UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 04 GASHYANTARE 2025
Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dukunda, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, ndi Yezu Kristu Umwami w’Abami ubakomeza kandi ubashyigikiye mu bikorwa nk’ibi ngibi, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye kugira ngo iteka ryose ruhore rwigaragariza muri mwe, kandi ruhore rusakazwa mu Isi muri rusange kuko turi mu nteguro idasanzwe y’ibikorwa byanjye n’ibya DATA, nimukomere rero kandi mukomeze urugendo kuko naje kubakomeza kandi nkaba naje kubashyigikira, naje kubambika imbaraga kandi naje kubavugurura mu buryo bukomeye, nimukomeze rero gushyigikirwa n’urukundo rwanjye n’urwa DATA kandi imbaraga zanjye iteka zihore zumvikanira muri mwe kuko mbahaye kuganza kandi nkaba mbahaye gutsinda ikibi cyose aho kiva kikagera.
Nimukomere rero mu rugendo kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye kandi nkaba mbambitse imbaraga zanjye kugira ngo zikomeze kuribata ibitero bibisha by’umwanzi aho biva bikagera; erega ndi maso kandi mbabereye maso muri byose, kandi mbahagarariye ku rugamba nk’intwari, namwe rero nimukomeze kuba intwari kandi mukomeze kuganza muri byose, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kuganza ikibi muri Mwene Muntu kandi nkomeze kugitsinda; mu bubasha bwanjye rero budahangarwa kandi mu bubasha bwanjye butavogerwa, nkomeje kuvogagira imigambi mibi ya Nyakibi kandi nkomeje kuvogagira ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera, cyane cyane ibyo byose umwanzi ashandikiye abanjye, nkomeje gutesha agaciro kandi nkomeje kwambura ijambo mu mbaraga zanjye kandi mu bubasha bwanjye butavogerwa, kuko ndi nyir’Ijambo kandi nkaba nararihawe na DATA, ni yo mpamvu rero namwe muri mu Ijambo ryanjye nka Jambo kuko iyo mvuze biraba kandi nategeka bigakomera, ni yo mpamvu rero iyo mvuze ngo iki nikibe kiraba kandi kigakomera; nimukomeze rero kuba mu gushaka kwanjye n’ukwa DATA, mwirinde icyabajyana kure y’urukundo rwanjye, muhore iteka mugendera mu nzira nziza igana Imana mbatoza uko bwije n’uko bukeye kandi mbayoboramo nta nkomyi.
Ndi umuyobozi rero utayobya amayira kandi uwo nyoboye ayoborwa neza, kandi agendera mu rukundo rwanjye n’urwa DATA bityo iteka ryose agaharanira kurusakaza kandi agaharanira kuba umuteramahoro, kuko nanjye ndi amahoro kandi nkaba ndi umugisha muri byose, namwe rero ni cyo mbifuzaho Ntore zanjye kandi bana banjye, nimukomeze kuba imbuto y’umugisha cyane cyane aho muri hose, muyibibe kandi muyisakaze hirya no hino, kuko nabashyiriyeho kurata ndetse no gukuza Izina ryanye n’irya DATA, nimuryamamaze kandi nimuribwire abarizi ndetse n’abatarizi, kuko mwashyizweho nk’indorerwamo ya benshi, ngaho rero nimukomeze kuba urwitegererezo mu bandi kandi mukomeze kuba itara rimurikiye Isi yose, u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda, kuko nta kiremwa na kimwe mpeza mu mutima wanjye mutagatifu watsinze kandi utagira inenge; namwe muririnde gutoranya nk’ab’Isi, ahubwo urukundo rwanjye mbuganiriza mu mitima yanyu ruhore rwakira bose nta n’umwe ruheje kandi nta n’umwe rusubije inyuma.
Nkomeje rero kubavomerera muri byose kandi nkomeje kubasakazaho ingabire z’agatangaza mu buryo bukomeye, kugira ngo zikomeze kwiyubaka kandi zikomeze gusenderezwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo rero ntacyo muzamburana kandi nta na kimwe muzasonza kandi mumfite, kuko ndi ubaha ku buntu kandi nkabahembura kuri roho zanyu ndetse no ku mibiri; nimukomeze rero kwakira kandi nimukomeze gusenderezwa ibyo byiza mbazanira uko bwije n’uko bukeye, kuko naje kubarohora kandi nkaba naraje kurohora roho zanyu mu buryo bukomeye; namwe rero muririnde kwisubiza inyuma kandi muririnde kwiroha aho umwanzi ahora abashakashaka kuko hari byinshi ahora ategatega mu mayira yanyu ariko nkaza kubategurira kandi nkaza kubatambutsa mu bunyereri bukaze bw’umwanzi; ngaho namwe rero nimurusheho kuba mu gushaka kwanjye n’ukwa DATA, mwirinde icyabasubiza inyuma kandi mwirinde icyabaca intege mu rugendo, ahubwo iteka ryose muhore muhihibikanira Ingoma yanjye n’iya DATA, nanjye turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe ndi Yezu Kristu Umwami w’Abami ubakunda cyane kandi ubashyigikiye muri byose.
AMAHORO AMAHORO, MBIFURIJE KUGUBWA NEZA, UMUGOROBA MUHIRE KANDI IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA.