UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 04 NYAKANGA 2024

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu rukundo rw’Imana ntore z’Imana dutaramanye kuri uyu munsi, mbifurije igicamunsi cyiza, amahoro y’Imana nakomeze asendere mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi; ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mu bubasha bukomeye, kuko nkomeje kubana namwe kandi nkomeje kugendana namwe mu bubasha bukomeye, kugira ngo twifatikanye mu gutsemba no guhirika ikibi cyose mu Isi, bityo ububasha bw’Imana isumba byose burusheho kwigaragariza Isi yose; ndabakomeje mu bubasha budasanzwe, kuko nkomeje kugendana namwe muri ibi bihe bikomeye, ngaragaza imbaraga zikomeye muri bose, kuko ari igihe cyo gutazanura no gutsemba ikibi cyose cy’umwanzi kugira ngo ububasha bwacu bukomeze bwigaragarize bose.

Nimwambare imbaraga z’ikimalayika kandi mwambare imbaraga za gitagatifu, kugira ngo mube intwari ku rugamba ntimucogore kandi ntimunanirwe, kuko turi kugenda tugera ku ndunduro kandi turi kugenda tugera ku musozo w’ibikorwa twateguye mu Isi yose; iyi nteguro irakomeye kandi irarimbanyije mu buryo bukomeye kuko tugomba kugaragarizamo imirimo ikomeye, kandi tukaba tugomba kugaragaza ibikorwa bidasanzwe muri bose; ntore z’Imana nimuhumure kandi mukomere mukomezanye muri byose, muhore mutahirije umugozi umwe mu bikorwa bitagatifu Uhoraho Imana yabahamagariye mu Isi; mwashyizweho ikimenyetso mu buryo bukomeye kandi mu mbaraga z’agatangaza, kuko ari cyo gihe gihe cyo kugira ngo tugaragaze imbaraga n’ibikorwa bikomeye muri mwe; ntihakagire rero uwisuzugura muri mwe kandi ntihakagire uwisubiza inyuma, ahubwo nimukomere iteka ku rugamba muzirikane ko turi kumwe, tubashyigikiye kandi tubarinze muri byose mu mbaraga zikomeye; turimo kugendera mu mivumba ikomeye kuko hari byinshi tugomba kugaragaza mu Isi yose, ni yo mpamvu mugomba gukomera kandi mugakomezanya mutahirije umugozi umwe muri byose, kuko mubumbiwe hamwe mu rukundo rwa DATA.

Nimuberane maso muri byose muhore muhuje urugwiro, musabanye mu rukundo rw’Imana, mwitangira Ingoma y’Imana, kugira ngo mukore imirimo ikomeye kandi mukore ibikorwa bidasanzwe; Isi iri kugenda igera ku ndunduro kuko turi kuyisukura mu buryo bukomeye kandi tukaba dukomeje gusukura Mwene Muntu winangiye wanze kumva no kumvira Ijwi rya DATA; benshi bakomeje gukerensa ibi bihe bitwara uko bashaka ndetse n’uko bumva, nyamara iki gihe kiri kugena ibihe bizaza mu gihe kitari iki ngiki, kuko turi kugenda dushyiraho umusozo; hari byinshi rero turi gufunga kandi hari byinshi turi gufungura mu buryo bukomeye, kuko twaje mu rugamba rukomeye tugomba kugaragarizamo umutsindo wa DATA, ku manywa y’ihangu bose babireba mu buryo bw’agatangaza; nimukomere ntore z’Imana ndi kumwe namwe muri byose, kuko nkomeje kubashyigikira kugira ngo mwambare imbaraga z’ububasha bukomeye bwa DATA, budahangarwa kandi butavogerwa n’ibibonetse byose.

Ngaho namwe rero nimunyemerere mube intwari ku rugamba tugendane muri byose, kuko ndi kugenda nihuse mu bubasha bukomeye bw’ikimalayika, nsemba kandi mpirika kugira ngo Mwene Muntu asubirane ubuzima buzima muri DATA; ngaho rero nimunyemerere umunsi ku wundi tugendane muri byose kuko niteguye gukorana namwe imirimo ikomeye, kandi niteguye gukorana namwe ibikorwa bidasanzwe bireba Isi yose mbinyujije mu bwitange bwanyu bwa buri munsi; nimwitangire Ingoma y’Imana kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kwigaragariza bose, abinangiye ndetse n’abishe amatwi badashaka kumva kandi badashaka guhinduka ngo bahindukirire Ijambo rya DATA, mwebwe nimuhagarare ku mazamu yanyu mucunge umutekano mu buryo bw’agatangaza, kugira ngo mwitambike aho umwanzi yitambitse mutazanurire roho nyamwinshi zitambukire mu rukundo rw’Imana mu bubasha bukomeye.

Mbifurije ibihe byiza kugubwa neza mu rukundo rw’Imana, gukomera no gukataza muri byose mukomeza kurembuza no kureshya roho nyamwinshi kuko benshi bari kugenda bagwa mu rwobo kandi benshi bakaba bari kugenda bagera aharenga; ni yo mpamvu rero mwebwe mutagomba gucogora ku rugamba, mufate intwaro z’urumuri mugume ku rugamba, mutabaza kandi mutakambira impuhwe z’Imana, kugira ngo zikomeze zigaragarize roho nyamwinshi, kuko urugamba rukomeye turi kururwana muri Mwene Muntu; ni yo mpamvu rero imyivumbaganyo muri benshi igiye kujya ahabona kandi igiye kujya ahagaragara, kuko ari umunzani udasanzwe buri wese turi kumucishaho kandi buri wese turi kumupimiraho, kuko Mwene Muntu yabikunda atabikunda buri wese agomba kunyura ku munzani DATA yamanuriye mu Isi; ni yo mpamvu abemera mwese mugomba gukomera kandi mugakataza ubudacika intege ku rugamba, kuko uzacika intege ku rugamba kandi uzava mu myanya yashyizwemo n’Uhoraho Imana, azagwirirwa n’ibyago kandi azagwirirwa n’ibihe bikomeye; ni yo mpamvu rero mugomba guhagarara ku mazamu yanyu mugahagarara mwemye kuri buri wese, muzirikana ko murinzwe n’urukundo rw’Imana kandi ububasha bw’Imana bubatwikiriye mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; mwabumbiwe hamwe mu ihema rya DATA kugira ngo abarinde ibikuba n’ibikubarara, ibyabaca intege n’ibyabananiza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; namwe rero nimutwemerere tugendane namwe, ntimukinanize mu mitima yanyu, muyikoreze imitwaro mudashobora kwitura, ni yo mpamvu buri wese yagombye guharanira umutima ukeye kandi usukuye, kuko ibi bihe ari ibihe byo kuvangura ikibi n’icyiza, ufite ingeso mbi mu mutima we ni igihe cyo kugira ngo tubigaragaze, imyivumbagatanyo ya benshi ijye ahabona kandi ijye ahagaragara, kuko benshi bakomeze kugaragaza ko bizeye Uhoraho Imana kandi bamukurikiye, nyamara buzuye ikibi mu mitima yabo, ubugambanyi n’ubugizi bwa nabi, ari yo mpamvu Mwene Muntu yabikunda atabikunda ikibi cye kigomba kujya ahabona, kandi kikajya ahagaragara mu bikorwa bye; ntore z’Imana nimube maso tugendane muri byose kuko mbahugura umunsi ku wundi, ngashyigikira intambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mukatarize mu rumuri rwa DATA, mwishimye kandi munezerewe mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.

Nimwakire urukundo rwanjye rwose kandi mwakire imbaraga zanjye zose nabazaniye kuri uyu munsi, kuko hari byinshi nabazaniye kugira ngo mugende mwihuse mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, muzirikana ko urugamba rwa buri munsi turi kumwe kandi mbashyigikiye, namanukiye kubana namwe mu buryo bw’agatangaza cyane cyane muri ibihe bidasanzwe; nimuzirikane ko ibihe bikomeye ari intambara ya roho idasanzwe, buri wese agomba kururwana atarebeye kuri mugenzi we, kandi buri wese agomba gushikama agahagarara mu mwanya yashyizwemo n’Ijuru ryose; nimuzirikane ko nta wuhagaze mu mwanya wundi, buri wese agomba gukina mu mwanya we, kandi agakina nk’umukinnyi mwiza watowe kandi watojwe n’Ijuru ryose.

MBIFURIJE IBIHE BYIZA KURI MWESE, GUKOMERA NO GUKATAZA, KUKO NSHYIGIKIYE BURI WESE KANDI NKOMEJE BURI WESE, KUGIRA NGO MURUSHEHO KWAMBARIRA IMBARAGA MURI DATA KANDI MWAKIRE UBUBASHA BUKOMEYE BW’UHORAHO IMANA UMUREMYI WA BYOSE; AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA, NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABAKOMEJE NDI MALAYIKA RAFAYELI, NTORE Z’IMANA NSHUTI ZANJYE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *