UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU BWO KU WA 27 UGUSHYINGO 2025

Nimugire amahoro Ntore Ntumwa anjye na DATA, amahoro yanjye nabe muri mwe kandi ibyishimo byanjye bisenderere muri mwe, mbakomereje mu rukundo rwanjye kandi nkomeje kubazamura mu ntera y’ibikorwa bidasanzwe kugira ngo dukomeze dushyigikire kandi twubake ibikorwa byacu mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bwo kuramira no kubohora roho nyamwinshi ; ndi muri mwe ndaganje kandi murikiye intambwe zanyu  uko bwije n’uko bukeye, kuko uyu munsi ari umunsi w’ibikorwa  by’urugamba kandi ibikorwa byo kwiyegereza roho nyamwinshi ; nururutse mu bubasha bukomeye jyewe na DATA gusakaza impuhwe zanjye ku Isi kandi mu kuvomerera abiteguye abari maso kugira ngo ibikorwa byanjye muri bo byumvikane kandi ngira aho ngeza buri wese witeguye kandi uharanira koko ubutungane kugira ngo abugereho ; nimukomere rero kandi mukomeze mwizihirwe muberwe n’ibikorwa bidasanzwe murimo kandi muganjemo, kuko isengesho ryanyu ari ingirakamaro kandi isengesho ryanyu rikomeje kuramira no kubohora roho nyamwinshi, gutabaza kwanyu kukaba kungeraho kandi kugera kuri DATA, tukaba rero dukomeje kuzuza umugambi twagambiriye mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; nimugubwe neza rero kandi mwizihirwe muberwe no gukomeza kwakira ibyiza byanjye, kuko ndi muri mwe kandi mbayoboresheje imbaraga n’urukundo rwanjye, ndi utagamburuzwa mu mirimo n’ibikorwa, kuko jyewe na DATA ibikorwa byacu biri ku murongo kandi bigeze kure.

Murahirwa Ntore Ntumwa zanjye mwebwe mumba iruhande kandi munteze amatwi tugendana intambwe ku yindi, mbateguriramo ibikorwa bidasanzwe kandi mbasakazamo imbaraga kugira ngo muramire kandi mwifatikanye n’Ijuru ryose kubohora roho nyamwinshi ; nabasanganije urukundo rwanjye n’impuhwe zanjye kuri uyu munsi mu buryo bwo gukarabya kandi gusukura buri wese, kugira ngo icyo mwifuza kandi mushaka kibashe kugerwaho mu buryo bwimbitse kuko mporana namwe kandi iteka ryose nkahora mbatazanurira amayira ; nimushikame rero ku rugamba kuko igihe cyanjye na DATA gikomeje kubagaragarira kuko nta na kimwe tubahisha byose twabitamuruye kugira ngo mube maso mube ba mutarambirwa mu rugamba, ahubwo iteka ryose muhore mwiteguye kandi muri maso kuko ibikorwa byanjye n’ibya DATA turi hafi gushyira ku mugaragaro kugira ngo icyo twateguriye muri mwe kigaragare kandi kigaragarire buri wese, muri ab’agaciro gakomeye mu maso yanjye n’aya DATA, nimukomere kandi mukomeze mukataze turi kumwe ndabarinze kandi ndabashyigikiye mu bikorwa bidasanzwe by’urugamba ; erega mfite byinshi nabazigamiye kandi nabateguriye nkomeje kubitaho mu kubarengera kandi mu kubagoboka, ibyishimo byanjye nibisabe kandi bisenderere muri mwe kuko mbitaho kandi nkabamenyera buri kimwe cyose cy’ingenzi.

Ndabakunda Ntore ntama zanjye niragiriye ku ko ndi umushumba mwiza, ubarangaje imbere mu rugendo no mu rugamba kandi nkaba niteguye gukenura ubushyo bwanjye, kubwitaho kandi kububera umushumba iteka ryose, ndi umushumba nyamushumba umenya intama, nimukomere rero kandi mugume mu rwuri rutoshye kandi mukomeze mushoke ku iriba ry’amazi afutse, kuko nabahaye impamba zihagije kandi ibibatunga kuri roho zanyu mukaba mufite nkaba rero nkomeje kubazamura mu ntera, kubasakazaho ububasha bukomeye kuko Ijuru ryafungutse kugira ngo ryihuze namwe mu buryo bwo bwuzuye budasanzwe, akaba rero ari igihe cyo kunyeganyeza kandi kuyungurura hirya no hino, kugira ngo Isi yose tuyigarurire kuko tugiye gusezerera umwanzi amara masa kugira ngo abacu bose tubahurize hamwe nk’abagenerwamurage kandi tubagaragarizemo imirimo ikomeye kuko tuje kubaka bundi bushya kandi tuje kugaragaza Muntu mushya uko agomba kubaho n’uko agomba kwitwara mu Isi.

Ndabakunda kandi ndabashyigikiye nimukomere mukataze, muri ku rugamba kandi muri mu murimo nabahamagariye jyewe na DATA, turabizi inzira munyuramo ibikorwa byose mukora, ibibananiza n’ibibabera inzitizi n’imbogamizi, ibyo byose rero turabisobanukiwe kandi ni nayo mpamvu tubatera inkunga kugira ngo mutananirwa cyangwa se umwanzi atabafataho ijambo, ni kenshi habaho kudandabirana, gutsikira no gutsitara ariko nitwe twomora kandi nitwe tubaha gukomera no gukomeza urugendo, kuko kugera kuri uyu munsi kuri iyi saha hari uburinzi bwacu mu kugira ngo mube muhagaze aho mugomba guhagarara ; ndakomeje rero kandi ndabashyigikiye mu mbaraga n’ububasha butavogerwa, nimwishime kandi munezerwe Ntore Biremwa byanjye na DATA ndabakunda kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa by’urugamba kugira ngo nuzuze kandi nsesure imbaraga n’ububasha kuri buri wese.

Munezeza umutima wanjye igihe  muri hamwe kandi muhurije hamwe kandi muhuje injyana y’isengesho mu buryo bukomeye kandi mu buryo nk’ubu, nkomeje intambwe ya buri wese kandi mbambitse gukomera no gukomeza kuba intwari kuri buri wese kuko twunze ubumwe mu bikorwa bidasanzwe, nkaba mbasendereje amahoro n’ibyishimo kuri uyu munsi kugira ngo mwishimire mu rukundo rwanjye n’urwa DATA ; kuri uyu munsi rero twakoranye ibikorwa bikomeye kandi by’impangare, mu buryo bwo kunyegereza roho kandi mu buryo bwo kwitambira roho nyamwinshi, kuko amasengesho yanyu afite byinshi ahambura kandi afite byinshi akora, bityo akuzurizwa n’ibikorwa byanjye na DATA mu buryo budasanzwe ; dufite byinshi rero dukoresha isengesho ryanyu mu buryo bwihuse budufasha kurohora no kuramira izo roho, kuri uyu munsi rero hakaba hari inkunga ikomeye mwateye benshi kandi mwifatikanyije nanjye na DATA mu bikorwa byo kururutsa imbaraga zikomeye mu Isi, cyane cyane mu gusanzagiza impuhwe zanjye ku bemera n’abatemera.

Ndahari muri mwe kandi ndaganje muri mwe, ntimugakangaranywe n’ikuramutima ry’Isi ahubwo mukomeze mube intwari ku rugamba no ku murimo kuko ari jye wabatoye kandi wabatoranyije nkaba niteguye rero kubakorera imirimo n’ibitangaza mu buryo bwuzuye budasanzwe ; nimwakire gukomera no gukomeza kuba intwari mu mugambi ukomeye w’Ijuru, kuko twifatanyije mu njyana y’ibikorwa bidasanzwe bifungura kandi birekurira ububasha bwose mu Isi mu buryo budasanzwe kuri buri wese kugira ngo yumve kandi yumvire kuko igihe cyo gutwikurura no gushyira ku mugaragaro kiri bugufi kugira ngo n’abatumva n’abatabona ibyacu babashe kubibona ; ntawe uzitambika umugambi wanjye n’uwa DATA, kuko ibikorwa byacu twabiteguye kandi dukomeje gutegurana namwe kuri uyu munsi, ndetse n’abandi bari maso hirya no hino ku Isi twagize umwihariko n’ingarigari yacu jye na DATA.

Mbasendereje imbaraga ububasha bubafasha gukomera no gukomeza kuba intwari mu rugamba, kugira ngo buri wese ashishikarire kwitegura kandi kurushaho kuba maso mwisukura imitima yanyu, kugira ngo mwirinde ubwandu bwose bwahindanya roho, ahubwo mugendere kure ikibi n’icyaha, muharanire ubutungane kandi muharanire kugendera mu murongo w’urukundo uko twabigennye kandi twabiteguriye Kiremwa Muntu ; nimubeho rero mubereye ugushaka kwanjye n’ukwa DATA kuko hari byinshi dukorana kandi dukomeje gukorana muri uru rugendo no muri uru rugamba, bityo ibyiza mwazigamiwe kandi mwateguriwe bikaba bibazigamiwe n’ubundi, nimuharanire rero kubigeraho kandi kubyakira nta kirogoya, kuko ndi muri mwe kandi nifatikanyije namwe mu kubereka inzira ibafasha kugera ku butungane, kugira ngo mukomeze muhate inzira ibirenge mu isengesho ryanyu ritaretsa rigirira akamaro  roho nyinshi, ndetse n’izanyu kugira ngo ibikorwa byanjye imbaraga zanjye zibuzure kandi zibasenderere ; nimumenye rero ko iki gihe ari igihe cyo kuba maso kugira ngo nururutse imbaraga n’ububasha mu mibiri yanyu, mu kwitegura no kwakira ibikorwa bishya by’Ijuru kuko turi bugufi yanyu kandi twiteguye kugaragaza imirimo n’ibitangaza mu bari maso.

Ndabakunda kandi ndabashyigikiye nk’umwihariko wanjye na DATA, kuko hari ijambo twavuze kuri buri wese kandi rigomba gusohora, buri wese rero naharanire kuba mu murongo neza, mwirinde kurangara kandi mwirinde ubugwari kandi mwirinde icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose, kuko iki gihe ari igihe cyo kwikebuka kandi impuhwe zanjye zasakaye muri bose kugira ngo ububasha bwanjye, imbaraga zanjye zikomeze kuhagira no gusenderera Isi impuhwe nkomeze gusukura Kiremwa Muntu ; ndahari ndaganjye ndi muri mwe mu bikorwa by’isuku no gusukura Isi, kandi mu bikorwa byo gusendereza imbaraga muri mwe mu buryo bwo gusakaza impuhwe zanjye muri bose kugira ngo nigarurire bose ndetse na byose ; ndabakunda ndabashyigikiye, nimukomere kandi mukataze, mu murimo mwatangiye kandi mu bikorwa nabahamagariye, nkomeje kubaba bugufi kandi kubabera ku rugamba iteka ryose kuko mushyigikiwe n’abamalayika n’abatagatifu bifatikanyije namwe mu kurwana urugamba inkundura, ingabo zose zaramanutse kandi ziri muri mwe, nimukomere rero mutege amatwi ijwi ry’Ijuru, Ijambo ryanjye rihore ku mitima yanyu, mwirinde kwibagirwa no kurangara, ahubwo mube maso kuri buri jambo twavuganye kuko igihe cyo kugaragaza byose cyegereje.

NDABAKUNDA NTORE NTUMWA ZANJYE, NDABASHYIGIKIYE NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *