UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI 30 NZERI 2023

Nimugire kugubwa neza biremwa bya DATA kandi ntore dutaramanye kuri uyu munsi, mbifurije umunsi mwiza kandi mbasendereje imbaraga kugira ngo murusheho kugubwa neza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kuko tubashyigikiye kandi tubakomereje intambwe uko bwije n’uko bukeye tukabaha inzira kandi tukabaha icyerekezo cya nyacyo mugomba kwerekeramo kuko mutiyoboye ahubwo tubayoboresheje imbaraga n’ububasha bwacu kandi nkaba nkomeje kubasesekazaho Roho Mutagatifu Umuhoza kugira ngo ababere umuyobozi kandi umwigisha wanyu kugira ngo abamenyeshe icyo mbifuzaho kandi mbashakaho yigishe buri wese kandi agendane na buri wese kugira ngo amurikire intambwe zanyu, ndi muri mwe kugira ngo nkomeze kubakungahaza iby’ingenzi kandi ibya ngombwa ku rugamba ndetse no mu rugendo kuko tudahwema na DATA kubatera inkunga kandi kubaba bugufi kuko tubafiteho ububasha kandi uburenganzira bukomeye cyane cyane kuko mwatuyobotse kandi tukaba twiteguye gukorana namwe imirimo n’ibitangaza, muri umuryango wacu kandi muri umuryango mutagatifu twihitiyemo kugira ngo tubamenyeshe iby’aya magingo kandi tubahishurire ibizaza mbere y’igihe kugira ngo muteguze abandi mu Isi, nimukomere rero kandi mukomeze kugaragaza urukundo rwacu kandi mutange imburo hirya no hino mu Isi kuko twifuza ko mutubera intumwa zitumika vuba na bwangu bityo icyo tubahaye kandi icyo tubabwiye mugaharanira kugishyira mu bikorwa kandi icyo tubahaye kugeza ku bandi mukacyamamaza ntacyo mwikanga kandi ntacyo mwishisha,

Abari muri jye na DATA ntacyo bikanga kuko turi hejuru y’ibinyabubasha byose niyo mpamvu rero dukomereje buri wese intambwe kandi dukomeje kubashyigikira mu mbaraga zikomeye kuko mutibereyeho ubwanyu ahubwo mubereyeho ijambo ryanjye n’irya DATA, ndabakunda nkoramutima zanjye dutaramanye kuri uyu munsi kuko mbakiriye mu mutima wanjye mutagatifu ngira nti nimutuze kandi muzererwe kuko ubashotora kandi ubarwanya yigiza nkana kuko jyewe na DATA umushinga wacu nta wushobora kuwuvogera ngo adutsinde, nimukomere rero mube intwari ku rugamba kuko ndi kumwe namwe muzanyura mu bikomeye kandi mu bigoye ariko hose nzabatambutsa kuko ari jye ubaremamo imbaraga zibafasha gutsinda kuko nimuca mu muriro mutazashya kandi nimuca mu mazi mutazarohama kuko mbaramburiyeho ikiganza mbaha umugisha kandi mbakomeza ngira nti nimukomere kandi mukotanire ubutungane kuko igihe kigeze kandi DATA aje gukora kandi aje kuvangura ibyivanze aje gushyira ahabona buri kimwe cyose kugira ngo ububasha bwacu butazanurire amayira abatwemera bityo abari mu kaga mu ngorane kubera ijambo ryanjye n’irya DATA tubaramize urukundo rwacu n’impuhwe zacu, turahari rero turaganje mu bemera kuko ari igihe cyo kubabumbira hamwe kandi kubahuriza hamwe mu ngoro ntagatifu kugira ngo mube umuryango umwe kandi muhire mutahirize umugozi umwe muri jye.

Niyemeje rero gukora ibikorwa byanjye uko nabibasezeraniye kandi nabisezeraniye intore n’intumwa zanjye mukaba rero mufashe iya mbere kugira ngo dukorane byinshi ari yo mpamvu nsaba ko mwitegura kandi murushaho kuba maso kuko muhagarariye Isi yose kandi muhagarariye imbaga itabarika, mwe indorerwamo y’abandi ku rugamba kandi ni mwe cyitekererezo cy’abandi mu gutsinda kuko mutsinze mwatsindira bose kandi mugaragaje imbaraga twamanuye muri mwebwe mu buryo bwo kuzikoresha kandi mu buryo bwo kugaragaza ibyo tubakoreramo ibihe biraje kandi biregereje kugira ngo dutamurure icyo twabibye muri mwebwe kandi twabuganije muri mwebwe kugira ngo ababibeshyaho kandi ababashidikanyaho begereyo, dufite rero kuvangura abateza imvururu kandi abateza akavuyo mu byacu kugira ngo kubigizeyo bityo abana b’Imana kandi intore n’intumwa zibeho zihuje ukwemera kandi zihuje injyana kuko abatahirije umugozi umwe kandi abari mu njyana imwe nta na kimwe gishobora kubasitaza kuko abishyize hamwe nta kibananira.

Ndi kumwe namwe rero kugira ngo nkomeze kubungabunga umutekano wanyu kandi nkomeze gucunga umutekano wanyu kuko ibi bihe ari ibihe by’urugamba mwinjijwemo kandi mugezemo bidasanzwe byo gukura ibintu byose mu magambo bigashyirwa mu ngiro bityo abakomeje kwishuka no kwibeshya kugira ngo tubagaragarize ko imitekerereze ya Mwene Muntu kandi imigambi ye dufite ububasha tukayigamburuza kandi tukagaragaza icyo twagambiriye mu Isi hose ndetse no Kiremwa Muntu, nta wufite ububasha rero kuri mugenzi we uretse jyewe na DATA niyo mpamvu tubashyigikiye kandi tubakomeje kugira ngo icyiza mukihambireho ubutadohoka kandi ubudasubira inyuma, ntihagire uwo mutinya kandi mwikanga kuko buri wese wahanzwe na DATA tumufiteho ububasha n’uburenganzira mu buryo bukomeye nta wushobora kubatsikiza cyangwa kubasitaza ngo yumve yuko ashobora guhindura icyo twagambiriye muri mwebwe, turabashyigikiye kandi turaje jyewe na DATA kugira ngo tuyungurure byose kandi dusukure byose mu Isi kugira ngo ibikorwa byacu twateguye muri mwebwe bigaragare kandi bigaragarire mu mitima ikeye kandi itunganye, mwisuganye rero kandi mukomeze kuba umwe mutahirize umugozi umwe kandi muharanire kujya inama kandi gufatana urunana mu buryo bw’ukwemera ukwizera n’urukundo kugira ngo mwakire imbaraga n’ububasha tubagenera kandi tubaha.

Ngaho rero ni igihe cyo kwibumbira hamwe ku bahuje injyana n’umugambi w’ibyacu abibeshya barunguruka tukabasezerera amara masa, nimukomere rero kandi mube intwari ku rugamba kuko twifuza ko abacu bamenyana kandi bibumbira hamwe kugira ngo icyo twabibye muri bo gikomere kandi cyere imbuto kibyare umusaruro kugera ku mpera z’Isi, twaje rero kubaka imbaraga mu Kiremwa Muntu wese twateguriye ibyiza kandi twazigamiye icyiza imbaraga zikomeye zanjye na DATA kugira ngo dukomeze gucungira umutekano ibiremwa byose biri mu Isi kandi dusesekaze imbaraga z’ubuziranenge mu ntore n’intumwa zacu hirya no hino ku Isi kugira ngo dukindikize buri wese imbaraga kugira ngo buri wese abe mu buzima tumwifuzaho kandi tumushakaho kuko ari gushimangira ibyo bikorwa kuri uyu munsi jyewe na DATA twururutse kubyuzuza kandi kubisendereza mu ntore zacu.

Nimukomere rero kandi mukomeze kwakira ubuziranenge bwa DATA n’ubwanjye kuko dukomeje kubusesekaza muri mwebwe kandi kubushimangira kuri uyu munsi mu buryo budasanzwe kugira ngo mwakire umukiro n’agakiza kanjye kuko ibikorwa byose turi kugenda tugeraho tudakina turi kugenda tubyuzuza, igihe gisigaye rero akaba ari igihe cyo kubishyira ku mugaragaro ari yo mpamvu nsaba ko buri wese akomera kandi akenyera agakomeza kuko igihe cy’urugamba rukomeye muri kugenda mukigeramo kuko muri kwenda kugera ku marembo nyir’izina kugira ngo mwinjire mubone ibikorwa byacu mu buryo bw’agatangaza, erega ibyo bibwira ni uko batazi ibibateze imbere kandi ibyo benshi bibwira ni uko batazi ibibategereje, niyo mpamvu rero mwebwe mwamenye kandi mwamenyeshejwe byinshi mugomba kuba maso kandi mugahagarara mwemye ku rugamba kugira ngo nidutunguka jyewe na DATA mu gushyira byose ahagaragara kandi mu ngiro hatazagira uhungabana cyangwa agakangarana, hatazagira uwo dusangana icyasha cy’umwanda ahubwo ari igihe cyo kwitegura kandi kwicyaha no kwikebuka kugira ngo mwisukure mu mitima yanyu kandi mwakire ibyiza tubaha kandi tubagenera.

Turabashyigikiye rero kugira ngo mwakire imbaraga kandi mugere mu butungane muharanire amahoro urukundo mubike byose mu mitima yanyu kuko ari icyo twifuza kwimamaza mu Isi hose kandi kugaragaza mu biremwa byose, ndabakunda ntore zanjye kandi za DATA nimwakire umukiro wanjye kandi mwakire ibyishimo byanjye kuko nganje muri mwe mbashyigikiye mu mbaraga zikomeye kugira ngo murusheho kugubwa neza kuko ibi bihe atari ibihe byo gukina ahubwo ari ibihe byo gukura amaboko mu mufuka mugakora kuko icyo mwarindiriye kandi mwategereje mwabwiwe kandi mwumvishije amatwi yanyu mugiye kubibona mu bikorwa kandi mugiye kubibonesha amaso yanyu, mbifurije rero gukomera no gukomeza kurindira icyo twababwiye kandi twabasezeraniye kuko tuzabanyuza mu ntambara ikomeye y’ukwemera kugira ngo mukurwanire kandi mugutsindire maze iyo ntambara yarangira tukabagaragariza urukundo rwacu n’imbaraga zacu.

Nimukomere rero kandi mugende gitore kuko nabatoje kandi DATA yabatoye adakina akabazigamamo ijambo rye kuko hari benshi mu Isi bahuzwa n’ikibi bahuzwa n’ibyaha byinshi bigiye bitandukanye ariko ubwo mwahujwe n’ijambo ryanjye n’irya DATA ntiduteze kubatenguha kandi kubatererana, ngaho rero nimube mu muzabibu wanjye muhari n’imitima yanyu yose n’ubwenge bwanyu bwose mwirundurire mu biganza byanjye kuko mbakeneye kandi mbashaka iteka ryose muhore munyuzwe n’aho muri kandi muhagaze ibyiringiro byanyu bihore kuri jye na DATA, niteguye rero kubakorera ibikomeye kandi kugaragaza imbaraga zacu mu buryo budasanzwe, ntimukagirire inabi abanzi banyu kandi ntimukabifurize ikibi ahubwo iteka ryose muhore imbere yanjye mubasabira n’imbere ya DATA mutakamba kugira ngo bose bahinduke bamenye ubuntu n’impuhwe zanjye.

Ndabakunda kandi ndabazirikana mbabibyemo amahoro kandi mbabibyemo urukundo, urukundo rukunda abanzi banyu mu buryo bukomeye kandi mu buryo bugaragarira amaso atari ibyo mwiyumvamo mu ntekerezo cyangwa se mu byiyumviro ahubwo bigaragare kandi bigaragarire n’abandi kugira ngo benshi babigireho kandi babasoromeho imbuto zo gukunda bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo munyuzemo bakabona murabitsinze cyangwa mubitambutsemo muri indahemuka mukomeje gukunda, ndabakunda kandi ndabazirikana nimukomere kandi mukomeze mugere ikirenge mu cyanjye kuko mbashyigikiye kandi mfashe ikiganza buri wese noherereje imbaraga zanjye kandi ububasha bwanjye kugira ngo bukomeze bubayobore, Roho Mutagatifu ababere umuyobozi iminsi yose kuko ari cyo namubahereye kugira ngo ahorane namwe abamare ubwoba kandi abatinyure mu buryo bwo guhamya ukwemera kwanyu mube intaganzwa ku rugamba.

Mbifurije umunsi mwiza ndabakunda cyane ntore zanjye kandi za DATA nimugire kugubwa neza kuko mbashyigikiye kandi ntaramanye namwe mu bikorwa bikomeye byururukije jye na DATA imbaraga z’Ubutatu Butagatifu zikaba zibasabye kandi zibasendereye kugira ngo mukomeze kwakira ibyiza by’ingoma y’Ijuru dore ko twafunguye imiryango y’Ijuru kugira ngo dusendereze ubuziranenge bwacu mu Isi hose ku biteguye ngo bakire kandi bakomere bakomeze kugendera muri izo mbaraga kuko ari igihe cyo gushyigikira kandi gukomeza itegeko ryacu ndetse gushyigikira ibikorwa byacu mu buryo butavogerwa, nimugire ibyishimo kandi mugire ibyiringiro muri jye kuko abanyiringira kandi abiringira DATA batazakorwa n’isoni n’ikimwaro kuko twiteguye kubagirira neza kandi kubatabara mu gihe gikwiye, nimube intwari ku rugamba kandi mube indahemuka ku cyo twabatoreye kandi twabahamagariye kuko natwe turi indahemuka mu masezerano twabagiriye.

UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA CYANE MBIFURIJE KUGUBWA NEZA NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO, NTORE NTUMWA ZANJYE, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *