UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 24 MATA 2024

Mbujuje urukundo rwanjye na DATA ntumwa zanjye kandi biremwa byanjye na DATA nkunda, mpora ndangaje imbere kandi mpora nshyigikiye mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije ibihe byiza, nimukomere kandi mukomeze mwakire imbaraga n’ubutwari nkomeza kubagabira buri munsi, kuko nkomeje kubasendereza imbaraga zanjye kandi nkomeje kubatsindira ikibi cyose, kugira ngo ububasha bwanjye butagatifu bukomeze kuganza muri mwe kandi bukomeze guha buri muntu wese kuzirikana iteka urukundo mbagaragariza kandi ibyiza byose nkomeza gukorera muri mwe umunsi ku wundi; mbasesekajeho umugisha wanjye kugira ngo ubatagatifuze kandi ubahaze ibyiza byose, imbaraga zanjye nizibe muri mwe kandi urumuri rwanjye rutagatifu rukomeze kubacanirwa, rubageza ku byiza byose mwifuza kandi rukomeza kubasendereza imbaraga z’agatangaza; nshyigikiye intambwe zanyu ku buryo bukomeye kandi nkomeje kubahaza ibyishimo mu mitima yanyu, kugira ngo iteka ryose mukomeze kuzirikana ububasha bwanjye butagatifu kandi mukomeze kuzirikana imbaraga zikomeye kandi zidasanzwe mbasendereza buri munsi, kuko naje kubasendereza ibyiza kandi koko nkaza kubuzuriza byose mu buzima bwanyu kugira ngo mbakomeze mu rugendo kandi nkomeze gushyigikira buri muntu wese muri uru rugendo, muteza intambwe kandi nkamuha kuzirikana iteka ryose ibyiza by’Ingoma yanjye na DATA.

Mbahaye umukiro wanjye mutagatifu kandi mbahaye ubuzima buzima, nimuganze muturize mu byiza byanjye kandi muturize mu rukundo rwanjye rutagatifu, kuko mbarangaje imbere ku rugamba ntahwema kubagabira ibyiza kandi ntahwema kubasendereza umukiro mutagatifu; nimurusheho kuba maso ntumwa zanjye kandi murusheho kuba indahemuka muri byose, kugira ngo ibyiza byose mbifuzaho kandi mbashakaho koko bibashe kuba mu biganza byanyu kandi bibashe gutungana uko mbishaka ndetse n’uko mbyifuza; ndabakomeje kandi mbahaye gusobanukirwa n’ibyiza by’urukundo rwanjye rutagatifu muri iki gihe kugira ngo bitere buri muntu wese guhora ari amaso kandi bitere buri muntu wese kumva neza icyo mwifuzaho ndetse n’icyo mushakaho, kugira ngo koko muhore muteze ibiganza buri munsi, muzirikana umukiro wanjye kandi murushaho gutakambira Isi yose ndetse no kuzirikana buri kiremwa, muzirikane ko imirimo yanyu ya buri munsi yose atari imfabusa kandi muzirikane ko urukundo rwanjye rutagatifu nabagabiye kandi nabasendereje rugomba kubakomeza kandi rukabatagatifuza, rugasukura byose muri mwe kandi rugaha buri wese kuzirikana iteka ryose imbaraga zanje zikomeye nagaragarije mu Isi, kandi ububasha bwanjye butagatifu nasendereje Mwene Muntu kugira ngo ahinduke kandi ahindukirire, kuko naburiye bose kugira ngo bakire ibyiza by’Ingoma yanjye na DATA, kandi bahindukirire umukiro wacu mutagatifu, mbageze ku byiza kandi mbageze ku mukiro kugira ngo Ijambo ryanjye rikomeze kuba byose mu buzima bwabo, kandi rikomeze gutsinda ikibi cyose kuri Mwene Muntu kugira ngo yerekwe inzira y’ukuri kandi yerekwe inzira y’ubutungane.

Ndabashyigikiye rero kandi ndabakomeje mu buryo bukomeye kandi mu buryo budasanzwe ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, urumuri rwanjye nirukomeze rube muri mwe kandi Ijambo ryanjye rikomeze kuba koko inkingi ikomeye mu buzima bwanyu mwishingikiriza kandi buri muntu wese yakira mu buzima bwe rikamutagatifuza kandi rikamuyobora, nkorera byose muri mwe kandi nkaganza mu buzima bwanyu, iteka ryose kuko mpora ndi muri mwe nshuti zanjye kandi bavandimwe, kuko nabatonesheje kandi nkabasendereza ku busendere butagatifu bwanjye na DATA, nkabagabira umukiro wanjye mutagatifu kandi nkabagabira ibyiza by’Ingoma yanjye na DATA, bigatura muri mwe kandi bikaba mu buzima bwanyu iteka ryose.

Ndabashyigikiye kandi mbarangaje imbere nimube intwari muri byose kandi mukomere, mwumve ko ndi kumwe namwe kandi mwumve ko nganje mu buzima bwanyu iteka ryose kuko mbagabira ubuzima kandi nkabagabira umukiro, nkabagabira ibyiza byuzuye kandi nkabagabira ibyiza by’agatangaza biha buri muntu wese koko gususuruka kandi bikamuha gukomera kugira ngo muhore mushashagirana ibyiza by’ububasha bwanjye butagatifu; nabatoreye umurimo kandi kuko mbahamagarira ibikorwa byanjye bitagatifu na DATA, kugira ngo koko murusheho kuba abakozi mu muzabibu mutagatifu unyizihira kandi unyura kugira ngo imbuto yanyu igumeho kandi irusheho kurumbuka ibyiza bitagatifu kandi koko irusheho kuba koko agatangaza mu maso y’abatuye Isi yose, niyo mpamvu nabatonesheje kandi mbagabira ibyiza, kugira ngo iteka ryose ubuzima bwanyu buhore mu biganza byanjye kandi koko mbatagatifuze buri munsi, mbahaza umukiro kandi mbahaza ibyiza by’agatangaza iteka muzirikane urwo rumuri rutagatifu nabacaniye, kandi muzirikane imbaraga z’agatangaza kandi zidasanze nagaragaje mu buzima bwanyu iteka ryose.

Mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije umugoroba mwiza, nimuturize mu rukundo rwanjye kandi koko mukomeze kwakira ibyiza by’ububasha bwanjye butagatifu, narabakunze kandi nkomeza koko kubagaragariza urukundo rwanjye kuko na n’iyi saha nkibashyigikira kandi nkibakomeza, kugira ngo mbakomereze urugendo kandi mbakomereze intambwe, nimwakire ibyiza by’Ingoma yanjye na DATA, kandi mwakire kunezezwa n’ububasha bwanjye butagatifu bukomeye kandi budasanzwe ngaragaza mu buzima bwanyu kandi nkabahaza ibyiza by’agatangaza kandi bikomeye, iteka ryose mukizihirwa kandi mukanyurwa n’ibyiza byose mbakorera kandi ngaragaza mu buzima bwanyu iteka ryose.

Ntumwa zanjye nimukomere ku rugamba kuko nabahaye byose ku rugamba kandi nkabaha intwaro zikwiriye kandi koko nkabacanira amatara yanyu kandi koko nkaba mpora nyakongeza buri gihe kugira ngo urumuri rwanyu koko rugumeho kandi rukomeze kuboneshereza bose, rubageza ku cyiza kandi rukabaha umukiro mutagatifu; nimwemere buri wese mufate ikiganza kandi mukomeze muri iki gihe kuko ari igihe gikomeye kandi cyane cyane ibihe bikomereye abatemera kandi ibihe bikomereye koko abateshutse ku rukundo rwanjye, bagateshuka ku mugambi wanjye mutagatifu, ku cyo nashakaga kuri buri wese kandi ku cyo nifuzaga kuri buri kiremwa kugira ngo kibashe gutungana kandi kibashe koko kuzuzwa, bityo koko buri muntu wese nkarushaho kumugabira byose kandi nkamusendereza umukiro.

Mfashe ikiganza buri wese wemeye kunyoboka kandi akanyobokana umutima utaryarya, kandi koko umutima wuzuye ibyishimo n’amahoro kandi usendereye ubuntu ndetse n’ubugwaneza, kuko ibiganza byanjye byose iteka ryose bihora bigaba impuhwe kandi bikagaba ubutabera n’amahoro mu mitima ya buri kiremwa, bityo kugira ngo buri wese koko yisanzurire muri njye kandi asabagirwe n’ibyishimo byuzuye kandi bihamye; naje gutagatifuza ndetse no gusukura kuko naje kwereka buri wese inzira kugira ngo ayoboke  inzira y’ukuri, kandi ayoboke inzira y’ubutungane butagatifu asukurwa kandi koko yerekezwa mu kiri icyiza, kugira ngo iteka ryose kuzirikana kwa Mwene Muntu ndetse koko no kwita ku cyo mushakaho ndetse n’icyo mwifuzaho buri munsi bikomeze kuba akarusho mu buzima bwa buri wese arushaho gutaguza asanganira ibyiza by’urumuri rwanjye kandi asanganira ibyiza by’Ingoma yanjye na DATA, mu byishimo n’amahoro kandi mu rukundo rutagatifu rudasanzwe kandi ruhamye nagaragarije Isi yose kandi nasendereje kuri Mwene Muntu, kugira ngo arusheho kuzirikana icyo mushakaho ndetse n’icyo mwifuzaho igihe cyose; niyo mpamvu mpora ntagatifuza buri kiremwa cyose kandi ngasukura buri roho, kugira ngo ihore ikeye kandi koko ihore isukuye isusurukiye kwakira ibyiza byanjye bitagatifu ndetse no kunogerwa n’umukiro ukomeye nkomeza kugenda ngaragaza mu Isi yose.

Mbahaye umugisha wanjye mutagatifu kugira ngo ubakomeze kandi urusheho kubasendera mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nimuturize mu rukundo rwanjye kandi mwakire amahoro asesuye kandi yuzuye, iteka ryose akabaha kuzirikana ibyiza by’Ingoma yanjye kandi akabaha kuzirikana ineza ntagatifu nagaragaje mu buzima bwanyu, kugira ngo Ijambo ryanjye koko rikomeze kubarangaza imbere kandi rikomeze kubayobora; ndabashyigikiye kandi mbarangaje imbere ntumwa zanjye kandi muryango mutagatifu wanjye na DATA, natonesheje kandi nakunze bityo nkabagabira ibyiza; mbabereye ku rugamba kandi mbabereye ku isonga, nimukomeze mukongeze amatara yanyu kandi muhore muri maso kuko igihe kigeze cyo kugira ngo koko buri muntu wese agabirwe ibyiza byose yakoreye kandi buri muntu wese ndusheho kumusendereza umukiro mutagatifu, dore mpagaze ku muryango ndakomangira buri wese kugira ngo nkomeze kumuhata ibyiza, kandi nkomeze buri wese, buri muntu wese koko mwereka inzira kandi mwereka mu gitunganye gitagatifu kandi koko kinyuze umutima wanjye na DATA kugira ngo koko arusheho kugendera mu cyo tumushakaho kandi tumwifuzaho buri munsi, mu kumusukura no kumutagatifuza ndetse no kugaba ibyiza byose Mwene Muntu yifuza kandi akeneye mu rugendo rwe rwa hano munsi, kugira ngo koko arusheho kuzibukira ikibi cyose kandi arusheho koko kurwanya umwanzi yivuye inyuma.

Nimube maso ntumwa zanjye kuko ndi kumwe kandi mukomere kugira ngo hatagira ikibakangaranya kandi hatagira ikibacamo icyuho ahubwo iteka ryose mukomeze kuzirikana ibyiza by’ineza yanjye ntagatifu kandi ibyiza by’urukundo rwanjye rukomeye nabagaragarije kandi nasendereje mu buzima bwanyu kuko nabagabiye umukiro kandi nkabagabira ibyiza by’agatangaza, urukundo rwanjye rugatura mu buzima bwanyu kandi rukabaha gusobanukirwa ndetse no kuzirikana ibyiza by’agatangaza nkomeza kubagabira buri munsi; ndabashyigikiye kandi mbarangaje imbere, mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije umugoroba mwiza, umugisha wanjye mutagatifu nubakomeze kandi urusheho koko kubaha kuruhukira mu byishimo n’amahoro, ububasha bwanjye butagatifu buhore iteka buganje muri mwe kandi bukomeze guha buri muntu wese guturiza mu rukundo rwanjye ndetse no kunogerwa n’umukiro wanjye mutagatifu; niyo mpamvu nabatoye kandi nkabahamagarira umurimo wanjye mutagatifu; ndi kumwe namwe kuri buri wese kandi nkomeje kubarangaza imbere aho muri hose mu Isi yose, kuko buri muntu wese muzi kandi nkaba nkomeje kumukomereza intambwe, kandi nkamukomereza injyana y’icyiza yifuza gukora buri munsi.

Mbahaye umugisha mu byanjye byose ndetse no mu banyu kugira ngo koko murusheho kwegukira kwakira umurimo wanjye mutagatifu, ndetse no kuzirikana iteka ryose injyana y’icyiza nshaka kuri buri wese kandi nshaka kuri buri roho; ni igihe cyo guhindura buri wese kandi koko ni igihe cyo gutagatifuza byose bundi bushya, kugira ngo umurimo wa DATA koko urusheho kumvikana hose kandi ukomeze gutagatifuzwa mu Isi yose, bityo buri roho yose ihindukirire kandi yakire ibyiza byose dushaka kandi twifuza kuri buri wese; nimukomere ku rugamba kandi muhore musharije amasasu yanyu kugira ngo turusheho gutsinda ikibi cyose kandi dutsinde umwanzi kuko naberetse byose kandi nkabitagatifuriza mu biganza byanyu, nkabereka inzira kandi koko nkabereka inzira y’ubutungane kandi inzira y’umukiro mutagatifu, ukeneye umukiro wese kandi ukeneye kuyoboka inzira y’umukiro wese nkamugabira kandi nkamusendereza, bityo nkamuha guturiza mu rukundo rwanjye kandi nkamuha guturiza mu bubasha bwanjye butagatifu, agatekana kandi akumva ibyiza byose mushakaho kandi mwifuzaho uko bwije n’uko bukeye.

Mbifurije rero umunsi mwiza kandi mbifurije ibihe byiza, nimushyigikirwe kandi mukomeze kurangazwa imbere n’urumuri rwanjye, imbaraga zanjye niziganze mu buzima bwanyu iteka ryose kandi muturize mu rumuri rwanjye rw’agatangaza nkomeza kubasendereza buri munsi; mbifurije umunsi mwiza kandi umugoroba mwiza kuri buir wese ntumwa zanjye kandi nshuti bavandimwe, ndabashyigikiye kandi ndabarinze kuko nabagize inshuti zanjye kandi nkabegurira byose, kuko nabakuye ahakomeye kandi koko nkabateza intambwe, nkabaha kumva Ijambo yanjye kandi nkabaha kuzirikana umukiro wanjye mutagatifu; nimuhe agaciro ibyiza by’urukundo rwanjye rwose nagaragaje mu buzima bwanyu kuko nanjye nabahesheje agaciro kandi nkaba nkomeje kukabahesha imbere ya DATA kugira ngo koko murusheho kuba abatoni b’urukundo rwanjye na DATA kandi koko murusheho gutungana mu byiza byose mbashakaho kandi mbifuzaho umunsi ku wundi; mbifurije umunsi mwiza kandi umugoroba mwiza, ndabashyigikiye kandi ndabakunda kuko mbatwaye ku mutima kandi nkaba mfite byose mu kiganza kugira ngo mbagabire kandi mbasendereze, nimutege ibiganza kugira ngo buri wese musendereze ibyiza kandi muhaze umukiro mutagatifu, yakira ibyiza byose yifuza kandi yakira ibyiza byose mugabira umunsi ku wundi.

Amahoro amahoro, umunsi mwiza kuri buri wese kandi umugoroba mwiza, mbasendereje umugisha wanjye mutagatifu kugira ngo ubakomeze kandi ubatagatifuze, bityo ukomeze kubahaza ibyiza kandi ubongerere imbaraga, ubatere inyota kandi ubatere umwete muri uru rugendo, kugira ngo muhore mufite ukwemera guhamye kandi koko muhore mwiteguye gushinga ibirindiro mu rukundo rwanjye, munejerejwe n’urukundo rutagatifu; nimugire ukwemera, ukwizera ndetse n’urukundo mu mitima yanyu, bityo bibashe kubashoboza byose kandi bibashe kubaha gutagatifuzwa no kuzirikana iteka ryose urukundo rwanjye rukomeye nagaragaje mu buzima bwanyu iteka ryose.

Amahoro amahoro, umunsi mwiza kandi ijoro ryiza kuri buri wese, ndi kumwe namwe ndabashyigikiye kuko mbakumirira ikibi cyose kandi nkaba nkomeje kubarinda ibitero byose by’umwanzi, mbashyigikira kandi mbakomeza kugira ngo mukomeze kumva urukundo rwanjye, kandi mukomeze kunogerwa n’Ijambo ryanjye ritagatifu nkomeza kugaragaza mu buzima bwanyu igihe cyose.

AMAHORO AMAHORO, UMUNSI MWIZA KANDI IJORO RIHIRE KURI BURI WESE, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *