UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 29 MATA 2024

Nimukomere bana banjye ndabakomeje, mbashyigikirishije ukuboko kwanjye kw’indyo kandi mbaramburiyeho ibiganza byanjye, mbururukirijemo umugisha wanjye nimukomere, mbasenderejemo urukundo rwanjye kandi mbambitse ububasha bwanjye, nimukomere kandi mukomeze gukatazanya ishyaka kandi mukomeze guharanira ikiri icyiza turi kumwe mbarangaje imbere, nkomeje kubakomeza no kubashyigikira kandi umunsi ku wundi mparanira kuburiza intera, kuko uko bwije n’uko bukeye ngendana namwe mu gukomeza kugenda nsendereza icyiza mu Isi, mu gukomeza kugenda ngamburuza imigambi mibisha y’umwanzi, mu kugenda mpindura byinshi, mu kugenda mpindukiza byinshi, nshyira byinshi mu ngiro ndetse no ku murongo kuko naje kwimura umwanzi aho yiyimitse kandi naje guhagurutsa umwanzi aho yiyicaje, naje nje kumuribata kandi naje nje kumutsemba no kumujajanga, naje kugaragaza ikuzo ryanjye mu b’intamenyekana, naje kugaragaza ububasha bwanjye muri abo bose bahigikwa bigizwaho, kugira ngo urukundo rwanjye n’ububasha bwanjye bwigaragaze muri abo bose.

Ntabwo nkora nk’abantu sindeba nk’abantu simvuga nk’abantu singenda nk’abantu singenza nkabo, kuko umunsi ku wundi nyuranya n’ibyo Mwene Muntu yibwiraga ngatanga umugisha mu mwanya w’umuvumo kandi ngahindura ibyanze guhinduka kuko mu rukundo rwanjye ndashoboye, ndashobora kandi ndashoboza, nimuhumure turi kumwe ndi kumwe namwe kugira ngo mbashoborere mbashoboze byose, nta kizabananira turi kumwe kuko nkomeje kubabera urugero rwiza kandi nkaba nkomeje kubasendereza ibyiza byanjye by’agatangaza kugira ngo mubeshweho n’urukundo rwanjye.

Mbihereye umugisha wanjye kandi mbasenderejemo ibyiza byanjye by’agatangaza, umugisha wanjye nubaherekeze kandi ukomeze intambwe zanyu, mbarangaje imbere iteka nifatikanya namwe, ntabwo nitandukanya namwe, kuko mbagabira ibyiza by’agatangaza kandi nkabavuburira urukundo rwanjye, mbagoboka iteka kandi nkabagoborera, kuko mbahora bugufi kandi nkakomeza kwifatikanya namwe, kugira ngo nkomeze kubamenyesha byose, kugira ngo nkomeze kubamenyera icy’ingenzi; Sekibi n’ubwo abashinyikira amenyo akabahiga hasi no hejuru ndahari kugira ngo mbatsindire kandi mbarwanirire urugamba, kuko ndi Umwami watsinze kandi iteka nzahora ntsinda sinzigera ntsindwa Sekibi naramutsinze, n’ubwo arwana ntabwo ajya anesha, n’ubwo umunsi ku wundi aharanira gushaka kurwana kandi umunsi ku wundi agashaka urwiyenzo n’ubushotoranyi ku banjye, narahagurutse kugira ngo mbarwanire ishyaka n’urugamba kandi muzatahukana umutsindo kuko abanjye badatsindwa, abanjye baratsinda ahubwo abanjye ndabatsindira nkabagenda imbere n’inyuma, nkabashoboza kandi nkababashisha kandi nkakomeza kubahereza buri kimwe cyose.

Abanjye nimukomere kandi ntore zanjye ntumwa zanjye mugubwe neza turi kumwe mbabereye maso kandi mbarangaje imbere ku rugamba, kuko nkomeje gufata ikiganza buri umwe umwe kugira ngo mbageze aho ngomba kubageza kandi mbasenderezemo icyo ngomba kubasenderezamo, kuko ububasha bwanjye bugomba kubuzura kandi bukabasendera bityo nkakomezanya namwe urugendo, muri iyo njyana yo gutagatifuza Isi ndetse n’abayituye mu gukomeza guhindura byinshi bundi bushya, kuko naje gukura ikibi cy’umwanzi mu nzira kandi naje kumuribata no kumujajanga, aho ngeze hose ngaragaza umutsindo wanjye kandi ukuri kw’ibikorwa byanjye kukigaragaza, kuko umunsi ku wundi nkorera mu bimenyetso kandi nkagaragaza ikuzo ryanjye n’ububasha bwanjye, kandi umunsi ku wundi nkagaragaza ububasha bwanjye buhanitse, kuko iyo mpagurukiye gutabara sinsubira inyuma kandi sinsubizwa inyuma ntakoze icyo nagombaga gukora, kandi iyo ndambuye ukuboko kwanjye ngo nkore ntawe uguhina ntakoze icyo nagombaga gukora.

Narabahamagaye rero ndabatora ndabatoranya, mbashyigikiye mu rukundo rwanjye kandi mbarangaje imbere muri abo nitoreye, muri intumwa zanjye, muri intore zanjye, muri abana banjye nshyigikiye kandi mbarangaje imbere mu rugendo, nimukomeze gutega amatwi mwumve icyo mbabwira n’icyo mbatoza bityo muharanire kubaho mu gushaka kwanjye na DATA, nanjye nkomeje kubarangaza imbere kuko ndi umushumba ubaragiye nkaba nzi ubushyo bwanjye, muri intama zanjye, nimumenye ijwi ryanjye mumenye ingendo yanjye kandi umunsi ku wundi mumenye ko mbahamagarira kubaho mu gushaka kwanjye na DATA, bityo mukomeze kuzibukira imigambi mibisha y’umwanzi kandi mukomeze guca ukubiri nayo, nanjye nkomeje kubururukirizamo ububasha bwanjye bubashoboza kandi bubashoborera byose, kugira ngo mukomeze gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete mudategwa kandi mudasubira inyuma, muzabonera byose mu rukundo rwanjye, nzabahaza ibyiza by’agatangaza, kuko ndi umugabyi w’ibyiza nkaba umugabyi w’amahoro.

Nimwuzure ibyishimo kandi mubeho mu rumuri rwanjye na DATA turi kumwe, niyemeje kubakomeza no kubashyigikira, nabahaye umugisha wanjye kandi nabasenderejemo urukundo rwanjye, hari icyo ngomba ukorana namwe kandi hari urugendo ngomba kugendamo namwe umunsi ku wundi; nimwakire kubaho mwakire gukomera mwakire gukomeza umurego n’umurava w’icyiza, ntimugatsindwe ntimugatsikire kandi ntimukadandabirane kubera impamvu y’umubisha, ndahari kugira ngo mumfateho mukomere kandi mukomeze umurego n’umurava w’icyiza, ndahari kugira ngo mbubake kuko umunsi ku wundi nsanasana kandi nkarundarunda, kugira ngo umwanzi Sekibi atabatatanya, ni cyo aharanira umunsi ku wundi kandi ni cyo abashakaho, mbagira inama kenshi kandi nkababwira kenshi ngira nti “Bana banjye nimumenye ubwenge, ntama zanjye mumenye ko kuba mu rwuri nabashyizemo, mwirinde kuba mwashaka kururumbira ibyo hanze, nabashyize mu rwuri rwanjye kugira ngo banjye mbarindire umutekano kandi nkumire ikirura gihora iteka gishaka kubagiriza kandi gihora iteka gishaka kubonona”; nimukomere rero kandi mukomeze kugubwa neza, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye nabashyize mu rwuri, ndabarinze kandi mbacungiye umutekano n’ubwo ikirura kirekereje nkomeje kubarinda kandi nkomeje kugihinda, kugira ngo mbarindire mu rukundo rwanjye, muhorane umwete n’ishyaka ku murimo kandi umurava w’icyiza ubarange.

Ndabakomeje rero kandi mbahaye ububasha bwanjye, mbahaye urukundo rwanjye, bana banjye nkomeje kubashimira ubwitange bwanyu, ntumwa zanjye nimugubwe neza kandi mwakire umugisha wanjye ndawubagabiye, ndawubasendereje nimukomereze aho ntimugacike intege kandi ntimukadandabirane, inzira y’ibyanjye ndayibatoza kandi nkayibamenyesha umunsi ku wundi, nimuharanire icyubaka bityo icyatuma mwikorera imitwaro ibaremerera mu mitima yanyu, icyo icyo ari cyo cyose mumenye ko gikomoka kuri Sekibi, mwisukure ku gato no ku kanini umunsi ku wundi mugendane nanjye muri urwo rukundo n’urugwiro n’ibyishimo, bityo mukomeze kunyiyumvamo kandi mukomeze kumva ko ndi kumwe namwe, mbakomeje mukingure imitima yanyu nturemo kandi mukingure imitima yanyu nsabemo, nuzuzemo urukundo rwanjye rukomeye kandi nkomeje kugenda nsendereza mu Isi yose.

Mbagabiye ibyiza kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye rukomeye nimugubwe neza, mbahagije umugisha wanjye kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye rukomeye nimukomeze intego n’umurava w’icyiza, mbashyigikiye iteka kandi ndabakomeje ndabubatse ntimugahirime kandi ntimugahirikwe n’umwanzi, imvumba kandi imihengeri itware ubusa musigare muhagaze kuko munyubatseho kandi mukaba mumfasheho ntimukagwe kandi ntimugahirikwe n’ibibonetse ibyo ari byo byose, ndabakomeje kandi ndabishyigikiriye nimubeho kandi mugire ubuzima n’ubugingo muri njye, mbahaye amahoro n’umugisha mu rukundo byanjye, nimukomeze mubeho kandi mugwirizwe ubugingo muri njye iteka ryose turi kumwe, ntumwa zanjye nimukomeze umurava n’umurego w’icyiza muhagarare gitwari kandi ntimukanyeganyege ntimukadigadige, nimumenye ko mugomba kunyubakaho mugakomera kandi mugakomeza urugendo kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire.

Nimugire amahoro mukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe ndabakunda, ijoro ryiza kandi umugoroba muhire kuri buri wese, ndabakunda ndabakomeje mbarangaje imbere ndi Yezu Kristu w’i Nazareti Umwami w’Abami, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza, nururukiye kubana namwe, nururukiye kubakomeza no kubashyigikira, nabazaniye ibyiza by’agatangaza, nimukomeze mubibemo kandi mubyakirane ubwuzu n’urugwiro, turi kumwe kugira ngo mbakomeze kandi nkomeze kubazanira ibyiza by’agatangaza; hari impamvu nabatoranyije kandi hari impamvu nabashyizeho kugira ngo mube icyitegererezo cy’abandi, haragowe ababatsitaraho kandi haragowe ababanyereraho, kuko batazi impamvu nabatoye nabatoranyije kugira ngo ngendane namwe muri ubu butumwa.

NIMUKOMERE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NTUMWA ZANJYE NTORE ZANJYE, MBAHAYE UMUGISHA KANDI MBASENDEREJEMO URUKUNDO RWANJYE, IBIHE BYIZA KURI BURI WESE, AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA NTUMWA ZANJYE NTORE ZANJYE, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *