UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI 30 Nyakanga 2023

Ndi kumwe namwe bana banjye kandi nsesekaje umugisha kuri mwebwe kandi nkomeje kubahumuriza kandi nje kubereka imbaraga zanjye muri mwebwe kandi nje kubereka gukora kwanjye kuri buri wese kuko buri wese ngiye gukomeza kumukorera imirimo ikomeye kandi ibitangaza bitabarika kuko bana banjye nabatoye kugira ngo mbereke imbaraga zanjye kandi mbereke gukora kwanjye kandi nkomeze kubamanuriramo umugisha wanjye. Ibi bihe rero naje kwifatikanya namwe kandi naje kuganza muri mwebwe mu kubuzuzamo urumuri ndetse n’ububasha kugira ngo igihe cyose muhore muri intwari kandi muhore iteka muri maso kandi muhore iteka munyubakiyeho kuko ndi urutare ruzima kandi nkaba ndi inkingi ikomeye. Nimuze rero munyegamireho bana banjye igihe cyose ndabakomeza kandi igihe cyose nkabamenyera buri kimwe cyose kugira ngo mukomeze urugendo kandi mukomere mu rugendo rwanyu uko bwije n’uko bukeye nanjye nza kubakomeza ndi umukiza wanyu kandi ndi umucunguzi wanyu nkaba narabicunguriye bana banjye bityo rero nkabahihibikanira umunsi ku wundi Sekibi yashaka kuba yashaka aziko yashaka kubakura mu murongo wanyu yashatse kumva ko arabasubiza inyuma nkitambika bityo bana banjye mugatambuka kandi aho azi ko ari bubafatire bana banjye nkahabanyuza mugatambuka bityo rero akabona muri kurenga igihe cyose rero ntazabashyikira kandi ntazabagiraho ububasha kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbarangaje imbere ndi umukiza wanyu, ndi Yezu Kristu Umwami w’abami umucunguzi ndetse n’umukiza wanyu igihe cyose nkaba mpora mbacungura kandi nkaba mpora mbitaho igihe cyose nzakomeza kurengera ubushyo bwanjye kandi nzakomeza kurengera ubwoko bwanjye na DATA kuko mu rugendo rwanyu murimo ntazigera mbatererana cyangwa ngo mbatenguhe ahubwo nzakomeza kubagaragariza ikuzo ryanjye n’ububasha bwanjye mjuri mwebwe kugira ngo nkomeze mbatere inkunga kandi nkomeze mbashyigikire mu rugendo rwanyu nkomeze kubamanuriramo imbaraga kandi icyitwa imbaraga ndetse n’ububasha cyose kinkomokaho nkomeze kukibahundagazaho uko biri n’uko bikwiye kugira ngo nkomeze nshyire byose mu buryo kandi nkomeze mbajyane mu njyana imwe kandi umurongo nabashyizemo kandi urugendo nabashyizemo nkomeze kubashyigikirisha ububasha bwanjye kandi nkomeze kubirindira no kubiyoborera kuko nganje muri mwebwe mu rugendo rwanyu rwa gitumwa nabahaye kandi nabahereje kugira ngo mukore byinshi bitandukanye mu Isi murohore Isi ndetse n’amahanga bityo amahanga yose kandi ikiremwa muntu aho kiva kikagera gikurizeho kumenya yuko ari jye na DATA dukora muri mwebwe kandi tuganje muri mwebwe bityo rero kandi tukaba twaramantse kuza kubana namwe no gusabana namwe mu buryo bw’agatangaza kandi mu buryo budasanzwe Mwene Muntu atamenyereyemo ari yo mpamvu byabayobeye kandi bikababera inshoberamahanga ariko kandi tukaba tutazigera ducogora kandi tukaba tutazigera tureka icyo twaje gukora muri mwebwe n’icyatuzanye tutakirangije ntabwo uwo mugambi wanyu tuzawusubika ahubwo tuzakomeza kuwukomeza muri mwebwe ari yo mpamvu ngira nti nimukomeze mutege ibiganza kandi mukomeze muhange amaso Ijuru ryose bityo dukomeze tubakorere imirimo ndetse n’ibitangaza mukiri ku Isi kuko twabururukirijeho imbaraga z’Ijuru kandi ububasha bw’Ijuru kandi imirimo yacu ikaba ikomeje muri mwebwe tukaba tutazigera dusubika namwe rero tukaba tubakomereje ubwo bubasha bwo kugira ngo mukomeze mukataze kandi mukomeze mube intwari muri byose kandi kugira ngo buri wese akomeze guhagarara mu mwanya we nta kimugamburuje kandi nta kimukuye mu murongo.

Oya, Sekibi ntakabagireho ijambo ni jye ubafiteho ijambo ni jye ubafiteho ububasha ni jye ubambika imbaraga zibakomeza uko bwije n’uko bukeye buri wese muri mwebwe nkamuha ubutwari kugira ngo akomeze kuguma ku izamu kandi bana banjye nkabatoza kandi nkabigisha umunsi ku wundi nkaboherereza ibibakwiye kandi ibibanogeye bibagirira umumaro kandi bibatunga kandi bibabeshaho umunsi ku wundi kugira ngo mukomeze mugirire ubuzima muri jye kandi mukomeze musabagizwe n’ituze n’urukundo mbakunda kandi mukomeze mwumve urukundo rwanjye rubareshya rubahamagara kugira ngo muze munsange.

Ububasha bwanjye rero ni ububasha ntavogerwa kandi ni ububasha butagereranywa ku bo nitoreye kuko mpora iteka mbubahundagazaho kugira ngo murangwe no gutsinda umwanzi kandi ikibi cyose mugitsiratsize mugikonoze mu Isi yose muri rusange mukoresheje ububasha bwanjye kandi mukoresheje izina ryanjye ry’intsinzi ryatsinze Shitani kugeza na n’ubu rero izina ryanjye rikaba ritsinda Shitani kandi ububasha bwanjye bukaba bukomeje kumutsirika kandi bukaba bukomeje kumuhigika kure yanyu kugira ngo bana banjye mukomeze kubaho kandi mukomeze kugubwa neza muri jyewe; mu rugendo murimo rero ndabashyigikiye ntabwo muri mwenyine kuko ndi umukiza wanyu kandi nkaba ndi umurengezi wanyu muri byose nkaba nzakomeza kuba umurengezi wanyu. Bana banjye rero kuba narabatoye nkabashyira muri uru rukari ntabwo ari uko nabibeshyeho cyangwa ari uko nari nyobewe gutora abandi ni uko batari babifitiye ubutore kandi ni uko bo ntari narabatoranyije kandi ntari narabateganyije kuko uyu mugambi murimo ari umugambi wanjye na DATA twabateguriye kuva kera na kare bityo rero tukaba dukomeje kubategura mu buryo bukomeye kugira ngo mukomeze mukwize iby’amahoro ku Isi kandi mukomeze musakaze umugisha ku Isi kuko umugisha tubahereza tuba tugira ngo ubabesheho kandi ubesheho n’abandi hirya no hino mu biremwa byose muri rusange.

Nimukomeze mugire ubuzima buzima muri jye kandi mukomeze mwubakike kuko mbubaka umunsi ku wundi nkabakomeza nkabahumuriza nkaza n’ububasha bwanjye n’imbaraga zanjye nkaza kubashyikiriza ibyo mba nabateguriye kandi ibyo mba nabateganyirije umunsi ku wundi nkaza kubibashyikiriza bana banjye ari jyewe ubyizaniye kuko hari igihe ntuma kandi ngahereza intumwa zanjye n’intore zanjye kandi abatsinze amagorwa mu Isi bakaba baratabarukanye ishema n’isheja bakaba baganje mu ikuzo ryanjye n’irya DATA mu Ijuru; benshi ndabohereza ari bo batagatifu bakaza kwifatikanya namwe mu rugendo rwanyu rwa gitumwa murimo mu Isi bakaza kubakomeza no kubakomereza intambwe z’ibirenge byanyu benshi bakabigisha kandi bakabereka bakabahumuriza kugira ngo babereke yuko bifatikanyije namwe mu rugendo kandi bakababwira yuko batsinze amagorwa y’Isi babifashijwemo n’urukundo rwanjye n’imbaraga zanjye zabahaye gutsinda.

Bityo rero namwe muzatsinda kuko bana banjye namwe nkomeje kubibabwira kandi nkaba nkomeje kubereka ugukora kwanjye n’imbaraga zanjye n’ububasha bwanjye muri mwebwe nkaba nkomeje umurego wo kwifatikanya namwe kandi nkaba nkomeje kubahumuriza no kubereka buri kimwe cyose kugira ngo ngendane namwe kandi nkomeze mbifashishe mu gukorera mu Isi kandi mukomeza musakaza amahoro ndetse n’urukundo mu Isi mukomeza kuzahura benshi bari mu Isi kandi mukomeza kuzahura benshi bari mu mwijima kandi abo bose bari gutwarwa n’Isi n’ibyayo mugakomeza kubahindukiza mubahindukiriza mu rukundo rwanjye kandi mubinjiza mu rumuri kuko aho bari kugana atari heza ari mu mwijima w’umwanzi mugakomeza kubarembuza rero mubashyira mu rumuri rwanjye kandi mubanzanira kugira ngo ububasha bwanjye nabo bubagote kandi bubazenguruke mwebweho namaze kubafata kandi namaze kubambika ububasha bwanjye butavogerwa kandi budakumirwa akaba ari bwo bubarinze kandi bubahagaritse kugeza magingo aya ngaya nkaba nkomeje rero kubabera umushumba kandi nkaba nkomeje kubabera umurengezi muri byose.

Nimukomeze mutohagire kandi mukomeze muvomererwe n’ububasha bwanjye bityo ibyiza by’Ijuru byose iteka bibururukiramo bushyo bwanjye bwoko bwanjye na DATA mukomeze kugirira ubuzima muri jye kandi mukomeze gusobanukirwa na byose byiza by’Ijuru kuko nta na kimwe nzabakinga kandi akaba nta na kimwe nzabahisha ahubwo nzakomeza kubereka byose kuko naje kubimenyesha kandi naje kubiyereka kugira ngo musobanukirwe kandi mubashe kumenya uwo mugendana nawe uwo ari we kuko igihe cyose nakomeje gukora kandi abo nkorana nabo nkaba mbimenyesha kandi nkaba mbiyereka mu rukundo rwanjye no mu bubasha bwanjye nkabereka n’uko nkora kandi nkabereka n’uko ngenda kandi nkabereka n’icyo nzira kugira ngo namwe mubashe kukizira icyo nkunda namwe mubashe kugikunda kandi inzira nkunda kunyuzamo abanjye namwe ari zo mukomeza kwerekezamo mukomeze kuzinyuramo kuko nkomeje kubiyegereza kandi nkaba nkomeje kubagira ubushyo bwanjye mu Isi kandi mukaba mugomba kuba intama nziza nkomeza kuragira mu rwuri rutoshye kugira ngo namwe mukomeze kuba intama nziza z’imishishe zirisha mu rwuri rutoshye kandi mukanywa amazi yo ku mariba afutse mpora iteka mbafukurira ndi umukiza wanyu kandi ndi umucunguzi wanyu muri byose kuko igihe cyose mbacungura kandi nkabamenyera icy’ingenzi kibagenga kandi kibayobora uko bwije n’uko bukeye.

Urukundo rwanjye rero ni urukundo nyarukundo rwabakunze ni urukundo rudakunda ngo ruharurukwe ahubwo urukundo rwanjye ruhora iteka rukunda kandi uwo rwakunze wese aravoma kandi uwo navomereye wese arakira bityo rero nimuze muvome ku rukundo rwanjye kandi muvome ibyiza byanjye kuko ari byinshi kandi akaba ari igisagirane bana banjye rero nkaba narabafukuriye iyo soko kugira ngo buri wese aze avome kandi akomeze kuvoma amazi afutse; amazi rero mukomeje kuvoma kandi mukomeze muyavome kandi muyavome neza kugira ngo umwanzi atizegera ayatoba nanjye nkomeje kubarindira amazi yanyu muvoma kugira ngo igihe cyose mutazigera mwicwa n’inyota cyangwa umwanzi akaba yayatoba bityo mukaba mwanywa ibirohwa ibitobye bityo rero nkaba nkomeje kubacungira umutekano w’amazi yanyu mukomeje kuko isoko muri kuvomaho ari jye wayibafukuriye kugira ngo mukomeze muyivomeho akaba ari amazi y’urubogobogo bana banjye; oya ntabwo nabaha ngo mbasondeke ahubwo igihe cyose mbaha ibiri ibyiza mbona yuko biri bubagirire umumaro kandi biri bubateze intambwe kandi bikababeshaho muri byose. Nimukomeze rero mugire ubuzima muri jye kandi mukomeze muze muvome kuko nabafukuriye kandi muze mwisanzure muhage kandi murye kandi munyurwe n’ibyo mbahaza umunsi ku wundi; oya Sekibi ntakabashukashuke ngo ababwire ngo muze abagaburire cyangwa abahe ibyo aba yabateguriye gusa inyuma aba yasizeho umunyu kandi yasizeho ibishashagirana kandi bikagaragara ko koko nk’aho ari isukari ariko inyuma yabyo haba hari ibindi bisharira kuko igihe cyose areshya abantu mu buryarya mu mayeri menshi akaba rero ari indyarya kandi akaba ari umunyamayeri menshi nkagira nti bana banjye ntore zanjye nkomeje kwiyigishiriza nimurusheho gutahura amayeri y’umwanzi kandi mubashe kumenya uburyarya bwe bityo igihe cyose murangwe no kumenya kwirinda kandi mubashe kumenya kumuhinda no guhinda icyo kibi cye cyose ahora iteka ashaka kubatega no kubateza bana banjye mbahaye ububasha bwo kugira ngo mujye mubasha gutsinda uwo mwanzi kandi mujye mubasha gutahura ayo mayeri ye.

Mbahaye ingabire zose bana banjye iyo gusobanukirwa kandi iy’ubumenyi bw’iby’Ijuru kugira ngo mukomeze mugende mu rugendo rwanyu mumenya kandi musobanukirwa bityo mubashe kumenya aho mvugira n’aho nkorera ari ho mukomeza kwerekeza bityo icyerekezo Sekibi arimo mubashe kumenya icyo ari cyo mukomeze kumukumira kandi mukomeze kumwigizayo bityo mukomeze kuza munsanga ntimuzigere rero musubira inyuma mu rugendo rwanyu rwa buri munsi ndi kumwe kandi nifatikanyije namwe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kuko ntazigera mbasiga cyangwa ngo mbatererane nabatoye nabizeho jye na DATA kandi duteganya n’uko tuzabarinda n’uko tuzakomeza kugendana namwe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi. Ndi umucunguzi wanyu rero uza akisabanisha namwe kandi nkaza kubivugishiriza bana banjye nkabigisha kandi nkabereka nkakomeza kubarundarunda kandi nkakomeza kubambika imbaraga zibabera ingenzi n’ikiramiro mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo mukomeze mushikame bityo mukomeze gutsinda umwanzi kahave kandi benshi barusheho kubabonaho urugero rwiza rwo gukomeza kurwanirira ishyaka ingoma yanjye n’iya DATA kandi murusheho gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete n’ubudasubira inyuma. Benshi rero bazahagurukira gusakuza babahamagara kugira ngo musubire inyuma induru zijye imbere yanyu zise nk’aho zivuga kugira ngo mube mwagira ubwoba musubire inyuma, ibyo ntibikabakange bana banjye bushyo bwanjye ntama zanjye niragiriye, ibyo byose muzumve yuko ari imitontomo y’umwanzi kuko umwanzi namuziritse, ibyo byose bitontoma biraziritse kandi ibyo byose bikanuye amaso mfite kuyabumba kandi nje kuyabumba kuko igihe ari iki ngiki kugira ngo nerekane ububasha bwanjye na DATA kandi nerekane ugukora kwanjye muri mwebwe kandi nerekane ikuzo ryanjye muri mwebwe n’ububasha bwanjye muri mwebwe.

Ndaje vuba bidatinze kuko nje guhemba kandi nkaba nje no guhana abanze kumva kandi nkaba nje gushyira byose ku murongo kandi nkaba nkomeje guteguza kiremwa muntu aho ava akagera kugira ngo abanze kwisubiraho babanze guhindukira bisubireho ariko abazumva nzababarira mbakire mu rukundo rwanjye no mu bubasha bwanjye kuko impuhwe zanjye ndacyazifite kandi ndazihorana kuko buri kiremwa cyose kiri ku Isi ni icyanjye ari yo mpamvu nabicunguriye ariko uko bwije n’uko bukeye nkaba mporana impuhwe kugira ngo ndengere ubwoko bwanjye nicunguriye kandi abana banjye naje gutanga amaraso yanjye nkaba rero narayabakoye bityo rero nkaba mporana izo mpuhwe zo kugira ngo nakire buri umwe umwe wese ugarutse akangarukira kuko icyaha ni cyo cyatumye manuka mu Ijuru kugira ngo nze gucungura Mwene Muntu ariko Mwene Muntu ngeze mu Isi ntiyumva yuko urukundo ari rwo rwanzanye n’igihe maze kumucungura ntabwo yumvishije kuko benshi baracyakomeza kwivuruguta mu cyaha nkakomeza rero gutanga imburo kandi nkakomeza gutanga inyigisho hirya no hino nkavugisha abahanuzi hirya no hino mu ndirimbo mu bikorwa bigatambuka benshi bagahindukira bakumva ariko abandi bagakomeza kwinangira.

Ntacyo rero ntakoze kugira ngo Mwene Muntu yumve kandi yisubireho niyo mpamvu abo nzahemba nzabahembera ibyiza bakoze kandi nzabahembera ko bumvishe bakagaruka kandi bakicyamura kandi bakazahuka mu mwijima bari barimo kuko buri wese aho ari mu mwijima kandi abari mu isayo mbahamagarira kugira ngo bampereze amaboko yabo bityo mbazahure mbakuremo benshi bakayampereza abandi bakinangira bakumva yuko bagomba kwigumira mu isayo. Ntawe rero uzavuga ngo sinamubwiye kandi ntawe nzigera ndeka kubwira kuko nkomeje kubwira buri wese kugira ngo akomeze kwisubiraho mu kanya gatoya k’agahenge nkomeje guhereza buri muntu wese kugira ngo yisubireho kugira ngo nkomeze guhereza buri wese amahirwe ya nyuma kugira ngo yisubireho ariko kandi namwe bushyo bwanjye ntore zanjye ntama zanjye niragiriye mukomeje kumpereza benshi kandi mukomeje kundohorera benshi usibye ko hari benshi batumva abandi bakumva. Niyo mpamvu rero ntawe uzavuga ngo sinamubwiye kandi sinamweretse kuko nakomeje gutanga n’inyongezo kuko iki gihe kiriho ni icy’inyongezo ya Mwene Muntu ndi gutanga cy’agahenge k’akanya gatoya kugira ngo utari wisubiraho nawe yisubireho bwangu. Ndagira nti rero nimukomeze nabo mubasabire kandi mubatakambire kugira ngo babashe kubohorwa mu mitima yabo kuko nkomeje kumanura impuhwe zanjye z’igisangirane kugira ngo zibabohore kandi zibatabare bityo rero babashe gutsinda umubisha kandi babashe gutsinda icyo cyorezo gihora iteka gishaka kuboreka. Nimugire ubuzima muri jye kandi muhorane amahoro ndetse n’umutekano bushyo bwanjye kandi ntama zanjye ndi kumwe namwe igihe cyose nzakomeza kubashyigikira kandi igishyika ndetse n’umwete n’urukundo mumfitiye ndarubona ari yo mpamvu nanjye nkomeje kubashyigikira muri byose kugira ngo mukomeze mumanurirweho ibyiza by’Ijuru bihore iteka ari igisagirane muri mwebwe nkakomeza kubakumirira umwanzi kandi umubisha nkakomeza kumuhinda kugira ngo atinjira mu ntama zanjye akaba yazivuyanga nkaba nkomeje rero kubarundarunda kandi nkaba nkomeje kubaragiza inkoni yanjye ya gishumba ububasha bwanjye n’ikiganza cyanjye kikaba gikomeje kubarinda uko biri n’uko bikwiye.

Nimukomere rero mukomeze mukataze turi kumwe ndabashyigikiye mu mbaraga zanjye mu butware bwanjye nimukomeze mugire ubuzima kandi mukomeze mwakire umugisha wanjye mwakire urukundo rwanjye mwakire amahoro yanjye mbagabira uko bwije n’uko bukeye kandi ibyiza by’Ijuru bibururukiraho umunsi ku wundi nimubyumve muri mwebwe bityo birusheho kubatunga kandi birusheho kubatohagiza muri jyewe. Nimugire rero ijoro ryiza kuri buri wese ndabakunda bana banjye bushyo bwanjye ntama zanjye niragiriye mwese mbahaye umugisha nta n’umwe nkuyemo kuko nabitoranyirije nkabarundarunda muri ubu buryo kugira ngo mpore iteka mbururukirizaho ibyiza by’Ijuru mbibagabire bityo bibabesheho kandi ndusheho kububaka bityo mube fondation ikomeye kuko nkomeje kubagabira ibyiza by’Ijuru kugira ngo mukomeze kuba icyitegererezo cy’amahanga yose benshi bakomeze kuza babavomeho urumuri kandi bakomeze kubakomoraho umugisha nkomeje kuboherereza.

Nimugire ijoro ryiza ndabakunda mbahoza ku mutima wanjye sinzigera mbareka kuko ari jye wabitoreye nkabiyegereza nkabashyira muri uru rukari kugira ngo nkomeze mbavomerere kandi nkomeze mbabumbire mu bumwe. Nimukomere rero turi kumwe ndabashyigikiye bushyo bwanjye bwoko bwanjye na DATA umugisha wanjye na DATA nimuwakire kuko nywubahaye akaba ari umugisha ubabeshaho kandi akaba ari umugisha ubakomeza mu rugendo rwanyu. Nimugire ibihe byiza kuri buri wese turi kumwe ndabashyigikiye amahoro nimuyahorane kandi mwakire umugisha w’ijoro ryose ndararana namwe kandi ndakomeza kubacungira umutekano kandi ndakomeza kubahigikira umwanzi kugira ngo ataza kubafatira mu nzozi no mu bitotsi kandi ndakomeza kumwigizayo kugira ngo mukomeze musinzire neza bana banjye nimuze musinzirire mu gituza cyanjye nakinguye nabasasiye nanabaseguye;

NIMUKOMEZE MUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, UMWAMI W’ABAMI, AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA BANA BANJYE BUSHYO BWANJYE NTAMA ZANJYE, NDABAKUNDA CYANE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *