UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, Tariki 17/06/2023

Ntumwa za DATA, Ntumwa zanjye nitoreye kandi nikundiye, mbifurije umugoroba mwiza kandi mbifurije gukomeza kugubwa mu rukundo rwanjye, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami utaramanye namwe umunsi nk’uyu nguyu ngira nti nimwishime kandi mwishyire mwizane mu rukundo rwanjye kuko mbashyigikiye kandi mbakomeresheje ububasha bwanjye n’ubwa DATA kugira ngo nkomeze kubarinda kandi nkomeze kubakingira ibirura byose byabagiraho ububasha bityo murusheho kunezerwa kandi murusheho kugubwa neza mu rukundo rwanjye. Ndabakunda kandi ndabashyigikiye nimwishime kandi munezerwe kuko ibihe turimo ari ibihe byo kwishima no kunezerwa kuko tumaze gutengeneza ibikorwa byacu kandi tukaba tubigejeje ahakomeye harimbanyije aho tugiye kugaragaza ibikorwa byacu imbona nkubone kandi tugiye kugaragaza byose ku mugaragaro kugira ngo Mwene Muntu yongere asubirane ibyishimo n’umunezero yanyazwe n’Isi kandi yanyazwe n’umwanzi. Ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze kubashyigikira mu bubasha bwa DATA kandi nkomeze kubashyigikira mu mbaraga zanjye kuko nihagije kuri byose kandi ibitero byose by’umwanzi nkaba nkomeje kubitsemba no kubyigizayo mu buzima bwanyu bwa buri munsi no mu mibereho yanyu ya buri munsi kugira ngo murusheho kunyura DATA kandi murusheho kunyura Ijuru ryose. Turi kumwe rero mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi turi kumwe mu njyana yanyu ya buri munsi kugira ngo ibikorwa byanyu bikataze mu kubaho mu gushaka kwanjye n’ukwa DATA bityo iteka mu bihe byose muhore mwirundurira wese mwirekura wese murekura iby’Isi n’ab’Isi, ibibahambiriye n’ibibazitiye byose kugira ngo mubyamaganire kure bityo murusheho kubaho mu rukundo rwanjye. Ntacyo muzakena kandi ntacyo muzabura kuko nkomeje kubasesekazaho imbaraga kandi nkaba nkomeje kubasakazamo umugisha ukomeye kugira ngo mukomeze guhangara imbaraga zose z’umwanzi kandi mushobore gutsemba ibitero byose by’umwanzi mubijujubye bityo umwanzi abure ubwihisho kandi abure ubuhungiro mu bana ba DATA.

Mbifurije umugoroba mwiza kandi mbifurije ibihe bihire gukomeza kubaho mu rukundo rwanjye n’urwa DATA gukomeza kunezerwa no kwishima kw’abatagatifu bari kumwe namwe Ijuru ryose rikaba ritaramanye namwe mu buryo bukomeye kugira ngo dukomeze kwamagana no guhindagana imbaraga zose z’umwanzi. Umubyeyi Bikira Mariya ataramanye namwe mu buryo bw’agatangaza umunsi nk’uyu utagira uko usa kuko mwese yabakinguriye umutima kugira ngo mwisange kandi mwishyire mwizane mu rukundo rwe kugira ngo akomeze kubuzuza ibyiza bya DATA kandi akomeze kubasenderezamo ibyiza bya DATA kugira ngo murusheho gukora byinshi kandi murusheho guhindura byinshi mu Isi. Nimuhumure rero murarinzwe kandi murashyigikiwe mu bubasha bwose bw’Ijuru kugira ngo imbaraga z’umwanzi ntizikabavogere kandi ntizikabahungireho ahubwo iteka umwanzi nababona abagendere kure kandi abahungire kure kubera ububasha bwanjye n’ubwa DATA.

Ndabakunda kandi ndabashyigikiye ntumwa zanjye nimukomeze kuba intumwa z’amahoro muri bose kandi ububasha bwanjye bukomeze kubasenderezwamo no kubuzuzwamo kugira ngo mukomeze kwamagana ikibi icyo ari cyo cyose muri Mwene Muntu kandi mukomeze kugihindira kure bityo urukundo rwacu rukomeze kwigaragaza mu bihe byose.

Mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije kugubwa neza nimubeho mu rukundo rwanjye rwa DATA kandi mumuyoboke mu mibereho yanyu no mu buzima bwanyu bwa buri munsi muhorane umunezero n’ibyishimo kuko ari byo nabaraze kandi ari byo nabahaye kugira ngo murusheho gukora byinshi kandi murusheho guhindura byinshi mu bubasha bwanjye n’ubwa DATA. Ndabakunda kandi mbakomeresheje ububasha bwanjye nimubeho kuko mbahaye kubaho nimwakire ubuzima kuko mbahaye ubuzima kugira ngo ibitero byose by’umwanzi bikomeze kugendera kure bityo ububasha bwacu bwigaragaze mu mibereho yanyu no mu buzima bwanyu.

Nkomeje kubazamura ahirengeye kandi nkomeje kubateza intambwe mu mibereho yanyu ya buri munsi kugira ngo iteka mukore ikinyuze umutima n’uwa DATA kandi mukore ikidushimishije kuko twamaze kubegurira byose kandi twabahaye byose mu biganza byanyu kugira ngo ububasha bwacu bukomeze kuba muri mwe kandi bubaturemo bityo iteka muhore muhangira Mwene Muntu bundi bushya kandi muhore mumuha imibereho mishya muri we kuko mwahawe byose kandi mwasenderejwe roho wanjye mu buryo bw’agatangaza kugira ngo akorane namwe byinshi kandi ahindure byinshi mu batuye Isi.

Ndabashyigikiye kandi mbafashe ikiganza kuri buri wese kugira ngo urumuri rwanjye n’urwa DATA muri mwe rukomeze gusakara muri bose kandi rurusheho gusenderera Isi yose kuko mwagizwe icyitegererezo kandi mwagizwe irebero kugira ngo benshi bazabasanga babavomeho kando basoromeho imbuto nziza z’umugisha kuko twabahaye byose kandi twabeguriye byose biri mu biganza byanyu.

Ndabakunda kandi ndabashyigikiye kuko mbashyize mu mutima wanjye kugira ngo muhabone ubwihisho kandi muhabone ubwikingo umwanzi akomere kubagendera kure kandi umwanzi nabona abahunge kubera ububasha bwanjye n’ubwa DATA kuko twabahaye igitinyiro cyacu kugira ngo kibabemo kandi tubabemo mu mibereho yanyu no mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Mbifurije umugoroba mwiza kandi mbifurije ibihe byiza kuri mwese nimukomeze gukataza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kuko umwanzi atishimiye intambwe murimo kandi atishimiye ibikorwa biri gukorwa kuko dukomeje gukora ibikorwa bikomeye kandi bitangaje akaba ari urubuga turi gufunga kandi turi gushimangira ububasha bwa DATA mu Isi yose kugira ngo buri wese yongere asubizwe itoto kandi asubizwe imbaraga zidasanzwe zo gukomeza guhangana n’ibitero byose by’umwanzi kandi gukomeza guhangana n’imbaraga zose z’umwanzi kugira ngo umwanzi akomeze kugendera kure kuko yatsinzwe kandi yatsinzwe burundu nta jambo agifite nta n’ububasha agifite bwo gukomeza kwidegembya no kugenda uko ashaka kuko atari igihe cya Mwene Muntu cyo kugendera ku marangamutima ye n’ibikorwa bye bidahwitse ahubwo ari igihe cya buri wese gushibura agakataza nk’umusirikare ku rugamba kuko buri wese akomeje gutozwa n’Ijuru   haba abumva n’abatumva kuko igihe kigeze kugira ngo buri wese yinjizwe mu gushaka kwa DATA ku ngufu uwanze kumva ko atazanga no kwakira ibihano. Ni igihe rero kiziye buri wese utuye Isi kandi ni ibihe bikomereye buri wese cyane cyane abanze kumva n’abanze guhindukira kuko nje kugaragaza ububasha bwanjye n’ubwa DATA.

Turiyiziye kugira ngo tugaragaze ububasha bwacu kuko tudatumye twiyiziye mu ntore twatoye kandi twatoje tukaba tuje gushyira byose ku mugaragaro nk’icyambu gihuza bose kandi nk’umuhuza w’ibikorwa byacu mu Isi kugira ngo ibikorwa byacu birusheho kumenyekana kandi birusheho kwigaragariza bose mu buryo bukomeye kuko tuje gukuraho ibinyabubasha byose byiyitiriye izina rya DATA kandi byiyitiriye ububasha bwacu bityo tukaba tuje kubikura mu nzira kuko atari igihe cyo kwinginga Mwene Muntu kandi akaba atari igihe cyo gufata Mwene Muntu mu kibuno ahubwo ni igihe cyo kugaragaza ububasha bwacu n’imbaraga zacu mu buryo bukomeye kugira ngo uwidegembya n’ukomeza kugenda apfunagira mu rugendo buri wese yakire imbaraga zacu yabikunda atabikunda yabishaka atabishaka kuko nta wuzanga kugendera mu bubasha bwacu kandi nta wuzanga kugendera mu mbaraga zacu. Nimukomeze rero gutakambira Isi yose mutakambire bose kuko ibyifuzo byanyu byakirwa vuba na bwangu kandi imbaraga zanyu zikumvikana vuba na bwangu mukomeje gutera Isi inkunga mukomeje kugaragariza bose.

Mbifurije umugoroba mwiza ibihe byiza nimuze murisanga mu mutima wanjye mutagatifu muhabone icumbi kandi muhabone iruhuko kuko nabakiriye mwese kugira ngo mukomeze kubaho mu munezero kando mukomeze kubaho mu byishimo. Ibihe byiza kugubwa nezandabakunda kandi ndabashyigikiye, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’abami. Nimugubwe neza mu mutima wanjye kandi mwisasire urukundo rwanjye murwiyorose bityo umwanzi abagendere kure mu mibereho yanyu no mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

AMAHORO YANJYE N’AYA DATA NAKOMEZE AGANZE MU BUZIMA BWANYU MU MIBEREHO YANYU NO MU BIKORWA BYANYU BYOSE BIBEREHO GUSHIMISHA DATA KANDI BIBEREHO KUNYURA UMUTIMA WANJYE.

AMAHORO, AMAHORO! IBIHE BYIZA NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NTORE ZANJYE KANDI NTORE ZA DATA. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *