UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI 02 UGUSHYINGO 2023
Ndabashyigikiye kandi ndabakomeje ntore zanjye na DATA mbifurije umunsi mwiza kuko ndi kumwe namwe kugira ngo twifatikanye gusenya no kuribata icyitwa ikibi cyose cy’umwanzi kugira ngo twumvikanishe imbaraga n’ububasha bwacu budakumirwa kugira ngo bugere hose binyujijwe mu bwitange bwanyu, mbahaye rero imbaraga kandi ndabakomeje mu rukundo rwanjye na DATA nimukomere kandi mukomeze kwisanzurira mu rukundo rwanjye kandi mu bubasha bwanjye n’ubwa DATA busabane namwe kandi busenderere mu buzima bwanyu kuko iki gihe ari cyo gihe cyo kugira ngo tubasabanishe n’ibyiza byo mu Ijuru kandi buri gikorwa nk’iki ngiki kibatere umwete n’umuhate wo gukomera no gukomeza urugendo kuko mbongereye imbaraga kandi mbongereye ububasha n’ubushobozi kugira ngo mukomerezwe intambwe mushyigikirwe kandi mutagatifuzwe musigwe amavuta kuko ari igihe cyo kubambika kandi kubakomeza, ndaganje ndi muri mwe mu bikorwa byanjye na DATA kuko mbiyoboreye kandi mbiragiriye ntama zanjye kandi ntama za DATA nimugire kuguma mu rwuri rutoshye kandi mugume ku mariba y’amazi afutse kuko aho mbifuza kandi aho mbaragira ari mu rwuri rutoshye ntifuza ko hari uwagira umwuma cyangwa se wakwicwa n’inzara n’inyota.
Ndahari ndaganje rero kugira ngo mbiteho kuko ndahwema kubitangira kugira ngo muronke ibyishimo kandi muronke amahoro asendereye kuko ibikorwa byanjye na DATA bikomeye kandi bikomereje muri mwebwe kugira ngo tugeze ku Isi hose umukiro n’agakiza, nimukomere rero kandi mukomeze kubumbira isi yose mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kuko mbashyigikiye kandi nkaba ndi kumwe namwe mu ntambara ikomeye yo kurwanirira roho nyamwinshi kugira ngo tugarure benshi mu mukiro no mu gakiza kanjye kugira ngo bose babone ubwisanzure mu rukundo rwanjye n’urwa DATA.
Tuzigamiye Mwene Muntu rero ibyiza, ni igihe rero cyo kubikotanira kandi kubiruhira kugira ngo mugeze benshi ku mukiro wanjye kuko nkomeje kubazamura mu ntera kandi kubakomereza intambwe kugira ngo munezerezwe no kubaho mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, nshyigikiye buri wese kandi nkomereje intambwe buri wese mukomere kandi mukomeze kunyizera munyiringire mu bikorwa byanyu bya buri munsi kuko mbabereye umugenga n’umuyobozi kugira ngo murikire intambwe zanyu kuko ndi Jambo-Rumuri kuko nazanywe no kubamurikira kugira ngo mubashe gutsinda umwijima uwo ari wo wose, ni igihe rero cyo kubashyigikira kandi ni igihe cyo kubakomeza ntore ntumwa zanjye nimukomere kandi mushyigikirane mufashanye muhekane mu rukundo mu bikorwa nk’ibi by’isengesho kuko muterura Isi yose kandi muheke Isi yose n’abayituye kugira ngo ibashe kugirirwa impuhwe zanjye n’iza DATA ziyisesekareho kandi ziyisendereho, turi kurohorana rero roho nyamwinshi kandi turi kuzuza ububasha bwacu mu Isi hose uburyo bwo gukwirakwiza urumuri rwacu mu buryo budacogora kandi budasubira inyuma kuko uyu munsi ari umunsi w’ibikorwa bidasanzwe kandi imirimo ikomeye yanjye na DATA kuko twururukiye kuzahura no gutabara kugira ngo twigarurire roho nyamwinshi.
Nimukomere rero kandi mukomeze iby’urugamba twabatoreye twabahamagariye kuko umwanzi ari kugenda atega hirya no hino kugira ngo ashake ibirangaza aha na hariya, mumwime amatwi rero kandi mumwime ijambo mukore ibikorwa byanjye uko mbyifuza uko nabibateguriye kandi nabibazigamiye ntacyo mugomba kwikanga nta n’icyo mugomba gutinya muri jye kuko mbashyigikiye kandi ndi uriho muri mwe kugira ngo nshyigikire umugambi wanjye muri mwe kandi ibikorwa byanjye muri mwe, ndabashyigikiye ntore ntumwa zanjye nimukomere nimukataze turi kumwe kuko ari jye muyobozi wanyu kandi nkaba nkomereje intambwe buri wese kugira ngo mugeze ku butungane kuko ntemera ko mwasigara mu mayira kandi nifuza ko ibikorwa byanjye byumvikana muri mwebwe kugira ngo bigere no ku bandi kuko iki gihe ari igihe cyo kuzahura no gutabara roho nyamwinshi by’umwihariko kuri uyu munsi mu bikorwa bidasanzwe byatuzanye mu buryo bwo kuramira roho zose kugira ngo zitamururweho icuraburindi kandi zikurweho ibihu bizibudikiye bituma Mwene Muntu atabasha kumbona kuko ari igihe cyo kumukingururaho ibimukingirije byose kugira ngo abashe kubona urukundo rwanjye n’urwa DATA, twaje guhugura rero ubwenge bw’abanyabwenge kugira ngo babashe kumva no kwakira ibyiza by’ingoma y’Ijuru kuko benshi bayobywa n’ubwenge bwabo n’ibitekerezo byabo bikabatera kutwihenuraho kandi bakirengagiza icy’ingenzi kuruta ibindi.
Ndabashyigikiye rero kandi ndabakomeje mu njyana y’ibikorwa kandi mu njyana y’ubutumwa budasanzwe mwatorewe kuko mutari mwenyine nkomeje kubabungabunga kandi kubashyigikira kugira ngo mugere ku ntego nyamukuru y’icyo twabazaniye kandi twabatoreye ndahari ndaganje ndi mu ruhande rwanyu mu buzima bwanyu ibikorwa ndabikora kandi nkabigaragaza mbabumbiye hamwe mu rukundo rwanjye nimukomere mube intwari ku rugamba kuko turi kumwe kandi niteguye kugeza buri wese ku ntera ya nyayo ishimishije kandi ku ntego y’ibikorwa byatuzanye kandi ibikorwa twaje gukora mu kiremwa muntu, umugambi wanjye na DATA ntusubikwa ntusubira inyuma kuko niteguye kurangiza byose jyewe na DATA mu Isi kuko umugambi watuzanye ari ugukura akavuyo mu nzira k’umwanzi, Mwene Muntu agashyirwa ku murongo wa nyawo ubereye DATA kuko Mwene Muntu yatannye agatandukira inshuro nyinshi yagororwa ntagororoke kandi yakumva akumva mu kanya gatoya ubundi ibitekerezo bye bikamuyobya ndetse n’imitego y’umwanzi ikamutege akayigwamo bityo akagendera mu kigare cy’umwanzi, ni igihe rero tuje gushyira byose ku murongo kugira ngo Mwene Muntu agaruke kandi agarukire DATA kandi agaruke mu murongo wa nyawo kuko Mwene Muntu akomeje kuzikama tubireba kandi akomeje kuyoba amayira inshuro nyinshi tubireba akomeze kwizirika mu bibi kandi kwizirimba mu bibi bitagira ingano, ni igihe rero cyo gukebura abo bose barangaye kandi kugarura benshi mu murongo kugira ngo humvikane ibikorwa by’Ijuru kandi humvikane ububasha bw’Ijuru muri buri wese kuko buri wese wahanzwe kandi buri wese wahanzwe na DATA agomba kuba itara kandi agomba kurangwa n’imigenzo myiza kandi n’ibikorwa byiza mu buzima bwe, ndabakunda kandi ndabazirikana nimumukomere mukataze mube intwari ku rugamba muhindukire muhindukiye kandi ibiremwa byose byo ku Isi kuko twazanywe no kugira ngo tubahundukize bose bagaruke mu murongo w’icyo DATA yifuza kandi ibyo twifuza abe ari byo bikorwa kuko ugushaka kwa Mwene Muntu kwarangiye iki gihe rero akaba atari igihe cyo kureka ngo Mwene Muntu akomeze akore amarorerwa cyangwa se akore ibibi bye uko abyumva n’uko abishaka twaje gushyiraho uruzitiro rwo guhagarika ububi bwa Mwene Muntu kugira ngo Mwene Muntu ahitemo icy’ingenzi kandi ahitemo inzira ya nyayo agomba gucamo mu buryo bwihuse rero tukaba turi kuramiza benshi urukundo rwacu n’impuhwe zacu kugira ngo uhitamo hakiri kare ahitemo bikiri ku neza kuko mu gihe cy’imbaraga zikomeye zanjye na DATA buri wese agomba kubahiriza itegeko ryanjye n’irya DATA kandi akinjira mu nzira y’ugushaka kwacu kuko nta wufite uburenganzira bwo gukomeza kwidegembya mu Isi.
Mbifurije umunsi mwiza wo gukomera no gukomeza gukataza mu nzira y’ubutungane kuko aho tuberekeza ari heza kandi aho tubayoboye ari mu butungane kugira ngo buri wese aharanire kugerayo kandi buri wese aharanire ikiri icyiza igitunganye kugira ngo tubashe gukorana namwe ibikorwa bikomeye kandi bifite agaciro imbere yanjye n’imbere ya DATA, mbahaye umugisha rero kuri uyu munsi mu bikorwa byabaranze mu bwitange bwanyu kandi mu ishyaka mufitiye DATA, nimukomere rero kandi mukomeze mutungwe n’ibyiza byo mu Ijuru muvomererwe imbaraga zibashyigikira kandi zibafasha kurwana urugamba inkundura uko bwije n’uko bukeye, ndi uganje rwagati yanyu ndi Yezu Kristu w’i Nazareti mbahaye urukundo rwanjye kandi mbasesekajeho imbaraga zanjye kugira ngo mukomeze mwishimire mu nzira y’ubutungane kandi mwishimire ko muri kumwe nanjye kandi mugendana nanjye mbabere Jambo-Rumuri ubamurikira kugira ngo mbatsindire icuraburindi.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA CYANE NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI AMAHORO Y’IMANA ABANE NAMWE KANDI IBYIZA BYANJYE NA DATA BIKOMEZE BISABAGIRE MU MITIMA YANYU, AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA CYANE NTORE ZANJYE!