UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, Tariki 04/07/2023

Mbahaye umugisha bushyo bwanjye mbasesekajeho umugisha ndetse kandi mbahaye amahoro kugira ngo bibaherekeze mu rugendo rwanyu igihe cyose bihore bibaherekeza kandi bihore bibatuyemo igihe cyose kuko uko bwije n’uko bukeye mbibamanuriramo kugira ngo mukomeze mugende muri uwo mutuzo kandi mukomeze mugende muri uwo mutekano kandi mukomeze mugendere mu mugisha ndetse n’umutekano mbahereza umunsi ku wundi kandi nimukomeze kugubwa neza rero ndi kumwe namwe ndabashyigikiye ntore zanjye ndi Yezu Kristu w’i Nazareti Umwami w’abami ubahoza ku mutima wanjye kandi iteka ryose nkahora ndambuye ikiganza cyanjye nkibaramburiyeho kugira ngo nkomeze kubahundagazaho ingabire kandi nkomeze kubahundagazaho umugisha kandi ukuboko kwanjye gukomeze kubakingira nkomeze kubakumirira umwanzi aho yava akagera kandi uko yakwitwara kose aturuka hirya no hino kuko mpari bugufi kandi nkaba mbagose impande zose mu miryango yose nkaba mpahagaze nkaba mbahagarikiye kugira ngo mukomeze mugende nta kibakanga mutikanga bushyo bwanjye kuko mbayoboye kandi nkaba mbarongoye igihe cyose nkaba mbashyigikiye nk’umushumba ubitaho kandi nkaba mbakenura uko bwije n’uko bukeye nkabamenyera ikibakwiriye igihe cyose.

Nzakomeza kubatsindira umwanzi kandi nzakomeza kubahigira ibibahiga kandi nzakomeza kubatsindira ibibatsinda kandi nzakomeza gufunga amaso ibibakanuriye amaso kandi mfunge umunwa ibibasamiye byose kandi nkomeze kubarwaniria ku buryo bukomeye kandi nkomeze kugaragariza ikuzo ryanjye muri mwebwe kandi nzakomeza kubambika imbaraga ndetse n’ubutwari ndetse n’ububasha kugira ngo mukomeze mugendere mu mbaraga mbahereza kandi murwanire mu mbaraga mbambika maze urugamba rwa roho mururwane inkundura kandi mururwane nta kibatega kandi nta kibahungabanyije. Igihe cyose ndi kumwe namwe kandi igihe cyose ndabarinze ndabagose ku buryo bukomeye kandi umugisha wanjye nabahaye wo kubaherekeza mu rugendo ntabwo ari imfabusa nukomeze ubasesekareho kandi ukomeze ubasabagiremo bityo igihe cyose muhore mwumva yuko mbari bugufi kandi mbarengera muri byose; ntimukikange rero kandi ntimukagire ubwoba bushyo bwanjye ntimugaterwe ubwoba n’umwanzi kandi ntimugaterwe ubwoba n’ibitero bya Sekibi kuko mpari muri mwebwe kandi nkaba nohereza n’ingabo nyinshi kugira ngo zibarwanirire kandi zihore iteka zibahagarariye ku marembo yombi bityo murwane mubashe gutsinda. Gusa nanjye ndabizi kandi nzi ikiremwa muntu ukuntu kinanirwa vuba kandi nzi ikiremwa muntu ukuntu Sekibi agihiga cyane niyo mpamvu nanjye ntajya mbareka cyangwa ngo nterere iyo ahubwo umunsi ku wundi nkahora mbareberera kandi nkahora mbareberera ikibakwiriye kandi nkabamenyera icy’ingenzi bityo umwanzi aho yateye aturuka agasanga ndahahagaze kandi ndahari bityo agatinya kuhegera kuko namutsinze kandi nkaba nzahora mutsinda naratsinze bana banjye ntore zanjye ntumwa zanjye namwe nzabatsindira nimukomere kandi muhumure.

Mbabwira kenshi ko ndi kumwe namwe kandi nabibabwiye kenshi kandi abo narwaniriye baratsinda ntabwo bajya batsindwa kandi aho nateye hose ntahukana intsinzi. Nimwitegure rero kubyina intsinzi kandi mwitegure umutsindo kuko igihe cyose mbashyigikiye kandi kuko igihe cyose mbarwanirira ntimuzatsindwa ahubwo muzatahukana intsinzi kandi mwishime kuko sinzigera mbakoza isoni kandi sinzatuma mukorwa n’ikimwaro kuko iteka ryose mbabereye maso kandi nkaba ndi bugufi yanyu kugira ngo niheshe ikuzo muri mwebwe njye na DATA mbagaragarizemo ikuzo ry’Ijuru kuko gukomeza kubereka yuko mutibeshye kandi mwakurikiye njye na DATA kandi inzira tubayoboyemo mugomba guhora iteka muyihagazemo mukirinda kuva mu myanya twashyize muri buri umwe umwe buri wese agahagarara yemye kandi buri wese agakomeza gukatazanya imbaraga kuko imbaraga atari icyo mubuze kuko nzibamanuriramo umunsi ku wundi kandi kubabwira nkaba mbabwira umunsi ku wundi ahubwo mwebwe icyo mbasaba ntumwa zanjye kandi ntore zanjye ni ugushyira mu bikorwa kandi mugaha agaciro ibyo mbabwira kandi ibyo mbagezaho uko bwije n’uko bukeye mugaharanira kubishyira mu bikorwa kandi koko mugakomeza kugaragara mu maso yanjye njye na DATA nk’intumwa zacu zitwizihira. Nimukomeze rero mumbere intore nziza kandi mukomeze mumbere abana beza nanjye niteguye gukomeza kubabera Umwami igihe cyose kandi niteguye gukomeza kubabera Umwami udatsindwa kandi niteguye kubatsindira igihe cyose. Ngaho nimwambare imbaraga kandi mwambarire urugamba igihe cyose; gusa ndabizi nanjye urugamba rwa roho ntabwo ruba rworoshye kuri buri kiremwa cyose kiza kidusanga njye na DATA buri kiremwa cyose kiba gitangiye urugendo kandi kiri gukataza kiza kidusanga Sekibi nawe ahita ahaguruka kandi agahagurutsa ingabo ze zo kugira ngo zibe zarwanya uje adusanga uwo ari we wese cyangwa uwatangiye urwo rugendo kugira ngo arebe yuko yamusubiza inyuma. Aba agifite amahwemo no guhumeka yumva ko aturije ku mwanzi Sekibi aba akimworoshe kandi ari gukomeza kumukingakinga byinshi kugira ngo atabona cyangwa ngo arebe maze yumve ijwi ry’Ijuru bityo yatangira kumva yatangira no kureba yatangira kubona aho urumuri ruri kandi yatangira kumenya njye na DATA Sekibi agahita ashaka kumurindimura kumusubiza inyuma bityo nanjye nkohereza ingabo kandi ngakomeza gukingira ikibaba umwana wanjye kandi intore yanjye yaje ingana kugira ngo nkomeze kubakingira ikibaba namwe mwese muzangereho kandi buri wese uza akataza ansanga nanjye ndamusanganira nkajya kumwakira kuko mba mbona imitego Sekibi agiye kumutega mu nzira kandi ukuntu yitambitse mu nzira kugira ngo amusubize inyuma amucogoze mu rugendo rwe; bityo nabona ko anshaka kandi ari kuza ansanga njye na DATA n’umutima usukuye n’umutima unshakashaka nta buryarya nanjye nkajya kumusanganira n’ingoma nyinshi kandi nkamwambika imbaraga nkamuha n’ingabo zimurwanirira umunsi ku wundi kugira ngo akomeze akatazanye imbaraga kandi akomeze akatazanye ubutwari; namwe rero niko mumerewe muri iki gihe ndabareba bana banjye muza munsanga kandi mugana DATA ariko nkabona imitego ni myinshi mu nzira nkabona Sekibi ari kugenda yitambika akagenda yirarika kugira ngo arebe ko yabacogoza mu rugendo rwanyu kugira ngo arebe yuko yagira n’umwe yasubiza inyuma cyangwa ngo  abavuye abasandaguze; bityo nabona urukundo kandi nabona ishyaka mumfitiye muri kuza munsanga ariko mu nzira hakaba harimo imitego myinshi n’umwanzi Sekibi uri kugenda yitambika nanjye nkarushaho kuza kubasanganira kugira ngo mbafate ikiganza kandi nkohereza n’ingabo zibarwanirira zirusha ubukana iza Sekibi kuko ingabo tuba twohereje zo kubarwanirira zirarwana zigatsinda kandi zigatsiratsiza ububasha bwa Sekibi n’ingabo za Sekibi zose zikahasigarira kuko ingabo tuba twohereje tuba twazihaye ububasha bwo kugira ngo zize zibarwanirire kandi zitahukane umutsindo. Nta na rimwe rero nzigera nsindwa njye na DATA kandi n’ingabo twohereje zo kubarwanirira ntizizigera zitsindwa kuko dufite ububasha kandi tukaba dufite imbaraga zihanitse mu bacu kandi igihe cyose tukaba tubarwanirira kandi tukaba turwanirira ibiremwa byose bituye mu Isi. Igihe cyose rero uriya mubisha kandi uriya mwanzi arangwa no kurwanya abaza bansanga kandi abaza basanga DATA ariko nta na rimwe azigera atsinda ahubwo igihe cyose azatahukana ikimwaro kuko umutsindo kandi ikuzo ari njye na DATA tubitahukana. Sekibi rero arirarika cyane kandi nta n’isoni agira kuko igihe cyose abonye baza bansanga yitambika akibagirwa yuko ntari nk’umushumba wabo kandi akibagirwa yuko namutsinze kandi ngomba no gutsindira abanjye ariko ndamureka rimwe na rimwe akidegembya akikorera ibyo yishakira ariko igihe nziye nsiga mutsembye kandi ngasiga murindimuye nkasiga mucecekesheje maze nkasiga mwubikishije umutwe kandi nkasiga mufunze amaso kugira ngo atongera kubura amaso ngo andebere abanjye cyangwa ngo abatunge agatoki. Bana banjye nimukomere kandi mukomeze urugendo kandi gusa mwihangane kandi mwihanganire ibyo mubona n’ibyo mubona bigenda bibagerageza ibyo ari byo byose niteguye gukomeza kubarwanirira kandi niteguye kubarwanirira ishyaka igihe cyose kandi niteguye kabambika imbaraga zibafasha gutsinda kandi nkomeje kubambika umutsindo.

Sekibi rero yaje kundwanya aza kundwanya kandi azi ko mfite imbaraga kandi azi ko ndi Imana yari abizi neza ko ntari bumwemerere kandi byose nabibonye ariko aratinyuka aza kunshukashuka nanjye ndamwihorera ndamureka ararogombwa aravuga ariko naramutsinze kandi naramurindimuye uko rero nagiye mutsinda kandi uko nagiye murindimura ibyo byose aza abashukisha namwe nimwambare imbaraga zo kugira ngo mujye mutahura ayo mayeri ye bityo mumutsinde kandi mumutsiratsize; mbahaye imbaraga kuri uyu mwanya bana banjye kandi ntumwa zanjye nimujye ku rugamba kandi mujye ku marembo buri wese ahagarare maze buri wese afore isasu rye kandi nababwiye ko isasu iryo ari ryo ryose ari uguhora mu isengesho kandi intwaro zanyu mugomba kurwanisha ari isengesho bityo mugahangana n’uwo mubisha kandi mukamutsinda. Muri uyu mwanya rero mbahaye imbaraga kandi mbahaye ubutwari kandi mbahaye ku bubasha bwanjye kugira ngo murwanye umwanzi mumutsinde kandi mumutsiratsize; ntimuzigere na rimwe mutsindwa kandi munyizeye kandi mumpanze amaso ntumwa zanjye bana banjye kandi bwoko bwa DATA ntimuzigera mukorwa n’isoni muri kumwe nanjye njye na DATA igihe cyose twiteguye kubarwanirira kandi twiteguye kubatsindira kandi twiteguye kugaragariza ikuzo n’ububasha muri mwebwe.

Nimukomeze mugire amahoro kandi mukomeze mube amahoro kandi mukomeze mugire umugisha kuko uko bwije n’uko bukeye nywubasesekazo nkawubasukaho kugira ngo nurusheho kuwambara kandi murusheho kuwugenderamo. Mwarahiriwe rero kandi nabahaye umugisha nkibatoranya muri benshi kandi nkibatoranya mu bandi nkabahuza muri ubu buryo nimukomeze muhure kandi mukomeze mube umwe kuko nabahurije mu bumwe bwanjye na DATA; nimukomeze mukwire kandi mukomeze mugwire ku Isi hose kuko ari cyo mbifuzaho kandi akaba ari cyo mbashakaho. Nimukomeze mumbere intumwa nziza kandi mukomeze mumbere abana beza nanjye niteguye guhora iteka mbarwanirira kandi kubarwanirira igihe cyose no kubarwanirira ku marembo yombi kugira ngo mutahukane umutsindo. Nimugire ibihe byiza ndabakunda kandi mukomeze kugubwa neza mu mitima yanyu ndabashyigikiye.

Amahoro, amahoro, bana banjye kandi ntumwa zanjye bwoko bwa DATA mbahaye umugisha nimuwakire kandi muwakire kuko nywubahaye kandi nywubahaye atari nk’uko Isi iwutanga ahubwo nywubahaye ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami, njyewe wakizaga bose kandi nkabohora n’ubu ngubu niko mbikora sinahindutse n’ubu ndakiza kandi nkabohora, nimubohoke rero mwambare imbaraga kandi mugire umugisha mbagabiye.

AMAHORO, AMAHORO, NTUMWA ZANJYE BWOKO BWANJYE NA DATA NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA MBAHOZA KU MUTIMA WANJYE NTACYO MUZABA NDABASHYIGIKIYE. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *