UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI 22 UGUSHYINGO 2023

Mbahaye umugisha wanjye ntumwa zanjye, ntore zanjye kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbashyigikire, mbahe kubaho muri jye iminsi yose kandi mbahe gutekana, kugubwa neza, kuko nkomeje kubiyegereza, kubakomeza kandi kubashyigikira kugira ngo nkomeze kubamenyesha inzira zanjye kandi nkomeze kubatoza inzira zanjye byimazeyo kandi buri wese muri mwebwe nkomeze kumuhugura kandi nkomeze kumumenyesha iby’ ingoma yanjye na DATA kuko dukomeje kubashyigikira, kubateza intambwe no kubatoza icyiza kuko umunsi ku wundi nkomeje kubavugurura nivuye inyuma kugira ngo mbashyigikire mu rukundo rwanjye, mbashyigikire mu bubasha bwanjye, iminsi yose muhore muganje kandi muhore muguwe neza, kuko nkomeje kubikomereza kandi nkaba nkomeje kubishyigikirira.

Ntacyo mubaye rero mu rukundo rwanjye, nimubeho kandi muriho kuko nzakomeza kubahunda ihirwe ry’ ubuzima kandi nzakomeza kubahundagazaho umugisha wanjye kugira ngo mukomeze kubaho kandi mukomeze gusagamba, kugwira no gusakara mu Isi yose  kuko ibyiza banjye nkomeje kubibururukirizamo kandi nkomeje kubibagabira amanywa na nijoro kugira ngo mubeshweho nabyo bibakomeze kandi bibashyigikire mukomeze mumbere abana, nanjye nzakomeza kubabera umushumba mwiza ubaragiye, ubitaho, nkaba nkomeje kubamenyera buri kimwe cyose ntumwa zanjye, bana banjye nitoreye kugira ngo mbamenyeshe inkuru nziza y’ ijambo ryanjye na DATA bityo mucyere kwogeza inkuru nziza yanjye kandi mucyere kumenya ibyiza by’ agatangaza nashatse kubazanira kandi nashatse kubavuburiramo kugira ngo iminsi yose muhore muguwe neza kandi muhore mutekanye mu rukundo rwanjye, mu bubasha bwanjye ndahwema kubururukirizamo kandi ndahwema kubagabira kugira ngo mukomeze mubeho muri njye kandi mukomeze muganze, mutere imbere, urukundo rwanjye rukomeze rubashyigikire kandi rubasigasire iminsi yose.

Ndabakomeje kandi nzakomeza kubakomeza, nzakomeza kubashyigikira, kubiyegereza nivuye inyuma, kugira ngo ibyiza banjye bibe muri mwe iminsi yose; ndi Yezu Kristu w’ i Nazareti, Umwami w’ Abami, nkomezanyije namwe urugendo kandi nzakomeza kubakomeza no kubishyigikirira bana banjye; ngaho nimukomeze muberwe no kubana nanjye kandi mukomeze mugendere mu kuri kw’ijambo ryanjye, ibikorwa byanjye bibayobore kandi bibashyigikire iminsi yose kuko nkomeje kubamenyesha byose, nkomeje kubamenyera buri kimwe cyose, umwanzi, umubisha naramutsinze, kandi namutsinze rugikubita kugeza magingo ayangaya ndacyamutsinda kuko ntajya ampangara, kandi ntajya amvogera ibikorwa byanjye, n’iyo ashatse kubivogera, ububasha bwanjye buramuhashya kandi bukamuhananura, nanjye nkakomeza kumwigizayo, nkakomeza gushyigikira ibikorwa byanjye kandi nkakomeza gukomeza ububasha bwanjye muri mwebwe kuko niyemeje kubateza intambwe kandi nkaba nkomeje kubatoza icyiza byimazeyo kugira ngo murusheho gusobanukirwa n’ ukuri kw’ibyanjye kandi mumenye ijambo ryanjye amanywa na nijoro kuko ndibaha kugira ngo ribabere ubugingo kandi ribabere ubuzima kandi ribabere ingiro kandi mukomeze murigire ishingiro mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Narabitegereje bana banjye menya ikibakwiriye kandi mbona ikibabereye y’ uko ari uko mwahora iruhande rwanjye mukumva ijambo ryanjye kandi mukumva ijwi ryanjye, kandi mukumva ijwi ry’ ab’ Ijuru, abatagatifu baritashye, kandi abamalayika bahora iteka bagaragiye intebe ya DATA kugira ngo nabo mubumve, kugira ngo mwumve ibikorwa byacu bihanitse kandi bihambaye ndahwema kubururukirizamo kuko niyizira ubwanjye nkabimenyesha kandi nkabamenyesha ibikorwa byinshi bihanitse, DATA ubwe akiyizira akabakomeza kandi akabashyigikira kuko muri mu mahema ye n’ ayanjye mu buryo budasanzwe, umunsi ku wundi, kuko nkomeje kubakomeza nkaba nkomeje kubaha Umubyeyi wanjye kugira ngo akomeze kubabera igihozo, ikiramiro, amanywa na nijoro mu kubitaho kandi mu kubatazanurira amayira, mu kubahishurira byose kandi mu kubamenyesha byose, mu kubakenura, mu kubahugura, mu gukomeza kubakarabya, mu kubasukura kandi mu kubagaburira nk’ umubyeyi ugomba kubitaho akabamenyera buri kimwe cyose bana banjye.

Nkomeje kubaraga urukundo, kubashyigikira mu bubasha bwanjye, kubamenyesha buri kimwe cyose, kubateza intambwe, kubatoza icyiza, kubashyigikira byimazeyo, kugira ngo umunsi ku wundi mukomeze gutungwa n’ Ibyiza mbagabira kandi mukomeze mugendere mu kuri kw’ ijambo ryanjye, kuko ndi imvugakuri, ntabwo ndi imvugabusa muri mwebwe, ahubwo ndi imvugakuri kuko nkomeje kuvuga byose mbishyira mu bikorwa kandi byose nkabishyira mu ngiro; iyo navuze sinivuguruza kandi icyo nashyizeho ntawe ugikuraho kandi iyo nakinze ntawe ukingura, iyo natanze ntawe wambura uwo nahaye, niyo mpamvu nkomeje kurinda ibiri  ibyanjye muri mwebwe kandi nkaba nkomeje kubasanganira muri uru rukari kugira ngo nkomeze kubavuburiramo umugisha kandi mbahaze ibyiza b’ agatangaza, nkomeze kubegereza urukundo rwanjye; narabakinguriye mu mutima wanjye kugira ngo mukomeze munyegere, muvome kuko ndi iriba ridudubiza ibyiza, kandi ngahora iteka ndudubiza iriba ry’ amazi afutse, ariyo nshaka guhora iteka  mbavomerera kugira ngo nyabahe muyanywe mushire inyota, nyabuhagize mushire umwanda uwariwo wose, bana banjye, muyakarabemo amanywa na nijoro kandi abasukure, abahembure igihe cyose, iminsi yose, ntimuzigere ubwo mwicwa n’ umwuma, ntimuzigere ubwo mwakicwa n’ inzara kandi muri kumwe nanjye Jambo-Rumuri ubamurikiye mu ntambwe z’ ibirenge byanyu, nkaba nkomeje kubakomeza , kubashyigikira, kandi kubamenyesha buri kimwe cyose kandi kubireberera bana banjye, nimukomeze kubaho kandi mwakire amahoro yanjye.

Amahoro mbagabira ntabwo ari nk’ uko Isi iyatanga, ahubwo ni amahoro yuzuye, asendereye, iteka ryose mbagabira, kandi mbahaza, mbasesekazaho amanywa na nijoro, kugira ngo murusheho kuganza, kandi murusheho gutera imbere, mutekane, mutuze, mugubwe neza, kuko nkomeje kwifatikanya namwe, kubamenyesha buri kimwe cyose kandi kubamenyesha ibikorwa banjye amanywa na nijoro;   ngaho nimwakire kubaho kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo kuko nifatikanyije namwe iminsi yose mu gukomeza kubamenyesha ibyiza by’ Ingoma yanjye kandi kubahugura byimazeyo, kubagabira ubwenge kandi kubongerera ingabire n’ ingabirano, kuko uko bwije n’ uko bucyeye nza kubagabira kandi nkabavuburira.

Ingabire zanjye rero nizikomeze zibubake kandi zibubake koko, zibagengere ubuzima amanywa na nijoro, murusheho kubaho kandi murusheho gutera imbere, mutezwe intambwe kandi mwurizwe intera iminsi yose, nanjye nzakomeza mbarinde, nanjye nzakomeza mbarengere, nzakomeza mbamenyeshe byose, kandi nzakomeza mbahugure kuri buri kimwe cyose, kugira ngo mbatazanurire amayira kandi mbigirizeyo imigambi mibisha yose y’ umwanzi, nkomeje guhigika nigizayo kandi nkomeje gusunika imigambi mibisha yose y’ umwanzi yashaka kubavogera kandi yashaka kubototera kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire mu ntambwe z’ ibirenge byanyu kuko icyo nshaka kubagabira ni ikiri icyiza kandi icyo mbazanira ni ikiri icyiza, amahoro yanjye nkayabasendereza amanywa na nijoro; Sekibi nawe yabona ibyiza nkomeje kubagabira kandi nkomeje kubavuburira, umujinya ukabyuka, ishyari rikavumbuka, kugira ngo arebe ko yabavutsa ibyiza by’ agatangaza mpora iteka ryose mbagabira kandi mpora mbururukirizamo kugira ngo bibabesheho kandi bibashyigikire amanywa na nijoro.

Mbahaye kubaho, mbahaye gukomera kandi mbahaye kuganza, mbahaye gutekana kandi mbahaye kugubwa neza mu mutima wanjye, mu rukundo rwanjye, nimubeho kandi mushire impumu, mushyire imitima yanyu hamwe, kuko nkomeje kubarinda, kubacungira umutekano nivuye inyuma; nimukomeze kugira ibihe byiza kandi mwakire amahoro yanjye ababemo kandi abasabemo iminsi yose, nzakomeza mbarinde, nzakomeza mbarengere, kandi nzakomeza mbashyigikirishe ububasha bwanjye, mbifurije kugubwa neza kandi mbifurije amahoro yanjye, nahorane namwe iminsi yose, nzakomeza mbashyigikire kandi nzakomeza mbakomeze bana banjye.

Amahoro, amahoro, ijoro ryiza, ibihe byiza kuri buri wese, ndabakunda kandi ndabashyigikiye bana banjye, bwoko bwanjye na DATA niragiriye mu rwuri rutoshye kugira ngo mukomeze munywe kandi mukomeze murye muhage, iminsi yose mukomeze gutungwa n’ ijambo ryanjye, mukomeze gutungwa n’ ibyiza byanjye nkomeje kubagaburira kandi nkomeje kubavuburira amanywa na nijoro kugira ngo bibabesheho kandi bibashyigikire; ndi kumwe namwe, buri wese muri mwebwe muhaye umugisha wanjye;  kandi mbahaye amahoro yanjye, nababemo, abasabemo, abaturemo iminsi yose turi kumwe, ndabakunda kandi ndabashyigikiye; ndi Yezu Kristu w’ i Nazareti ukomeje gukomeza intambwe ya buri umwe umwe muri mwebwe kugira ngo buri wese mugeze kucyo mushakaho kandi mwifuzaho amanywa na nijoro.

AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NIMUBEHO KANDI MUGWIRE, MUSAKAZE INKURU NZIZA Y’ IJAMBO RYANJYE MU ISI KUKO NKOMEJE KUBAKOMEZA, KUBAKOMEREZA UBUZIMA BWANYU N’ URUGENDO RWANYU AMANYWA NA NIJORO, AMAHORO, NDABAKUNDA, IJORO RYIZA BANA BANJYE.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *