UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 26 KAMENA 2024

Mbasenderejemo umugisha wanjye ntore zanjye ntumwa zanjye, nimukomeze kubaho mu gushaka kwanjye na DATA, nkomeje intambwe za buri wese kandi nifatikanyije namwe mu rugendo, nkomeje kubabera maso kandi ndi Umutabazi ku rugamba, kuko mbabereye ku rugamba kandi nkabarwanira ishyaka iteka kugira ngo mutahukane umutsindo; ni kenshi Sekibi yitambika kugira ngo arebe ko yabambura ibyiza nabambitse, ariko igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo kugira ngo Sekibi mwambike ubusa kandi nkomeze muribate mujajange, mbazamure mu ntera kandi nkomeze mbubake nk’uko nshaka kububaka, kuko nshaka kububaka nk’umunara ukomeye, ubabonye wese akababonamo icyitegererezo kandi agakurizaho kumenya ko ububasha bwanjye na DATA ari bwo bukora muri mwe kandi akaba ari Jyewe ubigaragariza umunsi ku wundi; Sekibi azahora atsindwa, ntabwo azigera atsinda, aharanira gutsinda ariko ntabigeraho, aharanira kwigira umurwanyi ariko ntabwo anesha kuko ni Jye unesha Jye na DATA mu bubasha bwacu bukomeye, burwanirira abacu bagatsinda kandi bagatahukana umutsindo; nimurambure amaso yanyu mwitegereze, mubone ibikorwa byanjye muri mwe, ni indasumbwa kandi ni indashyikirwa, nkomeje kubagabira umugisha kandi nkomeje kubagaburira ibyiza by’agatangaza, nimukomeze kubaho muhorane urukundo n’urugwiro kandi mube umugisha, mwambarire gutsinda kandi mwambarire kunesha, mukomeze munogerwe kandi mukomeze muvome ibyiza kuko mugomba kuvoma mukavomererwa, nanjye mbahora hafi iteka kandi nkomeje kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo mubone urukundo rukomeye nkomeje kubakomezamo kandi mubone urukundo rukomeye mbafitiye ntore ntumwa zanjye bana banjye nkunda nshyigikiye nkomeje kandi ndangaje imbere mu rugendo, kugira ngo nkomeze mbavuburire kandi mbagoborere ibyiza by’agatangaza.

Nimube intwari kandi mube amahoro, mukataze mu gukora icyiza kandi mukataze mu gukora neza nanjye ndabakomeje kandi mbarangaje imbere mu rugendo, murabizi nifatikanyije namwe, ndashaka kubakomeza ubutitsa kandi ndashaka kubakomeza ubutaretsa, ngira ngo mbageze ku cyiza mbifuriza kandi mbifuzaho kuri buri wese; nkomeje intambwe za buri wese muri mwe kandi mbahaye umugisha wanjye Jye na DATA, ukomeye ukomeza abacu, mbarangaje imbere mu rugendo ntore ntumwa zanjye kandi nkomeje kubaragira mu rwuri rutoshye, ntabwo nzemera ko murumanga kandi mpari kugira ngo mbahe icyo kurisha cyiza kandi mbahe icyo kunywa cyiza, mimunywe mwizihirwe muberwe kandi munogerwe, mubeho mu mugambi wanjye na DATA, nanjye turi kumwe, mbifurije umugisha kandi mbifurije amahoro nimukomere, mugubwe neza kandi mukomeze kuba maso, muharanire iteka gutsinda umubisha, muharanire iteka kumwambura ijambo bityo ikibi cyabase Isi ndetse n’abayituye kirusheho kugenda gitamurukaho kubera ububasha bwanjye mbwururukirije muri mwe, kugira ngo ibyo mukoze bibe kandi ibyo muvuze biremeke, kubera ijambo ry’ububasha nambitse buri wese, kubera ijambo ry’ububasha nshyize muri buri wese kuko muri intumwa zanjye kandi mukaba muri intore zanjye natoranyije kugira ngo mukore ibidasanzwe mu Isi, bityo ababibonye bose bakurizeho kumenya ko ububasha bwanjye ari bwo bukora muri mwe, kandi ububasha bwanjye bukora mu Isi nabwururukije kugira ngo busakare kandi busendere mu biremwa ndetse no mu Isi yose.

Mbahaye umugisha kuri uyu munsi kandi ndabakomeje nimukomere, mugubwe neza kandi mukomeze kuba intwari, mube amahoro, mbahaye amahoro n’umugisha kandi mbambitse urukundo rukomeye, nimukomere mugubwe neza kandi mukomeze kuba intwari, mube amahoro, nanjye nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze kubagabira ibyiza by’agatangaza, ntore natoye, bana banjye nahamagariye kubaho mu gushaka kwanjye na DATA, nongeye kubagabira umugisha kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye rukomeye, nimukomeze murambure amaso yanyu mubone ibyiza byanjye, mutege amatwi mwumve icyo mbabwira n’icyo mbatoza, kugira ngo mukomeze kuba abatowe kandi batoranyirijwe kubaho mu muzabibu wanjye na DATA, kuko nabihamagariye ku buntu bwanjye nta kiguzi kandi buri wese nkamuhereza amahoro mu biganza bye, kugira ngo murase umwanzi nta kwishisha, nta gutinya nta no kugira ubwobakuko nabagabiye byose  kandi nkaba narabahaye umugisha kugira ngo mukomere kandi mukomeze umurego, bityo mukomeze muvome ibyiza kandi muvomererwe kuri buri wese, ntore natoye kandi ntumwa nahamagariye kubaho mu gushaka kwanjye na DATA, mbahaye urukundo n’umugisha kandi mbambitse imbaraga kuri buri wese nimukomere mukataze mu cyiza, muhagarare mwemarare kuko mbahamagariye kubaho mu gushaka kwanjye na  DATA, kandi nkaba mpamagariye buri wese kwakira urumuri rwanjye, kugira ngo mukomere.

Nimugire amahoro kandi nimugire kugubwa neza, mukomeze kandi mukomere, mukomeze mukatarize icyiza nanjye turi kumwe mbahaye umugisha kandi nifatikanyije namwe mu ntambwe z’ibirenge byanyu, kugira ngo nkomeze mbagire abogezabutumwa bw’Ijambo ryanjye na DATA mu Isi mu biremwa, kandi mukomeze mwogeze hose inkuru nziza yanjye ndi Jambo; nimugire ubuzima kandi mugire ubugingo muri Jye, mukomeze kuba amahoro ntore ntumwa zanjye bana banjye nahamagaye, kugira ngo mubone ibyiza mbereka kandi mubone urukundo rwanjye mbagabira amanywa na nijoro.

Iyo ndi kumwe ntacyo muba kandi nta n’icyo mwaba kuko ndi muri mwe, ndaganje muri mwe, ndakora muri mwe, bana banjye ndabareberera kandi mbambika imbaraga, ubutwari, mbashyiramo ubutwari n’imbaraga kugira ngo mbambike ubudacogora mube abadacogora kandi mucogoze imigambi mibisha y’umwanzi, bityo muhore iteka mucanye amatara yanyu yaka, bityo mukomeze kwigizayo umwijima wa Sekibi, urumuri rwanyu kuri buri wese ntirukazime, nimucanirwe kuko ndabacaniye kuri uyu munsi ndetse n’ibihe byose, ibihe byose ndabacanira kandi nkakomeza kubacanira, kuko bana banjye ntabirengagiza ahubwo mbahora hafi, igihe cyose mpora muri mwe kuko sinkangwa sintinya, sintindiganya gutabara abanjye, kubarengera, kubagoboka no kubagobotora, mpora iteka hafi y’ibiremwa byanjye, kugira ngo ngobotore bose kandi ngoboke benshi kuko mpora iteka nitegereza ibiremwa byanjye mu Isi.

Kuri Jyewe ntihabaijoro cyangwa haba amanywa, igihe cyose ndakora kuko igihe cyose mporana n’abanjye, mpora mu banjye, kuko muri Jyewe mpora ngenga ibihe Isi ndetse n’ibiyiriho, nkakomeza ngenga ibihe uko mbishaka Jye na DATA, kuko mu bubasha bwacu dufite uko tugenda, dufite uko tugenza, kandi mu bikorwa byacu duhora iteka twihagije, ntituvuguruzwa kandi ntitwamburwa Ijambo, icyo twashatse gukora turagikora, icyo twashatse kugeraho tukigeraho kuko mu bubasha bwacu turakora kandi tukavuguruza amajwi yose y’umwanzi.

Nimwakire urumuri rwanjye kandi mwakire urumuri rwanjye koko rumurikire buri wese, intambwe z’ibirenge byanyu nizikataze ubudahagarara, bityo amajwi yanyu akere gusingiza Izina ryanjye na DATA, kuko nururukirije urumuri rwanjye muri buri wese kandi nkaba nkencyemuye buri wese, kugira ngo akere kunogerwa no kwizihirwa; mbambitse imbaraga n’ububasha, ubutwari bukomeye kuri buri wese, mwitsindwa mwitsikira kandi mwikangarana, mwitinya ngo mutindiganye, ahubwo nimunyegere mubone byose mu rukundo rwanjye, mwambare imbaraga kandi musenderezwe umugisha wanjye kuri buri wese, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, ntore ntumwa zanjye bana banjye mbereye maso nkaba mbabereye ku rugamba, nkaba mpamagarira buri wese kubaho mu gushaka kwanjye na DATA, kugira ngo urukundo rwanjye rukomeze kuba urukundo rubiyambika, imbaraga zanjye zibababemo, mbahaye umugisha kandi mbahaye urukundo nimukomere, mugubwe neza mube amahoro kuri buri wese; mbateje intambwe mbatoje icyiza, mparanira iteka kubambika imbaraga kandi nkomeje kugoboka buri wese mugobotora kugira ngo urukundo rwanjye rukomeze rube muri buri wese.

AMAHORO NTUMWA ZANJYE BANA BANJYE NKUNDA, NAHAMAGAYE KANDI NKABAHAMAGARIRA KUBAHO MU GUSHAKA KWANJYE NA DATA, IJORO RIHIRE KURI BURI WESE, MUKOMERE KANDI MBASHYIZE MU GISHURA CY’UMUBYEYI WANJYE BIKIRA MARIYA, NAKOMEZE KUBABERA UMUBYEYI, NANJYE NKOMEJE KUBABERA UMUSHUMBA UBARAGIYE KANDI NZAKOMEZA KUBABERA UMUSHUMBA KOKO, KUGIRA NGO MUMBERE INTAMA NZIZA NDAGIYE MU RWURI RUTOSHYE, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI UMWAMI W’ABAMI UBAKOMEZA ITEKA, MBAHAYE UMUGISHA WANJYE MU BUMWE BW’IMANA DATA NANJYE NA ROHO MUTAGATIFU, NIMUKOMERE MUGUBWE NEZA NDABAKUNDA NTUMWA ZANJYE, AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *