UBUTUMWA BWA MALAYIKA MIKAYILE BWO KU WA 13 KAMENA 2026
Nimusabagizwe n’ibyishimo by’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, Biremwa mwese Ntore z’Imana, bana b’Umusumbabyose, nimwishimire integuro ikomeye y’umugambi Ijuru ryagennye kandi ryateguriye Kiremwa Muntu ; Uhoraho Imana Ruhanga wahanze byose n’Umusumbabyose, uganje mu ikuzo rye we ukomeje kubamenyera buri kimwe cyose mu kubarinda mu kubabeshaho, mu kubaha umwuka muhumeka, arabakomeje kandi ababereye byose ku bw’umugambi we utagamburuzwa kandi ku bw’integuro ye idasubira inyuma, uko yabigennye kandi yabiteguye kuva kera na kare. Ababereye ubuhungiro kandi ababereye Umutabazi n’Umurengezi, kuko umugambi yagiriye Kiremwa Muntu ari umugambi ukomeye kandi udakuka, n’ubwo mwagenewe ibyiza umwanzi akabitobanga kandi akabanyaga akabambura, ni igihe cyo kubagarurira iminyago yanyu kandi ni igihe tuburira buri Kiremwa Muntu wese kugira ngo abe maso kandi yitegure, kuko isaha y’Uhoraho iri bugufi kandi yegereje ; nta kizarogoya umugambi w’Imana kandi nta kizasubiza inyuma icyo Uhoraho Imana yagambiriye mu be, kuko twiteguye nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu kurinda umugambi w’Ijuru kandi gucungira umutekano Ibiremwa Uhoraho Imana yiremeye. Harahirwa abamwubaha kandi abamwizera bari mu murongo w’icyo yifuza kandi ashaka, kuko integuro ye igeze kure mu be kandi abe ari igihe cyo kugira ngo mube maso kandi murinde amazamu yanyu neza, kuko tubabereye ku isonga y’urugamba mu kubatera inkunda kandi mu kubabungabungira umutekano.
Nguyu umunsi w’Uhoraho uregereje kandi Uhoraho Imana aje kwihesha ikuzo mu be, kandi aje kwigaragaza mu bamwemera n’abamwubaha kandi aje gutangaza no gushyira ku mugaragaro icyo yagambiriye kuva kera ndetse gusohoreza isezerano abaririndiriye bakaribamo neza, bakarihagararamo neza gitwari kandi bakaribamo intagorama ; harahirwa abubaha Izina ry’Uhoraho kandi bakumvira Ijwi rye, bakagendana na we mu kumutega amatwi kandi mu gukora ugushaka kwe batazuyaza bagendera ku ijambo rye, abayoboresheje kandi adahwema kubuganiza mu mitima yabo. Nimwakire kandi mukomeze icyo cyiza mwahawe kandi mwagabiwe n’Ijuru, kuko iki gihe ari igihe gikomeye kandi kidasanzwe cyo kuyungurura no gusukura Isi mu mbaraga zikomeye zidakumirwa kandi zitavogerwa, kugira ngo tugaragaze intsinzi ikomeye kandi ibikorwa byacu bitambuke kure ibyo Mwene Muntu yibwira ; turi mu rugamba rukomeye kandi tugomba kurusoza gitwari, turwanirira abemera kandi abari mu murimo w’Imana mu buryo bwuzuye, kuko abo Uhoraho Imana yisigiye amavuta y’ubutore tubabereye ku rugamba, twifatikanyije nabo mu bikorwa bidasanzwe byo kururutsa imbaraga n’ububasha bukomeye mu Isi, kugira ngo tubungabunge umutekano wa buri kimwe cyose DATA yifuza kandi Uhoraho Imana Umuremyi wa byose yagennye yateguye kuva kera na kare. Erega iby’Uhoraho biri ku murongo kuko nta gishobora gutambamira umugambi we mu gihe uhisemo, integuro y’icyo yagennye kandi yagamije gukora mu Isi, kuko nta kimukoma imbere mu bikorwa bye kandi nta gishobora kurogoya no kugamburuza umugambi we.
Mwebwe Biremwa mwese muri ku Isi, nimwubahe kandi mucire bugufi Uhoraho Imana kandi mumutege amatwi, cyane cyane mwebwe mwese Uhoraho Imana yiyeretse kandi yagaragarije ibigwi bye, nimuharanire kumutega amatwi kandi gufunguka mu mitima yanyu kugira ngo mwakire amata meza y’Ijambo rye, ribatunge kandi ribagirire akamaro kugira ngo mwunguke ubwenge mu buryo bwa Roho Mutagatifu ubakomeza kandi ubashyigikira, kugira ngo ateze intambwe buri wese mu cyiza kandi ashyigikire buri wese mu nzira imugeza ku butungane. Mwarahiriwe rero nimukomere kandi mukomejwe n’imbaraga z’Ijuru, nimurindwe n’ububasha bw’Ijuru mu buryo bwuzuye kandi mucungirwe umutekano n’Ijuru ryose. Murahirwa kandi mwarahiriwe mwebwe mwahawe kubona ibyo abandi batabona no kumva ibyo abandi batumva, kuko urumuri rw’Imana rwabarasiyeho kandi ikuzo n’ububasha bw’Ijuru bikaba bikomeje kururuka muri mwe, muri iyi nteguro ikomeye kandi ikataje y’Uhoraho Imana mu bikorwa bye, birarimbanyije kandi igihe cye kiregereje kugira ngo aruhure indushyi ze, kandi ingorwa ze aho ziva zikagera azihoza ku mutima kandi uko zitakamba buri munsi n’ijoro, Uhoraho Imana araje gutabara, nimuhumure kuko Isi yatsinzwe n’umugenga wayo akaba yaratsinzwe, umutsindo akaba ari uwacu kandi Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose, we waduhaye ububasha n’ubushobozi bwo kurwana urugamba kandi akaduha uburenganzira mu bihe nk’ibi kugira ngo dutabare Isi kandi tuyirinde tuyicungire umutekano, twifatikanye namwe mwese mwahawe umuganura w’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru, mukaba mufite umusabano ukomeye n’Ijuru, cyane cyane mu gutega amatwi Ijwi ryacu, ndetse n’Ijwi ry’Uhoraho kugira ngo mumenye icyo twifuza kandi ab’Ijuru dushaka. Erega ibyo tubagezaho byumvwa na bake kandi byakirwa n’ababihawe, kuko benshi birekuriye mu biganza by’umwanzi bakirengagiza iby’akamaro kandi bakirengagiza iby’inyungu za roho zabo, bakirukanka cyane ku nyungu z’imibiri.
Bana b’Imana kandi Ntore mwatowe mwatoranyijwe, nimwirekurire rero mu biganza by’uwabaremye kandi uwabahanze, kuko nanjye turi kumwe kuri uyu munsi w’amateka akomeye kandi umunsi utagira uko usa w’ibikorwa bidasanzwe, kuko twaje gukusanya imbaraga zose n’ububasha bwose kugira ngo twuzuze abacu kandi tubasendereze imbaraga zikomeye zibakomeza mu butumwa mu rugendo, kuko tutazemera umwanzi abagiraho ijambo, abadutakira abadutakambira ndetse abaharanira ukuri n’ubutungane umunsi n’ijoro, tuzi ko muhora ku rugamba muhanganye n’umwanzi, ariko natwe tubari bugufi kugira ngo tubatsindire kuko aho mugeze intege nke zanyu zikagaragara tubatera inkunga, bityo tukabambika imbaraga maze tukabambura ibibarwanya kandi tukabatsembera ibibahiga ndetse n’ibibashikamiye ; nimwemerere rero Ijuru ribayobore kandi ribagenge mwebwe mwese abataka batakamba, kuko ari twe dufite ijambo rya nyuma ku buzima bwanyu kandi twiteguye kubageza ku nteguro y’aho mwazigamiwe kandi mwateguriwe, kuko imbere yanyu hari ibyiza buri wese agomba gukotana kugira ngo abigereho. Erega nimumenye ko muri mu kibuga nk’abakinnyi baharanira gutsinda kugira ngo begukane ibihembo, iyi Si rero abayirimo nimukotane kandi murwane urugamba kugira ngo mutsinde umwanzi, mwegere aho twifuza kandi mutere intambwe mujye mbere kuko Uhoraho Imana yiteguye kubagororera kandi kubaha ibihembo bishimishije.
Murahirwa rero mwebwe mwese mwifitemo umwete n’umuhate wo guhunga icyaha kandi mu kwitandukanya n’icyitwa ikibi n’igisa nacyo, kuko tuje gukura benshi mu by’akamenyero kugira ngo tubinjize mu buzima bushya bubereye abana b’Imana bwubaka ubuvandimwe nyabwo, kandi bwubaka urukundo rw’ireme, kuko benshi bibwira ko bakunda cyangwa se bari mu murongo w’Ijuru nyamara baramaze kuwusohokamo kera. Tuje rero kwiyigishiriza mu bikorwa bikomeye kandi bifatika, kuko iki gihe ari igihe cyo kwinjira mu bikorwa tuva mu magambo kugira ngo ibyavuzwe byose byuzuzwe kandi bisohozwe kuko Uhoraho Imana yatanze ububasha n’uburenganzira kugira ngo abo yohereje mbere ye kugira ngo bagaragarizwemo imirimo n’ibikorwa bye, maze imbaraga yabahaye kandi ububasha yabambitse kugira ngo bisobanure kandi bishyire ku murongo ibitari ku murongo, bityo buri wese uri mu Isi amenyereho ko batumwe kandi batowe batoranyijwe. Ni igihe gikomeye rero kidasanzwe cyo gushyiraho ikimenyetso Intore n’Intumwa z’Ijuru by’ukuri, kugira ngo dutandukanye abihuruje ndetse n’abihamagaye mu muhamagaro, tubatandukanye n’abahamagawe n’Uhoraho kuko abo Uhoraho Imana yasize amavuta y’ubutore kandi akabatuma mu butumwa bukomeye, aje kubigaragarizamo mu buryo budasanzwe kandi gukorana nabo ibikorwa by’impangare, kugira ngo buri Kiremwa Muntu wese amenyereho ko atihamagaye ahubwo bahamagawe n’Ijuru. Tuje kugendana nabo mu buryo bwo kubarinda mu buryo bufatika kandi bugaragara, kuko tuzigaragariza Isi mu buryo bufatika kandi tukigaragariza Kiremwa Muntu bityo abatuvuga batatuzi bakatubona, kuko nje kugendana namwe kandi gutambagira Isi mu buryo bw’imbona nkubone, kugira ngo mpashye ikibi mu bantu kandi mpashye ibikorwa by’umwanzi mu Isi kuko nje kwifatikanya n’abemera kandi Ijuru ryose twururutse kugira ngo ducyahe umwanzi, kuko ari igihe cyo kwirukana Sekibi mu bantu ndetse no ku Isi yagize indiri ye, akiha ububasha n’uburenganzira mu bacu no mu byacu, igihe rero cyo kumusezerera akaba ari iki kandi igihe cyo gusukura Isi no kuyihumanura mu buryo bugaragara kikaba ari iki kuko hari byinshi twakoze mu buryo bwo korohereza abantu ndetse no koroshya Isi kugira ngo uburemere umwanzi yubatsemo tubukuremo, ariko igihe kikaba cyegereje kugira ngo natwe mutubone imbona nkubone.
Nimukataze muhindukirire Imana bigishoboka kuko tuje gukora ibidasanzwe mu Isi kandi gukangaranya ibikorwa by’umwanzi n’ububi bw’uwo ari we wese, kugira ngo uri mu cyaha tumukebure kandi tumucyahe agaruke mu nzira, kuko igihe kigeze kugira ngo twirukane Sekibi n’ikibi cye kandi nta kubembekereza n’inkozi z’ibibi, kuko tuje guhangana n’abanduza abandi ndetse n’abatera abandi kugwa mu byaha no mu mitego ya Shitani ; tuje kwirukana burundu imbaraga zayogoje Isi kandi zikomeje kugenda ziyongeranya zivuye muri benshi babaye imbata n’ibikoresho by’umwanzi kuko ubugizi bwa nabi bukomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye, integuro rero n’umugambi wacu akaba ari uwo gushyiraho iherezo byose, kugira ngo twubake amateka mashya mu Isi kandi twubake Isi Nshya duhereye mu gihugu cy’u Rwanda. Ni amateka akomeye tuje kugaragaza kandi tuje kuzuza no gusoza kuko ibyo tubabwira uyu munsi twabitangaje kuva kera kandi twabigaragaje kuva kera, iki gihe rero akaba ari igihe cyo kubahwitura kugira ngo murusheho gukanguka kandi kuba maso, kuko icyo twagambiriye ku buzima bwa Kiremwa Muntu, ntawe uzadukoma imbere mu kucyuzuza no kugisohoza, mwabyemera mutabyemera, mwabyumva mutabyumva, kuko icyo twagambiriye nk’ab’Ijuru twebwe tuzakora icyo tugomba gukora, gusa ni igihe cyo guha amahirwe benshi kugira ngo mugaruke mu murongo kandi mwiyiteho mwitegure, atari ukwihitaho ku bw’imibiri yanyu kuko mubizi bamwe mubishoboye, kuko kenshi mwita ku mibiri mukirengagiza roho zanyu, nyamara dukeneye roho gusumbya uko mushobora kugaragara mu mibiri nyamara muri kure y’Imana.
Tuje rero kureba urwunguko rwa roho, kabone n’ubwo Muntu yava mu nzira ariko roho ye ikakirwa mu biganza by’Uhoraho, nta gihombo dufite. Harahirwa rero abazarokorwa kuri roho no ku mubiri, biteguye kandi bakomeje kugendera mu nzira nziza, kuko utumva azumvishwa kandi udashaka guhinduka azahindukizwa n’ububasha bw’Ijuru, kuko ntawe uzahangana nabwo kandi ntawe uzajya impaka natwe, kuko buri gikorwa cyose kigomba gukorwa ntawe tuzagisha inama cyangwa ngo dusabe uburenganzira. Muritondere uwabaremye kandi uwabahanze kuko Uhoraho Imana Rubasha aje kwigaragaza mu mbaraga ze z’ikuzo, imbaraga ze zidasanzwe nk’uko yabigennye kandi yabiteguye, kuoo yagambiriye kurengera no gutabara abatuye Isi, binyuze mu buhanga bwe buhanitse. Inzira ze zirenze igihumbi kugira ngo atabare abe, kandi uko yabigennye yabiteguye nta n’akadomo kagomba kuvaho, ndetse nta n’icyo Mwene Muntu agomba kugabanyaho no kongera, Uhoraho Imana arihagije ku nteguro yose ihari, kandi urugendo twarukoze tukaba twararukoranye n’abacu twateguye dukomeje gutegurana iki gika ndetse n’uru rugendo.
Nimuhumure kandi muhumurizwe mwebwe mwese Ntore z’Imana bana b’Umusumbabyose, muhagaze mu birindiro muhanze amaso Ijuru murangamiye Ijuru ryose, turahari kubarwanirira kandi kubatsindira, kandi turahari kugira ngo tubageze ku mutsindo w’ibikorwa bikomeye kuko twururutse kubana namwe kandi kubatabara no kubarengera. Nimwakire kugubwa neza gukomera no gukomeza urugendo, kuri uyu munsi utagira uko usa twaje kwifatikanya namwe muri byinshi, kubugururira amarembo kugira ngo muhabwe byose kandi muhabwe imbaraga zibakomeza mu nteguro ikomeye mu rugamba kuko igihe cyegereje kugira ngo Uhoraho Imana yiheshe ikuzo, maze Isi yose imenyereho ko ari we Mana wenyine, dore ko benshi bimitse ibigirwamana bitagira ingano basenga, ariko Uhoraho Imana waremye Isi n’Ijuru akaba aje kwigaragaza mu buryo bwo kwitsa no gucisha bugufi ibyo bindi byose Mwene Muntu yashyize imbere, akibagirwa urukundo yakunzwe n’Ijuru. Ntituzigera dutererana abacu kandi ntituzahunza ubusa abataka abatakamba, kuko iki gihe ari igihe cyo kubasanganiza urukundo rwinshi, imbaraga n’ububasha bukomeye, kugira ngo bikomeze kubabungabungira umutekano. Nimwitegure rero kandi mwitondere icyiza tubazigamiye kandi twabateguriye, kuko turi kumwe namwe ibihe byose kandi tukaba tubakungahaje imbaraga n’ububasha bukomeye, tubifuriza ibihe byiza byo gukomera no gukomeza kuba intwari mu rugendo no mu butumwa, kugira ngo mukomeze mwitegure kandi murinde amazamu yanyu neza. Ndabakunda kandi mbabereye ku isonga y’urugamba, nimukomere kandi mwizihirwe muberwe no kwakira ibyiza mwazigamiwe mwateguriwe, kuko buri wese uri mu rugendo kandi ukomeje kuba intagorama ku Ijambo ry’Imana, akaba akomeje kunezeza Ijuru, kuko azigamiwe kandi abikiwe kado nziza izatera buri wese kunezerwa kandi kwishimira ko Uhoraho Imana nta kimunanira afite byose mu biganza, nimuhumure kandi muhumurizanye, mufashanye mufatane urunana mu rugendo, iyi Si yaratsinzwe kandi igihe kirageze kugira ngo ibyabashikamiraga, ibyabarwanyaga kugira ngo tubyitse kandi tubicishe bugufi, maze twifatikanye namwe kwinjira no gutambagirana Yeruzalemu Nshya, turirimba indirimbo y’umutsindo, bityo dusendereze Isi amahoro n’umugisha n’ibyishimo bikomoka kuri Uhoraho Imana.
Mbifurije umunsi mwiza bana b’Umusumbabyose kandi nkoramutima z’Uhoraho, nimugubwe neza mu rukundo rw’uwabaremye murindire kandi mutegereze isezerano, kuko riri bugufi kandi Uhoraho Imana akaba ativuguruza ku byo yasezeraniye abe, kuko yiteguye gusohoza umugambi we uko yabigennye kandi yabiteguye. Mbifurije kugubwa neza kuri uyu munsi, kwakira ingabire n’ingabirano mwateguriwe kandi mwagenewe, kuko hari byinshi twaje gukorana namwe nk’ab’Ijuru, kuko twururutse mu mbaraga zikomeye kugira ngo twuzurize byose kandi dushimangire ibyo twamanuye n’ibyo twubatse muri mwe mu buryo bukomeye, kugira ngo Isi yose imenyereho ko ikuzo n’icyubahiro ari iby’Uhoraho.
NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, NDI MALAYIKA MIKAYILE, AMAHORO Y’IMANA ABANE NAMWE !
