UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI 03 NZERI 2023

Mbifurije umugoroba muhire bana banjye kandi biremwa byanjye na DATA kandi mbahaye umugisha wanjye unkomokaho utagabanyije kuri buri wese nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza kuko mbashyize mu rukundo rwanjye kandi nkaba mbashyize mu bubasha bwanjye budahangarwa kandi butavogerwa mbahaye kugubwa neza kandi mbahaye iteka ryose kugendera mu mbaraga zanjye zidakumirwa kandi zidahangarwa kugira ngo mukomeze gutsemba no kurindimura imigambi mibisha y’umwanzi iyo ari yo yose aho iva ikagera nimutere umwanzi mumuneshe kandi mutere umwanzi mumutsinde kuko mbahaye gutsinda kandi nkaba mbahaye kwambarira urugamba igihe cyose naje kubakenyeza kugira ngo mbakomeze kuko mwebwe ubwanyu mwikenyeje mwajenjeka naje rero kubakomeza kugira ngo nkomeze kandi mbakomereze intambwe z’ibirenge byanyu kandi mbahe imbaraga kugira ngo mukatarize ikiri icyiza igihe cyose, nimukomeze rero kuba amahoro kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe ndabashyigikiye muri byose kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimwakire rero ihumure kandi mwakire guhumurizwa kuko mbashyize mu rukundo rwanjye kandi nkaba mbashyize mu bubasha bwanjye budahangarwa kandi budakumirwa kugira ngo bukomeze kubarengera kandi bukomeze kubacungira umutekano muri byose, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami watsinze kugeza n’ubu nkitsinda kandi ngahora iteka ryose nsindira abanjye sinjya nsindwa bibaho kandi sinzigera nsindwa nzakomeza kubatsindira kandi nkomeze kubaba bugufi cyane kandi nkomeze kubururukirizamo imbaraga zanjye mu buryo buhambaye kugira ngo mugire kunesha kandi mutsinde umwanzi iteka ryose n’ibihe byose.

Nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kwakira buri kimwe cyose cy’ingenzi buri kimwe cyose gituma mugubwa neza buri kimwe cyose gituma muba amahoro, nabahaye imbaraga mbashyira mu bubasha bwanjye kandi mbashyira mu rumuri rwanjye umwanzi Sekibi amaze kubibona yifuza kubaribata yifuza kuba yabasubiza inyuma arahaguruka arahagarara ashinyika amenyo kugira ngo arebe yuko yabamira bunguri ariko nanjye nkomeza kubahagararaho kandi nkomeza kubarwanirira urugamba inkundura kugeza magingo aya ngaya muracyariho kandi muracyahumeka muracyahagaze mu rukundo rwanjye kandi mu rumuri rwanjye ndagira nti rero nimukomeze kubaho kandi mukomeze gutsinda umwanzi kandi mukomeze gukumira icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose imbaraga z’umwanzi mukomeze kuzitsemba kandi mukomeze kuzirindimura mukoresheje imbaraga mbambika mukoreshe imbaraga n’ububasha mbahereza kandi mbambika umunsi ku wundi, nimukomere rero mukomeze kubaho kandi mukomeze gukatariza icyiza iteka ryose n’ibihe byose ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbashyigikire kugira ngo nkomeze mbashyire mu rukundo rwanjye ndi kumwe namwe iteka ryose n’igihe cyose kugira ngo nkomeze mbiyegereze mbashyire mu rukundo rwanjye mbashyire mu mbaraga zanjye zihambaye kandi zihanitse cyane nimuhumure kandi mukomerekuko imbere yanjye nta byacitse bijya bibaho ibihe byose mfite kubihindura kandi igihe kirekire mfite kugihinduramo umunsi umwe kandi mwebwe mubina ko ari igihe kirekire kandi umunsi umwe nkaba ngomba no kuwubyazamo igihumbi, nimukomere rero kuko nta byacitse bijya biba imbere yanjye kandi nta kijya kinanira kandi igihe cyose nkaba mfite uko ntwara ibyanjye nkaba mfite uko ngena ibyanjye abanjye nkaba mfite uko mbarinda n’uko mbacungira umutekano n’uko mbarinze muri ibi bihe kandi nkaba mfite n’uko mbacungira umutekano, nimwihangane mukomere kandi mukomezanye kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbarinze mu bubasha bwanjye mu mbaraga zanjye hari ibyo nemera ko munyuramo kugira ngo mbashungure kandi ndebe urukundo mukunda, nimukomere rero mwe gucika intege kandi mwe kudandabirana kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi nkomeze mbashyire mu rukundo rwanjye igihe mubona ko bisa nk’aho mukomeye mba ndi kubashyira mu kayunguruzo mujye mwirinda kwijujuta cyangwa ngo mujye hirya no hino kuko igihe cyose mbapima kugira ngo ndebe urukundo munkunda, mujye rero mwirinda kujya hirya no hino cyangwa ngo mube mwajarajaza ibitekerezo byanyu ahubwo igihe cyose nimujye muba intwari kandi mube maso muhore iteka ryose mwumva icyo mbabwira mwumva icyo mbatoza muharanire kubaka urukundo kandi muharanire kubaka ubumwe kandi umwete wo gukora ikiri icyiza ubarange amanywa na nijoro ndi kumwe namwe kugira ngo rero mbafashe muri byose ndi kumwe namwe kugira ngo mbashyigikire muri byose ndi urukundo rwanyu kandi ndi ububasha bwanyu ndi imbaraga zanyu iteka ryose n’igihe cyose mpora iteka mbagabira kuko mfite ibyo kubagabira kandi mpora iteka mbahereza kuko mfite ibyo kubahereza, ibyo mbahereza kandi ibyo mbagabira umunsi ku wundi ntawe njya kubisaba kandi nta n’aho njya kubigura nta n’aho njya kubitira kuko mbyifitiye iteka ryose rero nkahora iteka mbahereza buri kimwe cyose mpora ari icy’ingenzi kirabagirira umumaro kandi kikabahesha ikuzo imbere y’amaso yanjye n’imbere y’amaso ya DATA ndetse n’imbere y’ibiremwa by’abantu, nimukomeze rero mukomezanye kandi mukomeze mukataze kuko mu rukari nkomeza kubaheramo amahoro kandi nkabaheramo umugisha kandi nkaza kubasesekazaho imbaraga zanjye zituma mukomera kandi mugakomeza urugendo zituma mugubwa neza kandi mugakomeza guhagarara ku izamu kuri buri wese imbaraga zanjye nizikomeze zibahagarike mu rukundo rwanjye imbaraga zanjye nizibakomeze kuri buri kimwe cyose nimuhagarare gitwari kandi muhagarare kigabo mutsembe umwanzi kandi mutsinde ikibi icyo ari cyo cyose  mutere umwanzi mumutere mumuneshe kuko igihe cyose mbaha kunesha kandi nkabaha gutsinda abanyegamiyeho mwese murashinganye kuko abo narinze ntabwo bajya badandabirana kandi abanyegamiyeho ndabakomeza ntibahirima n’iyo haza umuvumba umeze gute ntubatwara kandi n’iyo haza inkubi y’umuyaga wa serwakira ntabwo ujya utwara abanjye kuko mbahagararaho kandi nkabakomeza ubwihisho mbashyizemo kandi ubwihisho mbashyiramo amanywa na nijoro ni ubwihisho bukomeye cyane butajya buvogerwa n’umubisha kandi iyi umwanzi ashatse kuza kuharunguruka imirasire y’urumuri iramuhirika kandi ikamwigizayo bityo akagendera kure yarwo kandi akagendera kure y’ubuvumo nshyiramo abanjye kandi nkagendera kure y’ubuvumo nkingamo abanjye kuko manuriramo urumuri rwinshi cyane ruhuma umwanzi amaso kandi rukamujajanga rukamwigiza inyuma bityo rero akaba atahavogera kandi akaba atahegera, n’iyo ahatekereje ahita yibuka urumuri ruhari bityo akahagendera kure kugira ngo atahagera urumuri rukaba rwamwica ariko n’ubundi urumuri rwanjye ruzakomeza kumwica kandi rukomeze kumurindimura rumurindimurane n’ikibi cye cyose kuko niyemeje kumutsemba kandi niyemeje kurwanirira abanjye nivuye inyuma imbaraga zanjye nizikomeze kuba imbaraga zihanitse kandi zihambaye mu biremwa byanjye mu Isi yose muri rusange kandi zibaganzemo bana banjye iteka ryose muhore muteye imbere kandi muhore muteye imbere muri byose kuko mbahaye gukomera kandi nkaba mbahaye gukomeza urugendo ngira nti rero ntimugacike intege kandi ntimugacibwe intege n’umwanzi uwo mubisha ntakabagireho ijambo kandi uwo mubisha ntakabavogere uwo mubisha nimumwereke yuko muri abatavogerwa kandi muri abadahangarwa kuko muri mu bwihisho bwanjye kandi mu mbaraga zanjye ububasha bwanjye nibuhore iteka ryose bubarengera bubanyegereze kandi bubashyire mu rukundo rwanjye bubashyire mu rumuri rwanjye rudahangarwa kandi rutavogerwa nimukomere kandi mukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe nkomeje kubashyira mu mbaraga zanjye zihambaye kandi zihanitse cyane mbahaye amahoro kandi mbahaye umugisha mbahaye kugubwa neza kandi mbahaye gutera intambwe munsanganira nimukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kwambara urumuri mukomeze kwambikwa imbaraga mu buryo buhambaye kuko naje kubambika naje kubandikiza kuri buri wese kandi naje kubashyira mu mbaraga zihanitse cyane kandi zihambaye urumuri rwanjye rero niruhore iteka ryose rubarengera kandi ruhore iteka rubaboneshereza kugira ngo mugende mwitegereza kandi mubona koko ntimuzigere mugenda nk’abadandabirana bameze nk’abasinzi ahubwo igihe cyose nimugende nk’abazima batozwa n’Ijuru kandi bakigishwa n’Ijuru uko bwije n’uko bukeye, ibikorwa byanyu bikomeze kuba ibikorwa by’impangare mu Isi yose muri rusange mupfobye ibikorwa byose by’umwanzi kandi ibikorwa byose by’umwanzi mubirindimure mubiribate kandi mubiribatishe imbaraga ndetse n’ububasha mbambika amanywa na nijoro kugira ngo murangwe no gutsinda kandi mwambare intsinzi mufate umutsindo bityo mukindikize imbaraga ndetse n’urumuri ububasha buhore iteka bugendana namwe muri byose, mbahaye rero guhirwa bana banjye kuko n’ubundi nabahaye guhirwa amahirwe n’ubundi nongeye kuza kuyasuka mu biganza byanyu nimuyabumbatire mwirinde kuba mwayarekura kuko muramutse muyarekuye umwanzi Sekibi yahita ayasamira hejuru niyo mpamvu mbabwiye nti rero nimufate amahirwe nabahereje kandi nabashyikirije mu biganza byanyu muyapfumbate kandi muyabumbatire bityo umwanzi mumwereke yuko nta bubasha abafiteho kandi nta ruhare abafiteho kandi mumwereke igisuzuguriro kandi mumurebane akajogo ndetse n’ikimyori bityo mumwereke yuko nta bubasha abafiteho kandi nta jambo nta n’imbaraga abafiteho kuko ijambo murifitweho nanjye Jambo ukomeje kubaha ijambo kandi ukomeje kubereka icyerekezo cy’urugendo rwanyu ukomeje kubereka inzira mugomba gucamo kandi mugomba gutotereramo amanywa na nijoro nimukomeze kubaho kandi mukomeze kugira ubuzima buzima kandi mukomeze kugubwa neza muri byose kuko nkomeje kubashyira mu mbaraga zanjye nkaba nkomeje kubashyira mu rukundo rwanjye iteka ryose n’ibihe byose, nimukomeze rero kwambikwa imbaraga kandi mukomeze kuba amahoro mukomeze guhabwa umugisha ubakwiriye mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nimube amahoro kandi nimugubwe neza iteka ryose n’igihe cyose kuko mbakomeje nkaba mbashyigikiye mu rukari mbaheramo byose kandi nkaza kubambika kandi nkaza kubakindikiza imbaraga mu buryo budasanzwe namwe rero ndabona mukataje ngira nti ntimugacogore kandi ntimugasubire inyuma ikiza kubaca intege kandi ikiza kubasubiza inyuma icyo ari cyo cyose niteguye kukirwanya nivuye inyuma kandi niteguye kugisubiza inyuma ari cyo kugira ngo bana banjye mbatazanurire amayira kandi mbambike imbaraga mukomeze urugendo kandi mukomeze mwerekeze mu cyerekezo cyiza ntimuzigere mutsindwa bibaho kuko uwo ari wo murage mbahaye ndi Jambo kandi ndi Jambo-Rumuri rwanyu ari jyewe ubabereye umugenga amanywa na nijoro kandi iteka ryose n’ibihe byose akaba ari jyewe mucunzi w’ubuzima bwanyu nkaba rero iteka ryose mbacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye nkaza kureba uko mwiriwe kandi nkareba uko mwaramutse  uko mumeze igihe cyose  nkabireba nkabyitegereza nkaza rero kubahugura no kubahwiturira ikiri icyiza nkabereka icyo mugomba gukora n’icyo mutagomba gukora nkabereka icyo mugomba kwirinda n’icyo mutagomba kwirinda kugira ngo mukomeze mugendere mu rumuri rwanjye, ikibi n’icyiza ndakibereka kugira ngo mubashe kumenya icyo nkunda ari cyo namwe mukunda icyo nanga namwe mucyange nimukomeze mube amahoro kandi mukomeze mugubwe neza kandi mukorere Isi nk’abatari ab’Isi kandi mukorere Isi nk’abantu bazayivamo bityo Ijuru murikorere nk’abantu bazaritaha, mbahaye rero kubishobora kandi mbahaye kubibasha iteka ryose n’igihe cyose nimube mu rumuri rwanjye kandi mube mu mbaraga zanjye impamvu rero Isi ibahiga hasi no hejuru ni uko ibona mukataje muyiteye umugongo kandi muyisiga mukatarije kuza munsanga mukatarije kuza mugira ngo mbashyire mu bubasha bwanjye mbashyire mu mbaraga zanjye nimukomeze muze murisanga ni jye ubarembuza kandi ni jye ubahamagara, urukundo rwanjye ni rwo rubahamagara rukabareshya umunsi ku wundi kugira ngo mukomeze urugendo rwanyu muze munsanga mutadandabirana kandi mudasubira inyuma, nimuzirikane ko ndi urumuri kandi nkaba ndi ububasha bubakomeza kandi bubahumuriza amanywa na nijoro mukomeze mumbonemo ubwikingo bwanyu kandi mukomeze mumbonemo ko ndi urutare mugomba kwikingaho kandi ndi urutare mugomba kwegamira ntimudandabirane kandi ntimuhirime kuko abanyubatseho bose barakomera kandi bagakomeza urugendo kandi uwo nakomeje arakomera uwo nahaye amahoro arayakira kandi uwo nakinguriye arinjira narabakinguriye rero nimuze mwinjire nta wuteze kubakingirana ngo muhere imbere y’umuryango kandi jyewe Jambo narabakinguriye jye na DATA tubafiteho uburenganzira kandi tubafiteho ububasha bwose ibyo mubona yuko byiyita ibinyabubasha n’ibinyembaraga byose mu Isi yose muri rusange ibyo byose ndi hejuru yabyo kure kuko iyo nje byose byose ndabicecekesha kandi nkabitentebura bityo imbaraga zanjye nkazikwirakwiza kandi imbaraga zanjye zigasakara abanjye nkabakomeza kandi nkabashyiramo ihumure mu buryo bukwiye kandi butunganye, nimukomere rero kandi mukomeze urugendo turi kumwe ndabashyigikiye ibihe byiza kuri buri wese kandi mbahaye amahoro ndetse n’umugisha.

Nimukomere kandi mukomeze mukatarize icyiza ntimukadandabirane kandi ntimugacike intege kuko ndi mu ruhande rwanyu cyane nkaba nkomeje kubaha amahoro ndetse n’umugisha nkaba nkomeje kubambika imbaraga mu buryo busesuye kandi buhambaye cyane.

Mbifurije rero ijoro ryiza kuri buri wese mbahaye kugubwa neza mbahaye umugisha wanjye utagabanyije kugira ngo ubakomeze kandi ubarandate mukomeze kuba mu ruhande rwanjye nanjye nkomeje kuba mu ruhande rwanyu naje gutura iruhande rwanyu namwe nimureke nkomeze nture mu ruhande rwanyu murabizi icyanyimura iruhande rwanyu ni ikibi mwaba mwakoze kandi mu kumpinda mutanshaka ndagira nti rero ibikorwa byiza nibikomeze bibarange kugira ngo nanjye nkomeze kubana namwe kandi nkomeze guturana namwe muri byose iteka ryose n’ibihe byose; nimugire rero ijoro ryiza nimugire ibihe byiza ndabakunda  kandi ndabashyigikiye, nimube amahoro kandi mwakire umugisha wanjye, nimuze murare mu gituza cyanjye kandi murare mu bubasha bwanjye na DATA ndabashyigikiye umubyeyi wanjye mutagatifu abanyorosere igishura cye kandi akibasegure nanjye mbashyize mu burinzi bwanjye iteka ryose n’igihe cyose, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami, mbahaye umugisha kandi mbahaye amahoro, nimwakire umugisha wanjye kandi mwakire kugubwa neza.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA CYANE NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI UMWAMI W’ABAMI, AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA CYANE NTUMWA ZANJYE BIREMWA BYANJYE NA DATA AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *