UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 25 GICURASI 2024
Mbakomejemo ubutwari bana banjye, mbakomejemo umwete n’ishyaka ryo gukomeza guharanira ubugingo mu buzima bwanyu bwa buri munsi, murangwa no kwakira ibyiza byanjye mbagabira kandi mbasendereza umunsi ku wundi, kuko nkomeje kubakomeza no kubashyigikira; ndi umushumba ubaragiye kandi mbaragiye mu rwuri rutoshye kuko umunsi ku wundi mbavomerera kugira ngo mutarumanga kandi nkakomeza kugendana namwe mbasenderezamo urukundo rwanjye kugira ngo murusheho kumenya ibyiza byanjye; nimwakire umugisha wanjye kandi mwakire urukundo rwanjye rukomeye, mukomeze gukomera kandi mukomeze gushyigikirirwa mu buntu bwanjye, kuko ibiganza byanjye ni umutamenwa wanyu kuko ari byo mbakindikizaho kandi akaba ari byo mbaramburiraho bityo nkabarinda ibikuba n’ibikubarara kandi nkabarinda ibyivumbagatanya n’ibihindagana byose, kugira ngo nkomeze kubavuburira umugisha wanjye kandi mukomeze kubonera ibyiza muri njye, kuko umunsi ku wundi ndahwema kandi ndacogora kubazanira ibyiza by’agatangaza, mu gukomeza kubimenyesha kandi mu gukomeza kubasenderezamo urumuri rwanjye kugira ngo rukomeze kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu.
Naje mbasanga kugira ngo mbahaze urukundo kandi naje mbasanga kugira ngo nkomeze kubategurira bityo mbahereze kandi mbasendereze, mbagabire kandi mbakirize umugisha wanjye, bityo mwakire ibyiza byanjye nabageneye kandi nabateguriye ku buntu bwanjye nta kiguzi, kuko mu bikari byanjye na DATA muboneramo byose kandi muhahererwa buri kimwe cyose, umugisha ndawubavuburira kandi ibyishimo nkabibavuburira, ubuzima nkabubagaburira kuko umunsi ku wundi mbavuburira buri kimwe cyose, kuko hari isoko y’ibyiza kandi isoko nafukuye rwagati muri mwe, mujye muzana ibivomesho byanyu muvome iteka n’iteka, kuko uvoma neza atihenze avomamo byose kandi avoma ibyiza by’agatangaza bibatungira ubuzima bwa roho ndetse n’ubuzima bw’umubiri; ntimukihende rero bana banjye kandi ntimuzigere muryarywa n’umwanzi kuko umwanzi atabifuriza icyiza, abahiga hasi no hejuru kugira ngo arebe yuko yabavutsa ibyiza kandi yabambura icyiza nabambitse, ikirezi nabambitse kirabengerana, kandi urumuri nabashyizemo ruramutwika ruramwotsa umunsi ku wundi hamwe n’ingabo ze, ni yo mpamvu uwo mwanzi kandi uwo mubisha, iyo ndyarya kandi uwo mushukanyi, umunsi ku wundi aba ashaka kubareshya kandi aba ashaka kubahenda ubwenge kugira ngo arebe yuko mwarekera aho, agira ngo abone ko yabona amahwemo kuko ibikorwa mukorana nanjye kandi imbaraga mbambika bityo mukaba abanyamwete kandi mukaba abanyamurava mu murimo, mu guharanira umunsi ku wundi, mu gushyigikira ibikorwa byanjye na DATA mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mwihuriza hamwe mu isengesho, umunsi ku wundi bimugirira nabi ariko we akabona ko umunsi ku wundi ashaka ko mugamburura; nimukomeze rero kugirira nabi uwo mubisha kandi mukomeze koko kumutentebura muhirika ibikorwa bye bibisha, kuko atifuriza Mwene Muntu kuba yajya mbere kandi akaba atifuriza Mwene Muntu ihirwe cyangwa amahoro, aba ashaka ko Mwene Muntu yatentebuka kandi aba ashaka ko Mwene Muntu yasubira inyuma, mugomba kumenya rero icy’ingenzi kandi mugomba kumenya igikwiye, kandi mukamenya icyo nabatoreye nabatoranyirije, mukamenya umugambi wanjye na DATA mbafiteho kandi mbafitiye, kuko icyo mbazanira kandi icyo mbagabira ari icyiza.
Mbahaye rero umugisha kandi ndabakomeje, mbasenderejemo urukundo rwanjye nimukomere, mbasenderejemo imbaraga zanjye nimugubwe neza, mugwirizwe ubugingo kandi muhabwe imbaraga zanjye zibabemo zibasendere zibakomeze iteka, kuko nkomeje intambwe z’ibirenge byanyu kandi nkaba nkomeje kubarangaza imbere, mwebwe mwiberaho mu rukundo rwanjye kandi mugahabwa ibyiza byanjye umunsi ku wundi, kuko mbasanganiza urukundo n’urugwiro n’ibyiza by’agatangaza mbahembuza umunsi ku wundi, bityo imigambi mibisha ya Sekibi ntibagireho ijambo n’ububasha kuko nkomeza gucyaha icyo kirura kandi nkakomeza kugicyahana imbaraga n’ububasha bwanjye bwamutsinze kandi n’ubundi bukaba bukomeje kumutsinda, kugira ngo atabambura icyo nabambitse; nimukomeze rero mwambare imbaraga mumukandagire mwongere mumukandagire, mumutsinde kandi mumutsiratsize, kandi urumuri rwanjye nabahaye nimukomeze murucane, murucane koko bityo rumutwike kandi umunsi ku wundi ye kubegera kandi ye kubahangara, ahubwo umunsi ku wundi mukomeze kumuhangara kandi mumuhangamure, imigambi ye mibisha n’ibikorwa bye bibisha mukomeze kubitentebura; nimwakire imbaraga zo kubibasha kandi mwakire ububasha n’ubushobozi bwo kugira ngo mubibashe kandi mubishobore, kugira ngo mukomeze gutentebura ibikorwa bibisha by’umwanzi, nabambitse imbaraga kandi nabasenderejemo ububasha, nimukomeze kugira uwo mwete n’uwo murava ku murimo turi kumwe, ntumwa zanjye ntore zanjye mbarangaje imbere, muri intama zanjye ndagiye mu rwuri rutoshye, kandi muri intama zanjye nashoye ku iriba ry’amazi afutse, mbahuye neza bana banjye, nimurye kandi munywe, mwirinde kuba mwarumanga kuko nabamenyeye byose kandi nabamenyesheje byose ntacyo nabahishe, ntacyo nabakinze, kuko buri kimwe cyose nkibereka, ibyiza byo mu bikari byanjye na DATA ndabibamenyesha kandi nkabibabwira umunsi ku wundi, kugira ngo ndusheho kubakomeza kandi ndusheho kubahumuriza, kandi ndusheho kubashyigikirira mu buntu bwanjye.
Nimwakire ubuzima buzima kandi mwakire umugisha wanjye ubakomeze kandi ubaherekeze mu ntambwe z’urugendo rwanyu, ntimukagwe, ntimugatsikire, ntimugasubire inyuma, ntimugatere intambwe mujya nyuma, ahubwo nimutere intambwe mujya mbere, bityo mukomeze kwakira kandi mukomeze kumenya, mukomeze gusobanukirwa yuko naje mbasanga kugira ngo mbamenyeshe urukundo rwanjye kandi nkomeze kubahumuriza; nimwakire umugabane mwiza kandi mwakire umurage mwiza wo gukomeza kunkomeraho, kumenya ibikorwa byanjye by’indashyikirwa kandi kumenya gusenderezwa ibyiza byanjye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbabereye ku rugamba kandi mbabereye ku mazamu yombi, kuko imyango yombi ndimiye kugira ngo nkomeze kwigizayo umubisha uhora iteka ashaka kubavutsa amahirwe n’ibyishimo mpora iteka mbagabira.
Nimugire rero ubuzima n’ubugingo nk’uko nabivuze nti “Nimubeho” n’ubundi ndavuze nti “Nimubeho, mugwirizwe umugisha wanjye kandi mukomeze mubeho mu bikari byanjye kandi mukomeze mugwirizwe umugisha wanjye iteka ryose n’ibihe byose, mu minsi y’ubuzima bwanyu bwose, mukomeze gusenderezwa umugisha wanjye, ukomeze kubaherekeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu mukomeze gutaguza munsanga nanjye ndahari ndabareberera, kuko ari njye uca inzira mugatambuka umunsi ku wundi, imitego y’umwanzi ndayitegurauko bwije n’uko bukeye, kuko umwanzi Satani aba atifuza ko mwatera intambwe muza munsanga, aba ashaka kubasubiza inyuma, ni yo mpamvu nanjye mparanira kubarwanira ishyaka ndetse n’urugamba, kugira ngo ndwanirire abanjye bankomeyeho kandi banyizera, abampanze amaso ndabakomeza kandi nkabashyigikira, sintenguha cyangwa ngo ntererane abanyizera, nta wunkurikira ngo mukoze isoni, kandi nta wunkorera ngo yikorere amaboko, niyo mpamvu umunsi ku wundi ndangwa no gutabara kandi nkarangwa no kurengera ibiremwa byanjye na DATA, by’umwihariko nabihitiyemo kugira ngo nkomeze kubamenyesha ibyiza byanjye kandi nkomeze kubahumuriza byimazeyo”.
Nimwakire gukomera kandi mwakire kugubwa neza, muhore iteka musenderezwa umugisha wanjye kandi muhore iteka mugabirwa ibyiza byanjye, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze mbakomeze, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze mbashyigikire; mbifurije ibihe byiza ntore ntama zanjye ndagiye kandi nshyigikiye, ndi urumuri rubamurikiye kandi ndi itara ribacaniye, ntimukagende mu mwijima w’umwanzi kandi mbabereye urumuri, nimumenye aho ndi kandi mumenye imvugo yanjye n’ingendo yanjye, bityo murusheho kumenya kandi murusheho kunsobanukirwa, bityo mwe kunyitiranya kandi umunsi ku wundi murusheho kugenda munsobanukirwa, kuko ngendana namwe umunsi ku wundi, oya ntimukajijinganye kandi ntimukibaze ngo iki ni iki cyangwa kiriya ni iki, kuko muranzi bana banjye ndabimenyesha, nkabibwira umunsi ku wundi; rero nimukomere kandi mukomeze urugendo, mbahamagarira kubaho mu gushaka kwanjye na DATA umunsi ku wundi, ari nako ndushaho kubacira inzira kugira ngo mutambuke, kugira ngo ntegure imitego mu nzira mubeho, kandi mugwirizwe umugisha n’ubugingo; nimugire amahoro, nimugire gukomera, nimugire kugubwa neza, musenderezwe urumuri rwanjye kandi musenderezwe umugisha wanjye turi kumwe, mbambitse imbaraga kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye.
NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI UMWAMI W’ABAMI UBAKOMEZA ITEKA KANDI NKABA NKOMEJE KUBASHYIGIKIRIRA MU RUKUNDO RWANJYE; IBIHE BYIZA, IJORO RYIZA KANDI IBIHE BIHIRE KURI BURI WESE, MBAHAYE UMUGISHA NTUMWA ZANJYE, MBASENDEREJEMO URUKUNDO RWANJYE NTORE ZANJYE, NIMUBEHO KANDI MUGWIRIZWE UBUNTU BWANJYE IMINSI YOSE, MBAHAYE UMUGISHA WANJYE UBAKOMEZA, UBAHEREKEZA MU NTAMBWE Z’IBIRENGE BYANYU, MU BUMWE BW’IMANA DATA NA NJYE NA ROHO MUTAGATIFU; NIMUGIRE AMAHORO, IBIHE BYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA KANDI NDABAKOMEJE, IJORO RIHIRE NTUMWA ZANJYE, NDABAKUNDA, AMAHORO.
