UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI 03 MUTARAMA 2024

Mbifurije umunsi mwiza ntore za DATA kandi biremwa by’Uhoraho dutaramanye kuri uyu munsi, mbahaye kunezerwa mu rukundo rwanjye kandi mbasendereje ibyiza byanjye by’agatangaza kugira ngo mukomeze koko mutwaze mu rugendo rwanyu kandi mukomeze koko mwakire imbaraga zanjye mbasendereza kandi nkomeza kubatagatifurisha umunsi ku wundi, nimwakire gukomera kandi mwakire gutega amatwi ijambo ryanjye ritagatifu muri iki gihe kuko nkomeza kubasendereza byose kandi nkabatagatifuza kugira ngo muhazwe umukiro kandi muhazwe ibyiza byose byuzuye kandi bisendereye mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimugire gukomera kandi mugire gutwaza mu mukiro wanjye mutagatifu kandi mu byiza byose nkomeza kubagabira kandi nkomeza kubaha iteka ryose mukomeze mwizihirwe n’urukundo rwanjye ruganje muri mwe kandi mukomeze mwizihirwe n’ibyiza byose nkomeza kugenda ngaragariza mu buzima bwanyu umunsi ku wundi; nimugire amahoro asesuye kandi mugire urukundo rwuzuye kandi koko mwisanzure mu byiza byose DATA abagabira kandi akomeza kugenda asendereza mu buzima bwanyu iteka ryose mukomeze mutege ibiganza kandi mukomeze muzirikane ko ndi muri mwe kandi ko mbarangaje imbere muri uru rugendo, mbatagatifuza kandi mbahaza ibyiza byanjye bikomeye kugira ngo iteka ryose mukomeze mugire inyota y’icyiza kandi koko mukomeze murangamire imbaraga zanyu mbasendereza kandi mbagabira, mbarangaje imbere ku rugamba kandi ndi muri mwe ku buryo budasanzwe, mbakingira kandi koko ndushaho kubungabunga ubuzima bwanyu kugira ngo ndusheho gukwirakwiza ibyiza byanjye by’agatangaza mu Isi yose binyuze mu buzima bwanyu kandi nkomeze kugaragaza umukiro wanjye mutagatifu mu bateze ibiganza cyane cyane benshi bakeneye kwakira urukundo rwanjye kandi benshi bakeneye kwakira ijambo rya DATA muri iki gihe.

Nimukomeze mube ku rugamba mwishimiye ibikorwa byanjye bitagatifu kandi mwishimira imirimo nkomeza gukorera muri mwebwe kuko nkomeza kubatagatifuza kandi nkabahaza ibyiza byanjye by’agatangaza, mbarangaje imbere kandi nkomeje kubakingira ndetse no kubasigasira kuko mbakunda kandi koko ngahora iteka nzirikana ibyo mukeneye mu buzima bwanyu kandi nkabatagatifurisha imbaraga zanjye kugira ngo iteka mukomere ku rugamba kandi mukomeze kwishimira ibyiza byose nkomeza kugabira ubuzima bwanyu umunsi ku wundi; nimwambare intwaro zikomoka kuri DATA kandi mwambare ibyiza byose DATA yabahaye kandi nkomeza kubaha gukindikiza muri iki gihe kugira ngo koko mukomeze kwitabira urugamba bityo muzirikane ko ndi muri mwe mbatagatifuza kandi muzirikane ko ijambo ryanjye ridatirimuka rwagati muri mwe kandi ko inkoni yanjye ntagatifu iganje muri mwe ibakingira kandi koko ibarangaje imbere ku buryo bukomeye iteka ryose koko muhora muteze amatwi ibikorwa byanjye bitagatifu ndetse n’ijambo rya DATA tubagezaho buri munsi; nimuhange amaso rero ibikorwa byanjye kandi koko nimutege amatwi kugira ngo mukomeze kwakira ibikorwa byanjye bitangaje iteka ryose kuko mbarangaje imbere kandi ndimo kugeza ku musozo icyo nateguye kandi icyo nagambiriye mu buzima bwanyu; nkabasendereza ibyiza kandi nkabahaza umukiro wanjye mutagatifu, mbabereye ku rugamba mbarwanirira kugira ngo mbatsindire kandi koko mbaneshereze umwanzi aho ava akagera, bityo numvikanishe imbaraga zanjye kandi nsendeze ububasha bwanjye butagatifu ku bateze ibiganza kandi koko bakeneye kwakira umukiro wanjye mutagatifu.

Ndanganje ndi muri mwe ndi Yezu Kristu w’i Nazareti mu kubatagatifuza ndetse no kubatoza icyiza, mu kubereka inzira y’ubutungane ndetse no kubamurikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimumurikirwe n’imbaraga zanjye kandi musenderezwe ububasha butagatifu bukumire ikibi cyose kandi mubashe koko gukura iby’umwanzi byose mu nzira, twumvikanishe ububasha butagatifu kandi twumvikanishe ibyiza byose by’agatangaza, ndaje nje gukubura byose kandi nje kuvana mu nzira imyanda yose y’umwanzi bityo mbahe gutambukana ishema kandi mbahe gutambukana isheja mu bikorwa byanjye bitagatifu mugaragiye DATA kandi koko mwishimye mu bikorwa byose DATA akomeza kugenda akorera muri mwebwe; erega nzabagaragariza imbaraga zanjye kandi nzabagaragariza ububasha bwanjye butagatifu kuko iteka ryose muzabona ko Ijuru ryose riganje muri mwe kandi Isi yose izaboneraho ko agakiza kacu koko gatuye mu biganza byanyu iteka ryose bityo umukiro wanjye ukabigaragariza kandi ibyiza byanjye byose bikaganza mu buzima bwanyu.

Nimuhumure mutege amatwi ijambo ryanjye kandi mutege amatwi ibiganza byanjye bitagatifu bityo koko mbarangaze imbere kandi nkomeze kubakoreramo imirimo itangaje kandi imirimo ikomeye kuri buri wese kugira ngo aho nabashyize kandi icyo nageneye buri wese koko kibashe kumugeraho kandi kibashe kumutunganira.

Nimukomere ku rugamba bityo iteka ryose mukomeze muhanga amaso ibikorwa byacu bitagatifu kandi murindirane ukwemera ibikorwa byacu bitagatifu kuko iteka ryose tuzabagaragarizamo imirimo ikomeye kandi tuzatagatifurizamo Isi yose kugira ngo benshi baronke umukiro kandi benshi baronke ibyiza byose dukomeza kugabira Isi muri iki gihe; turi ku rugamba kandi koko turimo kurangiza byose kuko turimo kugeza ku musozo ibyo twatangije mu Isi kandi icyo twifuza gukorera mu biremwa byose kugira ngo icyo DATA yashatse kandi icyo DATA yifuje kuva kera koko cyose kibashe kuzuzwa kandi koko cyose kibashe gushyirwa mu bikorwa, bityo ingiro ye koko ibashe gutungana kandi ugushaka kwe gutagatifu kubashe kuzuzwa mu Isi yose kugira ngo buri kiremwa kibashe kwakira umukiro kandi koko kibashe kwakira ibyiza by’agatangaza DATA akomeza kugenda asendereza Isi kandi akomeza kugenda agabira buri kiremwa kugira ngo uwakiriye umukiro kandi uwanejejwe n’ibyiza by’Uhoraho wese akakira imbaraga kandi akagira gusenderezwa ibyiza.

Nimugume mu buhungiro nabashyizemo kandi mugume mu bwihisho butagatifu nabashyizemo iteka ryose kugira ngo mukomeze mutege ibiganza kandi mukomeze murangamire imbaraga zanjye na DATA, bityo mutege amatwi aho tubarangaza imbere ndetse n’icyo tuberetse buri gihe kugira ngo murusheho kumva kandi mwumvire ibyo tubasaba ndetse n’ibyo tubategeka umunsi ku wundi bityo tugendane kuri uyu murimo kandi koko turusheho gutagatifuza Isi ndetse no kumurikira buri kiremwa.

Ni igihe cyo kugamburuza umwanzi ku mugaragaro kandi koko ni igihe cyo kumwambura ijambo kugira ngo tumwereke ko yatsinzwe kandi tumwereke ko nta na hamwe agifite umugabane, ko nta na hamwe agifite kwinyagamburira kuko ibyacu byose twamaze kubyegeranya kandi koko twamaze gushyira byose ku mugaragaro kugira ngo koko tumutsinde kandi koko turusheho kumwimura bwangu; nimuhumure ndi muri mwe kandi mbarangaje imbere nk’Umwami kandi iteka ryose nkabasigasira nkabagaragariza ibyiza byanjye kandi koko nkabacisha ahakomeye kugira ngo iteka ryose mwumve ko imbaraga zanjye ziri muri mwe kandi mwumve ko umukiro wanjye mutagatifu uganje mu buzima bwanyu; ninjye ubafiteho uburenganzira kandi ninjye ubafiteho ububasha muri byose niyo mpamvu nta kigomba kubakangaranya kandi nta kigomba koko kubahungabanya iteka ryose mugomba guhora mwizihiwe kandi mukakira umukiro wanjye mutagatifu mu byiza bikomeye kandi koko mu bubasha butagatifu kuko mbatagatifuza umunsi ku wundi kandi koko nkabatoza kwakira imbaraga zanjye; nimurwane intambara nyayo y’ukwemera kandi koko mwakire ububasha butagatifu kugira ngo murwanire mu rukundo rwanjye kandi murwanire mu byiza byanjye bitagatifu kugira ngo iteka ryose mutsinde ikibi cyose kandi koko murusheho kwimura umwanzi mu mitima ya benshi kugira ngo Isi yose irusheho kumenya koko imbaraga zanjye kandi koko irusheho kumenya yuko tuganje muri mwebwe tubatagatifuza kandi koko tubarangaje imbere ku buryo bukomeye.

Ndabashyigikiye kandi mbarangaje imbere ntumwa za DATA kandi ntore zanjye nkunda, nimukomere ku rugamba kandi mukomeze mwakire ibyiza byanjye mukomeze gusogongera ku rukundo rwanjye rutagatifu kandi mukomeze gusogongera ku byiza by’agatangaza nkomeza kubagabira; nimukomere kandi mutwaze bityo mwambare intwaro z’urumuri kandi koko murusheho guhora muri maso kandi mutagatifujwe kugira ngo koko murusheho kwirinda umwanzi kandi mwirinde ikibi cyose kuko turi mu gihe cy’ibikorwa bya nyuma kandi ko turi mu gihe cyo kurangiza imirimo DATA yatangije mu Isi niyo mpamvu turimo kurwana urugamba rukomeye kandi ko turimo gushyira byose ku mugaragaro kugira ngo dukingire ikibi cyose kandi turusheho kuvana umwanzi mu nzira aho ava akagera. Nimukomere ku rugamba kandi mutekanire mu byiza bya DATA kandi mutekanire mu rukundo rwe rutagatifu bityo murusheho kwizihirwa kandi koko murusheho kunyurwa n’intambwe DATA akomeza kugenda abateza umunsi ku wundi.

Nimwambare ibyiza byose bya DATA kandi mubengerane urukundo rw’Uhoraho kugira ngo mugire ijambo rizima mu mitima yanyu kandi koko mugire icyizere mu mitima yanyu bityo iteka ryose muhore mukeye kandi muhore musukuriye kwakira ibyiza by’agatangaza DATA akomeza kugenda ashyira mu buzima bwanyu; nimwakire ijambo ryacu ritagatifu ribaturemo kandi ribasagambemo bityo Roho wanjye abamurikire kandi abatagatifuze kugira ngo abahe icyo kuvuga kandi abahe icyo gukora igihe cyose kugira ngo murusheho kumva ububasha bwanjye kandi koko murusheho kumva imbaraga zacu ziganje mu buzima bwanyu iteka ryose; nimukomere kuko Isi yose izabaronkeraho ibyiza kandi Isi yose izabagarukira kandi ikagarukira ibyiza byanjye nabashyizemo kandi ikagarukira urukundo rwanjye natuje muri mwebwe kuko iteka ryose mugomba gutsinda umwanzi kandi koko mukagaragarizwa ko ibyanyu byose biganje mu biganza byanjye kandi ko ubuzima bwanyu bwose buri mu biganza byanjye na DATA kuko ari twe tubatagatifuza kandi ko koko ari twe tubamenyera byose tukabagenera ikibakwiriye kandi koko tukabanyuza mu nzira dushaka kandi twifuza kugira ngo dusohoze umugambi wacu mutagatifu kandi turusheho kuzuza icyo twatangije mu buzima bwanyu.

Nimuhumure ndi muri mwe kandi mbarangaje imbere igihe cyose mu kubasukura ndetse no kubatagatifuza, mu kubereka inzira y’ubutungane ndetse no kubereka ikiri icyiza kugira ngo iteka ryose mbatoze kumbva neza ndetse no kumvira bityo mbagabire umukiro mutagatifu; nimwizere ububasha bwanjye butagatifu kandi mwizere imbaraga zanjye naganjishije muri mwe kuko nabagabiye umukiro kandi nkabagabira ibyiza byose kandi nkabarindisha imbaraga zikomeye z’Ijuru ryose zikaganza muri mwe kandi ingabo z’Ijuru ryose zikabagaragira kandi zikabagabira ibyiza bityo mugatekana kandi mukakira urumuri rutagatifu rubatagatifuza kandi koko rukarushaho kubagabira ibyiza byose mwifuza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Nimukindikize intwaro z’urumuri kandi koko mugende ku mugaragaro amanywa ava bityo iteka ryose muzirikane ko ndi muri mwe kandi ko mbarangaje imbere; nimutambuke mutikanga kandi koko nimutambuke mudafite ubwoba bw’iteka ryose, mugire imitima ikomeye kandi koko mukomere mu rukundo rwanjye rutagatifu kuko uwo turi kumwe wese adakangarana kandi atagira ikimuhangara kandi atagira icyo atinya ahubwo iteka ryose agomba kuzirikana ko ndi muri we kandi koko akazirikana ko ijambo ryanjye ritagatifu rigomba kumuturamo rikamukomeza kandi koko rikamwereka inzira y’ikiri icyiza; nimuhumure ndi muri mwe kandi ndabashyigikiye ku buryo bukomeye mu kubatera inkunga ndetse no kubagaragariza ububasha bwanjye butagatifu; erega nta kizabatandukanya n’urukundo rwanjye kandi nta kizabatandukanya n’ugushaka kwa DATA kuko DATA yabigaruriye kandi yigaruriye imitima yanyu akabatagatifurisha ibyiza bye kandi koko akabagabira ibyiza bye by’agatangaza; namwe rero nimumwegurire byose kandi mwemere imbaraga ze zikore muri mwe mwemerere ububasha bwacu buganze mu buzima bwanyu bityo iteka ryose ijambo ryacu ribatagatifuze kandi rikomeze ribayobore riberekeze inzira y’icyiza kandi riberekeze ku nzira y’ubutumwa kugira ngo mutunganire DATA kandi koko iteka ryose koko murwane urugamba mushikamye kugira ngo mubene koko ko imbaraga z’Ijuru ryose riganje mu buzima bwanyu iteka ryose.

Nimwakire gukomera kandi mwakire gutwaranira ikiri icyiza kugira ngo nkomeze nganze muri mwe kandi nkomeze mbagaragarize urukundo rwanjye rutagatifu; narabakunze ndabatonesha kandi mbagabira ibyiza byanjye niyo mpamvu nanjye iteka ryose mpora mbakomeyeho kuko mwemeye kunkorera kandi koko mugahara byose bityo mukankurikira kandi mugakurikira jye na DATA, mukakira ijambo ryacu ritagatifu rikabaturamo kandi rikabaganzamo kuko mwemeye gukora umurimo wanjye kandi koko mukemera gushira ubwoba kandi mugashira amanga mugahamya urukundo rwanjye rutagatifu; nanjye sinzabasiga kandi sinzabatererana kuko iteka ryose nzakomeza kubarwanira kandi nzakomeza kubasigasira ndetse no kubarindisha imbaraga zanjye zidasanzwe no kubarindisha ububasha bwanjye butagatifu; nimukomere ntumwa zanjye ndi muri mwe kandi nkomeje kubarangaza imbere mbakoreramo imirimo ikomeye kandi mbakoreramo ibikorwa bitagatifu kandi koko bitangaje mu Isi yose.

Mbifurije umunsi mwiza kandi umugoroba mwiza kuri buri wese, nimukomere kandi mutekanire mu rukundo rwanjye kugira ngo mukomeze gusagamba mwakira ibyishimo byuzuye kandi mwakira ibyishimo bitagatifu kugira ngo mukomeze gutagatifuzwa kandi mukomeze gusenderezwa imbaraga zibereka urumuri kandi zibereka ikiri icyiza cyose mwifuza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimugire amahoro asesuye kandi koko nimugire gutekanira mu rukundo rwanjye bityo mutuze kandi koko mugire gutega amatwi ijambo ryanjye ritagatifu bityo nkomeze kubarangaza imbere kandi nkomeze kubayobora, nimurwane urugamba mu mutuzo kandi mu bwiyoroshye kugira ngo iteka ryose dutsinde umwanzi kandi tururwane mu buryo koko budasanzwe tugaragaza umutsindo kandi tugaragaza byose mu bikorwa, tuvana mu nzira ikibi cyose kandi tuvana mu nzira umwanda wose w’umwanzi ndetse tuvana mu nzira amatiku ndetse n’amacabiranya yose y’umwanzi kugira ngo iteka ryose Isi yose izamenyereho ko urukundo rwanjye ruganje muri mwe kandi Isi yose izamenyereho ko ububasha bwanjye buganje mu buzima bwanyu.

Ni igihe rero cyo gukuraho ubucabiranya bwose bw’umwanzi ndetse no gukuraho umwanda wose wa Sekibi cyane cyane ibyo yagiye yarika mu mitima ya benshi, tukumvikanisha urumuri kandi tukumvikanisha ubutabera butagatifu mu mitima ya bose kandi tukagaragaza urukundo rukomeye kandi tukagaragaza koko ubwisanzure bw’abayobotse urukundo rwa DATA ndetse n’abakurikije ijambo ryacu ritagatifu bose bagasubizwa ubuzima kandi bagasubizwa icyizere ku buryo bukomeye kandi ku buryo budasanzwe.

Mbifurije umugoroba mwiza, umunsi mwiza nimukomere kandi muganze mukomeze mutege amatwi bityo mwishimire ibikorwa bitagatifu dukorera muri mwe kandi mwishimire ububasha butagatifu DATA akomeje kugenda asendereza ubuzima bwanyu umunsi ku wundi; ndi kumwe namwe ntumwa zanjye kandi biremwa bya DATA, nimuhumure mbarangaje imbere kandi nkomeje kubakomeresha urukundo rwanjye ndetse no kubatagatifurisha imbaraga zikomeye kandi zidasanzwe; nimwitegure urugamba kandi koko murusheho guhora muri maso bityo mwambare imbaraga zikomeye kandi mwambare ububasha butagatifu, ikiruta byose mugire ukwemera mu mitima yanyu kandi koko mugire urukundo kuko ari rwo ruzabashoboza byose kandi koko  ari rwo rugomba kubaha gutsinda urugamba murimo kurwana muri iki gihe ndetse koko mugahora mukomeye kandi koko mugahora mwakira ibikorwa byacu bitagatifu.

Ni igihe cy’imirimo ikomeye kandi koko ni igihe cy’imirimo igiye gukangaranya Isi yose kandi igiye gutungura Mwene Muntu cyane cyane benshi bagifite imitima inangiye kandi benshi bakirukanka ku bikorwa byacu bitagatifu muri iki gihe, bakumva ko ari byo bagomba kubangamira kandi nta wugomba kubangamira umugambi wacu mutagatifu ahubwo tugomba gusohoza icyo twatangije mu Isi kandi koko tugomba kuzuza byose ku buryo bukomeye; namwe nimube maso kugira ngo koko murusheho gutsinda umwanzi kandi dufatanye urugamba, mbarwanirire kandi mbatsindire iteka ryose kandi namwe mutege amatwi ijambo ryanjye ritagatifu; nimuhunge rero umwanzi aho ava akagera bityo mumwime amatwi kandi mumwime inzira bityo iteka ryose muzirikane urukundo rwanjye kandi muzirikane ijambo ryanjye ritagatifu nkomeza gutuza muri mwebwe umunsi ku wundi.

NIMUGIRE AMAHORO NTUMWA ZANJYE KANDI MUGIRE KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE; NIMUKOMERE NDI MURI MWE NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABARINZE KU BURYO BUKOMEYE; UMUNSI MWIZA KANDI UMUGOROBA MWIZA KURI BURI WESE, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE. AMAHORO, AMAHORO, UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *