UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 15 GICURASI 2023.

Nimukomere ntumwa zanjye kandi mukomezanye kuko mbifurije kubaho kandi nkaba mbahaye umugisha kandi nkaba mbahaye gukomerera muri njyewe nimukomeze mwubakike kandi mwubakane umunsi ku wundi kuko mbarangaje imbere Ndi Yezu Kristu w’i Nazareti uhorana namwe kandi ngakorana namwe byinshi.

Nimukomeze urugendo rero kuko turi kumwe kandi nkaba mbarangaje imbere nkaba mbateye ingabo mu bitugu kugira ngo nkomeze gukorana namwe byinshi dukomeza guhigika ikibi cyose mu Isi kandi duhinda umwanzi.

Rero njye naraje kugira ngo nifatanye namwe kugira ngo mbakoreremo byinshi kandi mbakoreshe byinshi kugira ngo murusheho kogeza inkuru nziza yanjye inturukaho kandi muvuga ibyiza mwankomoyeho kandi ibyiza mbagabira umunsi ku wundi.

Narabubatse rero namwe nimwubakike kugira ngo mugomeze kubaka abandi maze mubere itara benshi kugira ngo benshi babavomeho iruhuko kandi babavomeho umukiro.

Nimube indorerwamo ya bose kandi mubere itara bose kandi nimube isoko ya bose kugira ngo bose baze bavome kuri mwebwe byinshi byiza nababibyemo kandi nabagabiye.

Narabagabiye bana nanjye namwe nimugabire abandi kandi muvomerere benshi maze mube ivomo n’iruhuko kandi benshi babaruhukireho.

Mbifurije rero igihe cyiza cyo gukomera no gukataza mu rugamba igihe cyo kwemarara kandi igihe cyo gukomerera muri njyewe gutambukana ishema n’isheja mukomereye muri njyewe ntacyo mwikanga kuko mbarinze yaba hirya no hino imbere n’inyuma nkaba mpari.

Mbarebera hose rero kandi niteguye kubarwanirira urugamba rukomeye nkabatsindira byose kandi nkabahigikira byose kugira ngo mubashe gutambuka nta kibaciye intege kandi nta kibashubije inyuma.

Mbamenyera byose yaba imigambi ya Nyakibi nyimenya mbere y’uko we ayipanga maze byinshi nkabisenyagura nkabihigika maze mukabasha gutambuka.

Sekibi arapanga maze ibyo yapanze nkabipangura n’imigambi ye yose nkayijajanga kuko mfite imbaraga zimuribata kandi zikamutsinda zikamutsiratsiza ahora iteka ashaka kwigarurira abanjye aho nubatse kandi aho ndi kubaka aho maze kugera aho maze kumanurira urumuri rwanjye n’ububasha bwanjye aho Sekibi niho ahita ahanga amaso kugira ngo asenye ibyo ndi kubaka kugira ngo abashe kubivuyanga ariko nkamuvuyanga ari we kandi nkamuhigika kuko hejuru y’icyitwa ububasha bwe hari ububasha bwanjye n’imbaraga zanjye zikomeye zikangaranya imbaraga ze zose kandi n’iz’ingabo ze zose nkazijajanganya nkamuhirika kandi nkamuribata kuko namutsinze kuva kera kose kugeza na n’ubu ngubu ndacyamutsinda kandi bana banjye nimukomere kuko niteguye no kubatsindira namwe ubwanyu.

Nimube maso ku rugamba kandi mukomerere muri njyewe igihe cyose mwumve ko turi kumwe kandi mbarinze nkaba ndi umushumba urongoye intama zanjye kandi nkaba nzimenyera buri kimwe cyose kandi nkaba ntifuza yuko hagira n’imwe irumanga.

Mbafashe ikiganza rero kandi ndakataje n’izazimiye kandi n’iziri kuzimira n’iziri gushaka gutana nazo zose ndashaka kuzigarura mu rwuri kugira ngo ziyoboke aho urwuri rwanjye ruri ze kuyoboka aho urwuri rwa Sekibi ruri kuko Sekibi iki ni igihe cyo kugira ngo mwambure n’abo yatwaye kandi mwambure intama zanjye yazimije intama zanjye yashatse guconcomera; ndashaka kuzigarurira nkazishyira mu rukundo rwanjye kandi nkongera kuzimanuriramo impuhwe zanjye.

Impuhwe zanjye ziracyahari ntabwo nari nazihagarika ahubwo mpora nteze ibiganza kugira ngo nakire bose, rero ntegereje kwakira bose kandi igihe cyose ndashaka kurohora kandi ndashaka gusayura kuko hari benshi bifuza gusayuka ariko intege nkeya zabo zikaba zituma badasayuka; ariko iki ni igihe cyo kugira ngo nze nsayure kandi ntabare abana banjye ubwoko bwanjye aho buva bukagera, abo bose banyizera kandi abo bose banyizigiye, abo bose bizeye ububasha bwanjye kandi bategereje ugushaka kwanjye, ndaje kugira ngo mbigaragarize ngaragarize byinshi muri bo.

Benshi banyizera kandi benshi banyambaza hirya no hino Sekibi arabahagurukiye kandi abafitiye umujinya ariko nanjye ndaje kugira ngo mbatabare mbarengere, mbamanuriremo imbaraga zanjye n’ububasha bwanjye buhanitse maze babashe gutsiratsiza umwanzi ubahagurukiye kandi babashe kumuribata burundu maze batambukane ishema n’isheja maze bagaragare imbere y’abandi batsinze maze bagaragaze ikuzo n’ububasha byanjye nababibyemo kandi nabahaye.

Bana banjye nimukomeze urugendo kuko mbarangaje imbere kandi nkaba mbari hafi igihe cyose nkaba niteguye gutsinda kandi nkaba niteguye gutsindira muri mwebwe, namwe nimube maso kandi mube ku rugamba.

Narabubatse kandi mbahuriza mu bumwe bwanjye namwe nimububemo kandi urukundo nababibyemo nikuruturemo narabahuje nimuhore iteka muhuje maze mubohe uwo mugozi w’inyabutatu udashobora gutandukana maze muhore iteka mubiba icyiza ku Isi kandi mugabe amahoro ku Isi.

Nimukwirakwire hirya no hino, nimusagambe maze bose bababone babone ibyiza nababibyemo maze babone icyiza mpora mbagabira umunsi ku wundi Ijuru ryose turabagabira kandi Ijuru ryose tubamanukiramo umunsi ku wundi mu buryo budasanzwe, tukabaha imbaraga kandi tukabambika ububasha, tugakomeza gukarana namwe byinshi tugakorera muri mwebwe maze mukumva amatangazo yacu menshi.

Nimugire rero kuyatega amatwi umunsi ku wundi, mwe kuyarambirwa ahubwo iteka muhore iteka muyatega amatwi kugira ngo arusheho kubahishurira byinshi mutari mwamenya kandi murusheho gusobanukirwa na byinshi mutari mwamenya kuko ngiki igihe kiraje kugira ngo musobanurirwe buri kimwe cyose n’icyo mutari mwabona mukibone.

Ndaje kwitegekera njyewe na Data ndaje kuyobora kandi ndaje kuhohoza abanjye Sekibi yaboshye kandi ibyacu byose tuje kubishyira ku murongo ibyo Sekibi yatatanyije turaje kubirundarunda kandi ibyo byose Sekibi yanyanyagije turaje byose kugira ngo tubirundarunde tubishyire hamwe kandi tubishyire mu murongo.

Hari byinshi Sekibi yanyanyagije kandi byari birundarunze ariko iki ni igihe cyo kugira ngo tubirundarunde kuko tuje kwikorera kandi buri kimwe cyose tukagishyira mu mwanya wacyo kandi buri kiremwa cyose tukakigenza uko dushaka.

Bana banjye nimwemere gutura mu gushaka kwa Data kandi igihe cyose mwumve mutekaniye muri Njye na Data kuko tubabibamo ububasha bwinshi kandi tukabambika imbaraga ku buryo bukomeye kugira ngo mugomeze gukomera kandi mugomeze kwambara ubutwari muhagarare ku rugamba mudatsindwa kandi ubudatsikira kuko tubarangaje imbere kandi tukaba tubabereye maso.

Ntago tujya kure yanyu ahubwo tubahora hafi kugira ngo tugomeze tubambike imbaraga ku buryo budasanzwe maze mutsinde kandi na benshi batari batsinda batsinde kubera ko babonye namwe mwatsinze.

Ngaho nimukomeze mukataze kandi mukenyere ku rugamba mukomeze mukataze maze mwambare inkweto z’icyuma zituma mudatsikira cyangwa ngo munyerere ahubwo igihe cyose muhore mwemaraye muhagaze neza muhagaze gitwari buri wese ahagarare ku izamu rye mwirinde gutsikira cyangwa ngo hagire utsitara tubarangaje imbere kandi tubafashe ibiganza, nimukomeze kubaka ubumwe kandi mwirinde icyabatatanya kuko twabahuje ahubwo nimukomeze muhuze kandi mukomeze mwubake urwo rukundo n’ubwo bumwe kuko ubumwe iteka ryose duhora iteka tubugaba mu bacu iyo baba bakagera.

Nimukomeze mwubake ubwo bumwe urukundo ubwiyunge amahoro ibyiza byose by’Ijuru twarabibagabiye, nimukomeze mubibungabunge, icyiza twababibyemo aho kiva kikagera icyo ari cyo cyose, nimukomeze mukibagarire, mugisukirire, mucyongereho ifumbire kugira ngo kibyare izindi mbuto nyinshi hirya no hino, murumbuke mube igiti cy’inganzamarumbo, kuko nifuza kuzabakoreramo byinshi kandi benshi bakazaza babagana kandi benshi bakazaza babahanze amaso kubera ibyiza bizaba biri muri mwebwe kubera ibyiza twabahaye kubera ibyiza twababibyemo.

Sekibi ntago abishimiye kandi Sekibi ntago ajya abasekera kuko mutari abe kandi mukaba mutari n’ab’Isi, mwaratoranyijwe kugira ngo mube ingabo z’Ijuru kugira ngo mube ku rugamba muhore iteka murwana murwanirira Ijuru.

Niyo mpamvu rero Sekibi atajya abishimira ahubwo ahora iteka abasamiye kugira ngo arebe ko yabaconcomera ariko turahari kugira ngo dufunge urwo rwasaya rwe kugira ngo tubatambutse muri ayo menyo y’intare kandi tubashe kubatambutsa mwemye mu bikomeye muzatsinda kandi n’iyo mwaca mu muriro ntabwo muzashya, muzaca mu mazi ntabwo azabatembana kuko ari twebwe tuzaba tubafashe.

Nimuhumure kandi mukomere ntore zanjye kandi mukomeze urugendo mugubwe neza mu gituza cyanjye muze muture mu mahoro yanjye mpora mbagabira umunsi ku wundi.

Bana banjye rero nkunda nimukomeze urugendo kandi mu isengesho ryanyu ritaretsa, mukomeze muheke abo bose bari kuntera umugongo, abo bose ndi kubwira umunsi ku wundi ntibumve ahubwo bakarushaho kumpunga, bakarushaho kuvunira ibiti mu matwi yabo; nabo nimubazamure maze mukomeze kubatiza inkunga y’amasengesho kuko hari benshi bafite inyota bakeneye kuruhuka.

Hari benshi bafite imbaraga nkeya batakwikura muri ubwo bubata bwa Sekibi batabonye inkunga y’amasengesho yanyu; nabo nimubasayure maze iminsi yose muhore mubazamura kugira ngo nanjye nkomeze kubamanuriraho imbaraga zanjye n’urumuri rwanjye n’ububasha bwanjye, n’impuhwe zanjye zigomeze kubagotagota hirya no hino kugira ngo barusheho kurohoka.

Nta mwana nyagucibwa twaremye kuko buri kiremwa cyose twakigeneye ihirwe kandi twagiteguriye n’umwanya wacyo kereka benshi bagikomeza kunangira imitima yabo babwirwa umunsi ku wundi bakaba badashaka kumva ahubwo bakumva ijwi ryacu bagashaka kurihunza umusaya kugira ngo batumva.

 Nimubasabire cyane kandi mubazamure umunsi ku wundi kuko mu isengesho ryanyu ritaretsa muri uko guhora kwanyu ku izamu kandi muri uko kudacogora kwanyu mbumva kandi nkabakira kandi ibyo mwasabye byose nkabyakira nkabishyira mu biganza byanjye maze byinshi nkabyuzuriza kandi rero n’ibyo ntaruzuriza ndaje kugira ngo mbyuzurize; nimugomeze muhange amaso icyo tugiye gukorera muri mwebwe kandi mugomeze muhange amaso ikuzo tuzagaragariza muri mwebwe.

Nimugomeze mutege ibiganza kugira ngo mwakire ibyiza biri imbere yanyu kugira ngo Sekibi atabibavutsa kuko Sekibi we yifuza yuko yabacisha ukubiri ibyiza biri imbere yanyu, ariko bana banjye nimube intwari ku rugamba kandi mukomere kandi uyu munsi kandi iteka ryose muhore mukomezanya mwubakane maze mwirinde icyabacamo ibice kandi mwirinde icyabatatanya aho kiva kikagera.

Nimufunge amatwi yanyu kugira ngo mwe kumva iby’umwanzi ahubwo mufungure amatwi yanyu kugira ngo mukere kumva iby’Ijuru.

 Ibya Sekibi nimubihigike, nimumenye ko Sekibi aza nk’umujura akaza yoma runono yongorera akurura rwigishwa kandi yisekesha kandi akaza mu mayeri menshi kuko aza yiyoberanyije akaza yerekana inseko nziza nyamara aba ari umubisha, nimumenye uko aza, mumenye imitego ye yose, mumenye ibitero bye byose, maze mumuhinde kandi mumuhigikire kure yanyu mwikomereze urugendo; amajwi ye, imitontomo ye, ukwigaragambya kwe, ukwivuga kwe kose mukwihorere kuko igihe ni iki ngiki tuje kugira ngo tumucecekeshe maze twivugire.

Sekibi rero twaramuretse aridegembya aravuga kandi arasakuza aritotomba aridoga ariko iki ni igihe cyo kugira ngo tuze tumuhagarike ducecekeshe amajwi yose y’ibisakuza hirya no hino, izo mbaraga za Sekibi zose tuzihagarike maze twivugire.

Tiraje rero kwirukana umwijima kuri buri kiremwa cyose maze tugaragaze urumuri kuri buri kiremwa cyose kuko iyo urumuri ruhingutse umwijima urahunga.

Tuje rero guhungisha urumuri umwijima kugira ngo urumuri rubashe kuganza kuri buri kiremwa cyose, buri kiremwa cyose cyambikwe urumuri kandi cyambikwe ubutoneshwe kandi kibashe kujya aho cyagenewe.

Bana banjye rero nimukomeze urugendo kandi mukomere ku izamu muhore mwirinda ikibi cyose kugira ngo muhore mukeye ku mitima yanyu kuko igihe cyo guhemba no guhana nacyo kije kuko Mwene Muntu yakomeje kubwirwa ariko akaba agikomeye kunangira aje kugira ngo agirwe aho ashyirwa maze uwakoze neza nawe tumuhembere icyo yakoze n’uwakoze nabi maze nawe tumuhe ibihano bye kuko nta n’umwe utarabwiwe, benshi barabwiwe hirya no hino tuvugisha abahanuzi tukabatuma kandi tukabatuma hose maze bakavuga ariko benshi barabumva abandi ntibabumve, benshi bakabumva maze bagafunga amatwi yabo kugira ngo batumva iby’abahanuzi tuba twabatumye ariko turaje kugira ngo buri kiremwa cyose cyafunze amatwi, buri kiremwa cyose kidashaka kumva nacyo gihabwe igihano. Turaje rero gusukura Isi kandi turaje gukubura no gushyira buri kimwe cyose ku murongo.

Bana banjye nimube maso maze umunsi wose kandi igihe cyose muhore mwiteguye kandi mukeye mu mitima yanyu, muhore muhigika ikibi aho kiva kikagera mwubaka icyiza mu mitima yanyu.

Ndabakunda niyo mpamvu mbabwira byinshi by’Ijuru kandi nkababwira amatangazo yanjye kandi nkababwira amagambo y’ibidukomotseho kugira ngo murusheho kuyakomeraho maze murusheho gutera intambwe mugana aho ndi njye na Data kugira ngo dukomeze kubambika imbaraga n’ububasha n’ubutwari bwo gukomera mu rugendo kandi bwo gukomera ku rugamba kugira ngo mubashe kurwana nta kibateze kandi nta kibahungabanyije kuko murwana mu mbaraga tuba twabahaye kandi tukabamaburiramo urumuri rwo kugira ngo mubashe gutsinda kugira ngo umwijima utabigarurira ahubwo urumuri ruri muri mwebwe rubashe guhinda umwijima uba ushaka kubasatira.

Mbifurije ibihe byiza gukataza no gukomera kuri buri wese, ndabakunda kandi mbafashe ikiganza, mbarangaje imbere mwitinya ahubwo nimuhore iteka mutagira na kimwe mwikanga mwemarare kandi muhagarare gitwari mwumve ko tubagose kandi tubazengurutse, nkaba ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami ubarwanira urugamba rukomeye, maze mubikomeye nkarwana ngatsinda; nimwumve rero yuko ndi kumwe namwe kandi nkaba mbarangaje imbere kandi nkaba mbafashe ikiganza.

Mbateye ingabo mu bitugu mwihungabana, narabambitse nimukomeze mwambare mwirinde kwiyambura ahubwo mwiyambure ikibi cyose maze mukenyere ikiri icyiza mukitere gisesure urukundo ruhore rubatembaho itoto maze amahoro muyisige urukundo n’ibyishimo muhore mubyisiga bibe injyana yanyu ya buri munsi, bityo n’abababonye bose bagire icyo babasoromaho, babavomeho imbuto nyinshi kuko nabagabiye bana banjye.

Mbifurije umugoroba mwiza kandi mbifurije ibihe byiza byo gukomeza kugubwa neza, ndabakunda bana banjye kandi ntago nifuza kubasiga cyangwa ngo mbarekure. Icyo nubatse muri mwebwe ntago nshaka kugisenya kandi sinanagisenya kandi ari njye wagitangije kandi mfite umugambi, n’icyo nagitangirije muri mwebwe kitararangira kandi nagitangije nshaka kubakoreramo ibyiza kandi mukaba isoko izavomerera amahanga yose Mwene Muntu rero ugishaka guhirika cyangwa kubangamira umugambi wanjye na Data twatangije muri mwebwe yaba ari nde?

Niyo mpamvu rero Mwene Muntu uko yakwigira kose, uko yabigenza kose adateze guhagarika icyo twatangije muri mwebwe, icyo twivugiye kandi icyo twikoreye tuzakirinda igihe n’imburagihe kugira ngo umugambi wacu kandi ibyo twashatse kwikorera muri mwebwe tubisoze kandi tubashe kubikora kandi tubashe kubisohoza buri wese abibone maze n’Isi yose ibone ikereho gusingiza kandi ikereho kutuyoboka no kutwizera igihe cyose.

Mbifurije amahoro kandi asagambe mu mitima yanyu, nimuze muganze mu rukundo rwanjye, mbafunguriye umutima wanjye, nimuze muturemo maze muture muri urwo rukundo rwanjye mpora mbagirira kandi urukundo rwanjye rugomeze rubareshye maze muture muri njyewe, mwirinde gukururwa n’imitego ya Nyakibi ahubwo igihe cyose muhore iteka munyotewe n’urukundo rwanjye.

AMAHORO, AMAHORO! BANA BANJYE, NDABAKUNDA, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, UMWAMI W’ABAMI! AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *