UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 08 GICURASI 2024

Ndabakomeje kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye ntore zanjye, bana banjye nkunda nshyigikiye, mbarangaje imbere kandi mbashyize mu rukundo rwanjye iteka, nimuharanire umunsi ku wundi kunyubakaho kuko mbakomeza kandi nkabashyigikira, mbarangaje imbere kandi muri ubushyo niragiriye mbaragiye mu rwuri rutoshye, nkomeje kubashyigikirisha ukuboko kwanjye kw’indyo kandi nkabacyamurira mu cyiza umunsi ku wundi, ntabwo ncogora kandi simpwema kubahishurira ikiri icyiza, kandi mbagabira ibyiza byanjye by’agatangaza, urukundo rwanjye nkarubasenderezamo; mbaha umugisha nkabakomeza kandi nkabashyigikira, kuko nkomeje kugendana namwe mbasenderezamo urukundo rwanjye, mbagabira umugisha kandi mbambika imbaraga, kugira ngo mukomeze gukomezwa mu ntambwe z’ibirenge byanyu; mbahaza urukundo rwanjye kandi mbakomeza ubutitsa, kuko nkomeza kugendana namwe mu kubagabira urukundo rwanjye no kubahereza umugisha wanjye, kugira ngo ubakomeze kandi ubasabemo kuri buri wese.

Naje mbasanga kandi mbabungabungira ubuzima umunota ku wundi umunsi ku wundi, kuko Sekibi yifuza kubanyaga ubugingo muri njye kandi akifuza kuba yashaka kubasubiza inyuma, ariko nkamusubiza inyuma ari we kandi nkakomeza kumwamaganira kure kugira ngo atababuza amahoro n’umutekano muri njye, kuko ndi umugabyi w’ibyiza kandi nkaba umugabyi w’ubuzima, ndabubagabiye kandi ndabubahereje kuri buri wese, nimwakire ntore zanjye bana banjye, nkomeje intambwe z’ibirenge byanyu kandi mbakomejemo ubutwari n’ukwemera, nimugire guharanira ikiri icyiza kandi mugire kumenya buri kimwe cyose; ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, erega mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, nimuharanire gutega amatwi mwumve icyo mbabwira n’icyo mbatoza kandi muharanire kugendana nanjye, kuko nza kugendana namwe nkabakomeza kandi nkabashyigikira; uwo nahamagaye uwo ari we wese kandi uwo nashyize mu muzabibu wanjye nimukore, kuko nabahamagariye kubaho mu muzabibu wanjye kandi mugaragaze umunsi ku wundi ubwira ndetse n’umwete n’ishyaka, mukomeze kungaragariza ko mwumva kandi mwumvira kandi mwumvise icyo mbabwira, mwumva icyo mbabwira, kuko nshaka ko mukomeza kuba abakozi beza ku murimo.

Ubwitange bwanyu, imirimo yanyu ikomeye kandi ikomeje ya buri munsi ndayibona, ishyaka n’igishyika byanyu bya buri munsi byo kugira ngo mwinjire mu gushaka kwanjye na DATA ndabibona, simbatenguha rero kandi nanjye simbatererana kuko nkomeza kubona urukundo munkunda kugira ngo mukomeze kumbona, kugira ngo mukomeze kumva ibyiza byanjye, kugira ngo mukomeze kugendera mu ruhande rwanjye; ibyo byose ndabyumva kandi bana banjye nkabakomeza nkabashyigikira, kuko mbagabira urukundo rwanjye kandi nkabasenderezamo ineza yanjye; nibaherekeze mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nibabemo iteka, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, iteka n’iteka ndabakomeza kandi nkabashyigikira kuko mbabera maso; nkomeje rero kugendana namwe kandi nkomeje kubashyigikira, nimubeho mugire ubuzima n’ubugingo muri njye, kuko mbikomereje kandi nkaba mbihereye umugisha mu rukundo rwanjye rukomeye, nimukomeze kwiyubakamo ukwemera kandi mukomeze kugira imbaraga mu rugendo turi kumwe, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba kandi nkomeje intambwe z’ibirenge byanyu.

Nimuharanire ikibubaka n’ikibakomeza iteka, kuko mbakomeza kandi nkabashyigikira, nkabururukirizamo urukundo rwanjye rukomeye, nimukomeze rero urugendo kandi mukomeze kwiyubakamo ukwemera, kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbakomeje mu kubasenderezamo imbaraga zanjye z’agatangaza, kugira ngo nkomeze kubagabira ibyiza byanjye; mbahaye umugisha kandi mbahaye kunesha, mbahaye gutsinda, mbahaye guharanira icyiza cyanjye, kugira ngo buri wese abashe kwakira ibyiza byanjye, ngira ngo mucyere kurambura ibiganza byanyu kugira ngo mbahereze, iyo mbakomeza kandi iyo mbashyigikira nta kinyitambika, kuko nabarinze kuva kera na kare kugera magingo aya ngaya; nkura mu nzira kandi ndakomeza nkubaka nkashyigikira, kuko ibikorwa byanjye mbikomeza kandi nkakomeza gusendereza urukundo rwanjye nkagaba hose amahoro.

Ndi umugabyi w’ibyiza kandi ndi umugabyi w’urukundo kuko ngaba urukundo kandi ngasendereza ibyiza byanjye, nkomeza ab’amavi adandabirana kandi ngatora ngatoranya, ngahamagara Kiremwa Muntu hirya no hino kugira ngo benshi bashaka kumva no kumvira, abashaka kwirekura kandi abadashaka kwitsimbararaho, abashaka kumva no kumvira kandi abashaka gukurikiza amategeko n’amabwiriza byanjye, abo ari bo bose ndabamenya bityo nabo nkabimenyesha kandi nkabaha guharanira ibikorwa by’ingoma yanjye na DATA mu buzima bwa Kiremwa Muntu kandi abo bose baba bashaka kunyakira muri bo ndabigaragariza kandi nkururukira gusabanisha imitima yabo kugira ngo mbuzuzemo urukundo rwanjye.

Ntore zanjye bana banjye, ndabakomeje ndagira nti ‘‘Nimubeho, nimwakire umugisha wanjye kandi mwakire urukundo rwanjye, kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye”, erega mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, sinitandukanyije namwe kandi sinzigera nitandukanya namwe, kuko mbagabiye urukundo kandi nkba mbagabiye umugisha; nongeye rero kubasenderezamo urumuri kandi nongeye kubuzuzamo ibyishimo, nimukomere, nimukomeze, nimukomeze kugubwa neza turi kumwe mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, nimukomeze guhorana ishyaka ndetse n’umwete kandi muharanire ikiri icyiza turi kumwe, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, iteka n’iteka ndabarwanirira kandi nkabafasha bana banjye gutsinda no gusimbuka imigambi mibisha y’umwanzi umunsi ku wundi.

Ntumwa zanjye, ni iki cyabakangaranya, ni iki cyabatera ubwoba, ni iki cyatuma mwibagirwa ibyo nababwiye, urugendo nagendanye namwe, ni igiki cyatuma rero murusubika mukaba mwasubiza amaso inyuma; gusubiza amaso inyuma ni bibi kandi ntimukarangarire ibyo hirya no hino, ibihita mubireke bihite, ibyivumbagatanya mureke byivumbagatanye, kuko nje guturisha kandi nje gucubya byose, kugira ngo ngaragaze ikuzo ryanjye n’ububasha bwanjye, nyamara ndaje ndiyiziye igihe nk’iki ngiki, kuko buri kintu cyose natangiye kugenda ngishyira mu ngiro ndetse no ku murongo kugira ngo ngaragaze urukundo rwanjye rukomeye.

Nkomeje rero intambwe z’ibirenge byanyu kuri buri wese kandi nkomeje kubarangaza imbere, ndagira nti “Nimugire amahoro kandi mugubwe neza mu rukundo rwanjye, mbubatse ubutanyeganyega kandi mbubatse nk’umunara ukomeye kandi mbashyize ejuru ku gasongero, nimube icyitegererezo cy’abandi, mube urumuri rw’abandi kandi umunsi ku wundi muhore ku gicaniro mwenyegeza kugira ngo muboneshereze benshi”; hari benshi bagenda bahumwa amaso n’umwanzi umunsi ku wundi, abo bose rero bakeneye ubutabazi bwanjye, abo bose bakeneye uburokozi bwanjye, buri muntu wese naze avome ku iriba ry’isoko y’ibyiza byanjye nafukuye rwagati muri mwe, kuko nabasanganije urukundo n’urugwiro nkabahaza ibyishimo byanjye, buri wese naze yisange muri njye kandi umunezero wanjye ugere kuri bose, abishwe n’intimba n’agahinda iyo bageze kuri njye bararuhuka kandi abansanze bose, abanyakiriye muri bo biyumvamo ibyishimo amahoro n’ihumure mu buryo budasanzwe, nanjye rero nkagira nti “Ntumwa zanjye ntore zanjye, nimunyakire kandi mwakire guhorana umutima utuje, kandi mwakire guhora iteka ryose munteze amatwi, kuko ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze kubiyegereza kandi nkomeze kubamenyesha ibikorwa by’Ingoma yanjye na DATA mu Isi, mu buzima bwanyu bwa buri munsi”.

NIMUGIRE AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, MBASENDEREJE URUKUNDO RWANJYE, UMUGOROBA MWIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA, IJORO RIHIRE NIMUBE AMAHORO KANDI MUGUBWE NEZA, MBAHAYE UMUGISHA WANJYE KANDI MBAMBITSE URUKUNDO RWANJYE NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI UMWAMI W’ABAMI, UBAKOMEZA ITEKA KANDI NKABASHYIGIKIRIRA MU RUKUNDO RWANJYE; AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA KANDI NDABAKOMEJE, MURIKIYE INTAMBWE Z’IBIRENGE BYANYU NIMUGUBWE NEZA, NDABAKUNDA NTORE NTUMWA ZANJYE; AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NIMUKOMERE KANDI MUGUBWE NEZA MBARANGAJE IMBERE MU RUGENDO NTIMURI MWENYINE, NDABAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *