UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 12/07/2023
Nimugire ubugingo bana banjye kandi muhorane amahoro ndetse n’umutekano kuko ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbasesekazeho ibyiza bivubuka mu mutima wanjye kandi nkomeze mbatazanurire amayira muri byose. Nimuhorane rero umugisha wanjye kandi uhore iteka ubasabagiraho bityo muhore iteka musabagizwa n’ibyishimo kandi muhore iteka mukataza mu nzira zanjye kuko urukundo rwanjye narubasutseho kandi ndubabibamo kugira ngo ruhore iteka rubareshya bityo rubakurure rubanyegereza kandi igihe cyose muze munsanga kandi igihe cyose muze mu ruhande ndimo kuko ndi kubarembuza kandi igihe cyose ngahorana namwe igihe cyose kuko igihe cyose ndi kumwe kuko igihe cyose mba mbarinze ntacyo mwikanga kandi nta n’icyaza kibakangaranya kuko ndi Yezu Kristu, Umwami w’i Nazareti, uwatsinze kandi nkaba nkomeje kubatsindira kandi nkaba nkomeje gutsindira abanjye bose. Naratsinze rero bana banjye nimukomeze gutsinda kandi igihe cyose mwumve yuko ndi umutsindo wanyu kandi mbarwanirira ishyaka muri buri kimwe cyose kandi ngaharanira iteka kubateza intambwe mujya mbere kugira ngo igihe cyose muhore mutera imbere mu kwemera ndetse no mu rukundo rwanjye. Nimuganze rero igihe cyose muganze ku Isi hose kuko nababibye muri imbuto nkeya ariko mukaba muzaba igiti cy’inganzamarumbo kuko nabatoye mbizeyeho umusaruro kandi nziko muzaba igiti cy’inganzamarumbo kandi nzababyazamo umusaruro. Nimukwire rero kandi mugwire hose kandi mukwirakwire hose kuko nababibye nziko muri imbuto nziza kandi bana banjye nkaba narabashyize ku murimo mbizeye nimukomeze rero koko mube abizerwa mu maso yanjye kandi mube abizerwa mu maso ya DATA mbafitiye icyizere namwe nimukomeze mungirire icyizere bityo igihe cyose mube muri jyewe nanjye mbe muri mwebwe kuko igihe cyose nshaka guhorana namwe kandi ngakorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza mukiri mu Isi kandi nkabakoresha byinshi kandi nkabakoreramo byinshi mukiri ku Isi kandi mucyambaye uwo mubiri kuko nzabakoresha byinshi kandi nkakorera byinshi muri mwebwe kuko nabatoye nkabizigamira kandi nkabategurira iki gihe kuko iki gihe ngiye gukorana namwe byinshi kandi nkakomezanya namwe urugendo muri ubu buryo.
Isi yabyemera itabyemera nzabikora kuko nabirahiriye kandi kuko nabipanze kandi umugambi wanjye ukaba ntawe ujya uwugamburuza Mwene Muntu aho ava akagera kandi Mwene Muntu uko yaba ameze kose uko yaba ameze kose ububasha bwose yaba afite kuko ari jyewe ufite ububasha buri hejuru y’ubwo Muntu agira bwose bubaho ari nayo mpamvu nzasohoza umugambi wanjye muri mwebwe kuko nawuteguye kandi nkaba narawuteganyije kuva kera na kare nkaba narabizigamiye rero nkaba narabatoye nkabahuza muri ubu buryo kandi nkababumbira mu rukundo rwanjye iteka ryose rero ngahora mbarundarunda kugira ngo mpore mbarundarundira mu rukundo rwanjye kandi mbiyegereze mbashyire mu ruhande rwanjye ndusheho kubahindira umwanzi n’ubwo bwose abakubitira agatoki ku kandi kandi agashaka iteka kuba yashaka kuza kureba icyabaca intege cyangwa ngo murimbuke ariko nimuhumure mukomere mukomeze urugendo mbari hafi kugira ngo nkomeze mbahashyirize uwo mwanzi kandi nkomeze mucyahe mwigiza kure yanyu kandi nkomeze mbateze intambwe kandi ububasha bwanjye bukomeze kubashyigikira muri byose. Sekibi rero nimumurandurane n’ibye byose mumurandure mumuhereye mu mizi bityo abure ishingiro kandi abure icyerekezo cy’aho yajya kandi mu masengesho yanyu bana banjye mukomeze kumujujubya kandi mukomeze kumutaranga aho ari hose bityo abure aho yakwikinga kandi abure aho yakwihegeka bityo amasengesho yanyu amukonoze kandi amurimburane n’ikibi cye cyose bityo agende ajye aho yateguriwe kuko iwe ari mu nyenga y’umuriro ye kujyanayo abana banjye. Bana banjye rero nimukomeze munyegereze benshi mukomeze mumpamagarire benshi nimukomeze muhamagare benshi baze binjire mu rukundo rwanjye kuko abo mumaze kunyegereza ni benshi kandi abo muri kumpamagarira ni benshi ari yo mpamvu umwanzi ari kubareba akabagirira ishyari kandi akabagirira urwango rwinshi akabakubitira agatoki ku kandi akasama kugira ngo arebe yuko hari uwaza ngo agwe mu kanwa ke maze amumire ariko nkomeje gucubya urwo rwasaya rwe kandi nkomeje kurufunga kugira ngo atazabamira bunguri kuko mbona abafitiye ishyari ryinshi, nkomeje rero kubabera maso ndi umushumba ubaragiye ndi Yezu Kristu w’i Nazareti watsinze kandi nkahora iteka ntsindira abanjye kandi nkahora iteka ndwanirira urugamba abana banjye, bana banjye urugamba rwanyu nduriho ndi kururwana kandi ndi kururwana inkundura ndagira rero namwe nimukomeze muhagarare gitwari buri wese akenyere akomeze kandi buri wese akomeze kuba maso ku izamu rye buri wese afate imbunda ye bityo ayifore kandi buri wese akomeze guhagarara gitwari kuko imbaraga murwanisha kandi n’ububasha mukoresha ari jyewe ubibagabira uko bwije n’uko bukeye kandi nkabamenyera icy’ingenzi uko bwije n’uko bukeye nkabareberera kandi nkabamenyera ikiri bubatunge kandi ikiri bubabesheho bityo ikiri bubagirire umumaro nkakibagabira kuko ndeba byose kandi nkabamenyera byose nkomeje rero kubahundagazaho umugisha wanjye kandi nkomeje kubahereza amahirwe yose ku buryo bukomeye kugira ngo muhore musigagasirwa n’urukundo rwanjye kandi muhore iteka mukataje mu rugendo rwanyu. Bana banjye nabahaye umugisha ubaherekeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo uko mushinguye intambwe mubone imbaraga zibakomeza kandi mubone umugisha ubaherekeza bityo mubashe kugendana imbaraga kandi mubashe kugenda nta gihunga ntacyo mwikanga kandi mutikanga yuko hari icyabagwisha kuko igihe cyose ndi kumwe namwe nimukomeze muhagarare mu kwemera kwanyu kandi mukomeze guhamya uwo mwemeye kuko mwanyobotse kandi mukaba mwaranyobotse na DATA nimukomeze munyizere Mwene Mutu yabyemera atanabyemera mwayobotse Imana y’ukuri kandi uwo mwayobotse ni jyewe kandi nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubabera byose bana banjye nkomeje kuba mu ruhande rwanyu kandi nkomeje kuba mu byanyu kandi nkomeje no kuba muri mwebwe kugira ngo nkomeze mbereke yuko ndi mu ruhande rwanyu nkomeze mbahigikire umwanzi kandi nkomeze mbigirizeyo ikibi cyose cyashaka kuza kibototera. Nimwakire rero amahoro n’umugisha ahora iteka abahumuriza mu mitima yanyu kandi mwakire ihumure rikwiriye kandi mwakire amahoro asesuye kugira ngo igihe cyose muhore muri amahoro kandi muhore muri umugisha muhore iteka muhumeka ubutungane kuko ari bwo mbifuzaho umunsi ku wundi kandi nkaba mbifuzaho ko mwakwinjira mu gushaka kwa DATA kukabashyigikira kandi kukababumbatira muri byose kugira ngo murusheho kuba indorerwamo kandi murusheho kubera icyitegererezo bose kandi murusheho kwerera imbuto abandi bose bityo impumeko yanyu ibe iy’icyiza kandi aho munyuze hose mutamatame imvugo nziza kandi impumuro nziza ibarange igihe cyose kuko icyo mbashakaho ari urukundo. Nimukomeze rero mubibe urukundo kandi mukomeze mwubake ubumwe ndetse n’amahoro bana banjye narabahuje muri ubu buryo nimukomeze mwubake umugozi w’inyabutatu udashobora gutandukana mwihuze muri byose kandi mu bitekerezo byanyu mwiyubakemo ukwemera kandi buri wese yikomezemo ukwemera buri muntu mu mutima we yiyubakemo gukomera kandi buri wese yiyubakemo ubutwari maze urukundo rube ingenzi muri byose ruhore ruri imbere muri byose bityo mukundane bana banjye nk’uko nabahuje kandi nkaba mbatoza gukundana uko biri ndetse n’uko bikwiye namwe ubwanyu nimuhore mwunga ubumwe kandi mwunge amahoro igihe cyose murangwe n’amahoro kandi muhore muhumeka impumeko yo mu Ijuru kuko mbaburira kandi nkabatoza buri kimwe cyose bana banjye nkabigisha kandi nkabereka aho mugomba guca kandi aho mugomba gukandagira nkababuza aho mugomba kudaca ntimuzigere rero muca aho ntabemereye kandi ntimuzigere mujya gukandagira aho ntaberetse ahubwo nimukomeze muze mu nzira yanjye kuko inzira yanjye mpora iteka mpagaze imbere yanyu mbarembuza ngo nimuze, nimuze rero tugende igihe cyose muhore mwumva ijwi ryanjye ribahamagara n’inzira ndimo ari ho mukomeza kuza mutoterera bityo ibindi byose byo ku mpande n’impande umwanzi atangira gushimashima yavuza induru ahamagara abarembuza abareshya mubyirinde bityo mumwiyame kandi mumucyahe muri byose mukomeze muze tugende kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbabereye maso kandi nkaba nkomeje kubabera umushumba mwiza ukomeje kubaragira mu rwuri rutoshye kandi nkaba nkomeje kubafungurira isoko y’amazi afutse kugira ngo mukomeze kunywa mushire inyota; nimunywe rero mushire inyota kandi murye muhage bana banjye kuko igihe cyose mbaragira mu rwuri rutoshye kandi nkahora iteka ncunga umutekano muri mwebwe kugira ngo nkomeze nkumire ikirura gihora iteka kirekereje kuba cyakwiba intama n’imwe muri mwebwe; nkomeje rero kubacungira umutekano ariko ndagira nti bana banjye n’ubwo bwose mbacungira umutekano kandi nkababa hafi muririnde kwirara ahubwo mumenye ubwenge kuri buri kimwe cyose bityo mube inyaryenge z’Ijuru kandi muhore iteka muzi ubwenge kandi mujye mwitegereza mukenge, Sekibi ntakabariganye cyangwa ngo abarushe ubwenge kandi mbigisha nkababurira kuri buri kimwe cyose nkabereka inzira umunsi ku wundi.
Ndi kumwe namwe rero kandi gukataza kwanyu muza munsanga kandi gutaguza kwanyu muza munsanga mumpamagara kugira ngo mbarengere kandi mbafashe mu rugendo rwanyu ndabumva bana banjye niyo mpamvu nkomeje kubamanuriramo umugisha ndetse n’imbaraga zibakomeza kugira ngo mbafashe mu rugendo rwanyu mukomere kandi mukomeze urugendo kandi nabo muza muhetse bose ku bitugu byanyu mukaza babagondetse ijosi muntakambira mumbwira muti “barengere kandi batabare” nabo ndabumva bana banjye ndabakira; nimwakire rero guhumurizwa kandi mwakire iruhuko ry’imitima yanyu mwumve yuko ndi kumwe namwe kandi mwumve yuko mbashyigikiye muri byose bityo kandi nkaba nkomeje kwakira roho zanyu kandi nkaba nkomeje kubohora imitima yanyu kugira ngo ndusheho kuyagura bityo nyuzuzemo urukundo rwajye mu buryo bukwiriye bityo mbashe kubasesekazaho ubutungane bityo mubashe kubwinjiramo nyir’izina bityo mubashe kuba koko abatagatifu kandi mubashe kuba intore zanjye zinyizihiye kandi mube abana banjye banyizihira umunsi ku wundi.
Nkomeje rero kubasukaho ibyiza by’Ijuru kugira ngo bihore iteka bibatekanisha n’urukundo rwanjye kandi niko nkomeje kubafungurira ibyiza byanjye kugira ngo bikomeze kubamanukira biri uruhuri bityo bihore iteka bibakomeza kandi bihore iteka bibaboneshereza mu maso yanyu bityo mubashe kuza munsanga kandi mubashe kungirira inyota umunsi ku wundi; jye na DATA rero twarabatoye kandi twarabatoranyije twabizeho igihe kirekire bityo turabitegurira kandi turabizigamira kugeza na n’ubu tukibategura kugira ngo mukomeze kuba mu mugambi wacu kandi mube mu mugambi wacu n’ubwo benshi batabyumva n’ubwo benshi batabyemera ariko twebwe turabyemera kandi turanabemera bana banjye kandi ari nayo mpamvu nkomeje kubakomereza iryo sezerano kandi nkaba nkomeje kubashyiraho ukuboko kwanjye kandi nkaba nkomeje kubashyiraho ikiganza cyanjye kugira ngo mukomeze mubeho. Mbahaye kubaho rero nimukomeze mubeho mbahaye kuganza nimuganze mbahaye gutsinda nimutsinde mbibahaye ndi Yezu Kristu, Umwami w’abami udatanga ngo nsubire inyuma kwisubiza icyo nari natanze kandi udatanga ngo nicuze ngo iyo ntagitanga ahubwo nkirekura nkirekuye kandi uwo nahaye nta washaka kujya kumwambura icyo namuhaye kuko icyo natanze nkomeza no kugicungira umutekano kandi nkakomeza gucunga na nyiracyo. Bana banjye rero narabahaye kandi narabagabiye nimukomeze gusigasira ibyiza nabahaye kandi mukomeze kubungabunga ibyiza byanjye mpora mbiba muri mwebwe uko bwije n’uko bukeye.
Nkomeje rero kuza kuvuguruza Sekibi kandi nkomeje kuza kumwambura ijambo mu biremwa byanjye kandi nkomeje kuza kumuhigika kugira ngo mwigizeyo abanjye batambuke kandi abanjye bose bahabwe ijambo abo Sekibi yari yarambuye ijambo nje kubahesha ijambo kandi nje kubahesha ikuzo kuko Sekibi nje kumutsiratsiza kandi nje kumukumira mu Isi yose kandi nje kumukuburana n’ikibi cye cyose kugira ngo akomeze agende ajye iyo ajya kuko iyo ajya ni mu muriro arabizi ari nayo mpamvu ahora ashaka kuba yatwara abana banjye kugira ngo abone abo ajyana mu irimbukiro ari nayo mpamvu rero nkomeje gufata abana banjye kugira ngo mbakomeze kandi mbakomereho kugira ngo Sekibi agende wenyine abana banjye mbigarurire kuko ibiremwa byose biri ku Isi ari abana banjye ari abo nicungurije amaraso yanjye kandi igihe cyose nkaba mbareberera igihe cyose nkaba mbitaho kandi igihe cyose nkahora iteka nkomeza kubarengera n’ubundi rero nkomeje kubarengera kandi nkomeje kubabera umwami ubarengera kandi nkomeje kubabera umushumba mwiza ubitaho kandi nkababuganizamo ibyiza kugira ngo mukomeze mugirire ubuzima muri jye kandi mukomeze mugirire amahoro muri jye. Mbahaye gutekana rero mu mitima yanyu kandi mbahaye iruhuko ndetse n’ihumure kugira ngo mugire gutuza kandi mugire kugubwa neza bana banjye ndabasukuye nimusukuke kandi ndabahumurije nimuhumure ahubwo mukomere kandi mukomeze urugendo kuko turi kumwe kandi nkaba mbashyigikiye. Igikorwa cyanyu rero cy’isengesho cyo mu murimo nabashyizemo kandi mu muzabibu nabashyizemo gukoramo nimukomeze muwukoremo neza kuko ibyo mukora ndabibona kandi ibyo mumpereza byose ndabyakira intambwe yanyu ndayibona bana banjye ari nayo mpamvu mbabwira nti nimukomereze aho ngaho mukomeze mutere intambwe muza munsanga ngira nti ntimuzicare kandi ntimukarambirwe ntimuzigere mucogozwa n’umwanzi ahubwo nimukomeze mwakire urumuri rwanjye rukomeze rubamurikire bityo rubaboneshereze mubashe kubona aho ndi kandi mubashe kubona inzira nabafukuriye kugira ngo ari yo mukomeza gutambukamo iyo umwanzi Sekibi yategura iyo ari yo yose mwirinde kuyicamo kandi mukomeze muze murye ku byo mba nabateguriye mwirinde kuba mwarya ifunguro mba nabateguriye ngo mujye kurya n’ibyo kwa Sekibi ibyanjye mubivangavange n’ibya Sekibi; oya ibyanjye ntabwo bijya bivangavangwa ari nayo mpamvu nkomeje kubaba hafi kugira ngo mbigishe kandi nkomeze mbereke inzira bityo mubashe kumenya aho mugomba guca kandi mubashe kumenya icyo mugomba gukora mubashe kumenya icyo nanga kandi mubashe kumenya icyo nkunda bityo icyo nkunda mwihatire kugikora kandi inzira nkunda yuko mugomba gucamo ari yo muguma kwihatira gucamo igihe cyose; nanjye rero ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbibafashemo kuko sinabatererana cyangwa ngo mbareke mwenyine kuko umwanzi murwana na we ndamuzi ni umurwanyi uhora iteka ashaka gutsemba no kurindimura abana banjye kandi intore zanjye ziri muri uru rugendo ziza zinsanga; uru rugendo ndabizi ntabwo rujya rupfa korohera abagenzi abo ari bo bose baza bansanga ari nayo mpamvu muri ibi bihe nabakoreye ibintu by’agatangaza bityo nkaboherereza abatagatifu babarengera kandi babakomeza muri buri kimwe cyose kandi bakabakumirira umwanzi kandi bakabigisha muri buri kimwe cyose bakaza kwiyuzuza namwe mu buzima bwanyu mucyambaye umubiri bakabigisha kandi bakarwanirira intambara z’urudaca za buri munsi muhora iteka murwana za roho zanyu; sinabaretse rero kandi sinzigera nabareka nkomeje kubafata ikiganza kandi nkomeje kubatuza mu mutima wanjye kandi mu gituza cyanjye nimuze muturemo kandi muganze mubyagire bityo muhaguribwe neza kuko nabakinguriye umutima wanjye kandi nkaba narabemereye bushyo bwanjye kandi bo ntama zanjye; nimuze mugandagaze kandi muze muture mutekane kuko ari jye wabahaye karibu kandi akaba ari jyewe wabakinguriye umutima wanjye kugira ngo muhore iteka muvoma kandi muhore iteka musogongera ku byiza biganje mu mutima wanjye; nimugire amahoro rero kandi mugire umugisha amahoro ahore iteka asabagizwa muri mwebwe nkomeje kubahereza amahoro kugira ngo muyakire ahore iteka ababera ubuzima uko bwije n’uko bukeye; nkomeje rero guhumuriza buri umwe umwe muri mwebwe bana banjye nimukomere kandi muhumure gusa buri wese akomeze guhagarara mu mwanya we nanjye buri wese nkomeje kumurinda kandi buri wese nkomeje kumurinda uko ari kandi buri wese nkomeje kugendana na we mu bikorwa bye no mu ngendo ye kandi no mu bitekerezo byanyu nkomeje kugendana namwe kandi buri umwe umwe wese ndamuzi kandi buri umwe umwe wese nkamucengera nkabasha kumenya uko mugenda n’uko muhagaze kandi nkabasha kumenya n’imitekerereze yanyu ari nako nkomeza kubaha imbaraga zibayobora kandi imbaraga mugomba gukoresha nkurikije buri wese ingano y’ingabire ze kandi nkurikije buri wese ingano y’intege agiye afite kandi n’ibikorwa agiye afite mu Isi ari nako nkomeza kugendana namwe.
Amahoro n’umugisha mbibahundagajeho bana banjye nimukomeze mugire ubuzima muri njye, amahoro amahoro ndabakunda kandi mugire ijoro ryiza mugire ibihe byiza ndabakunda bana banjye nimukomeze mugubwe neza kandi mukomeze gutekanira mu gituza cyanjye musinzire neza mbahaye umugisha kandi mbahaye kuryama neza bana banjye mugire umugisha kandi mugire amahoro bityo murare mu gituza cyanjye kandi musinzirire mu gituza cyanjye mbahaye ubuzima nimubeho.
AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE KANDI NTORE ZANJE NKUNDA BANA BANJYE NA DATA BWOKO BWANJYE NA DATA MUGIRE UBUZIMA KANDI MUGIRE UMUGISHA. NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, UMWAMI W’ABAMI UKOMEJE KUBATSINDIRA NO KUBARWANIRA ISHYAKA MU RUGENDO RWANYU. AMAHORO, AMAHORO!
