UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 20 MUTARAMA 2025
Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana kandi nshuti zanjye dutaramanye kuri uyu munsi, nimukomere kandi mukomeze mwishyire mwizane murisanga mu Mutima wanjye Mutagatifu, kuko mbayoboye kandi mbashyigikiye mu rukundo rwanjye, mbahaye kunga ubumwe kandi guhuriza hamwe, mu mugambi umwe wo gusingiza no gukuza Izina ryanjye n’irya DATA; nimukomere rero kandi mukomeze kuba abasangirangendo muri uyu murimo no muri iki gikorwa kiramira kandi kibohora imbaga itabarika, ndi mu ruhande rwanyu ndabamurikiye kandi ndabashyigikiye kuko nkomeje kubabungabungira umutekano kandi kuba hamwe namwe kugira ngo mbasendereze imbaraga, mu bubasha bubafasha gutsinda kuko iki gihe muri mu rugamba rukomeye kandi buri wese musaba kuba maso kugira ngo arinde izamu rye kandi acunge umutekano bityo mushyigikirane mufatane urunana muri uru rugendo, kugira ngo utegambagaye mwifatikanye kumubyutsa mu buryo bw’isengesho, kuko benshi umwanzi akomeje kubagera amajanja kandi kubigabiza kugira ngo abigarurire kandi abagireho ijambo.
Ijambo rero ni iryanjye muri mwe nimwemere rero kuryakira kandi ribatunge ritunge roho zanyu n’imibiri, kuko abayobowe n’urukundo rwanjye bagomba kurangwa no kwakira Ijambo ryanjye kandi kuriha agaciro, uriha ireme kugira ngo ribabere umuyobozi w’ubuzima bwanyu bwa buri munsi; nimwishime rero kandi munezezwe n’uko mumfite kandi umfite aba afite byose, kuko mbitaho kandi nkabamenyera ibya roho n’umubiri; erega ugendana nanjye ntananirwa mu rugendo kabone n’ubwo yagera mu nzira z’inzitane, mbafungurira umuryango mugatambuka, abikoreye amaboko n’ababuze uko bagenza igihe bansanze mbasanganiza urukundo n’urugwiro rwanjye; nimwishime rero kuko mumfite kandi mundangamirane umutima w’ukwemera ukwizera n’urukundo, kuko mbari hafi kandi nje guhumuriza buri wese muha imbaraga zimufasha kwimiriza imbere ugushaka kwanjye, kugira ngo mukwinjiremo mutazuyaza, ntacyo mumbangikanyije nacyo, kuko nanjye ntebutse bwangu kubaramiza imbaraga n’ububasha bwanjye; Roho wanjye natambagire muri mwe, abavugurure kandi abahindure bashya kugira ngo muhamye ukwemera kwanyu mushize amanga.
Ni igihe cyo gukora umurimo wanyu kandi ni igihe cyo gukura amaboko mu mufuka kuri buri wese kugira ngo yumve Ijambo ryanjye kandi yumve integuro namuzigamiye kandi namuteguriye; ngaho rero nimukore umurimo wanjye mutiganda, Isi ntibatware ahubwo iteka ryose muhore mwitwararikiye icyo mbifuzaho kandi mbashakaho, icyo nabamenyesheje kandi nabagaragarije ntikigapfe ubusa, ntimugapfobye rero Ijambo ryanjye, ahubwo nimuhore iteka murizirikana kandi ribabere koko impamba izabasohoza mu ruhande rwanjye na DATA, kuko hari byinshi twateguye kandi twateguriye muri mwebwe kandi tugomba gusohoza no kuzuza mu Isi yose, Ibiremwa byose bikamenyeraho urukundo mukunzwe kandi Ibiremwa byose bikabagana bikabayoboka, kuko nabagize abavomerezi b’imbaga itabarika; nimwishime rero kuko ndi kumwe kandi mbitayeho mu kubagabira ibyiza kandi mu kubasesekazaho amahoro n’ibyishimo byanjye.
Ndabakunda Ntore zanjye, ntimukagwe isari mumfite, ntimukicwe n’inzara n’inyota kandi mbashora ku iriba ry’amazi afutse, nimugume mu rwuri rutoshye, muvomererwe ibyiza byanjye; ngaho rero nimuhurize hamwe, mu ngoro ntagatifu nabashingiye kandi nabahitiyemo kunkurizamo kandi gusingiza Izina ryanjye, kuko ari yo mbaheramo imbaraga kandi nkabavomerera buri wese ku giti cye; uza unsanga kandi unshakana umutima utaryarya ndamwiyereka, kuko nkomeje kubahuriza hamwe mwese mu Mutima wanjye Mutagatifu; nimubeho rero mubereyeho Ijambo ryanjye, mubereho gutagatifuza Isi imbaga itabarika kuko iteka ryose igihe mutungutse imbere yanjye, mutabariza roho nyinshi mbumva bwangu kandi nkakora byinshi mu buzima bwa benshi muza muhetse kandi nkakora byinshi mu buzima bwanyu; ndabakunda ndabashyigikiye, nimunkomereho ndabakomeje kandi nkomeje kuba mu ruhande rwa buri wese, Ntore zanjye Ntumwa zanjye, ibirura birarekereje ariko kandi nimukomere kuko muri intama niragiriye kandi ncungiye umutekano; harahirwa rero unyumva kandi uwemera gucyamuzwa inshyimbo yanjye, akagaruka mu murongo kandi akaba aho agomba kuba agahagarara neza ku rugamba; ndabakunda kandi mbakomereje intambwe, nimukomere mwizihirwe muberwe no kungana, kuko nanjye nkomeje kubategurira iby’ingenzi kandi iby’ingirakamaro; ni igihe rero cyo gukomera kandi kuva mu kazuyazi kuri bamwe kugira ngo mwishime mwishimire mu rukundo rwanjye kandi mwishimire integuro nabateguriye, kuko ubu hari byinshi bitari byagaragazwa kandi hari byinshi bitari byajya ku mugaragaro, ariko isaha nigera iminwa yanyu izuzura ibitwenge kandi amaso yanyu azacya, bityo mwishimire aho nabazigamiye kandi nabateguriye.
Nimwinikize umurimo wanyu kandi mukore mukora ugushaka kwanjye n’ukwa DATA, kuko tugeze mu bikomeye kandi mu bihe byo gusoza kandi mu bihe byo kugaragaza imbaraga n’ububasha bukomeye, kuko nkomeje kubana na buri wese ukomeje kunyegera n’umutima we w’urukundo; ngaho rero nimukomere kandi mukomeze kwakira urukundo rwanjye, kuko ndahwema kurubahundagazaho kandi kurubambika kugira ngo aho muri hose mube intama y’amahoro n’urukundo kuko rwakendereye kandi rwakonje mu mitima ya benshi; ngaho rero nimube abagabuzi b’amahoro n’urukundo mu Isi yose kugira ngo rugende rukwire rugere no ku batarugira; ni igihe rero cyo kubohora Isi tuyikura mu bubata bw’umwanzi, aho umwanzi yayiboheye mu nzika mu nzangano, aho yayiboheye mu ngeso mbi nyinshi zitandukanye, kugira ngo Kiremwa Muntu tumubature kandi tumukure mu kibi mu buryo bwimbitse.
Ndabakunda ndabashyigikiye ndabakomeje, nimukomere kandi mukomeze kuvoma kumo muvomerera abandi; erega ni mwe mbanza gusendereza imbaraga zibafasha gukomera, uwirekuye wese akamfungurira umutima we wese, ndamwiyereka kandi nkamuhaza imbaraga n’ububasha bwanjye; nimukore rero umurimo wanjye mu buryo bw’isengesho, nta kuzuza umuhango ahubwo muhabe muhari n’umutima wanyu wose kuko mbakeneye kandi mbashaka mu buryo budasanzwe, kugira ngo mumenye igikorwa nyamukuru muriho kandi mushishikariye, mukora kandi mukorera uwabatoye kandi uwabahamagaye; ndabakunda Ntore zanjye, nimugubwe neza kandi mumererwe neza, kuko mbasesuyeho umukiro n’umugisha wanjye ngira nti “Mukataze tugende”, kuko buri gikorwa mukoranye umwete n’umurava mfite buri wese intambwe muteza kandi mugezaho, kandi buri wese uko yizigamira muri iri sengesho, aba yihunikiye ubukungu bukomeye kandi aba yihunikiye ibyiza bizamwungura kandi bizamugirira akamaro mu minsi mibi; ngaho nimushakashake ubutungane bigishoboka, mwizigamire azabatunga mu bihe biri imbere, kuko nkomeje kuvomerera buri wese; ngaho rero nimutege ibivomesho byanyu muvome, mwizigamire amazi ashyitse kandi akwiriye azabagirira akamaro, kuko gusenga ari mwe byungukira kandi bigirira akamaro; ngaho rero nimukomere kandi mukomeze kwifatikanya n’Ijuru ryose kurokora Isi, kuko ubwitange bwa buri wese ashyira muri iki gikorwa, bizamugarukira kandi bikamubera urwunguko kuri roho ye;
NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE MWUNGE UBUMWE KANDI MUSHYIGIKIRANE MU RUGAMBA MU RUGENDO, NDABAKUNDA KANDI NDABASHISHIKAJE NGIRA NTI “NIMUKOMERE MUBE INTWARI KU RUGAMBA”, MBASHYIGIKIYE MU RUKUNDO RWANJYE NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO.