UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 30 WERURWE 2025

Ndabakomeje kandi mbambitse imbaraga zanjye Ntore zanjye njye na DATA, ndi kumwe namwe mu bikorwa bya buri munsi kandi ndi kumwe namwe mu bikorwa bidatsindwa, kuko ndi rwagati yanyu mbabereye ku rugamba kandi nkaba umutsinzi ndetse n’umutsindo muri mwe, iteka ryose rero nkaba niteguye gutsindana namwe kandi nkaba niteguye kuganza umwanzi aho ava akagera mbinyujije mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ngaho rero nimubereho kwakira integuro yanjye na DATA mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo koko icyo tubagenera uko bwije n’uko bukeye mubashe kukibyaza inyungu ndetse n’umusaruro, bityo kibashe kugirira benshi umumaro kandi kibashe gukiza Isi yose muri rusange, kuko tujya kubatora kandi tujya kubatoranya hari byinshi twagendeyeho koko kugira ngo mube urwitegererezo rwa benshi mu gukunda ndetse no kurushaho gusingiza Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ese koko urwo ruhande twabashyizemo kandi twatoreye buri wese yiteguye kurubamo wese kandi yiteguye kururwanirira?

Dore umwanzi arakomanga kandi arashimashima benshi hirya no hino, bagakingurana umwete ndetse n’ingoga ariko kandi hari icyo nashatse kandi hari icyo nashakiye Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, njya kugihanga kandi njya kugitora nkoresheje urukundo rwanjye na DATA, hari icyo twateguriraga buri wese kandi hari icyo twateganyirizaga Mwene Muntu wese aho ava akagera, ariko kandi ntabwo yigeze akizirikanaho kandi ntabwo yigeze agiha ireme n’agaciro mu buzima bwe bwa buri munsi; ni yo mpamvu rero na n’iyi saha kandi na n’iki gihe ikibi gikomeza kikototera Mwene Muntu uko bwije n’uko bukeye, kandi ni yo mpamvu gikomeza gusakara ndetse no kuganza muri Mwene Muntu, ariko kandi iyo habaho gutega amatwi ndetse no kwakira ibyiza by’agatangaza twari tubazaniye mu rukundo rwacu rutavogerwa, mwari guhuriza hamwe imbaraga bityo mukirukana umwanzi kandi mukamusenyera mu buryo bukomeye kandi mu buryo buhambaye, kuko imbaraga ari twe tuzibaha kandi umutsindo mukaba muwukesha DATA kandi mukaba muwukesha urukundo rwanjye rwabigaragarije kuva kera na kare, nemera kwitanga kandi nemera kwitamba wese kugira ngo Mwene Muntu akire kandi abashe kuronka umukiro ndetse n’agakiza kankomokaho.

Nkomeje rero kubashishikariza cyane cyane mwebwe mwese abari maso muri iki gihe, mwebwe mwemera kugendera mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi mwebwe mwese mwemera kungana ndetse no kunsanganiza imitima ikeye kandi imenetse, bityo mukemera kwakira byose mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, haba ibibabaza ndetse n’ibibashimisha byose mukemera kubitwara mu rukundo rukomeye rwo kugira ngo koko imibiri yanyu irusheho kubaho nk’igisingizo cy’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, murahirwa kandi mwarahiriwe kuko mukomeje kwakira ingabire ndetse n’ingabirano nyinshi zikomoka muri DATA kandi zikomoka muri Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko tuganje rero kandi tukaba twaraje guturana namwe mu buryo bukomeye kugira ngo koko turusheho kubakomeza kandi turusheho kubiyambikira imbaraga bityo murindwe kandi murusheho gucungirwa umutekano n’ububasha bwacu bukomeye kandi n’ububasha bwacu butavogerwa.

Ndababumbatiye rero muri mu rukundo rwanjye kandi mbakomejemo imbaraga z’ukwemera ndetse n’ukwizera, kugira ngo koko mukomeze kuguma mu muzabibu wanjye na DATA bityo mbarinde imbeho y’ubuhakanyi kandi mbarinde ikibi cyose cy’umwanzi cyashaka kubagiraho ijambo kandi ikinyabubasha cyose cyashaka kubagiraho uburenganzira, icyo cyose nkomeje kukibatsindira kandi nkomeje kukiganzisha ububasha bwanjye; ngaho rero nimukomeze kuba Intumwa kandi mukomeze kuba Intore zinyizihira, cyane cyane muri uru rugendo nabatangije kandi natangije buri wese muri mwe, nkaba nkomeje kumurindiramo kandi nkaba nkomeje kumucungiriramo umutekano usesuye kandi ukwiriye ukomeje kugaragarizwa abemera Izina ryanjye n’irya DATA bose aho bava bakagera, kugira ngo koko bakomeze guhazwa imbaraga ndetse n’urukundo rwacu, tudahwema gusendereza abacu bose aho bava bakagera; namwe rero Ntore zanjye kandi bana banjye nshuti zanjye nkunda, kandi nkoramutima zanjye nshyigikiye, nimukomere kandi nimwishime kuko mbahaye ibyishimo kandi nkaba mbahaye gutsinda umubisha aho ava akagera, kandi nkaba mbahaye ububasha bwanjye butsinda kandi buganza ikibi cyose aho kiva kikagera kugira ngo murwane kandi murwanirirwe n’ububasha bwanjye, kuko muri muri bwo rwagati kandi nkaba mbubatujemo mu buryo budasubirwaho kugira ngo buhorane namwe kandi buhore burinda buri wese muri mwe.

Nimwakire rero urukundo rwanjye kuri uyu munsi, kandi nimwakire ububasha bwanjye, kuko nje kububasendereza kandi nkaba nje kubusakaza kuri buri wese mu kurushaho kumutegura kandi mu kurushaho kumuteguza iby’Ingoma ya DATA kuko tuje vuba bidatinze kandi tukaba dutunguye Mwene Muntu ukijarajara mu kibi hirya no hino kandi ukijarajazwa n’umwanzi mu buryo bukomeye, tukaba twururukanye rero imbaraga zidasanzwe zo gutsinda ndetse no kuribata ikibi cyose aho kiva kikagera kandi tukaba tuje kuribatisha ububasha bwacu abo bose banze kumva kandi abo bose banze kumvira Ijambo ryanjye n’irya DATA, tukaba tuje kubagaragariza ububasha bwacu buhinda kandi bugahindura byose mu rukundo rwacu rukomeye; amahoro rero kugubwa neza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda ndabashyigikiye Ntore zanjye, nimurusheho kunsanga kandi murusheho kunsanga mukeye bityo mwizihirirwe mu bikorwa byanjye na DATA, kuko mbateje intambwe kandi nkaba mbashyize mu mujishi wanjye mu buryo budasubirwaho, kugira ngo ndusheho kubategura kandi ndusheho kubateguza iby’Ingoma yanjye n’iya DATA.

AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDI YEZU KRISTU UMWAMI W’ABAMI, UBAKUNDA KANDI UBASHYIGIKIYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *