UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 10 WERURWE 2025

Mbasesuyeho urukundo rwanjye Ntore zanjye njye na DATA, mbambitse imbaraga kandi mbahaye gukomerera mu rukundo rwanjye na DATA, ndi kumwe namwe ndi Yezu Kristu uganje muri mwe kandi utaramanye namwe; mu rugendo rero ndi kumwe namwe kandi mu rugendo ndabashyigikiye cyane cyane mu bikorwa bya buri munsi, kuko mbaha umutsindo wanjye kandi nkabaha gutsinda nkabaha kuganza muri byose, bityo mugahora muganza kandi mugahora mutsinda umwanzi ibitego mwivuye inyuma; nambitse imbaraga buri wese uri mu rukundo rwanjye kandi mpaye gukomera buri wese uri mu nzira igana Imana kuko nkomeje gushishikaza abanjye bari hirya no hino aho bava bakagera, kugira ngo koko mbahe ubutwari ndetse no gukomera, bityo bakomere kandi bakataze mu nzira igana Imana.

Mu rugendo rero turi kumwe kandi ntimuri mwenyine ku rugamba kuko mbafatiye iry’iburyo kandi nkaba mbaha gutsinda; mu mutsindo wanjye rero udatsindwa kandi mu mutsindo wanjye utavogerwa, mpaye buri wese gutsinda kandi mpaye buri wese gukomera, kugira ngo muhore muri mu ruhande rwanjye njye na DATA kandi muhore muvugururwa kandi muhore mwiyumvamo imbaraga ndetse n’ububasha, zibafasha gutsinda ibinyabubasha byose aho biva bikagera, cyane cyane ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera, kuko twaje kuribata kandi tukaba twaraje kurindimura ibikorwa bye bibi kandi bibisha aho biva bikagera, kugira ngo koko benshi twateguye hirya no hino ku Isi kandi benshi twateguye hirya no hino ku Isi, babereho kwakira ibyiza by’agatangaza twabateganyirije kandi twabateguriye kuva kera na kare.

Turi mu mutsindo wacu njye na DATA rero kuko ibikorwa byacu bidasanzwe bidahwema kwigaragaza kandi ububasha bwacu bukomeye bukaba budahwema kwigaragariza hirya no hino ku Isi, mu kuvugurura kandi mu kuvuguruza ibikorwa bibi by’umwanzi aho biva bikagera, bityo rero tukaba dukomeje injyana yacu y’urugamba kandi tukaba dukomeje ibikorwa byacu bidasanzwe, mu gukomeza kwigarurira Mwene Muntu kandi mu gukomeza kumwubakira amateka akomeye kandi mu gukomeza kumuvugururamo urukundo rukomeye kuko dukomeje kugenda dusanasana, cyane cyane aho hose umwanzi yangije kandi aho hose umwanzi yateye ibisare tukaba dukomeje kugenda turundarundira mu rukundo rwacu kandi tukaba dukomeje kugenda dukusanyiriza hamwe ibyo umwanzi yangije kugira ngo koko turusheho kubiha ubuzima nyabuzima budukomokaho.

Ndi Umuremyi rero kandi nkaba Umukiza wa bose kandi wa byose, ni yo mpamvu ntahwema kwigaragaza mu bubasha bwanjye bukomeye bukomeza kandi bushyigikira, buribata kandi bukarindimura ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera; nkaba rero nkomeje kubaka amateka akomeye hirya no hino mu Isi kandi nkaba nkomeje kubakira benshi mu kubasakazamo imbaraga ndetse n’ububasha bwanjye bubakomeza kandi bubafasha kujya ku rugamba uko bikwiriye; namwe rero Ntore zanjye na DATA nkomeje kubatabara kandi nkomeje kubashyigikira mu bikorwa bidasanzwe, nimwakire imbaraga zanjye zibavugurura muri iyi minsi ikomeye kandi muri iki gihe nkomeje gutaramanamo n’abanjye bari hirya no hino, mu gukomezanya urugendo mbavugururamo ibikorwa bidasanzwe kandi ndushaho kubigaragarizamo mu buzima bwabo bwa buri munsi, cyane cyane mu gukomeza kugaragaza koko ko ari njye ubatuyemo kandi ko ari njye ubaha gutsinda muri byose kakahava, kuko ndi rwagati yanyu nk’umutsindo kandi nk’umutsinzi bityo rero nkaba nkomeje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwanjye zifasha benshi kandi ziha benshi kungarukira ndetse no kugarukira DATA; namwe rero Ntore zanjye na DATA nkomeje kubategura kandi nkomeje kubateguriramo byinshi byiza, bibafasha gutsinda umwanzi mwivuye inyuma, nimukere rero gutega ibiganza kandi nimukere kwakira ibyo byiza mbazanira uko bwije n’uko bukeye kugira ngo koko bibakomeze, kandi bibabature ku mwanda w’ikibi cyose ho kiva kikagera, kuko nta wanjye nifuza ko yahindanywa n’ibibonetse byose, ahubwo nimurusheho kwiyambura umwambaro-gisazira kandi murusheho kwiyambura umwambaro w’ubushwambagara wose aho uva ukagera, kuko nkeneye ab’imitima ituje kandi itunganye yegukiye kunsanga kandi ikereye kungana nta buryarya, namwe rero muririnde kuba imbogamizi mu mugambi wanjye na DATA kuko hari byinshi nkomeje kubateguriramo byiza kandi byinshi, kugira ngo koko ndusheho kurangiza ibyo nabateguriye kandi ibyo twabateguriye kuva kera na kare njye na DATA.

Hari byinshi rero dukomeje kubateganyiriza kandi hari byinshi dukomeje kubategurira, ni igihe rero cyo gukotana kuri buri wese kandi ni igihe cyo kubiharanira kugira ngo koko bidashyikirizwa abatarabiruhiye, ahubwo nimuzirikane imvune umunaniro mugira bya buri munsi bityo bibatere guhora musigasira icyiza mwabibwemo kandi bibatere guhora musigasira igituma muza munsanga mutikandagira, kuko burya ufite umutima utuje kandi utunganye, nta kimuziga kandi nta kimukoma imbere igihe yiteguye kunsanga ndetse no kunsanganira, umutima we uba wuzuye ibyishimo kandi ukaba wuzuye umunezero, ariko kandi ufite icyo yishinja mu buzima bwe arangwa no kwihinda kandi akarangwa no kumpinda mu buzima bwe bwa buri munsi, mwebwe rero nimurusheho kwagukira urukundo rwanjye bityo mbe byose mu buzima bwanyu namwe mube byose mu buzima bwanjye, kuko ndi byose muri mwe kandi nkaba ndi umushumba ukomeje kubayobora mu gukora icyiza kuko nkibatoza uko bwije n’uko bukeye kandi nkaza kukibashishikariza, na n’uyu munsi rero Ntore kandi nkoramutima zanjye, nimukomere ku ibanga mwumvanye DATA kandi ku cyo nabatoje kuva kera na kare mugikomereho kandi murusheho kukigenderaho cyane cyane mukurikiza itegeko ryanjye njye na DATA, kuko twigishije byinshi mu Isi kandi twigishije mu buryo bugiye butandukanye.

Muririnde rero gupfukirana icyitwa urukundo rwacu muri mwe kandi muririnde kwikomeraho mu gukorera Ingoma yanjye na DATA ahubwo nimurusheho kwirekura wese kandi murusheho kwisanzurira mu rukundo rwacu, najye nkomeje kubategera ibiganza Ntore zanjye kandi nshuti zanjye njye na DATA, mbaramburiye ikiganza mbaha umugisha ubakomeza kandi ubashyigikira muri byose, kugira ngo koko murusheho kurindwa kandi murusheho gusigasirwa n’ububasha bwanjye mu buzima bwanyu bwa buri munsi. NIMUGIRE IBIHE BYIZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA TURATARAMANYE MURI BYOSE KANDI MBAHAYE GUKOMERA NDETSE NO GUKOMEZA URUGENDO KURI BURI WESE; AMAHORO AMAHORO KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, NIMUKOMERE TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *