UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 15 GICURASI 2024
Mbasenderejemo umugisha wanjye ntumwa zanjye ntore zanjye, bana banjye umunsi ku wundi nkomeza kandi nkabubaka nkabakomeza nkabashyigikira, kugira ngo mbasendereze urukundo rwanjye rukomeye, nimukomere kuko nje kubakomeza kandi nkaba nkomeje kubashyigikirira mu rukundo rwanjye, nimugubwe neza kandi mwakire ineza n’urukundo rwanjye, munogerwe no kuba mu bikari byanjye nabashyizemo, kuko umunsi ku wundi mbahaza kandi nkabahembuza impuhwe zanjye n’urukundo rwanjye kandi umunsi ku wundi nkabagotagotesha imbaraga zanjye zibakingira kandi zibatsindira mugatsinda umubisha, kandi mukabaho kubera urukundo rwanjye, kubera imbaraga zanjye zibarwanira urugamba umunsi ku wundi kandi nkabarwanira ishyaka kugira ngo mutsinde, kandi mutsindire mu rukundo rwanjye; nimubeho kuko mbahaye kubaho, mugwirizwe umugisha wanjye mukomere kandi mukataze mu gukora ikiri icyiza turi kumwe, ntore zanjye bushyo bwanjye niragiriye mu rwuri rutoshye, mwebwe mpozaho ijisho umunsi ku wundi, kugira ngo ndusheho kubashyira mu rumuri rwanjye ubuziraherezo.
Nimuhabwe umugisha wanjye kandi musenderezwe ineza yanjye turi kumwe, igihe nk’iki ngiki mbahaye gukomera kandi mbahaye gukomeza urugendo, kuko mbahaye gushyigikirirwa mu rukundo rwanjye rukomeye, kugira ngo mukomezanye nanjye urugendo mu njyana yo kumenya ibikorwa byanjye, imigenzereze yanjye n’imigirire yanjye, nongeye kuvubura ingabire y’agatangaza muri mwe ituma musobanukirwa munamenya ibikorwa byanjye, imikorere yanjye n’imigirire yanjye muri mwe, ndakataje mu kubasanga ngo mbakomeze kandi mbashyigikire, mbubake ubutaretsa kandi mbahembuze ukuri kw’Ijambo ryanjye ribabeshaho mu buzima bwanyu bwa buri munsi rero nimubeho mugwirizwe umugisha kandi mukomeze guhabwa imbaraga zibakomeza zibashyigikirira mu buntu bwanjye.
Nashatse rero kubagaragariza impuhwe zanjye kandi nashatse kubagaragariza urukundo rwanjye, ni yo mpamvu mu buzima bwanyu bwa buri munsi mpahunda ihirwe, bityo imigambi mibisha ya Sekibi ntibagireho ijambo ntibagireho ububasha, kuko umunsi ku wundi umwanzi mukoma mu nkokora nkabaha gukomera kandi nkabaha gukomeza urugendo, muzirikane rero yuko iteka n’iteka ndi kumwe namwe mu rugendo, mu bikorwa byanyu bya buri munsi nifatikanya namwe kugira ngo ndusheho kubamenyesha byose kandi ndusheho kubahishurira buri kimwe cyose murusheho gusobanukirwa n’ibikorwa byanjye.
Ntabwo ncogora, icyo ngomba gukora ndagikora umunsi ku wundi kandi nkarengera ibiremwa byanjye na DATA mu buzima bwabyo mu Isi, kuko buri muntu wese uri mu Isi mfite icyo namugeneye n’icyo namuteganyirije kandi buri wese aba afite integuro ye namwe integuro yanyu irarimbanyije kandi irakomeje, kuko hari ibyiza nkomeje kubagenera kandi nkomeje kubategurira, n’ubwo mbona umwanzi arungarunga umunsi ku wundi ashaka kubibanyaga, ashaka kubibambura, simbura kubabera maso no kubaramburira amaboko yanjye n’ibiganza byanjye, kugira ngo uwo mugambi mubisha wa Sekibi utabageraho ukaba wabagiraho ijambo; nkomeje rero guhigika kandi nkomeje gusunika ibyo bikorwa bibisha bya Sekibi kugira ngo bitabahangara bikaba byabavogera, nimukomeze kwakira urwo rukundo rwanjye kandi mwakire imbaraga zanjye zibabemo, zibakomeze kandi zibasendere kuri buri wese.
Umugisha mbahaye ni umugisha ubakomeza, urukundo mbambitse nirubasendere, kandi imbaraga mbahaye nizibakomeze zibashyigikire, bityo namwe murusheho gukatariza ikiri icyiza mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, igihe nk’iki ngiki nimutege amatwi mwumve icyo mbabwira kandi mwumve icyo mwatorewe n’icyo mwatoranyirijwe kugira ngo murusheho kugendana nanjye kuko nabahamagaye kugira ngo mbiyegereze, mubane nanjye mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi murusheho kumenya imigirire yanjye, imigenzereze yanjye ikomeye kandi ihanitse mu Isi kandi mu buzima bwa Kiremwa Muntu, narabatoye kugira ngo mube intumwa zanjye mube intore zanjye, mugendane nanjye amanywa na nijoro mbahishurire byose kandi mbamenyeshe byose kandi mukomeze kwamamaza inkuru nziza y’amahoro mu Isi, ko ndiho kandi nahozeho nkaba nzanahoraho iteka n’iteka nkagaba ubuzima kandi nkagaba ubugingo; iteka ryose rero ntanga ubugingo kuko ndi Umutangabugingo nkatanga amahoro n’umugisha kuko byose ndabitunze, kuko buri kimwe cyose ngifite mu biganza byanjye, ngaba umugisha kandi nkagaba urukundo, uwo nambitse umugisha nta wuwumwambura kandi uwo nahaye ineza yanjye nyimusesekazaho kandi bikamenywa na bose; ni yo mpamvu mugomba kubaho mu rukundo rwanjye kandi mukagwirizwa umugisha wanjye, umunsi ku wundi mukaba intore zanjye kandi mukaba abana banjye, mukakira ibyiza byo mu bikari byanjye na DATA umunsi kandi amanywa na nijoro mukarushaho kwakira ibyo byiza nabateguriye kandi nkomeje kubategurira, kuko nta na kimwe kigomba kuburizwamo byose mugomba kubihabwa kandi mukabisenderezwa, kugira ngo urumuri rwanjye rukomeze kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu.
Mbahaye gukomera kandi mbahaye gukomeza urugendo, mbahaye kumenya byose kandi mbahaye gusobanukirwa na buri kimwe cyose, nimwakire mukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe ntore ntumwa zanjye nkoramutima zanjye, turi kumwe ndi Jambo wigize umuntu kandi umunsi ku wundi nkaba ngendana namwe kugira ngo nkomeze kubabera umutabazi n’umurokozi mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko Kiremwa Muntu aho ava akagera ni uwanjye, nkomeje kumugoboka namugobotora nifatikanyije namwe biremwa byanjye na DATA, mwebwe namenyesheje ukuri kw’Ijambo ryanjye kandi mwebwe namenyesheje ibikorwa byanjye, nimurusheho kumenya byose kandi murusheho gusobanukirwa na buri kimwe cyose turi kumwe mbahagije urukundo rwanjye kandi mbahaye kwizihirwa no kunezerwa, nimukomere ndabakomeje ndabashyigikiye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo mbamenyeshe ukuri kw’ibikorwa byanjye bikomeye, kandi nkomeze kubahishurira buri kimwe cyose.
Nimwakire gukomera kandi mwakire kugubwa neza, ibihe nk’ibi ngibi nimube amahoro kandi mube intwari ku rugamba, mbahaye umugisha kandi mbakomejemo ubutwari nimukomere mugubwe neza, kuko mbasenderejemo imbaraga zanjye zikomeye kandi nkaba mbururukirijeho urukundo rwanjye kuri buri wese kugira ngo rubiyambike; nimugire ubuzima n’ubugingo muri njye kandi mubeho mwongere mubeho, kuko mvuze nti “Nimubeho”, nimubeho koko kandi ntihazagire ikibahangara ntihazagire ikibavogera, nimubeshweho n’Ijambo ryanjye ryubaka umunsi ku wundi, Ijambo ryanjye ribubaka umunsi ku wundi, kandi Ijambo ryanjye ribakomeza ribashyigikira, kuko iyo mvuze ighe cyose ibyo mvuze bishyirwa mu ngiro kandi bigashyirwa mu bikorwa, kuko iyo mvuze mvuguruza umwanzi kandi iyo mvuze ibikorwa bibisha by’umwanzi biraceceka n’umwanzi agaceceka, kugira ngo nkomeze kugaragaza ukuri kw’Ijambo ryanjye kudatsindwa, kandi ngaragarize isi ndetse n’abayituye ko mfite umutsindo mu biganza byanjye.
Nimugire ubuntu bwanjye umunsi ku wundi kandi mugire umugisha wanjye, amahoro yanjye iteka ababemo kandi abasabanishe nanjye, kuko mbaherekeje mu rugendo kandi nkaba nkomeje kubaherekeresha urukundo rwanjye nabahamagariyemo kandi nkaba mbaha kurukatarizamo umunsi ku wundi; mbifurije ibihe byiza, ijoro ryiza, nimukomeze gukomera kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe biremwa byanjye na DATA, ntore zanjye, nkoramutima zanjye, ntama zanjye niragiriye nimukomeze murishe mu rwuri rutoshye nabashyizemo kandi mukomeze kuvoma amazi meza y’urubogobogo nabafukuriye mugomba kuvoma umunsi ku wundi kuko ni ibyiza kandi iteka ryose nkaba narabibafukuriye kugira ngo mubivome umunsi ku wundi, amanywa na nijoro kandi mubivome mutihenze buri wese avome ikivomesho cye acyuzuze munywe mushire inyota kandi buri wese ahemburwe n’amazi meza y’urubogobogo mbahembuza kandi mbuhira umunsi ku wundi.
AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA, IJORO RYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA, MURIKIYE INTAMBWE Z’IBIRENGE BYANYU NTUMWA ZANJYE NTORE ZANJYE, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, UMWAMI W’ABAMI UBAKOMEZA ITEKA KANDI NKABA MBARANGAJE IMBERE MU RUGENDO; NIMUBEHO MU RUKUNDO RWANJYE KANDI MUGWIRIZWE UMUGISHA WANJYE, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO AMAHORO NTUMWA ZANJYE.