ngo benshi bagarukire urukundo rwanjye na DATA kandi bagarukire impuhwe zanjye z’igisagirane.

Nimukomere ntumwa zanjye nkunda kandi nimushyigikirwe kuko mbashyigikiye mu bubasha bwanjye bukomeye kandi nkomeje kubabera indahangarwa igihe cyose, kugira ngo ibyiza mbifuriza kandi urukundo nabuganije muri mwe rukomeze kubarinda imitego y’umwanzi kandi rukomeze kubasigasira, bityo dukomeze kugendana muri ayo mahoro kandi dukomeze kugendana mu ituze nabagabiye kandi mbasesekazaho umunsi ku wundi; nimugubwe neza rero kuko ndi mu ruhande rwanyu kandi mukomere ku rugamba kuko nkomeje kubakenyeza kandi nkomeje kubagwiriza byose, kugira ngo mwitere amahoro yanjye kandi mwitere ububasha bwanjye bukomeye, bityo mukomeze kugamburuza imigambi yose y’umwanzi kuko twabagize koko abakomeye kandi tukabashyira hejuru ku gasongero, kugira ngo tugaragaze imirimo yacu itangaje kandi tugaragaze ibikorwa byacu bitavogerwa; ndabasigasiye kuko hari byinshi nkomeje gukora mu buzima bwanyu kandi hari imbaraga nkomeje kwenyegeza muri uyu mwanya kugira ngo zikomeze kubaramira, kandi zikomeze kubashyigikira kugira ngo iteka ryose muhore mu bubengerane bwacu kandi muhore mwakira ibyiza byacu by’agatangaza.

Nimugubwe neza kuko mbakomeje kandi mwisanzurire muri Jye na DATA kuko iteka twafunguye byose mu buzima bwanyu, kugira ngo ibikorwa byacu bidahangarwa bihore iteka bibigaragariza kandi bihore bibashyigikira ibihe byose; ndabashyigikiye rero mu mbaraga n’urukundo kandi mbabereye umurengezi mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo ngaragagaze imirimo yanjye itangaje kandi ngaragaze ububasha bwanjye butavogerwa kuri buri wese, kuko hari icyo twagiye tuzigamira buri wese kandi hari icyo tugikomeje kuzigamira buri wese kugeza kuri uyu munsi, kugira ngo uwemera gutwarana kandi uwemera kwihara ndetse no kwihambura kuri byose abashe kwegukana umutsindo kandi abashe kubona ingororano twamuteguriye; ndabakunda rero ntore zanjye kandi ntumwa zanjye nshyigikiye muri byose, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza ku bwo kwitanga kwanyu kandi ku bwo kwirekura kwanyu, bityo mukaduhanga amaso na DATA kugira ngo twuzuze byose mu buzima bwanyu kandi dukore byose mu mibereho yanyu ya buri munsi; nimukomere kandi mukomeze kwirekurira mu bubasha bwacu kugira ngo tubagaragarize imirimo yacu itangaje kandi tubagaragarize ibikorwa byacu bidatsindwa kuko ari twe tubaha umuvuduko wa buri munsi kandi tukabaha intera mugomba kugenda, kugira ngo mugere ku mutsindo kandi igihe cyose muhore mwunguka ibyiza byacu kandi muhore muhabwa imbaraga ndetse n’ubwenge bushya bubafashe gukora igitunganye kandi bukabatandukanya n’imigambi yose y’umwanzi; murakomejwe rero mu mbaraga zacu nimukomere kandi mukomeze kwisanga muri byose tubagabira kandi tubifuriza, kuko twaguye amarembo yacu kugira ngo buri wese yisange kandi tukagura ibikorwa byacu kugira ngo buri wese yibonemo kandi yisangemo, bityo bimutere gushishikara ku rugamba kandi bimutere gushishikara mu mirimo yacu itangaje mugomba kwitangira kandi mugomba kubera maso kugira ngo Isi yose ibashe gukangurwa kandi Isi yose ibashe kugezwa mu mutsindo wanjye na DATA.

Ndabashyigikiye rero muri uyu mwanya kandi ndabakomeje kuko nkomeje kubacungira umutekano kandi nkomeje kubakurira byose mu mayira, kugira ngo nigizeyo ibirura byose kandi ngende iteka ngaragariza buri wese ibimenyetso byanjye bikomeye kandi ibimenyetso by’impangare, bimufashe kubaho muri Jye kandi bimufashe gutsinda ndetse no gukomera, kuko nta na kimwe nigera mbahisha kandi nta na kimwe nigera nshyira kure yanyu kuko nabagize inkoramutima kandi nkabagira inshuti zanjye, bityo nkabakura mu bagaragu kugira ngo mbiyegereze kandi mbashyire mu bikorwa byanjye na DATA by’ubwami kugira ngo iteka ryose mwumve Ijambo ryacu kandi mutungwe n’urumuri rwacu, maze mushishikarire iteka imirimo yacu kandi mube mu mahoro tubifuriza; nimugubwe neza rero muri uyu mwanya kuko mbasendereje amahoro yanjye kandi mbasendereje ibyiza byanjye by’agatangaza, kugira ngo buri wese akomeze kubitwara kandi buri wese bikomeze kumubera impamba imukomeza, bityo mukomeze kwakira urwo rukundo kandi mukomeze kwakira imbaraga tubagabira, kugira ngo mubereho kugamburuza imigambi yose y’umwanzi kandi mubereho gutsinda ibikorwa bye byose, kuko adakwiriye kubatera ubwoba kandi adakwiriye kubakangaranya mu rugendo rwanyu.

Nimuhumure rero ntumwa zanjye nshyigikiye kandi ntore zanjye ndangaje imbere kuko mbabereye byose kandi mbabereye umutsindo wanyu, yaba amanywa n’ijoro hose ndabarinda kandi nkabarengera nkagaragaza ububasha bwanjye kandi tukagaragaza uruhare tubafiteho ndetse n’ijambo tubafiteho umwanzi adashobora gutesha agaciro kandi umwanzi adashobora kubakura mu biganza; nimukomere kandi mukomeze rero kwakira ibyo byiza tubagabira kandi mukomeze kwakira amahoro tubasendereza, bityo buri wese anyurwe n’umunani yahawe kandi buri wese anyurwe n’umunani yagabiwe kugira ngo muwegukane kandi ubabere uwanyu kuko ibyiza byanyu biri muri uyu munani kandi ibyiza mugomba kubona biri mu ruhande rwanjye na DATA, kuko nta handi amakiriro yanyu ari kandi nta handi amahoro yanyu ari usibye kubana natwe iminsi yose kandi ibihe byose; nimukomere rero ndabakomeje mu rukundo kandi nkomeje kubasigasira kugira ngo mbarwanyirize byinshi bibahiga kandi nsubize umwanzi inyuma kuko ahora arekereje kugira ngo arebe ibyo yadurumbanya ariko turahari kugira ngo tugaragaze ibikorwa byacu bidatsindwa kandi tugaragaze ububasha bwacu bukomeye, bityo ibikorwa byanjye na DATA bikomeze kubigaragariza kandi imbaraga za Roho Mutagatifu zirusheho kubasigasira ndetse no kubashishikaza, kugira ngo mugendere mu rumuri kandi mugendere mu nzira y’ukuri n’ubutungane.

Mbifurije rero kugubwa neza ntore zanjye kandi ndabasigasiye mu mbaraga n’amahoro, nimwisange kandi mwisanzure mu bubasha kuko turi kumwe namwe kugira ngo tugendane kandi turi kumwe namwe kugira ngo tugaragarize imirimo yacu buri wese kandi tugaragaze ibikorwa byacu bikomeye, bityo imbaraga zanjye zidatsindwa zikomeze gutura muri mwe kandi zikomeze kumvikana mu buzima bwanyu bwa buri munsi; mbifurije kugubwa neza nimukomere kandi mukomeze gusigasirana, kuko tubahundagajeho amahoro yacu kandi tubahundagajeho ibyiza byacu bityo umugisha wanjye na DATA mu Butatu Butagatifu ukomeze kubasigasira kandi urusheho kubakomeza kuko nkomeje kubabera byose kandi nkomeje kuba inkingi yanyu ikomeye, kugira ngo buri wese unyisunze kandi buri wese wisunze urukundo rwanjye abashe gutsinda kandi abashe guhabwa imbaraga zimushyigikira.

Mbifurije umunsi mwiza ibihe byiza kugubwa neza, ndabasigasiye mu mbaraga n’urukundo kandi mbacungiye umutekano mu byishimo n’amahoro ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, nimwakire gukomera kandi mwakire kuganza no kubaho muri Jye kuko ndi kumwe namwe, kugira ngo mbagaragarize integuro yanjye kandi mbagaragarize ibikorwa byanjye bidahangarwa; amahoro kuri buri wese ibihe byiza kugubwa neza ntore zanjye, nimukomere mu rukundo rwanjye na DATA kuko mbabumbatiye kandi mbahundagajeho umugisha wanjye kugira ngo ushyigikire buri wese kandi ukomeze buri wese, bityo ukomeze gucengera mu buzima bwanyu kandi umugisha n’amahoro mbagabira bikomeze kubana namwe kandi bisendere no ku bo mukomeje gushyira imbere yanjye na DATA, kugira ngo bahundagazweho imbaraga kandi bahundagazweho urumuri rwanjye rugomba kubamurikira kandi rugomba kubereka icyo twifuza Jye na DATA.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA, NDABASIGASIYE MU MBARAGA N’URUKUNDO KANDI NDABAKOMEJE KUKO NKOMEJE KUBACUNGIRA UMUTEKANO, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, UMWAMI WATSINZE; AMAHORO AMAHORO KURI BURI WESE, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA MU RUKUNDO, AMAHORO N’IBYISHIMO TUBAGABIRA NA DATA, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *