UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 19 KANAMA 2024

Mbafashe ikiganza kandi mbakomereje intambwe Biremwa by’Uhoraho Imana, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye rudasanzwe kandi rutavogerwa, kuko nkomeje kuvogagira ibikorwa by’umwanzi muri mwe; nimukomere rero kandi mukomeze kujya mbere mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbafunguriye byinshi byiza kuri uyu munsi, kugira ngo bikomeze kubana namwe kandi bikomeze kubashyigikira mu mirimo yanjye kandi mu bikorwa bya DATA bikomeje kwigaragariza muri mwe; turi kumwe rero muri byose kandi mbambitse imbaraga zanjye mu bubasha bwanjye budatsindwa kandi mu bubasha bwanjye buhindura byose, nibukomeze guhindura byose bishya mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi nibukomeze guhindura byose bishya mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kuko nkomeje gutengeneza amayira ya Mwene Muntu kandi nkaba nkomeje kwigizayo ikibi cyose, ibikorwa bya Nyakibi rero nibikomeze gutsindwa kandi nibikomeze gutsiratsizwa mu bubasha bwanjye budakumirwa kandi mu bubasha bwanjye budatsindwa, nsendereje imbaraga zanjye buri wese kandi nsendereje urukundo rwanjye buri wese, kugira ngo ruhindure byose muri we kandi ruvugurure byose, bityo rero nimuvugururwe muri Roho Mutagatifu kandi nimuvugururwe mu mbaraga zidasanzwe kandi mu mbaraga zanjye zidatsindwa na rimwe, kuko muri ku rugamba kandi nkaba mbashyize ku rugamba nk’abarwanyi, bityo iteka ryose nimuhore murwanya umwanzi kandi muhore mutsinda, nimuhore mutsiratsiza imigambi ye mibisha kandi nimuhore mutsiratsiza ibikorwa bye bibisha, kuko mbafatiye iry’iburyo kandi nkaba mbafashe ikiganza, bityo rero umutsindo wanjye n’uwa DATA nkaba nywubayoboyemo kandi nkaba nywubashyigikiyemo, ngaho nimukomeze gutsinda kandi mukomeze kuganza kuko muri mu mutsindo wanjye mu buryo budasubirwaho.

Nifatikanyije namwe rero Biremwa by’Uhoraho Imana, mbasesekajeho urukundo rwanjye kandi mbasendereje imbaraga zanjye, nizihore iteka zumvikanira muri mwe kandi nizihore iteka zigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo ibikorwa byanjye bikomeze guhindura benshi mu Isi kandi imirimo yanjye ikomeye kandi itangaje ikomeze kumvikanira hirya no hino ku Isi, nanjye turi kumwe kandi mbafashe ikiganza, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbambitse imbaraga zanjye kugira ngo mukomeze gutsinda umwanzi kandi mukomeze kuvogagira ibikorwa bye bibisha aho biva bikagera; erega mbahaye amaso mashya kandi mbahaye guhumuka ndetse no kurushaho guhumurizwa, kuko ibikorwa by’umwanzi ari nta jambo bibafiteho kandi ububasha bwa Nyakibi akaba ari nta bubasha bubafiteho; nimukomere rero kuko mbambitse imbaraga zanjye kandi nkaba mbasendereje urukundo rwanjye, kugira ngo rubashyigikire kandi rubakomeze mu minsi y’ubuzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye ndahari ndaganje nk’umwami watsinze kandi nkaba niteguye gutsindira mu buzima bwanyu kandi nkaba niteguye gukomeza kubatsindira muri byose; ngaho nimwakire umutsindo wanjye mu biganza, kugira ngo ukomeze kwigaragaza kandi ukomeze kubatsindira muri byinshi kandi muri byose, bityo imirimo yanjye n’iya DATA ihore igaragarira mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubarwanaho kandi nkomeze kubarwanirira muri byose kuko ndi mu mutsindo kandi nkaba ndi umutsinzi mu buryo bukomeye.

Mbifurije ibihe byiza gukomera ndetse no gukataza, turi kumwe ndabakunda kandi ndabazirikana ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, nimugire ibihe byiza ntore zanjye n’iza DATA, turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye kandi mbafashe ikiganza, nimukomere kandi mukomere ku rugamba turi kumwe, kuko mbarangaje imbere mu rugendo rwanyu kandi ku rugamba rwanyu rwa buri munsi nkaba mpari kugira ngo nkomeze kubategura kandi nkomeze kubarwanirira ubutitsa kandi ubutaretsa.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA TURATARAMANYE, MBIFURIJE IJORO RIHIRE KURI BURI WESE, NIMWAKIRE GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA MU RUGENDO TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABAZIRIKANA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *