UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 03 WERURWE 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore zanjye na DATA, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, ndi Yezu Kristu Umwami w’Abami, mbambitse imbaraga kandi mbasendereje urukundo rwanjye, nimwakire gukomera ndetse no gukataza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, turi kumwe ndabarinze ndabashyigikiye kandi nkomeje kubacungira umutekano muri byose; nimugire amahoro rero kuko nkomeje kubabera ikiramiro mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi nkaba nkomeje kubasigasira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo koko ndusheho gufungura imbaraga zikomeye mu mibiri yanyu kugira ngo koko zirusheho kububaka bityo namwe murusheho kubakika kuko naje kububakira amateka akomeye kandi nkaba naraje koko gusanasana ibyo umwanzi yangirije mu buzima bw’Ikiremwa Muntu.

Erega ndahari ndaganje nk’Umwami watsinze kuko nkomeje gutsindira muri mwe kandi nkaba nkomeje gutsindira mu Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, bityo rero nkaba nsheshekaje imbaraga z’urukundo rwanjye ku banzi ndetse n’abatanzi, ku bemera ndetse n’abatemera bose aho bava bakagera kugira ngo koko urukundo rwanjye rukomeze kubabera ikiramiro kandi rukomeze kubabera icyomoro cy’imitima yabo, abo bose umwanzi yangije nibakomeze kwiyumvamo iruhuko, ibyishimo, amahoro n’umunezero, kuko nayabazaniye kandi nkaba nyasendereje abatiye iyi Si bose kugira ngo koko bakomeze kwiyumvamo iruhuko rikomeye, kuko ndi iruhuko kuri benshi kandi nkaba ndi ibyishimo, ni yo mpamvu rero abanjye bose aho bava bakagera nkomeje kubatoza kwishimira muri Jye kandi kwishimira muri Uhoraho we wabatoye kandi we ubashyigikiye, we ubakomereje intambwe muri byose kugira ngo koko imirimo ye ikomeze gukorerwa muri mwe kandi ikomeze gukurira mu buzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera.

Nambitse imbaraga buri wese kandi mbahaye urukundo rwanjye mu buryo butajorwa, kuko naje kugaba kandi nkaba naje gutanga mu buryo bukomeye, buri kimwe cyose rero nkaba naje kukigenera abanjye bari hirya no hino kugira ngo koko barusheho kumenya kandi barusheho gusobanukirwa ibikorwa byanjye njye na DATA, kugira ngo koko babashe gukomera ndetse no gukataza mu rugendo rwabo rwa buri munsi; erega ndahari mu gusendereza imbaraga ndetse n’ububasha abanjye aho bari hirya no hino mu Isi, kuko naje kubavugururamo ukwemera gukomeye kandi nkaba naraje kubavugururamo imbaraga zidasanzwe, kugira ngo koko barusheho gukora neza umurimo wa DATA nta kibaziga kandi nta kibakoma imbere, ni yo mpamvu rero ntajya njya kure y’abanjye kandi ni yo mpamvu ntajya njya kure y’Ibiremwa twihangiye njye na DATA, kugira ngo koko nkomeze kubitera ubutwari kandi ndusheho kubishishikaza, na n’ubu rero nkomeje kubashishikaza Ntore zanjye na DATA ngira nti “Nimukomeze urugendo kuko nanjye ndi rwagati muri mwe kugira ngo mbashishikaze kandi mbambike imbaraga, kugira ngo mbasendereze imbaraga ndetse n’ubutwari bityo ububasha bwanjye koko bube muri mwe kandi namwe murusheho kumbamo kuko koko ndi rwagati yanyu mu kurushaho kubagaragarizamo umutsindo wanjye kandi mu kurushaho kubagaragarizamo umutsindo wa DATA, kuko ibikorwa byacu biri muri mwe kandi ibikorwa byacu bikaba bikomeje kwigaragariza muri mwe ibihe ndetse n’imburabihe”.

Namwe rero nimukomeze kuba abahamya b’ibyiza byacu kandi nimukomeze kuba abahamya b’ibyiza by’Ijuru bityo urukundo rwacu rukomeze kubatwara kandi urukundo rwacu rukomeze kubareshya aho muri hirya no hino, bityo mukomere ku isezerano mwagiranye na DATA, najye ndahari kugira ngo nkomeze kwigaragariza muri mwe kandi ndahari kugira ngo nkomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ndi Yezu Kristu Umwami w’Abami ubashyigikiye kandi ubateza intambwe buri munsi, kugira ngo koko nshyigikire kandi nkomeze ibikorwa bitajorwa twatangije kuva kera na kare muri mwe.

Ngaho rero namwe nimukomere kuko naje kubakomeza kandi nkaba naje kubambika imbaraga, kugira ngo koko murusheho kuba intwari mu rugendo wanyu kandi murusheho gutwaza muri byose, nta kibagamburuje kandi nta kibashubije inyuma; mfite byose rero mu biganza ni yo mpamvu niteguye kubagabira muri buri kimwe cyose kandi nkaba niteguye guha buri wese igeno rimukwiriye kandi rimushimishije kuko iki gihe ari igihe cyo guhemba abakoze neza, kandi akaba ari igihe cyo guhana bikomeye abakomeje kwica amatwi nkana kandi abakomeje kwizirika ku mwanzi, akaba ari igihe gikomeye cyo guhashya umwanzi bimitse kandi wabigaruriye, kuko nta n’umwe tuzemera yigarurirwa n’umwanzi, ni yo mpamvu rero dukomeje gukorana umwete ndetse n’ingoga, kugira ngo koko Mwene Muntu wanze kumva kandi Mwene Muntu ukomeje kunangira umutima nkana, dukomeze guhashya kandi dukomeze gutsinda ndetse no gutsiratsiza koko ikibi cy’umwanzi kimurimo mu buryo bukomeye.

Dukomeje rero kwitangira buri Kiremwa cyose kandi dukomeje kwitambira bose mu buryo bukomeye, kugira ngo koko harusheho kubohorwa roho nyamwinshi z’abatuye iyi Si, cyane cyane izo zose umwanzi akomeje kujandika mu kibi nkana, namwe rero nimukomeze umurego kandi mukomeze umurava mu gukora icyiza, mwirinde icyatuma mutatira urukundo rw’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu, ikiruta ibindi murusheho kwirundurira muri Uhoraho Imana we wabatoye kandi we wabakungahaje mu bikorwa nk’ibi ngibi, mumwemerere abayobore kandi abashyigikire mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nanjye ndahari nk’Umwami watsinze kugira ngo nkomeze kubatsindira ibibatsinda kandi nkomeze kubarwanyiriza ibibarwanya kuko ndi rwagati muri mwe kugira ngo nkomeze kwizihizanya namwe iminsi idasanzwe y’ibikorwa bya DATA, kuko dukomeje kwigarurira Mwene Muntu mu buryo butangaje kandi mu buryo bukomeye, bityo rero nkaba nshyigikiye intambwe yanyu kandi nkaba nyikomeje, ngaho rero nimukomere mu kwemera turi kumwe ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, mbambitse imbaraga Ntore za DATA kandi bana banjye.

AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI YEZU KRISTU UMWAMI W’ABAMI, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA TURATARAMANYE NIMUGIRE IJORO RIHIRE TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *