UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 01 NYAKANGA 2024

Nimwakire indamukanyo yanjye ntore za DATA kandi nshuti bavandimwe banjye dutaramanye, mbifurije kugubwa neza kuri buri wese kandi mbifurije igicamunsi cyiza kuri buri wese, nimukomere ku rugamba kuko turi kumwe nkaba mbashyigikiye kandi nkaba mbakomereje intambwe muri byose; mbifurije rero kugubwa neza, nimugire amahoro y’Uhoraho Imana, iteka ryose nahore asendereye mu buzima bwanyu kandi ahore asendereye mu mitima yanyu, kuko nje kuyabagabira kandi nkaba nje kuyabasendereza, nje kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha bukomoka muri DATA, kandi nje kubasendereza ubutwari bukomeye bukomoka muri Uhoraho Imana; ngaho nimube intaganzwa ku rugamba kandi iteka ryose muhore mwambariye urugamba kuko nanjye naje kubashyigikira kandi nkaba naje kubafasha mu njyana y’ubutumwa bwanyu, kugira ngo murusheho gukomera kandi murusheho gukomera ku rugamba.

Turi kumwe rero muri byose nimukomere kandi nimwakire guhumurizwa, kuko Ijuru ryose twaje kubakomeza kandi tukaba twaje kubashyigikira muri ubu buryo, kugira ngo mukomere kandi mukataze mu njyana yo gukora icyiza, turi kumwe rero ndabarinze kandi ndabashyigikiye, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye ubutwari bwanjye, mbahaye urukundo rwanjye, kugira ngo iteka ryose ruhore rwigaragariza muri mwe kandi ruhore ruvugurura benshi mu Isi, kandi ruhore ruvugurura ikibi cyose mu Isi cyane cyane ibyo byose umwanzi akomeje kugenda yubaka hirya no hino, mukomeze kubivugururisha ububasha bukomeye bwa DATA; nanjye nifatikanyije namwe mu buryo bw’urugamba kandi mu buryo bw’uburwanyi, dukomeza kurwanirira roho nyamwinshi kandi dukomeza kugeza benshi mu mutsindo w’Uhoraho Imana, kuko ndi rwagati yanyu kandi nkaba ndi iruhande rwa buri wese, mutoza iby’urugamba kandi mutoza iby’imirimo idasanzwe dukomeje gukorera muri mwe kandi dukomeje gukorana namwe, uko bwije n’uko bukeye  rero tuza kugendana namwe kandi tuza kubambika imbaraga, tuza kubasendereza imbaraga ndetse n’ubutwari, kugira ngo  mukomeze gutwaranira Ingoma ya DATA; ngaho nimukomere kandi nimwakire ihumure ryanjye kugira ngo  mukomeze guhumurizwa natwe nk’ab’Ijuru, kandi mwakire gukomera kuko twaje kubakomeza kandi tukaba twaje kurushaho kubashyigikira muri uyu murimo mwahamagariwemo n’Ijuru ryose.

Mbambitse imbaraga zanjye kandi nkomeje kubasendereza urukundo rwanjye kugira ngo iteka ryose ruhore rwigaragariza muri mwe kandi ruhore rwumvikanira muri mwe; erega iki gihe ni igihe cy’ibikorwa bikomeye bya DATA kuko akomeje kubigaragariza ababizi ndetse n’abatabizi, kandi akaba akomeje kubitangariza ahirengeye mu buryo budasanzwe; ngaho rero nimukomeze kuba maso kandi murusheho gutega amatwi kugira ngo mubashe kumva injyana y’ibikorwa bya DATA kandi mubashe kumva nyakuri icyo yifuza kandi icyo abifuzaho, mukigire intego mu buzima bwanyu, muririnde gucika intege kandi muririnde gusubira inyuma mu rugendo rwanyu, ahubwo nimukataze kandi murusheho gukomera muri uru rugendo kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye, nkaba mbambitse imbaraga, ngaho buri wese niyambare kandi aberwe, kuko mbambitse kandi nkaba mbakindikije intwaro z’urumuri rukomeye nkomora muri DATA.

Nimukomeze rero kwishima kandi mukomeze kunezerwa kuko Ijuru ryose ryaje gutaramana namwe kandi abamalayika ndetse n’abatagatifu tukaba twaje kubataramisha mu buryo budasanzwe kandi mu buryo budasanzwe, kuko twaje kurwanana namwe urugamba kuri uyu munsi kandi tukaba twaje gukomeza kubageza mu mutsindo ukomeye wa DATA.

MBIFURIJE IBIHE BYIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NIMUGIRE IBIHE BYIZA NTORE ZA DATA DUTARAMANYE, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO AMAHORO; MBIFURIJE KUGUBWA NEZA KANDI MBIFURIJE KUGUMA MU RUKUNDO RW’UHORAHO IMANA NDI MALAYIKA RAFAYELI, UBAKUNDA CYANE KANDI UBAHOZA KU MUTIMA IGIHE CYOSE; NIMUGIRE IBIHE BYIZA NTORE ZA DATA DUTARAMANYE, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *