UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 29 GICURASI 2024

Mbifurije gukomerera mu rukundo rwanjye na DATA kuko mbahaye umugisha wanjye ntore zanjye kugira ngo mukomezanye nanjye urugendo, kuko ari njye ubishyigikiriye kandi nkabikomereza, mbarangaje imbere kandi nkomezanyije namwe turi kumwe, kuko mbabereye maso kandi nkaba nkomeje kubabera ku rugamba kugira ngo mbabere ingabo ibakingira kandi nkomeze kubarwanirira muri byose; nimukomeze musenderezwe urukundo rwanjye kandi mukomeze kugabirwa umugisha wanjye ubakomeza ubashyigikira, nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubabera ku rugamba kugira ngo nkomeze kubitaho no kubarengera mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimwakire urukundo rukomeye kandi mwakire imbaraga zibakomeza zibashyigikira turi kumwe mu rugendo, kuko iteka n’iteka kandi umunsi ku wundi nkomeza kubakomeza kandi nkabakomezamo ubutwari n’ukwemera, kugira ngo nkomeze kubaha umugisha wanjye; nimwakire rero umugisha wanjye ubabesheho kandi ubabemo, ubakomeze kandi ubashyigikire ntore zanjye kandi bana banjye nihamagariye kugira ngo mubeho mu rukundo rwanjye, kugira ngo musenderezwe umugisha wanjye, kandi nkomeze kubaha ku byiza nabagabiye kandi nabateguriye mu rukari rwanjye kuko umunsi ku wundi mbagabira ibyiza by’agatangaza kandi nkakomeza kubategurira muri byose.

Nimwakire rero gusenderezwa ibyiza byanjye kandi mwakire kubaho mu rukundo rwanjye turi kumwe, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, nkomeje kubafasha muri byinshi kandi nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo mbarwanire ishyaka n’urugamba, bityo nkomeze kubatsindira imbaraga z’umubisha umunsi ku wundi aba ashaka kubasukaho kugira ngo arebe yuko mwatentebuka mu rugendo; ntimugacike intege kandi ntimugacogore turi kumwe, nkomeje kubahamagarira kubaho mu gushaka kwanjye na DATA, kuzirikana urukundo rwanjye kandi kuzirikana ineza yanjye mbagirira, mbagaragariza umunsi ku wundi, nkomeje kubasendereza urukundo rwanjye kandi nkomeje kubagabira ibyiza byanjye, kuko umunsi ku wundi mbana namwe nkagendana namwe, nkabakomeza kandi nkabashyigikira, nkababera maso kandi nkababera ku rugamba.

Nimwakire gukomera kandi mwakire gusenderezwa urukundo rwanjye turi kumwe mu rugendo kuko mutari mwenyine, nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubabera ku rugamba kugira ngo mbasendereze kandi mbasesekazeho umugisha wanjye ubakomeza ubashyigikira, nimwakire rero kugwirizwa umugisha kandi mwakire amahoro n’urukundo byanjye turi kumwe, kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye, kuko nkomeje kubabera maso kandi nkaba nkomeje kugendana namwe muri byinshi no muri byose kugira ngo mbahaze urukundo rwanjye kandi mbahe kunezererwa muri Jye, narabakinguriye bana banjye kugira ngo mwinjire mwisange kandi mwisanzure mu bikari byanjye na DATA, kuko nabateguriye kugira ngo abankunda kandi abanyemera n’abanshaka umunsi ku wundi baze babone igicucucucu bikingamo bityo bahabonere amahumbezi nyamahumbezi kandi bahabonere ubugingo, umugisha wanjye ukomeze kubaherekeza mu rugendo kandi imbaraga zanjye zibakomeze zibashyigikire muri byose; mbahagije rero urukundo rwanjye kandi mbasenderejemo urumuri rwanjye, nirukomeze kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu turi kumwe, nanjye nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubabera ku rugamba, kugira ngo nkomeze kubarwanira ishyaka kandi nkomeze kubabera ingabo ibakingira muri byose.

Mbahaye umugisha kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye, nimubeho mugwirizwe umugisha turi kumwe mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, umunsi ku wundi mpora nifatikanyije namwe mu kubabera ingabo ibakingira kandi mu kubatsindira muri byinshi; nimwakire rero urukundo rwanjye kandi mwakire umugisha wanjye turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, niteguye kubabera maso kandi niteguye kubabera ku rugamba, nimwakire amahoro kandi mwakire ubuzima, mwakire umugisha wanjye uhore muri mwe, iteka n’iteka nkomeje kugendana namwe kandi nkomeje kubana namwe, kugira ngo mbambike imbaraga kandi mbasenderezemo urukundo rwanjye, kuko ntacyo muzaburira mu biganza byanjye mfite byose, kuko umunsi ku wundi mbamenyera byose kandi nkabamenyesha byose mukarushaho gusobanukirwa n’ibikorwa byanjye by’indashyikirwa.

Nimwakire rero ubuzima n’ubugingo muri Jye kandi mumenye ko ndi umushumba ubaragiye mbaragiye mu rwuri rutoshye, kuko umunsi ku wundi nkomeza kubahugura kandi nkakomeza kubacyamura, ntumwa zanjye ntore zanjye narabatoye ntimwantoye kandi narabatoranyije mbatoranya mu bandi kugira ngo nkomeze kubamenyesha amakuru n’amatangazo byanjye byimazeyo, nkaba rero nkomeje kubasenderezamo urukundo rwanjye, nkomezanyije namwe mu njyana yo kugira ngo ngaragarize Isi ndetse n’abayituye urukundo rwanjye, kandi nkomeje kugenda mpembura Kiremwa Muntu aho ava akagera kugira ngo nkomeze gusenderezamo bose urukundo rwanjye, umugisha wanjye urusheho gusendera muri bose.

Nimwakire ubuzima kandi mwakire ubugingo muri Jye, nimukomeze guharanira ikiri icyiza turi kumwe, nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubabera ku rugamba, kuko nkomeje kubarwanira urugamba inkundura kugira ngo mutsinde kandi murwanirirwe muri byose, nimuhabwe umugisha wanjye kandi musenderezwemo urukundo rwanjye turi kumwe, mbahaye umugisha kandi mbasenderejemo urukundo nimukomere mugubwe neza, nkomeje kwifatikanya namwe kandi turi kugendana kugira ngo mbagabire umugisha wanjye kandi mbasenderezemo urukundo rwanjye, nimwakire kubaho kandi mwakire gukomera, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kuko nkomeje kubabumbatirira mu biganza byanjye, kugira ngo mbahe ihumure ribakwiriye kandi bana banjye mbakomeze mbatoneshe kandi mbazamure munogerwe, mwumve yuko mu biganza byanjye muhabonera byose kandi mu rukundo rwanjye nkabasenderezamo ibyiza by’agatangaza; ntacyo nabimye kandi nta n’icyo nenda kubima kuko mfite byose byo kubaha, mu biganza byanjye hari byose kandi mu bubasha bwanjye na DATA dutanga buri kimwe cyose, ni yo mpamvu dukomeza gusenderezamo bose urukundo rwacu kandi tugakomeza kugaba hose umugisha wacu, kugira ngo Kiremwa Muntu arusheho kumenya kandi arusheho gusobanukirwa n’ibikorwa byacu by’indashyikirwa.

Mbahaye rero umugisha wanjye ubakomeza kandi bana banjye nkomeje kubashimira ubwitange bwanyu, nimukomereze aho ntimugacogore, kuko igikorwa mugenda mukora umunsi ku wundi ibikorwa mukomeje kuzamura umunsi ku wundi ndabibona kandi ndabakira nkabasenderezamo urukundo rwanjye kandi nkabagabira umugisha wanjye, nimwakire kuronka umugisha kandi mwakire kuronka ihirwe ryanjye, bityo mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuri buri wese mubeho kandi mubeshweho n’urukundo rwanjye turi kumwe, ndabakunda kandi ndabakomeje, ndabashyigikiye kuko mbabereye maso kandi nkaba nkomeje kubabera ku rugamba, kugira ngo mbarwanire ishyaka iteka kandi mbakingire mbatsindire muri byose.

Nimuharanire iteka kubaho mu gushaka kwanjye na DATA kandi mwakire urukundo rwanjye, ndabakomeje mbabereye maso kandi ndabashyigikiye turi kumwe kuko mbabereye maso kandi nkaba mbashyigikiye, nimwakire umugisha wanjye kandi mwakire kubaho, ntore zanjye kandi bana banjye nakunze, nabihitiyemo narabatoye narabatoranyije, nkomeje rero kubakomezamo ubutwari n’ukwemera kugira ngo mukomeze guharanira ikiri icyiza, bityo mu buzima bwanyu bwa buri munsi murangwe no kumenya ibikorwa byanjye kandi mubashe kumenya icyo mbashakaho n’icyo mbashakira, kuko icyo mbashakaho ni icyiza kandi icyo mbashakira ni icyiza, nimujye muhora iteka ryose munyotewe no kuza kwakira ibyo mba nabashakiye kugira ngo mbibahereze bibagirire umumaro kandi bibatunge mu buzima bwanyu bwa buri munsi yaba ubwa roho ndetse n’ubw’umubiri; mbitayeho kuko mbabereye maso ni Jye wabitoreye kugira ngo mbagabire ibyiza kandi mbabesheho mu rukari rwanjye na DATA mumenya byose kandi mwakira byose, kuko nta kintu na kimwe mugomba kuburira mu rukundo rwanjye kuko ibyo nkora byose mbikorera urukundo nabakunze kandi nkomeje gukunda Kiremwa Muntu, Kiremwa Muntu uri mu Isi ni umwana wanjye sinamutenguha kandi sinamutererana, sinamujya kure kuko nkomeza kumugaragarizamo ineza n’urukundo byanjye kandi nkakomeza gusendereza mu Isi urumuri rwanjye kugira ngo rukomeze kumurikira bose, nimwakire kubaho kandi mwakire gukomera, mukomeze urugendo turi kumwe mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, nifatikanyije namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kugira ngo mukomeze guhabwa umugisha kandi mukomeze gusenderezwamo urukundo rwanjye.

Nimwakire ineza yanjye kandi mukomeze kubaho mu rukundo rwanjye turi kumwe, mbahaye umugisha nimugire ubuzima n’ubugingo muri Yezu Kristu turi kumwe, mbahaye umugisha kandi mbahaye kubaho ku bw’urukundo rwanjye kandi mbahaye kwakira urukundo rwanjye kuri buri wese ndabakunda, nimugire ineza yanjye kandi mugire amahoro yanjye, mugire umugisha wanjye kuko mbifurije ibihe byiza kuri buri wese kandi nkaba mbifurije urugendo ruhire, buri wese nakomeze akataze mu gukora ikiri icyiza kandi muharanire kubaho mu gushaka kwanjye na DATA, mbaramburiye amaboko kugira ngo mbahe umugisha kandi mbasesuyeho ikuzo ryanjye kugira ngo ribabengeraneho kandi ikuzo ryanjye ribagaragareho kuko hari icyo nashatse kugaragariza muri mwe, kandi hari icyo nashatse gukorera muri mwe, icyo navuze muri mwe no kugikora nzagikora kandi icyo nashatse kugeraho nifatikanyije namwe nzakigeraho, kuko ntakangwa n’ibihinda kandi ntakangaranywa, ibihinda byose ndabireka bigahinda kandi iyo nururutse byose biracuba kandi ibisakuza nkabicecekesha kuko mu bubasha bwanjye ndakomeye, mu bubasha bwanjye ndashobora nshobora byose, imihengeri iratuza kandi inyanja nazo zigatuza, imiyaga igahagarara bityo nkakomeza gucubya byose kugira ngo ngaragaze ikuzo ryanjye mu bo nashatse kurigaragarizaho, kuko umunsi ku wundi ngenda ngaragaza ineza yanjye n’urukundo rwanjye ruhebuje hirya no hino mu biremwa, ari yo mpamvu nkomeje kugenda ngirira neza Kiremwa Muntu kugira ngo ndusheho kumuzamura mu rumuri rwanjye kandi ndusheho gutsindira bose.

NIMUGIRE AMAHORO N’UMUGISHA, UBUGINGO MURI JYE KURI BURI WESE, KUKO MBASENDEREJEMO URUKUNDO RWANJYE KUGIRA NGO MUKOMEZE MUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA, NDABAKUNDA NTUMWA ZANJYE, NDABAKUNDA NTORE ZANJYE, MBABEREYE MASO KANDI MBABEREYE KU RUGAMBA, NIMUGIRE UBUGINGO MURI JYE KANDI MUHABWE UMUGISHA WANJYE UBAKOMEZA UBASENDERA KURI BURI WESE,  NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI UBAKOMEZA KANDI NKABASHYIGIKIRIRA ITEKA MU RUKUNDO RWANJYE, NDABABUMBATIYE MU BIGANZA BYANJYE, NIMUNYEGAMEHO KUKO NDI URUTARE RUKOMEYE, ABANYEGAMYEHO BOSE NDABAKOMEZA KANDI NDI FONDASIYO IKOMEYE, UNYUBATSEHO WESE ICYO YUBATSE CYOSE KIRAKOMERA KUKO NTADIGADIGA CYANGWA NGO NYEGANYEGE; NDABAKOMEJE RERO MURI UBWO BUTWARI KANDI MURI UKO KWEMERA NIMUBEHO MUHABWE UMUGISHA WANJYE KANDI MUSENDEREZWE IBYIZA BYANJYE BY’AGATANGAZA TURI KUMWE ITEKA N’IBIHE BYOSE, MBAHAYE UMUGISHA WANJYE KANDI MBASENDEREJEMO URUKUNDO RWANJYE, IJORO RYIZA KANDI IBIHE BYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA NTAMA ZANJYE, BUSHYO BWANJYE NIRAGIRIYE, AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *