UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 15 NZERI 2024
Ndabakomeje Ntore zanjye na DATA, ndabashyigikiye mu rukundo rwanjye rutavogerwa kandi ndabakomeje mu mbaraga zanjye zidasanzwe, mbakomereje intambwe kandi mbashyigikiye mu rukundo rwanjye, nimukomere kandi nimubeho, kuko mbabeshejeho ndi Jambo wigize umuntu, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye ububasha bwanjye budatsindwa kandi ububasha bwanjye butavogerwa kugira ngo mukomeze kuvogagira ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera, bityo imitego ya Nyakibi yose mukomeze kuyihigika kandi mukomeze kuyitatanyisha ububasha bwanjye kuko mbahaye gutsinda kandi nkaba mbahaye kuganza ikibi cyose mu Isi ndetse no mu bayituye; nimukomeze rero kwakira imbaraga mbagabira kandi nimukomeze kwakira urukundo rwanjye kugira ngo rukomeze kubafasha gushobora byose, kandi rukomeze kubafasha kwihanganira byose muhuriramo nabyo mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; erega ibibabaza kandi ibibashavuza umutima, ibyo byose ndabibona kandi ndabizi nimwumve ko turi kumwe kandi niteguye kubakira kandi niteguye kubaruhura, kuko iki gihe ari igihe cyo guhumuriza kandi akaba ari igihe cyo kuruhura abananiwe kandi abababaye akaba ari igihe cyo gukomeza kubabera ikiramiro, nimwumve ko umubyeyi wanjye yababaye igihe yakiraga umurambo wanjye mu maboko ye, umutima we wuzuye intimba kandi arushaho gushengurwa n’agahinda, ariko kandi kubera ibyishimo yakomeje guterwa n’Ijuru ryose ntiyigeze arambarara cyangwa se ngo acike intege mu rugendo, yaratwaje kandi aratwarana muri byose yemera kwakira kandi yemera kwihanganira byose, namwe rero nimukomeze kwihangana kandi mukomeze kwakira byose mu rukundo, kuko umutsindo uhari kandi umutsindo wanjye n’uwa DATA bikaba bikomeje kwigaragariza muri mwe ibihe byose, mu bikorwa byacu rero kandi mu njyana y’ibikorwa byacu dukomeje gukora byinshi kandi dukomeje gukorana byinshi, kuko tudasiba kugendana ku rugamba kandi nkaba nkomeje kubabera ku rugamba kandi nkaba nkomeje kuhaba nk’umurwanyi mbarwanyiriza buri kimwe cyose cyabatera gutsikira ndetse no gutsitara mu rugendo, bityo nkaba nkomeje kugihinda kandi nkaba nkomeje kugihigikisha ububasha bwanjye; erega naratsinze namwe nzakomeza kubatsindira kandi nzakomeza kubana namwe kuko turi kumwe ibihe ndetse n’ibihe kandi tukaba turi kumwe ibihe ndetse n’imburabihe bityo nkaba nkomeje kubasendereza ububasha bwanjye kandi nkaba nkomeje kubashishikariza umurimo wanjye n’uwa DATA, kugira ngo muhore iteka muwuhagazemo gitwari kandi muhore iteka muwugazemo gitore, nanjye nkomeje kubakolotiza ububasha bwanjye kandi nkomeje kubambika imbaraga zanjye kugira ngo zibafashe gutsinda byose kandi zibatsindire muri byose kuko nkomeje gutatanya imigambi ya Nyakibi kandi nkaba nkomeje gucecekesha amajwi y’umwanzi aho ava akagera; erega ububasha bwanjye butsinda byose kandi bushoboye byose, kuko nta kibwitambika imbere kandi akaba ari nta kibukoma imbere, bityo rero nkaba nkomeje guhigika kandi nkaba nkomeje kwegezayo ibitero bibisha by’umwanzi aho biva bikagera; erega ni kenshi yumva ko abashoboye kandi yumva ko abahangaye kubera ububasha bwe, ariko kandi yaratsinzwe kuko nkomeje kumuvuyanga kandi nkaba nkomeje kumutsindisha ububasha bwanjye bukomeye, namwe rero nimukomere kandi mwumve ko turi kumwe mbakomereje intambwe kandi mbashyigikiye muri uru rugendo.
Nimwakire indamukanyo yanjye kuri uyu munsi kandi nimwakire imbaraga zanjye zibashyigikira kandi zibakomeza muri uru rugendo, ndaganje ndi muri mwe kandi ndaganje ndi rwagati yanyu mu bikorwa bidasanzwe, kuko nkomeje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwanjye kandi nkaba nkomeje kugaragaza ububasha bwanjye budatsindwa kandi butavogerwa, nkomeza kuvogagira ikibi cy’umwanzi kandi nkomeza kugitesha agaciro mu buryo bukomeye; nimwakire intwaro z’urumuri kugira ngo zikomeze kubafasha gutsinda byose kandi zikomeze kubashoboza byose, byose mubikora mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi byose mubikora mu mbaraga ndetse n’ububasha mbagabira iteka ryose; erega nkomeje kubavugurura kandi nkomeje kubasendereza imbaraga n’ububasha bwanjye, nimwakire urukundo rwanjye kandi nimwakire umugisha wanjye ubashyigikira kandi ubakomeza mu bikorwa nk’ibi ngibi by’urugamba, kuko twaje mu mbaraga zidasanzwe kandi tukaba twaje mu bikorwa bidasanzwe cyane cyane kuri uyu munsi, kugira ngo dukomeze gutsinda umwanzi kandi dukomeze gutsiratsizanya imitego ye yose aho iva ikagera; erega dukomeje kwigarurira benshi kandi dukomeje kwigarurira benshi mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko imirimo yacu ikomeje gufasha benshi kandi ikaba ikomeje guhindura benshi mu rukundo rwacu rukomeye.
Mbateje intambwe kuri uyu munsi kandi ndabashyigikiye ndabakomeje, kuko ndi rwagati yanyu kugira ngo nkomeze kubakomeza kandi nkomeze kubatera ubutwari mu rugendo; erega ndahari kugira ngo nkomeze kubashyigikira kandi nkomeze kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha, bityo bibavugurure kandi bibashyigikire mu minsi mibi, kuko mbaramburiye ikiganza mbatsindira umwanzi kandi mbatsindira ikibi cyose cyashaka kubagiraho ijambo kandi cyashaka kubagiraho ububasha, icyo cyose nkomeje kukiribatisha ububasha bwanjye mu buryo bukomeye.
MBIFURIJE IBIHE BYIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE, NDABAZIRIKANA NTORE ZANJYE N’IZA DATA, NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI YEZU KRISTU UMWAMI W’ABAMI, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE MURI BYOSE, AMAHORO AMAHORO.